Rwanda /Ubutabera : Ko muri archives zanjye mfitemo inyandiko za Hitler bisobanuye ko ndi umunazi?

Publié le par veritas

Ingabire-copie-2.pngKuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Werurwe 2012 hakomeje urubanza Kagame aregamo Ingabire ariko hakaba humviswe ibisobanuro ku myanzuro y'umwe mu baburanira Ingabire Me Ian Edwards watanze ibisobanuro ku bimenyetso byavuye mu Buholandi.

 

Muri rusange yagiye agaragaza uburyo inyandiko zatanzwe n'ubushinjacyaha nta sano zifitanye n'ibyavuzwe n'abashinja Ingabire n'ubwo umucamanza Rulisa yabwiye Me Edwards ko atari abatangabuhamya ahubwo ari abaregwa hamwe na Ingabire.

 

N'ubwo uyu munyamategeko w'umuhanga yazonze cyane abacamanza, yagiye ahagarikwa kenshi ngo asubiremo ibisobanuro yabaga yatanze bigaragara ko abacamanza badashaka kumva cyangwa se baba bumvise ariko bagakora iyo bwabaga ngo basubize ibintu inyuma bityo urubanza rutinde. Abakurikirana urubanza bakaba bibaza impamvu ari abacamanza ari n'ubushinjabyaha bose badashaka ko urubanza rurangira n'ubwo Rulisa yigeze gushinga akarahira ko urubanza azarurangiza mu byumweru bibiri. Icyo gihe hari mu mpera z'umwaka ushize ariko yaje gusanga atari we utanga amategeko ahubwo ahitamo kugendera ku mabwiriza yahawe.

 

Me Edwards wihariye umunsi wose akaba atari kumwe na mugenzi we Me Gashabana kuko yasobanuye ko mu gihe cy'iminsi ibiri azaba ari i Nyanza (ahari ishuri rikuru ry'abanyamategeko) akaba yabwiye urukiko ko n'iyo inyandiko bise iyo kuwa 24 Gashyantare yaba yaravuye mu rugo kwa Ingabire nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ari iya Ingabire ngo n'ubwo nta n'ikirimo cyerekana ko yari afite umugambi wo gushyiraho umutwe w'ingabo kuko yari ashishikajwe n'ibya politiki nk'uko Vital mubyo avuga (n'ubwo abeshya) yemeza ko Ingabire yigeze kumubwira ko adashishikajwe n'ibya gisirikari ahubwo ashishikajwe n'ishyaka rye.

 

Me Edwards yanavuze ko kuba umuntu yagira inyandiko nyinshi iwe mu rugo muri za archives ze bidasobanura ko ari ize ndetse ngo nta n'aho aba ahuriye n'ibizivugwamo. Yatanze urugero agira ati:" Mbese ko muri archives zanjye mfitemo inyandiko za Hitler bisobanuye ko ndi umunazi?" Yakomeje yerekana uburyo uwo bita umutangabuhamya Speciose Mujawayezu ari umuntu udakwiye kwizerwa kuko na mbere y'uko atanga ubwo buhamya hari aho yavuze ko umugabo we yashatse kwicwa na leta ya Kagame ndetse ko ari nabyo yatangaje kugirango ahabwe ubuhungiro mu Buholandi. 

 

Aha umushinjabinyoma Alain Mukurarinda mu ijwi ry'umutontomo nk'uw'intare yiciwe abana akaba yavuze ko Ingabire n'abamwunganira babeshya ngo nta bimenyetso bafite byerekana ko uwo mutangabuhamya yavuze ko leta ya Kagame yashatse kumwicira umugabo. Umucamanza Rulisa nk'uko asanzwe abigenza akaba yunze mu rya Mukurarinda avuga ko ibyo bareba atari moralité y'umutangabuhamya ahubwo bareba ibyo avuga bijyanye n'ibyaha biburanwa ngo n'iyo yaba avuga ukuri cyangwa abeshya. Ngo wenda ahandi bashobora kuba babikoresha ngo ariko mu Rwanda si ko bigenda. Ngiyo imikorere y'inkiko ngo zifuza kuburanisha imanza mpuzamahanga. Ibi Rulisa yavuze bisobanuye ko n'iyo umutangabuhamya yaba ari umurwayi wo mu mutwe bo batareba ubwo burwayi ahubwo bareba ibyo avuga niba birimo ukuri gushakwa aka wa mugani ngo umuntu arasara akagwa ku ijambo!!!!

 

 

 Majyambere Juvénal

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article