RWANDA:UBUTEGETSI BWA FPR BURANZE BWIGIZE GASHOZA-NTAMBARA MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI

Publié le par veritas

Congo.pngNdlr : Amakuru ava mu karere k’ibiyaga bigari si meza na gato, urugero twabaha ni urw'iyi nkuru iri ku mbuga iteye itya :

Amakuru yizewe neza aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(RDC)aremeza ko intambara ishobora gukara mu bihe bidatinze kuko impande zombi zikomeje kwisuganya zongera umubare munini w'abasirikare by'umwihariko uruhande rwa Leta ya Kongo ikaba yatangiye kwiyambaza izindi mbaraga zikomeye cyane cyane ko imaze kubona ko u Rwanda rutayoroheye.

Amakuru dufite aremeza ko ubu ahitwa i Rumangabo mu birometero bike uvuye i Rutshuru ahari ikirindiro cy'ingabo ziyise M23 zishyigikiwe n'u Rwanda ziyobowe na General Ntaganda Jean Bosco ushakishwa n'urukiko mpuzamahanga ubu hamaze kugera ingabo z'Ubufaransa n'ibikoresho bikomeye ariko zikaba ziyoberanyije mu ngabo za Monusco,mu mujyi wa Goma kandi hakaba hatangiye kugaragara indege z'intambara z'Ubufaransa.

Ibi bikaba byerekana uburyo intambara ishobora gukomera dore ko ku ruhande rw'u Rwanda ubu amategeko yahindutse kuko byari bisanzwe ko umupaka uhuza u Rwanda na Congo ukora amasaha 24 kuri 24 ariko ubu amategeko mashya avugako nta muntu ugomba kwinjira mu Rwanda nyuma ya saa tatu z'ijoro.

Tubitege amaso.

Kakule Kasereka

Masisi

Iyi nkuru yaba ukuri cyangwa igihuha irerekana ko muri Kongo abantu bakomeje gupfa bazira intambara zishozwa n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi na Paul Kagame, ubu amakuru agezweho ni uko leta ya Congo imaze gushimangira amakuru atangwa na Loni ndetse n’umuryango urengera uburenganzira bwa muntu HRW :

- Ko u Rwanda ubu rufasha umutwe w’ingabo z’abatutsi bivumbuye kuri leta ya Congo witwa M23, uri kurwanira muri Kivu y’amajyaruguru kumupaka w’u Rwanda na Congo mu ishyamba ry’Ibirunga.

-Ko u Rwanda rukomeje kandi rworeherereje uwo mutwe abasilikare barimo n’abana bari hagati ya 200 na 300 bagizwe n'abaturage batoraguwe mu karere ka Gisenyi, bagatorezwa igihe gito i Mudende maze bagashorwa kurugamba muri Congo babwirwako bagiye kurwanirira abavuga ururimi rw’ikinyarwanda batuye muri Congo! Ntabwo u rwanda rwohereza abasilikare gusa kuko rutanga n’ibikoresho bihambaye by’intambara !

-Ko Urwanda rurengera umwicanyi Ruharwa witwa Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga , uwo mwicanyi akaba yibera mu Rwanda ariko Kagame na Mushikiwabo bakabeshya ko aba muri Congo !

-Ko Urwanda rwohereza abasilikare batahutse bavuye mu mutwe wa FDLR gusubira kurwanira muri Congo kuruhande rw’abigometse kuri leta ya Congo ba M23 ; Congo ikaba ihamya ko mubyukuri FDLR yatahutse kera mu Rwanda ikaba yaragaruwe kurwanira muri Congo na Kagame kugirango abigire urwitwazo rwo gukomeza gusahura Congo no kwica abakongomani.

Kuki u RWANDA rwanze rukigira gashoza ntambara mu karere k’ibiyaga bigari ?

Icyo kibazo ntawe utakibaza. Kuva u RWANDA rumaze kubona ubwigenge bwarwo tariki ya 1.7.1962, rwihatiye kubana neza n’ibihugu ruturanye nabyo : Ubugande; Tanzania, Kongo, u Burundi. Nyamara kuva FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu RWANDA muri Nyakanga 1994, siko ibintu bimeze.

Twese turacyibuka intambara yashojwe muri Kongo (R.D.C.) muwa 1996 – 1997 n’Ingabo za Général KAGAME zaje zishyigikiye abanyamulenge. Ubwo kandi abanyarwanda baracyibuka amagambo akarishye yabanjirije iyo ntambara avuzwe n’abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi. Havuzwe yuko igabana ry’ibihugu ryabaye muri Afurika rishingiye kuri Conférence ya Berlin yabaye muwa 1885 mu Budage, rigomba gusubirwamo ngo hakongera kubaho Berlin ya kabiri aricyo kuvuga ko imipaka y’ibihugu by’Afurika igomba gusubirwamo. Ubwo kandi imvugo yabaye ingiro u RWANDA ruhita rwigabiza KONGO (RDC). Ingabo za KAGAME zisenya inkambi zose z’impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiyeyo muri 1994, Abanyarwanda benshi bicirwa mu nkambi, abatarenze 600.000 basubizwa mu RWANDA ku ngufu (ndlr : imibare iri muri iyi nkuru ni iyo mu mwaka w’2000); ari nabwo abandi benshi barenze ibihumbi magana atanu bavuga ko baburiye mu mashyamba ya KONGO. Nyamara imiryango myinshi ikora mu rwego mpuzamahanga yiyemerera yuko ingabo za Jenerali KAGAME zabishemo abarenga ibihumbi magana abiri; zibica urubozo, zibasogotera mu mashyamba ya KONGO. Ngiyo za WALIKALE, TINGI-TINGI, KALIMA, SHABUNDA, KINDU, KASESE, IKELA, KISANGANI, MBANDAKA, WENJI SECLI n’ahandi henshi cyane.

Iyo urebye ariko, ubwo bwicanyi tsembabwoko ntabwo ari aho gusa bwabaye; nta nubwo bwabaye muri KONGO gusa. Aha twakwibutsa uko intambara y’Ukwakira 1990 yabaye, uko yatangiye n’Abanyarwanda benshi yahitanye kuva ku mupaka wa Uganda mu maperfegitura ya Byumba na Ruhengeri aho inkotanyi zagiye zica abantu benshi zibaziza ubwoko bwabo cyangwa se amashyaka bari barimo. Ndetse naho impunzi zabaga zishoboye kwisuganya, inkotanyi zikongera zikahatera kugira ngo zice izo mpunzi.

Twese, abatarapfuye, turibuka uko inkotanyi zahanuye indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA, zigahita zishoza imirwano n’ubwicanyi ndenga kamere, kugeza igihe zifatiye ubutegetsi mu RWANDA muri Nyakanga 1994, miliyoni z’abanyarwanda bakaruhunga kugira ngo badashirira ku icumu.  Turibuka kandi ubwicanyi bukomeye inkotanyi zakoreye abanyarwanda bari barasigaye mu RWANDA, mu byo ubutegetsi bwise « kugarura umutekano mu gihugu », ari nabwo uduhanga twabo bantu twagiye dushyirwa muri ziriya mémorial“ za génocide.

Turibuka na none ubwicanyi bwakorewe abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu mu w’ 1997 – 1998. Icyo gihe Jenerali KAGAME ubwe niwe wabuyoboye avuga ko arimo kurwanya abacengezi. Kugeza ubu, abazi gutohoza ibintu n’ibindi bavuga ko FPR-Inkotanyi imaze kwica abanyarwanda bagera kuri miliyoni eshatu.  Ubwicanyi abasirikari ba KAGAME bakorera abakongomani bumaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice (ndlr :kugeza 2000 naho ubu bageze muri miliyoni 6). Ubwo ariko KAGAME n’abambari be, iyo bashatse kwitera ijeki babwira abaturage ko igihugu abahutu bari baragipfobeje, ko bo bacyaguye. Ngo ntihazagire umunyarwanda uvuga ko yabuze aho atura cyangwa se ahinga !

Ariko se biriya bitekerezo ni bizima ? Aho biracyashoboka ko umutegetsi w’igihugu runaka, nubwo yashaka kwigira igihangange, yakwigabiza ibindi bihugu ashaka kubitegekesha ingufu ? Birashoboka se ko ibyo bihugu byakwemera kuba ingaruzwamuheto ? Ubwo abazaba bakiriho bazagira ibyo bavuga. Ibyo aribyo byose ntibyatubuza kuvuga ibyo tubona no kuvugisha ukuri. Buriya uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba yamwishe ! Abantu benshi bamaze kubona ko politiki ya mpatsibihugu ya Jenerali KAGAME izakururira u RWANDA amahano! Erega data ngo na nyina w’undi abyara umuhungu ! Harya nubwo wakwishingikiriza ibihangange byo kuri iyi si mu kugirira nabi abaturanyi bawe, ushobora ute kwirengagiza yuko hari amahame biriya bihangange byemera bisaba nuko inshuti zabo zigomba gukurikiza ?  Amwe muri ayo mahame ni Demokarasi no kwishyira ukizana. None se abo bafashwe ho ingwate bo bazemera kunigwa burundu ? Si ngaho se ahubwo ayo mayeri yose adushoye mu ntambwara z’urudaca ? Umunsi abantu benshi bazaba bamaze kubirambirwa, birashoboka ko bazishyira hamwe kugira ngo birengere kandi barengere n’ababo. Kandi agatinze kazaza ni amenyo yo hejuru ! Hagati aha ariko ingoma ya KAGAME ikomeje kwiyemeza kuba mpatse ibihugu. Kandi ngo si ibyo yiga ahubwo ngo ni uguterekera ibya Gihanga. Hagowe gusa abanyarwanda bashorwa mu ntambara itari iyabo kandi ibateranya n’abavandimwe babo.

Dore nk’ubu raporo za LONI zivuga ko Inkotanyi zirimo kwiba cyane KONGO, zicukura amabuye y’agaciro nka Zahabu, Diyama na Coltani.Ubwo kandi ni nako Inkotanyi zica abenegihugu banze kuziyoboka, zifata abagore ku ngufu, zitwika amazu, n’ubundi bugome burenze urugero  (ndlr :Muri iyi minsi izo raporo zirega kandi leta ya Kagame na FPR kohereza abasilikare b’u Rwanda barimo n’abana muri Kongo, kurwanisha aba FDLR batashye mu gihugu babasubiza kurwanira muri Kongo, koherereza ibikoresho bya gisilikare inyeshyamba za Congo , guha icumbi umwicanyi ushakishwa n’inkiko mpuzamahanga ariwe Bosco Ntaganda…). Biriya bintu kandi ntawe uzi amaherezo yabyo.

Abanyarwanda se bazakomeza kwemera ko igihugu cyabo kiba ruvumwa ? Koko u RWANDA rwacu rugizwe gashoza-ntambara ? Nawe se, KAGAME yikomye u BUGANDE, arimo kurwana na KONGO aho amaze kwica abakongomani miliyoni ebyiri n’igice (muri 2000), yajyanye ingabo ze mu BURUNDI kurwanya bariya batishimiye ubutegetsi n’igisoda cy’ubwoko bumwe. Erega data ngo ajya anyuzamo agashotora na TANZANIYA mu karere ka IHEMA, ahari wenda byazaviramo no kuzatera intara y’AKAGEGERA ya TANZANIYA! Namwe mwiyumvire ! Uriya muriro arimo kudusesera, muzi ko ari abanyarwanda bazawota ? Biriya bintu ni ibyo kwamagana, cyane cyane ababyeyi bagomba kudakomeza kurebera abana babo bamalirwa ku icumu. Nitureba nabi kandi uriya mutegetsi aratumaraho urubyaro, dore ko Abanyarwanda bamaze gupfa ari benshi cyane kuva FPR – Inkotanyi iteye u RWANDA muwa 1990.

Iyi Nkuru yanditswe na RWAKA Amiel

Ku italiki ya 19/04/2000. koko burya aryoha

Asubiwemo!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Amakuru yizewe neza aturuka muri Repubulika iharanira
demokarasi ya Kongo(RDC)aremeza ko intambara ishobora gukara mu bihe bidatinze kuko impande zombi zikomeje kwisuganya zongera umubare munini w'abasirikare by'umwihariko uruhande rwa Leta ya Kongo
ikaba yatangiye kwiyambaza izindi mbaraga zikomeye cyane cyane ko imaze kubona ko u Rwanda rutayoroheye.

Amakuru dufite aremeza ko ubu ahitwa i Rumangabo mu
birometero bike uvuye i Rutshuru ahari ikirindiro cy'ingabo ziyise M23 zishyigikiwe n'u Rwanda ziyobowe na General Ntaganda Jean Bosco ushakishwa n'urukiko mpuzamahanga ubu hamaze kugera ingabo
z'Ubufaransa n'ibikoresho bikomeye ariko zikaba ziyoberanyije mu ngabo za Monusco,mu mujyi wa Goma kandi hakaba hatangiye kugaragara indege z'intambara z'Ubufaransa.

Ibi bikaba byerekana uburyo intambara ishobora gukomera dore
ko ku ruhande rw'u Rwanda ubu amategeko yahindutse kuko byari bisanzwe ko umupaka uhuza u Rwanda na Congo ukora amasaha 24 kuri 24 ariko ubu amategeko mashya avugako nta muntu ugomba kwinjira mu
Rwanda nyuma ya saa tatu z'ijoro.

Tubitege amaso.

Kakule Kasereka

Masisi

Répondre