RWANDA : Impamvu Perezida Kagame adashobora guhirahira akura ingabo muri Darfur

Publié le par veritas

 




Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi gikora iperereza ku kibazo cy’uRwanda rwakunze gukangisha ko rushobora gukura ingabo zarwo muri Darfur, akanama ka Loni karamutse gasohoye raporo yerekana ko ingabo zarwo zakoreye jenoside Abahutu hamwe n’ubwicanyi bwakorewe abanyekongo.

Nyuma yo kwivuguruza gutunguranye, ndetse no gutesha agaciro muri Amerika minisitiri we w’ububanyi n’amahanga n’umuvugizi w’ingabo ze, Perezida Kagame avuga ko Leta ye itigeze ivuga ko izakura ingabo zayo muri Darfur .
Kunyuranya kw’inzego z’ubuyobozi bwa Kagame byatumye dukora iperereza rirambuye kugira ngo tumenye neza ikihishe inyuma y’iri beshya no kwivuguruza by’umukuru w’igihugu ubundi bitamenyerewe mu mateka y’abaperezida.

Mwitohoza twakoze twashoboye kumenya ko Kagame yaba afite inyungu zuko ingabo ze zaguma muri Darfur kurusha Loni cyangwa n’abasirikare be ubwabo dore ko babona agafaranga gatubutse batashobaraga kubona mu buzima busanzwe bwa gisirikare mu Rwanda. Ikindi kandi ngo kubera ko igisirikare cya Kagame kirimo ibice, kubahoza mu butumwa hirya y’igihugu bifasha kubacunga kuko bahora batarihamwe, bahugiye ku gafaranga bahabwa na Loni.

Ikindi kandi twashoboye kumenya nuko kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare benshi, k’uburyo n’imibare itangwa akenshi iba itari yo, bityo kubahemba no kubaha ibikwiriye byose bikaba bitakorohera igihugu gifite ibibazo by’ubukungu nk’u Rwanda. Kwifashisha rero amafaranga ya Loni bika bimwunganira kubona uburyo abasirikare n’abasezerewe mu gisirikare badafite akazi babaho, bikorohera Leta ya Kagame, idafite amikoro ahagije yo kwita ku basirikare basezerewe n’abakiri mu kazi, kuko ubwinshi bwabo burenze ubushobozi bw’igihugu.

Amakuru ducyesha bamwe muri maneko za Kagame bemeza ko Kagame adashobora kwirahira akura ingabo ze muri Darfur kuko igihombo yagira ntiyazagikira doreko inyungu akura muri Darfur zirusha iziva mu bucuruzi bwose u Rwanda rukora. Ikindi kandi ngo n’abayobozi bakuru b’igisirikare ndetse na Kagame ubwe baba bakuramo agatubutse kuko amafaranga agenerwa abo basirikare na Loni bafataho icya cumi bashyira mu mifuka yabo.

Amakuru atugeraho yemeza ko igisirikare cya Kagame (RDF) gikura kuri buri musirikare 60% ku madovizi ahembwa iyo bari kuri mission k’uburyo amafaranga Loni ibahemba atari ko bayabona doreko abo basikare batoya birirwa banamye ku zuba rya Darfur bahembwa gusa 40% y’umushara wabo, bitandukanye n’abasirikare b’ibindi bihugu biriyo kandi bakora akazi kamwe, andi 60% akajya mu bucuruzi bwa Kagame n’abandi bafatanyije gusahura igihugu.

Nkuko twabisohoye mu nkuru zacu z’ubushize twagaragaje ko kugeza ubu Leta itagaragaza imibare y’icungamutungo (Accountability) ry’akayabo k’amafaranga ava ku basirikare ba Darfur . Ndetse n’amakuru ava ahantu hizewe akaba avuga ko utanayasanga ku ma Konte (Accounts) ya Minisiteri y’ingabo cyangwa ngo yinjire mu isanduka y’igihugu.

Amakuru atugeraho nanone yemezako kugeza ubu abasirikare batoya bo muri Darfur barira ayo kwarika, doreko nutwo dufaranga tujya kubageraho babize ibyuya. Banki ya gisirikare (CSS ) ibanza kuyacuruza mbere yo kuyabaha, kandi yajya kuyabaha ikagenda ibaha urusorongo kuko aba agicuruzwa.

Ubundi bujura bukorwa bwo murwego na CSS rwo hejuru, ni uko iyo bagiye kuyishyuza kuko ariho bagomba kuyahemberwa, usanga ibategeka gufata inguzanyo zunguka babeshya ko amafaranga atarahagera kandi bazi neza ko Loni yayagejeje yo cyera. Ariko kubera gushaka inyungu zirenze ku basirikare bakabanza kubacuruzaho udufaranga twabo kandi natwo batabona twose.

Sibyo gusa, andi makuru atugeraho yemeza ko gutwara abasirikare muri Darfur cyangwa hirya no hino muri mission bisigaye byarabaye politiki kuburyo babikora nk’intwaro yo gushimisha bamwe mu basikare baba bararakaye cyane, abavuye mu gisirikare cyangwa n’abandi basirikare batavuga neza ubutegetsi bwa Kagame ku mpanvu zitandukanye.

Bityo ibyavugwaga ko ashobora gukurayo ingabo ze byari ugukanga, kuko atabona aho azishyira, cyane cyane ko Darfur n’ahandi bohereza ingabo mu butumwa bwa Loni hahindutse ahantu bohereza abasirikare n’abakuwe mu gisirikare barakariye ubutegetsi mu rwego rwo kubahugenza, ngo batavaho bakomeza uburakere bwabo butakorohera Kagame muri ibi bihe bikomeye ari mu ikorosi rikomeye rya Politiki, kuko amahanga amaze kumutahura.

Uburyo amafaranga yabasirikare ashorwa mu bucuruzi bwa Kagame

Amakuru atugeraho nanone yemezako amafaranga aturuka k’umushara w’abasirikare muri Darfur akoreshwa mu bucuruzi bwa Perezida Kagame anyuze mu gikoresho cye Hatali Sekoko kuburyo ariyo bakomeje gukoresha kubaka imitamenwa mu mujyi wa Kigali bityo aramutse akuye ingabo Darfur, Kagame yaba afunze isoko y’ubukire bwe.

Abazi igisirikare cya Kagame bemeza ko agikoresha mu kwigwizaho imitungo, uhereye igihe cy’imirwano ya Kongo aho cyamuzaniraga amadorari n’amabuye y’agaciro yiyicariye i Kigali mu Rugwiro.
Ubu akaba nanone ngo asigaye agikoresha mu nyungu zo kugikorasha nka Company ya security y’umuntu kugiti cye, aciye mu nzira yo gushaka isoko muri Loni akohereza abakozi be (RDF) maze akabahemba macye agakuraho inyungu ze.

Indege zaguzwe kugirango zitware Abasirikare Darfur

Amakuru atugeraho nanone yemezako Kagame aherutse gufata ideni ryiyongera ku mafaraga yari afite kugirango agure izindi ndege zo gukoresha mu bucuruzi bwa Transport yo gutwara abasirikare muri Darfur bityo baramutse bakuyeyo abo basirikare nibo bahomba kandi ntibanabona uburyo bakwishura icyo gihombo

Sosiyete Tristar mu bucuruzi bwo muri Darfur

Sosiyete ya Kagame ariyo Tristar ifite ubucuruzi butadukanye ikorera muri Darfur tukaba twarashoboye kubabonera imwe muri za gihamya, kugeza ubu bafite isoko ryo kugemurira abasirikare bose amazi y’inyange muri Darfur kuburyo bahakura akayabo kenshi doreko Loni ihahira abo basirikare amazi menshi kuberako Darfur ishyushye cyane.
Twabibutsa kandi ko sosiyeti Inyange ari imwe mu masosiyeti y’ubucuruzi bwitwa ubwa FPR, ariko bukorera Kagame n’agatsiko ke.

Kugira ingabo muri Darfur n’urubuga rwa Kagame mu kwamamara kwisi

Amakuru agera ku kinyamauru Umuvugizi yemeza ko kuba ingabo za Kagame ziri muri Loni ari urubuga runini rufasha Kagame kwiyamamaza mu rwego mpuzamahanga yaba muri Loni cyangwa Afurika k’uburyo abazi neza Kagame ukuntu akunda gusingizwa no gutakwa ko ari umuhanga, ntiyakwitesha iryo shema ngo akure izo ngabo muri Darfur, zimwongerera ishema no kwitwa igihangage mu rwego mpuzamahanga. Abakurikiranira hafi ngirango mwabonye ko aricyo gikoresho cyahise kitabazwa mu kwamagana Raporo y’akanama ka Loni gashinja ubwicanyi abasirikare ba Kagame, ariko yabona ikibazo gikomeye Loni yamaramaje igomba kuyisora agahita yisubiraho.


Gasasira
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article