Papa mushya François 1er arashinjwa ibyaha byo kutamagana ubutegetsi bw'igitugu!

Publié le par veritas

http://db2.stb.s-msn.com/i/EF/A2713976A9D98DAA12132CB05BB9.jpg

                                                  Papa Mushya François wa mbere

 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 werurwe 2013 saa mbiri z’umugoroba ku isaha y’i kigali, nibwo umwotsi w’umweru wagaragaye hejuru y’urusengero abakaridinari batoreramo Papa bita Sixtine wagaragaye .Abakristu bose ku isi duhereye kubari bahagaze kurubuga rwitiriwe Petero i Roma bakomye amashyi,abandi bavuza impundo ko kiliziya gatolika ibonye Papa mushya. Uwatowe akaba ari Karidinali Jorge Bergoglio wayoboraga Diyoseze ya Buenos Aires mugihugu cy’Argentine !

 

Papa mushya wakiliziya gatolika yafashe izina rya François wa mbere. Mu kiliziya iri zina risobanura umutagatifu w’umukene uzwi ku izina rya François d’asize, uyu mutagatifu akaba yariyeguriye abakene mu buzima bwe bwose. Iryo zina Papa mushya yihaye rya François ryerekanye intego ye yo kwita kubakene ; kandi koko mubuzima bwe yiyerekanye nk’umuntu wihayimana wicisha bugufi cyane, yanze kuba mu nzu nziza cyane igenewe aba karidinali, yanga imodoka y’abakaridinali ahubwo akajya afata tagisi cyangwa akagenda muri gareyamoshi !

 

Kuva aho inkuru isesekariye ku isi yose ko Karidinali Jorge Bergoglio atorewe kuba papa, abantu benshi baratunguwe kuko atigeze ashyirwa kurutonde rw’aba karidinari bagombaga gufata uwo mwanya wo kuba papa ; mu gihugu cya Argentine abantu benshi barishimye ndetse no kumugabane w’Amerika yepfo muri rusange hagaragaye ibyishimo kuko bibaye ubwa mbere papa ava kuwundi mugabane utari uburaya.

 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 werurwe 2013, hari abaturage bigaragambwije i Buenos Aires muri Argentine bamagana itorwa rya Jorge Bergoglio nka Papa, kuko abo bantu bamushinja ibyaha bikomeye yakoze mu gihe icyo gihugu cyari gifite ubuyobozi bw’igitugu bushingiye ku gisilikari. Ibyaha bamushinja ni uko atigeze yamagana amarorerwa ubwo butegetsi bwakoreraga abaturage kandi hakaba n’abapadiri babiri bahohotewe n’ubwo butegetsi muri icyo gihe maze akaruca akarumira ! Umuvugizi wa Papa i Roma yavuze ko ibyo byaha bashinja Papa mushya nta shingiro bifite kuko yigeze abibazwaho n’ubutabera nk’umutangabuhamya ariko akaba atarigeze acibwa urubanza ; umuvugizi wa papa asanga abari kwamagana papa François wa mbere, bamushinja ibyo byaha ari abantu bo mu mashyaka adakunda kiliziya gatolika , bityo abantu bakaba bagomba kwima amatwi ibyo birego !

 

Ese mu Rwanda dushobora kwizera ko hari umupapa twabona ?

 

http://www.izuba.org.rw/files/photos/496-Paidiri-Emile-Nsengiyumva.jpgIyo urebye ibirego biregwa Papa mushya François wa mbere wakibaza niba mu Rwanda dushobora kubona uwihayimana muzima ushobora kuba Papa ! Mu Rwanda twagize ibyago byinshi kandi bigikomeza, tukaba twibaza niba uguceceka kwa kiliziya gatolika y’u Rwanda kutayicira urubanza !

 

Tutavuze abaturage n’abihayimana bahitanywe na jenoside , hari n’abihayimana baguye i Gakurazo bishwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda ; kugeza ubu kiliziya y’u Rwanda yewe na Kiliziya Gatolika y’i Roma nta numwe uratera agatoki hejuru ngo asabe ubutabera kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abihayimana kandi banashyingurwe mu cyubahiro !

 

Uretse abo bihayimana bazwi bishwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe , ntabwo kiliziya yigeze izamura ijwi ngo yamagane ubwicanyi inkotanyi zakomeje gukorera abanyarwanda kandi bugikomeza haba muri Congo cyangwa hirya no hino mu gihugu, ahubwo kiliziya y’u Rwanda iri gukangurira abaturage gutanga amafaranga mu kigega kitwa Agaciro Fund kitagira ugicunga n’ugomba kukibazwa ! Ese Kiliziya nizashinjwa ubufatanyacyaha izaba ibeshyewe ?

 

Hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda abaturage babujijwe guhinga imyaka inyuranye mu mirima yabo , ahubwo bagahinga imbuto imwe leta ibategetse, iyo witegereje neza iyo mikorere usanga ibyo byemezo bihishe jenoside ya bucece iri gukorerwa abaturage ! Ntabwo umuntu ashobora gutungwa n’ikiribwa kimwe ngo azabeho n’ubwo yaba arya inyama gusa ! Niyo mpamvu ubu abanyarwanda benshi barwaye Bwaki kuko batarya indyo yuzuye bitewe ni uko byapanzwe n’ubutegetsi, abo baturage iyo bahuye na malariya bahita bapfa kuko umubiri nta bivumbikisho uba ufite byo kurwanya indwara bitewe ni uko nta gaburo ryuzuye babona, iyo akaba ari jenoside ya bucece twavuze.

 

Padiri Emile Nsengiyumva (uwo uri ku ifoto hejuru ibumoso) wagerageje kwamagana ako karengane karimo no gusenyera amazu abaturage, yahise ashyirwa ku ngoyi , ntabwo kiliziya y’u Rwanda yigeze ibumbura umunwa ngo ivuge ko abaturage bagiye gushira kubera inzara,cyangwa se ngo ivuganire nibura umupadiri wayo ufungiwe kuvugira abaturage ; ubwo abaturage ba Buenos Aires bari kwamagana papa mushya ngo ntacyo yavuze kubutegetsi bw’igitugu muri Argentine , abanyarwanda bose bagombye gusaba kiliziya muri rusange na Papa mushya kuburyo bw’umwihariko kwamagana igitugu gikaze kiri mu Rwanda kigiye kumarira ku icumu abaturage bose kibicishije inzara !

 

Niba Kiliziya y’u Rwanda idakoze uwo murimo wo kwamagana gusa ibibi bikorerwa abaturage n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, bizagorana kugira ngo iyo kiliziya izabonekemo Papa cyangwa umutagatifu !

 

 

Veritasinfo.fr

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article