NDI UMUNYARWANDA: Ni ryari Paul Kagame azasaba imbabazi abanyiginya mu izina ry'abega? (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Kigeli-Kagame.png

Aya magambo nanditse nyandikanye ishavu n'agahinda, ubwo nari maze kumva amagambo yavuzwe n'uwitwa Christophe BAZIVAMO umwe mu bayobozi b'imena ba FPR-Kagame (itari FPR-Rwigema), wahoze ari umunyamuryango wa RTLM, asobanura "GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA" kuri "Radio Itahuka". Ishavu nditewe nuko nyuma y'imyaka hafi 20, Perezida Kagame yerekana ko ananiwe atageze ku bwiyunge twatangiye ibitambo bitabarika.

Ahubwo yakomeje gushimisha Abazungu b'inshuti ze, ubu nabo batangiye kumurambirwa no kumuhinduka, abereka ko ari intwari, yahagaritse jenoside, ko Kigali yubakwa mo imitamenwa ikanagira isuku, ko hari "mituelle", "girinka", "companies"/"sociétés zashyizweho (inyinshi afite mo imigabane), n'ibindi nka "agaciro fund", atibagiwe no kwerekana ko ari INDWANYI KABUHARIWE ( nimwibuke "I want a fight), ateza imvururu n'intabara z'urudaca muri Congo abeshya ko ahiga yo (ku mayeri) abahutu b'abicanyi yananiwe gutsinda kubera ko yabagize gusa urwitwazo.

Iyi GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA uko isobanurwa n'interahamwe nka BAZIVAMO na RUCAGU n'abandi nkabo, abo Perezida Kagame yita abajenosideri akorana nabo, nkuko yabisobnuye kw'itariki ya 30 Kamena 2013. Rero niba nawe (Kagame) ari ko abyumva, byaba biteye kwibaza, no kumwibazaho cyane kugira ngo tumenye niba muri uku KUNANAIRWA KWE ashaka gusiga yoretse u Rwanda mu yindi ntambara y'amoko.

Ni byose KOKO Perezida KAGAME yemera ko Interahamwe, zishe abatutsi gusa n'abasa nabo, bakabikora mu izina ry'ABAHUTU BOSE? Cyanga Interahamwe zabishe mu IZINA ry'ABAHUTU BAZIHAGA AMABWIRIZA YO GUTSEMBATSEMBA "INYENZI (ABATUTSI) N'IBYITSO BYAZO''?

Byaba ari agahomamunwa, nako byaba ari agahinda gusa, kubona Abahutu biciwe ababo mu gihe cya jenoside muri 1994 mu Rwanda, bakaba barishwe n'Interahamwe n'abazifashije, ku mabwiriza y'abayobozi nka Sindikubwabo na Kambanda, BAGENDA BASABA ABATUTSI IMBABAZI! Bakabikorera gusa kubera ko ari Abahutu!

Kuki se basaba imbabazi, kandi batarabaye Interahamwe nka BAZIVAMO wari umunyamuryango wa RTLM, cyanga nk'Intore RUCAGU wahoze mu mabanga yazo?
Ntabwo Interahamwe, Perezida Kagame akorana nazo, zigomba kwifashisha igihugu cyose kugira ngo ZISABE imbabazi, cyangwa ngo ZISHUKE abana bato b'abahutu ngo NIBASABE IMBABAZI, kugira ngo BAZABONE ku byiza by'u Rwanda ubu Perezida Kagame n'agatsiko ke bashaka kwikubira ubuziraherezo. ABAFITE INDWARA Y'IPFUNWE ni uko bazi ibyo benewabo bakoze. Ntabwo abahutu bose ari benewacu, kimwe nuko Abatutsi bose atari benewabo wa Kagame.

NONE SE KO ABEGA BISHE ABANYIGINYA KU RUCUNSHU, BAKICA MO N'UMWAMI RUTARINDWA, HARYA NABO BISHE MW'IZINA RY'ABEGA BOSE? NA Perezida KAGAME ARI MO, NAWE TUKAMUSABA GUSABA ABANYIGIYA BOSE IMBABAZI, AHEREYE KURI KIGERI V NDAHINDURWA ahejeje ishyanga? Orororo! Abahutu b'interahamwe zamaze Abahutu bari muri "opposition", abandi bagatsembwa n'INKOTANYI, ngo bagiye gutega amaboko basabe imbabazi Abatutsi? Abo BAHUTU biciwe ababo, BO SE bazasabwa imbabazi nande?

Ese ni kuki Perezida Kagame atemera ko INKOTANYI zishe abahutu benshi, akunze kwisobanura avuga ko zabishe zihôrera gusa, ngo kubera ko Abahutu bari batsembye ababyeyi babo? Kuki Perezida Kagame atemera ko yicishije abahutu benshi, muri commune GITI, Stade Byumba, Ruhuha, i Kibeho, no muri KONGO (abarenze 300,000) maze ngo ace bugufi atange urugero, maze nawe ASABE imbabazi ABAHUTU, nkuko ba RUCAGU na BAZIVAMO b'Interahamwe babikora? We nta mbabazi asaba kubera ko ari Umututsi? Cyangwa kwica umuhutu ni kimwe no kwica inyoni, imbeba cyangwa "imbwa"?

Jyewe ubwanjye n'abo dufitanye isano bose, kimwe n'abandi za miliyoni z'ABANYARWANDA biciwe n'Interahamwe, n'abandi biciwe ababo n'Inkotanyi, nta mbabazi tuzasaba.

ABICANYI KU MPANDE ZOMBI TURABAZI. NIBASABE IGIHUGU N'ABANYARWANDA IMBABAZI. MAZE BAREKE KWIYOROSA GAHUNDA Y'AMACAKUBIRI. NIBAREKE KONGERA GUCA ABANYARWANDA MO AMOKO ADAFITE ISHINGIRO. Harya UBUNDI UMUHUTU ASA ATE? UMUTUTSI ASA ATE? PEREZIDA KAGAME YARAKWIYE KUBISOBANURA. ABAHUTU BADASA NA BAZIVAMO UBU NIBO BENSHI MU RWNDA.

NIMUSIGEHO gusenya igihugu n'abenegihugu, ni mwigishe UMUBANO MU RWANDA, MWIYUNGE, NIDUSANE IMITIMA YABO, INKOMVU TUZISIGE TUGIRA TUTI HARABAYE NTIHAKABE. NITUREKE "AMATIKU na "POROTIKI". ABAHUTU BA "NDAMIRINDA" BARAGATSINDWA. MUMENYE KO TUDAPFA UBUTEGETSI/UBUYOBOZI, N'INDA. NTIDUPFA AMOKO. Iyo biba amoko nta jenoside iba yarabaye ku Rucunshu.

F Twagiramungu

Faustin TWAGIRAMUNGU

Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza

(source - facebook :F.Twagiramungu)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

If I watched  sinzi ko navuga ko yari speech cg kwirata gutebyase cg kwishongora nibindi buri wese abyite uko ashaka cg anshakire uko byakwitwa ya P.k yo kuri 30 kamena 2013 compared with
ibisa nkibyo byavuzwe nuwabatijwe kanjogera ugezweho canke wubu simbona aho abana buru Rda tugana.Yewe ngo izina niryo muntu bazivamo se nimvugo nindeshyo ntabwazi ko ari  umunyarwanda
kugeza naho yigishwa na bahima abanyenkole cg nabandi nkabo batamurusha kuba yaruvukiyemo akanaruturamo anastazi wese?akumiro n'amavunja!!!

Répondre
R

Njye mbuze uko nifata! Uru rubuga rwa leprophete.fr rwashinzwe na Padiri Thomas Nahimana akaba n'umuyobozi w'ishyaka ishema ry'u Rwanda. Hasi aha kuri iri tangazo Padiri Thomas nk'umuyobozi
w'ishyaka yaduhaye inkuru y'itangazo ry'abanyamashyaka bakoze ikiganiro cyamagana iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda nawe arimo, ndetse bagahamagarira abanyarwanda bose aho bari kutitabira iyo
gahunda !

Kuri uru rubuga Padiri Thomas wamaganye gahunda ya Ndi umunyarwanda hamwe nabagenzi benzi be, ashyizeho itangazo ry'ambasade y'u Rwanda rihamagarira abanyarwanda kujya mu biganiro byateguwe na
leta y'u Rwanda kuri iyo gahunda ya "ndi umunyarwanda" ! None se twemere iki, tureke iki? Kurwanya gahunda ya ndi umunyarwanda ugasaba n'abantu kutayitabira noneho ugasubira inyuma ugatangaza
itangazo rishishikariza abanyarwanda kwitabira iyo gahunda ! Ubwo se si ugushyira abantu mu rujijo?

Umenya uyu mupadiri nawe yiberaho mu buryo bw'urujijo !

Répondre
K

Amateka agaragaza ko nta Jenoside ishobora gukorwa mu gihugu ubutegetsi butabifitemo uruhare. Kenshi usanga aribwo buyitegura bukanashishikariza abene gihugu kuyishyira mubikorwa. Niko rero
byanagenze mu Rwanda kuko Jenoside yakozwe n'abahutu babibwirijwe na leta y'abatabazi. Ubundi tukaba tuzi ko leta ikomeza idahagarara bityo iyasimbuye iyabatabazi ariyo ya Kagame yagombye kuba
ariyo ifata iyambere gusaba Abanyarwanda gusaba imbabazi kuko ariyo yakoresheje Jenoside.

Nemera ko amoko atagombye kwimakazwa agakoreshwa ku nyungu zuwo ariwe wese. Akarandurwa burundu mu mitima no mitwe y'Abanyarwanda. None ko noneho numva abahutu bahanzweho basaba imbababazi
abatutsi kuko ngo Jenoside yakozwe mu izina lyabo, ese Abatutsi babasabye gutanga impozamarira mbere yuko bababarira biteguye kuzitanga? Aha naho kwitonderwa! Aho Kagame ntiyaba ashaka
kwubika ku Bahutu urusyo rw'impozamalira igomba kugenerwa Abatutsi b'abacikacumu leta ye yikoreye yali yarabuliye icyerekezo kugez magingo aya. Harahagazwe!

Répondre
Y

Kuva muri 1994, kugeza amagingo aya ninde mutegetsi wa kiriya gihugu ushaka ubwiyunge? Uretse abarota.

Gukora politiki y'ubwiyunge bivuga guta ubutegetsi bakabusangira n'abandi.

Iyo usubiye nyuma (mbere ya 1994), usanga ibyateye jenoside bigiye gusa n'ibyo. Abantu batashakaga gusubira "kw'ISUKA" kubera gusangira uduke twari duhari n'impunzi z'icyo gihe.

Igihugu ko gikennye, tuzasangira iki? Ngiyo na Kivu iragiye.

Icyindi nongeraho, nuko muri iyi nyandiko, ubonamo "PASSION", ntabwo ari qualité ku muntu w'umutegetsi.

WE nziza

Répondre