Leta y’u Rwanda irimo gufasha intambara inyeshyamba za National Army for the Liberation of Uganda (NALU) zirwanya leta ya Uganda (source:inyenyerinews).

Publié le par veritas

Inkata-nalu.jpgAmakuru agera ku kinyamakuru inyenyerinews aturuka mu rwego rushinzwe iperereza rwa gisirikare (DMI) kandi yizewe, aremeza ko leta ya Kagame irimo kohereza abasirikare benshi muri Congo bakanyura ahitwa Kanyabayonga, Beni bagana ahitwa Ituri bakinjira mu mutwe w'inyeshyamba zirwanya leta ya Uganda zizwi kwizina rya “National Army for the Liberation of Uganda, cyangwa NALU” .

Amakuru ikinyamakuru inyenyerinews cyahawe numwe mu ba ofisiye bakora muri DMI aremeza ko abasirikare bajya za Ituri bagenda bambaye imyenda ya gisivili, noneho bagasiga imyenda ya gisirikare ku Gisenyi, bambukira ku mupaka wa Gisenyi na Goma bakajya gufata ibyangombwa by’inzira kuri mubuyobozi bw'umujyi wa (mairie) Goma, uwo mu ofisiye yamenyesheje ikinyamakuru inyenyerinews ko inzego za DMI zibifashijwemo na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru abashakira ibyangombwa by’inzira by'intara ya kivu y'amajyaruguru , bikabafasha kugenda mu ntara yose nta mbogamizi kugera bageze muri uwo mutwe wa NALU.

Ibi leta ya Perezida Kagame itangiye kubikora nyuma yaho intumwa za leta y’u Rwanda zimaze kuzenguruka mu bihugu byose bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, ONU …. Isaba ko ibyo bihugu byabuza Perezida Museveni wa Uganda gufasha ba General Kayumba NYAMWASA na Col Patric Karegeya gutera u Rwanda. Ibyo bihugu byaje kumukurira inzira ku murima, kuko byaje gusanga nta gihamya intumwa za leta ya Kagame zifite cy'uko bariya bagabo barimo bategra kurwanya leta y'u Rwanda, ahubwo ibyo bihugu bigasanga ibyo izo ntumwa zivuga ari amatiku gusa.

Icyo gihe Perezida Kagame yaje no gutangaza ko ngo Uganda niramuka ifashije abenda gutera u Rwanda ngo nawe azaba afite uburenganzira bwo kugaba igitero kuri Uganda. Ni muri urwo rwego Perezida Kagame akomeje kwikanga balinga ko ngo leta ya Uganda yaba ifasha ba General Kayumba NYAMWASA akaba ariyo mpamvu nawe yatangiye kwoherereza ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare bo gufasha inyeshyamba zirwanya leta ya Uganda zizwi kwizina rya National Army for the Liberation of Uganda, cyangwa  NALU mu magambo ahinnye.

Nanone uwo mu ofisiye ukorera urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Kagame yamenyesheje ikinyamakuru inyenyerinews ko ngo nyuma yaho leta ya Uganda iguriye indege za gisirikare umunani z’intambara zo mu bwoko bwa Mirage, byarushijeho guhungabanya leta y’u Rwanda kuko yahise yikanga koajije ko Perezida Museveni ashobora kuzazikoresha mu guhirika leta ya Kagame.

Uwo Ofisiye akomeza asobanurira ikinyamakuru ko ngo gufasha inyeshyamba za NALU biri mu rwego rwo kugira ngo Leta ya Uganda izabe ihugiye mu kurwana n’inyeshyamba za NALU aho kuzafasha ba General Kayumba mu guhirika leta ya Kagame. Nanone owo mu ofisiye ukora muri DMI yamenyesheje ikinyamakuru inyenyerinews ko ngo Perezida Museveni namenya ko leta ya Kagame irimo gufasha inyeshyamba, ngo bizatuma Perezida Museveni wa Uganda asaba imishyikirano na leta y'u Rwanda, bitume Perezida Kagame aboneraho umwanya wo kumusaba kudafasha ba General Kayumba na Col Patrick Karegeya.

Uwo mu ofisiye wa DMI yanamenyesheje inyenyerinews ko ngo leta y’u Rwanda irimo kugura intwaro nyinshi mu gihugu cy’u Bushinwa mu rwego rwo kwitegura intambara ngo kuko yamaze kubona ko uko byagenda kose iyo ntambara igomba kubaho , ngo kandi ikibabaje nuko 60% by’imbunda leta irimo kuzigura ku mwenda kubera ikibazo cy’amikoro make.

Ubushakashatsi ikinyamakuru inyenyerinews kimaze gukora ku basirikare batandukamye b’u Rwanda, buragaragaza ko ingabo z’u Rwanda RDF zititeguye kurwana iyi ntambara Perezida Kagame arimo gushoza, dore ko zamaze gucikamo ibice bitatu, dushingiye kubuhamya butangwa n’ingabo za RDF, burerekana ko Perezida Kagame yaba asigaye yemerwa n’abasirikare bake cyane, bagera nko kuri 15% gusa, General Kayumba Nyamwasa ngo ugereranyije abasirikare ba RDF bamuri inyuma baba bagera kuri 35%, naho ngo abandi basigaye bashyigikiye Umwami w’u Rwanda Kigeli V NDAHINDURWA ko yatabara igihugu, kuko ngo babona ko nataha, aribwo demokarasi,ubumwe, amahoro, n’uruvugiro muri politiki byazashoboka.

Ngoga J

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Ndabona noneho Kagame ageze aho akunda! akoresheje inzira amenyreye z'ubunyshyamba arashaka gupfukamisha Mueveni nkuko yabikoze kuri Congo!

Iyi ntambara yo gufasha ii nyeshyamba za Uganda ishobora kuzamubera agatereranzamba!!

Répondre