Rwanda: Ikinamico ryo kurasa mu kirere ngo bari kubuza M23 kujya kurwana!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L500xH333/arton40718-447eb.jpgNyuma yo gukora amayeri yo kwirasaho kugira ngo abone uko yohereza ingabo muri Congo, Kagame Paul n’agatsiko k’abasilikare bafatanyije kuyogoza igihugu bica abanyarwanda bakoze irindi kinamico ryo kurasa mu kirere mu nkambi y’abahoze muri M23 aho bacumbukiwe mu kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba !

Amakuru duhabwa n’ababyiboneye kandi bari no mu ngabo za Kagame baratumenyesha ko ingabo za Kagame RPF zakinishije ikinamico abarwanyi ba M23 bo kuruhande rwa Bosco Ntaganda bongerewemo abasore b’impunzi batoraguwe mu nkambi z’abanyekongo zinyuranye ngo bigaragambye maze ingabo za Kagame zirase mu kirere zivuga ko abo barwanyi batorotse bagasubira muri Congo !

Ntabwo byumvikana ko muri iki gihe abarwanyi ba M23 bamerewe nabi kurugamba muri Congo, bakaba bari gupfa ku bwinshi aribwo abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bakwifuza gusubira kurugamba mu mutwe wa M23 muri Congo noneho bakajya gufasha intambara ababirukanye ! Ikizwi cyo ni uko abo barwanyi ba M23 babereye u Rwanda kw’ihwa mu kirenge ! Amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono Addis Abeba kuwa 24/02/2013 yo kugarura amahoro mu karere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari, asaba ko nta gihugu gishobora guha ubuhungiro abarwanyi barwanya ubutegetsi bwo mu kindi gihugu bamaze kwamburwa intwaro, ahubwo icyo gihugu kirabafata kikabasubiza ubutegetsi bw’igihugu barwanyaga, abakoze ibyaha bagashyikirizwa ubutabera !

Igihugu cy’u Rwanda cyo kiyemeje kunyura kuri ayo masezerano kiyemeza kugumana abo barwanyi kugirango kige kibakoresha muguhungabanya umutekano wa Congo ! Ubwo rugikubita u Rwanda ruba rwishe amasezerano rwashyizeho umukono ! Iri kinamico ryo kurasa mu kirere ni iryo gushaka gusubiza abo barwanyi kurugamba kuko abandi bari gupfa cyane noneho Kagame Paul azabone uko yisobanura avuga ko bamucitse ko kandi ntako atagize ngo ababuze gutoroka ! Ikinamico nk’iri rimeze nk’iryo Museveni yakinnye leta  ya Habyarimana mu mwaka w’1990 ubwo inkotanyi yazihaga intwaro zikagaba igitero ku Rwanda akisobanura avuga ko  inkotanyi zamucitse,ariko nyuma azwa gufatirwa mu magambo ye aho ,yabwiye abanyamakuru ngo : « bariya bahungu banjye ndabazi urugamba bazarushobora ! ».

Umenya amase ya kera atagihoma urutaro !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

hahahahah ariko mujya munsetsa mwabuze ibihuha byintambara y'interahamwe zene wanyu none muri kuvuga ibihuha mutanazi njye harikintu ntaramenya muraba congoman cyangwa se muri fdlr?ko mbona
mwabaye mende umuvugizi wa congo ni nterahamwe mwashenye urwanda none murashaka no gusenya congo njye mbona kubera gukora genocide mwahise murwara mumutwe none mwirigwa mutwerera ubwicanyi bwanyu
abandi muziruka isi yose mwihishe mumyobo yose ariko genocide mwasize mukoze mu Rwanda ntaho muzayihungira kugeza mushize mwese nubutumwa nabagezaho mwebwe ba nyirurubuga rwanyu mwirigwa
mubeshyeraho mukururira abandi ngo batere ikirenge cyanyu nabo bakore amahano nkayo mwasize mukoze mu Rwanda

Répondre