MINISANTE ABAKOZI B’IBITARO BYA REMERA RUKOMA MU GIHIRAHIRO

Publié le par veritas

http://appropriateprojects.com/images/skorupski/2.jpgIbitaro bya Remera- Rukoma biri mu Karere ka Kamonyi bifite ibibazo bikomeye ariko icyo nibandaho cyane n’ibyerekeye ihembwa ry’abakozi dore ko hashize amezi abiribadahembwa umushahara wabo hakiyongeraho n’ibirarane by’uduhimbazamutsyi bita PBF ; None se ikibazo ninde?


Ikibazo ntawundi ugitera n’umuyobozi ushinzwe umutungo muri bino bitaro witwa Uramutse Jean Pierre,uyu mugabo ubundi abamuzi bemeza ko agira amanyanga menshi dore ko mbere y’uko agera muri ibi bitaro muri 2010 yakoraga mu bitaro bya Gihundwe naho akaba yarahavuye kubera abujura bw’amafranga yaburirwaga irengero!


Ku bitaro bya Remera, nyuma yo gukatwa kimwe cya cumi kugahato mu gihe cy’amezi icumi,ubu guhera mu kwezi kwa cyenda 2012 abakozi b’ibi bitaro ntibazi ikitwa ifaranga,uyu muyobozi yemeza ko ministeri y’abakozi ba leta itigeze yongera imishahara kandi itegeko riyongera ryarasohotse bityo akemeza ko ibitaro nta mafranga bifite yo kongera iyo mishahara kugira ngo abakozi bahembwe nkuko itegeko rigena imishahara mishya ribivuga!!


Ibi byamenyeshejwe abakozi bamutera utwatsi,naganiriye n’umwe mu bakozi abwira ko niba Leta idatanga amafranga yose kuki ibitaro bitayongeraho nkuko ibindi bitaro ahandi bibigenza? Aha akaba ahamya ko Uramutse Jean Pierre ariwe nyirabayazana kuko ngo ibi bitaro bya Remera biri muri bimwe mu bitaro byo mu Rwanda bigira abarwayi babyivuzaho benshi.Abakozi b’ibyo bitaro nabo bemeza ko byinjiza amafranga ariko akaburirwa irengero ahubwo ukabona ngo ibitaro bifite imyenda dore ko ubu imyenda yabyo ibarirwa hafi muri miriyoni ijana na mirongw’ine nyamara mu maraporo hakerekanwa miriyoni mirongw’itandatu gusa!


Nyuma yo kwanga kongera imishahara  habaye inama le 29 /10/2012 yari ihuje abayobozi bibitaro,intumwa za minisante,intumwa z’akarere ka Kamonyi n’abahagarariye itorero rya EPR dore ko ibi bitaro ari iby’iri torero, biga kuri iki kibazo hakaba harafashwe umwanzuro w’uko niba ibitaro bitabona amafranga yo kongera amafaranga kuyo mifotra itanga ; abakozi bakomeza guhembwa umushahara wabo wa kera n’ukuvuga ko bo ririya tegeko rigena imishahara ritabareba!!aka n’akumiro!! Ubu abaganga bakorera muri biriya bitaro bari kurira ayo kw’arika ariko bakemeza ko ibyo byose biterwa na Uramutse !

Aho abameze nk’Uramutse si bo bavuze bazarya akaribwa n’akataribwa bahanuwe na Magayane!

 


Silas

Kigali/Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article