Masisi: Abaturage barashinja Monusco gufasha u Rwanda mukugemurira intwaro Maï Maï Cheka !

Publié le par veritas

http://www.afroamerica.net/AfricaGL/wp-content/uploads/Mai-MaiCheka.jpgAmakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru "afroamerica.net" aremeza ko i Masisi muri Kivu y'amajyaruguru hari umwuka w'ubushyamirane uri hagati y'abaturage batuye ako karere n'ingabo z'umuryango w'abibyumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo zizwi ku izina rya Monusco. Amakuru ava muri ako karere aremeza ko ingabo za ONU zakoranye inama i Masisi n'abaturage kugira ngo izo ngabo zirebe ko zishobora guhosha uburakari bw'abaturage! Muri iyo nama hari hatumiwemo abaturage bose n' abayobozi bo mu karere ka Kivu y'amajyaruguru (Masisi).

 

Ubushyamirane bw'abaturage n'ingabo z'umuryango w'abibumbye muri ako karere bwatewe nuko abaturage badashira amakenga ingabo za ONU kuko abaturage bashinja ingabo za ONU kugemurira intwaro umutwe w'inyeshyamba za Maï Maï zizwi ku izina rya Sheka cyangwa Cheka zo mu mutwe wa Ndumba Defense Force du Congo (NDC), uterwa inkunga na Paul Kagame perezida w'u Rwanda; Kagame akaba yohereza umutwe w'ingabo zidasanzwe z'inkotanyi zikajya gufatanya n'abarwanyi ba Sheka mu kwica abakongomani bo mu bwoko bw'abahutu! Ingabo za Paul Kagame zikaba ziha imyitozo ya gisilikare imitwe myinshi iri mu mashyamba ya Congo ndetse n'ibikoresho bya gisilikare harimo n'abarwanyi ba Maï Maï Cheka.

 

Ku italiki ya 26/09/2013 umugore ukekwaho kuba ari umunyarwandakazi ukorana n'ingabo z'umutwe udasanzwe w'ingabo z'u Rwanda ziri mu mashyamba ya Congo aho zikorana n'imitwe inyuranye mu guhiga impunzi z'abanyarwanda muri Congo, yafatiwe i Masisi ari mu modoka ya MONUSCO, afatwa n'abarwanyi b'umutwe wa M26 bavuga ko bashinzwe kurengera abahutu kuko M23 ifashwa n'u Rwanda nayo ivuga ko irengera abatutsi! Abarwanyi ba M26 batangiye igikorwa cyo gusaka iyo modoka uwo mugore yari arimo ubwo yari igeze ahitwa Kashuga muri Masisi; muri iyo modoka abarwanyi ba M26 basanzemo imbunda eshatu zo mu bwoko bwa mitrayezi, amasasu menshi n'amafaranga menshi.

 

Ubwo Maï Maï M26 yabazaga uwo mugore aho ajyanye izo ntwaro yababwiye ko akorana n'umutwe udasanzwe w'ingabo z'u Rwanda, akaba agemuriye intwaro n'amafaranga inyeshyamba za Maï Maï Cheka abikuye mu Rwanda; yavuze ko yahaye ruswa ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri muri Congo kugira ngo ashobore gukodesha imodoka y'ingabo za ONU bityo bimufashe kugemura intwaro z'u Rwanda muri Cheka nta muntu numwe ushoboye kumukeka ! Mu gihe Maï Maï M26 yasuzumaga telefoni igendanwa y'uwo mugore ,yasanze avugana n'abayobozi b'indi mitwe inyuranye iterwa inkunga na leta y'u Rwanda iba mu mashyamba ya Congo! Ifatwa ry'uwo mugore n'intwaro yari atwaye nibyo byabaye intandaro y'ubushyamirane hagati y'abaturage ba Masisi n'ingabo z'umuryango w'abibumbye !

 

http://congodrcnews.com/wp-content/uploads/2013/08/UN-Monusco-lapide.jpgKu italiki ya 28/09/2013 ubwo abaturage bari bamaze kumenya inkuru y'uwo mugore,abaturage bahise bagaba igitero kubakozi b'ingabo z'umuryango w'abibumbye bari ahitwa Karembe muri Masisi, icyo gihe abarwanyi ba Maï Maï Cheka bashoboye gutatanya icyo kivunge cy'abaturage bashobora no guhisha abo bakozi b'ingabo z'umuryango w'abibumbye!

 

Ubwo ku italiki ya 8/10/2013 imodoka ya Monusco yarimo itembera muri Masisi, abaturage benshi bagizwe ahanini n'urubyiruko n'abagore barigaragambije bafunga umuhanda imbere n'inyuma y'aho iyo modoka ya ONU yanyuraga; byabaye ngombwa ko abayobozi ba Monusco batabaza abakuru ba Maï Maï M26 n'abayobozi ba gakondo maze bakorera inama ahitwa Mweso; muri iyo nama umuyobozi w'ingabo za Congo muri ako karere witwa Sukisa kimwe n'umuyobozi wa M26 witwa Colonel Kasongo bayitumiwemo. Muri iyo nama ingabo za monusco zasobanuriye abaturage ko badakorana na rimwe n'ingabo z'umutwe udasanzwe w' u Rwanda utera inkunga umutwe wa Cheka.

 

Ingabo za ONU zasobanuye ko zibabajwe n'uko mu modoka yazo habonetsemo intwaro zari zigemuriwe umutwe wa Cheka, izo ngabo zivuga ko ibyo bibabaje ko kandi bitazongera. Abaturage bose ndetse n'abayobozi babo ntibemeye ibyo ingabo za ONU zababwiraga, basanze izo ngabo za ONU zirimo zibabeshya kuko bafite ibimenyetso bigaragaza neza ko ingabo za ONU muri Congo zikorana n'umutwe w'ingabo udasanzwe (force spéciale) w'u Rwanda mukugemurira intwaro imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba ya Congo; ubushyamirane bwarakomeye cyane muri iyo nama kuburyo byabaye ngombwa ko ingabo za ONU zirasa amasasu menshi mu kirere yatumye abaturage bahunga , izo ngabo zishobora gusohoka muri Masisi zijya i Goma!

 

 

Inkuru ya Afroamerica

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article