Rwanda: Uburwayi bwa Paul Kagame butangiye gutera impungenge abakozi be ba hafi!

Publié le par veritas

http://img.timeinc.net/time/photoessays/2009/time_100_influence/paul_kagame.jpgMu myaka ya shize havuzwe amakuru atari meza kubuzima bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Nk’uko amakuru duhabwa n’abakozi ba hafi ya Kagame Paul abitumenyesha , perezida Kagame arwaye indwara ikomeye y’uruhu,iyo ndwara ikaba yaragaragajwe n’abaganga bo muri Amerika ko ari kanseri y’uruhu, usanga muri iyi minsi uruhu rwe rwipfunyarika cyane , rukamurya kandi rukazaho imvuvu nyinshi. Abaganga bo muri Amerika bagerageza kumuha imiti yo koroshya ubwo burwayi kandi buri mezi 3 akaba agomba kubonana n’umuganga.

Guhera mu mwaka w’2010 Kagame Paul yafashwe n’ubundi burwayi buteye impungenge cyane ; ubwo burwayi bwatangiye Perezida acika intege cyane, akagira uburakari vuba ndetse akibagirwa vuba ibyo yarimo avuga. Ubwo burwayi bwagaragaraga nk’umunaniro mwinshi, abaganga bamusabye kujya aruhuka bihagije, ariko aho ibihe bigeze ubwo burwayi bwafashe indi ntera kuburyo Kagame Paul asigaye agira uburakari n’umujinya mwinshi ari kuvuga kandi akaba avuga ibintu byose atekereza yagombaga kugira ibanga. Abashinzwe kumutegurira ijambo mbwirwaruhame basigaye bagira ikibazo gikomeye kuko bategura iryo jambo we akivugira ibimurimo bidafite aho bihuriye n’ijambo ryateguwe !

Agahomamunwa muri ubwo burwayi bwa Paul Kagame kagaragaye mu ijambo yavuze ku cyumweru taliki ya 30/06/2013 ubwo yafataga ijambo imbere y’urubyiruko rusanga igihumbi ruhuriye mu ishyirahamwe ryitwa « Youth Connect », urwo rubyiruko rukaba rwaratumiwe huti huti na ministeri y’urubyiruko ifatanyije n’ishyirahamwe « imbuto Fondation » riyoborwa na Jeannetti Kagame . Ari imbere y’urwo rubyiruko Kagame Paul yavuze amagambo agaragaza ko afite ikibazo gikomeye mu mutwe , ubu akaba atagishobora kwigenzura.Kubera uburemere bw’iryo jambo, Kagame Paul amaze kurivuga umufasha we Janeti Kagame yafashe ijambo asa nuwisegura kurubyiruko , arubwira ko rutagomba gutahana ipfunwe kuko ari abahutu kuko icyaha ari gatozi, ibyo yari abitewe ni uko umugabo we Kagame Paul yasabye urubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’ababyeyi babo b’abahutu ngo kuko bishe abatutsi muri jenoside ! Urwo rubyiruko rwasabye imbabazi ! Igitangaje ni ukumenya uburyo urwo rubyiruko rw’abahutu rwamenyekanye kandi nta moko akiba mu Rwanda !

Nelly.png

Paul Kagame yafashe ibitekerezo bye by’ubugome twakwita ibanga yibitsemo abishyira ahagaragara atari ngombwa kubera uburwayi ,imbere y’urubyiruko yari aje kubwira ijambo ryo kurukangurira kugira imyitwarire myiza itarimo urwango no kugira nabi yarihunduye ijambo ryo kwivuga ibigwi byo kwica no kuvangura amoko !

Amagambo agaragaza uburwayi bwa Kagame

Muri iryo Jambo rikomeye , Kagame Paul yavuze amagambo ateye kwishisha :

1.Kagame yagize ati « waha political space  abajenosideri ugasaba indi political space yihe uretse gushinyagura gusa !Ejobundi nabwiye aba baministre, nti maze iminsi nsoma ngo mwabujije abantu kwiyandikisha gukora politiki, murababuriza iki ? nkababwira nti niba ari ukubabuza muraha abantu agaciro batari banafite !Hee…ariko nibagerageza kugira uwo bahutaza ntabwo bazamenya icyabakubise !! »

2.Kagame yakomeje agira ati « Nabo ngabo ejobundi wumvise batangiye kuvugira interahamwe ngo na FDLR ngo abantu bumvikane nabo,bumvikane nabo ? njye ntabwo nirirwa njya impaka kuri icyo ngicyo…nzashaka akanya keza maze mwice..ntabwo rwose njyewe nanamusubije, ntabwo nigeze ahahaha…hari umurongo narimwe udashobora kurenga..nabo bumva barabavugiye bagashyugumbwa, n’ibyo bigarasha bindi bikorana nabo, bakumva ko icyaha cyahindutse politiki … »

Twibaze kuri ubu burwayi !

Mu mibereho y’umuntu, hari ibintu bikomeye aba yibitsemo atavuga, kenshi aba ari ibitekerezo bihishe imigambi mibi yifuza kuzashyira mu bikorwa ,cyangwa se ibintu byamushimishije cyane mu buzima cyangwa bikamubabaza cyane ; ibyo bintu byose abibika mu bwonko ahantu hatagerwa (subconscient). Ariko rero ibyo bintu biri aho hantu hahishe hari igihe bivumbuka bikajya hanze nyirubwite atabishaka biturutse ku mpamvu 3 arizo zikurikira :

Ibiyobyabwenge : Iyo umuntu yanyoye inzoga zisindisha cyangwa akanywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, avuga amabanga yahishe mu bwonko atabishaka. Nibwo umuntu asinda agahita akubwira akari imurori,ibyo akubwira biba bimurimo bivuye muri ka kabati ko mu mutwe (subconscient) yabihishemo.

Intonganya : Iyo umuntu afite uburakari bwinshi kuburyo ashora gufatana mu muhogo n’uwo bahanganye, asa nutaye ubwenge akamubwira akari imurori ; icyo gihe amutuka ibitutsi byinshi cyane, akivumbura, iyo bigeze kundunduro niho amubwira ijambo ryo kumwica ! Abahanga bemeza ko mu ijambo mbwirwaruhame (discours) bidashoboka ngo uburakari bufate umuntu uri kubwira abatumirwa ijambo ryateguwe ngo ababwire amabanga yibitsemo atavugirwa ahagaragara (subconscient) kiretse arwaye !

Uburwayi bwo mu mutwe : Umurwayi wo mu mutwe nawe avuga ibintu biri mubwihisho bwo mu mutwe we , aho yabitse ibintu adashobora kuvuga ari muzima !

http://static.guim.co.uk/sys-images/Guardian/Pix/pictures/2008/11/10/n14.jpgKuba rero Kagame Paul yaravugiye imbere y’urubyiruko ko azashaka akanya keza (yabivuze mu cyongereza) maze akica perezida wa Tanzaniya birashimangira uburwayi bukomeye Paul Kagame afite bwo mu mutwe ! Uretse no kuvuga iryo jambo ryo kwica ari umukuru w’igihugu kandi akarivugira imbere y’urubyiruko muruhame, n’umubyeyi uri imbere y’abana be ntashobora kubabwira ko azica umuntu n’ubwo yaba abifite muri gahunda ze ; kiretse nyine ari muri kimwe muri biriya bice twavuze haruguru.

Paul Kagame bizwi ko atanywa agatama kuburyo yari yasinze , guterura ijambo ryo kwica umukuru w’igihugu cya Tanzaniya imbere y’urubyiruko kandi muruhame , ndetse akabivuga mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo Kikwete abyiyumvire ,birerekana ko yabaye umurwayi kera !

Abanyarwanda bakaba bafite akaga gakomeye ko kuyoborwa n’umukuru w’igihugu w’umurwayi ushobora koreka igihugu, uburwayi bwe kandi burimo bufata intera ikomeye atari mu magambo gusa ndetse no mu bikorwa kuko ubu bivugwa ko yategetse Laurent Nkunda wigeze kujya gufata umujyi wa Goma kujya gusimbura Sultani Makenga warashwe ubu akaba arembye bikomeye , muri gahunda yo gufata umujyi wa Goma !

Imana ifashe u Rwanda rutarimburwa n’umuyobozi w’umurwayi !

Kanda aha wumve igice k’ijambo Kagame Paul yavuze kigaragaza uburwayi twavuze :

Umusomyi wa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W

Uyu mufasha yakoze nk'ibyo kurucunshu uretse ko kalinga yahalimbukiye, uyu we ayisimbuje itorero, ingando.... Arikose ko nkeka ari injijuke uretse ko wenda yaba no munjiji paul
avuga ko ari ibigarasha bitabutse  ntabwo azi iki itorero cg ingando bivuze. Ati" ndumuyobozi Paul numufasha". Njye sinaseka kuko bose barwaye .Psychological cg moral
yabo harimo? sekibi ubwiwe yabanje kubakorera bain wash hanyuma bati "ndumunyrwanda" injiji gusa. ntibazi se ko aribo niba se atari nibivuge. Mbega ishyano!!!!

Répondre
A
abanyarwanda murambababa niba aliho mukimenya ko Paul kagame ali umurwayi wo mumutwe.ubundi ibyo yakoze kuva yafata ubutegetsi yarabyerekanye.ntacyo yasize inyuma kuko ntamuntu ukina yica ngo abantu bamufate nkumuntu muzima.kandi numugorewe nuko..biragoye kuva umubyeyi wabyaye azineza igise cyumwana yakumva abandi babyeyi bataka akumva bigizankana.none uburwayi bwowo muryango busize iheruheru abanyarwanda.mbabajwe na USA yaguye mumutego yibyo itazi..kuko bitinde bitebuke USA izishyura ibyo yakoze mukarere kiwacu
K

Byababibabaje cyane nibakoko ibi bintubyarabaye ;njye iryojambo sinarikurikiranye;arikonumvise abantubarikuvuga izonkurumpitanjyakuzirebeakuri uru rubuga,noneho bibayeagahomamunwa,rwose iki cyaba
ariikibazogikomeye,iryojambomuzaridushyirireho ,ni umurwayi koko akwiriyeibitaro ntakwiriyekuyobora

Répondre
J

UBURWAYI BWA
PRÉSIDENT PAUL KAGAME NTIBUGOMBA KUBA URWITWAZO RW’UBWICANYI NO GUHONYORA ABANYARWANDA N’ABACONGOMANI: Niyo koko Kagame yaba arwaye cyane, ntabwo bimuha uburengazira nabusa
bwo kwica no guhonyora. Baca umugani ngo: “NTAWUPFA NGO UNDI YAPFUYE”. UMUNTU ARARWARA CYANGWASE
AGAPFA KUGITI CYE. ICYAHA, INDWARA, KIMWE N’URUPFU NI GATOZI. KAGAME RERO NA RPF NI BACYURE IGIHE BAVE MUZIRA, BAHE ABANYARWANDA AMAHORO, UBUZIMA BUKOMEZE.

Jean
Musafiri

Répondre
M

Kuri uyu wa gatanu, vice-président wa PDP-Imanzi yasuye Présidente wa FDU Mme Ingabire victoire Umuhoza. Araho
kandi arabasuhuza abamukunda mwese.

Répondre
O

Mugire amahoro

Même s'il est un monstre, Paul Kagame reste aussi un homme, donc un faible qui doit soulager sa conscience en racontant son histoire. Et s'il dit tout sur ce qu'il est censé garder top secret,
c'est que tous les criminels psychopathes racontent tout et dans les moindres détails de leurs futurs crimes. Ceci pour que leur psychique élabore tout avec minutie et leur fournisse l'énergie
nécessaire. Ils sont comme cela, les génies du mal.

Seif-Omar.

Répondre
K

Ibyo H.E.avuga ntibitangaje kuko kuba "arwaye mu mutwe"byagaragaye cyera kubazi kugenzura,uretse n'abaganga kabuhariwe.Ubu noneho byarajaguye,amazi ashobora kurenga inkombe! Icyiza kilimo n'uko
ukuli kwose aba yakuvuze uretse ko kugeza ubu habuze icyakorwa.Wagira ngo ni umwiyahuzi.Ikibabaje n'izo "ngengabitecyerezo"apakira mu Banyarwanda muri rusange,n'urubyiruko ku buryo bw'umwihaliko
(akabeshyera abandi!).Umutegetsi nk'uyu yoreka imbaga mu gihugu ayobora,yali akwiye kuzagenda wenyine.Imana irinde Urwanda n'abarutuye.Amen.

Répondre
J

KOKO AMARASO ARASAMA!!! PRESIDENT PAUL KAGAME AGEZE AHANTU HAKOMEYE. DISCOURS (SPEECHS) ZE ZITEYE ISONI N'UBWOBA BWINSHI !!! NTABWO BIKIRI IBANGA!!! U RWANDA RUGEZE KU
MANGA (MUTEREMUKO) IKOMEYE!!!

Jean Musafiri.

Répondre