Kagame yemera ko azi neza ko ubutegetsi bwe buri mu marembera.
Amakuru agera ku kinyamakuru Inyenyerinews aturutse muri zamaneko z’ u Rwanda, aremeza ko amagambo ya Kagame yavugiye imbere y’abasirikare bari mu mutwe umurinda agaragaza ko amaze kwiheba, kandi ko azi neza ko ubutegetsi bwe buri mu marembera.
Ayo makuru avuga ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2011, mbere gato y’inama ikorerwa mu Rwanda ikunze kwitwa “Umushyikirano”, perezida Kagame yaba yarahuye n’abasirikare bamurinda maze ababwira amagambo ateye ubwoba kandi ayavuga abakanga, ariko anagaragaza ko yihibye afite ubwoba bw’ubutegetsi bwe.
Muri ayo magambo, Kagame yabwiye abasirikare be bari kuri Foleni,( barihamwe mu mirongo yagisikare bahagaze bahabwa amabwiriza), ati“…ndabizi neza ko iyi manda ntazayirangiza kandi aho mushaka kunshyira mbere yuko muhanshyira nzabanza mpabashyire”! Aya ni amagambo Kagame yabwiraga abasirikare be abari imbere. Muri uwo mu bonano yabibukije ko abahemba amafaranga meshi aruta ayabandi basirikare, bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka byose bakamurinda bashyizeho umwete.
Muri iyo nama kandi ngo yahise yikorera akazi kari gasanzwe gakorwa n’abasirikare bayobora abamurinda, maze atangira gutanga imirimo y’abasirikare (deployment), Iyo mirimo yagiye ayiha abasilikare bamurinda atazi n’ubushobozi bwabo n’uko bari basanzwe bakora kuko ubusanzwe ako si akazi k’umukuru w’igihugu. Bivuga ko yahise atangira gushyira abasirikare be , mu bigo bishinzwe itumanaho mu Rwanda ( MTN, Rwandatel, TIGO), mu rwego rwo gukurikirana amaterefona yose y’abaturage ahita muri ibyo bigo. Bivugwa kandi ko abandi yahise abashyira ku mipaka hirya nohino, bagatangira gukora nk’abapolisi, abandi bagakora nk’abakozi ba serivisi zishinzwe abanjira n’abasohoka, kandi batanga raporo kuri we.
Abazi ikibazo cya politiki y’u Rwanda bavuga ko iki ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Kagame yaba amaze kwiheba kandi ko nawe azi neza ko adakunzwe, kandi yiteguye kuba yavaho byanze bikunze. Bemeza ko kandi amagambo ye ateye ubwoba kuko asa n’aho avuga ko nawe azisasira abanyarwanda beshi mbere y’igenda rye nk’uko abamubanjirije bagiye bahitana abantu beshi mbere na nyuma y’iherezo ry’ubutegetsi bwabo.
Ikindi bakomeza kuvuga n’uko ngo aya magambo nanone ashimangira ko Kagame yaba atagifitiye ikizere abasirikare be, ibi bikaba bigaragazwa n’amagambo yabwiye aba basisirikare bari mu mutwe umurinda, abibutsa ko abahemba meshi kurusha abandi, kandi akaba aribo asigaye ashyira ahantu hose acyeka ko hakomeye hakabaye hakorwa n’abandi basirikare cyangwa abapolisi, abo basilikare barinda Kagame bakora n’imirimo badashinzwe, ndetse irimo n’isanzwe ikorwa n’abasiviri basanzwe.
Ibi kandi bikaba bije nyuma y’amakuru avuga ko abasirikare bakuru bo mungabo z’u Rwanda nabo baba batarebana neza, amakimbirane ari meshi hagati yabo, bikaba bivugwa ko byaba biterwa n’uko bamwe baba basigaye batemeranya n’ibikorwa Kagame akomeje gutegeka gukora, cyane ibyo kurenganya bagenzi babo, ndetse no kubica bibaye ngobwa, aka karengane ngo nti kumvikanwaho n’abasirikare bose, bityo Kagama agahitamo kugakoresha inkora mutima ze.
Ikindi bavuga ngo n’uko uburyo Kagame abayobora burimo kubacamo ibice kugirango babashe gucunguna. Ibi ngo bikaba bivugwa ko byatangiye nyuma y’aho abasirikare bamaze gutangira gucikamo ibice, cyane kuva aho Gen Kayumba na Col Karegeya bahungiye ndetse bakamuhushiriza urufaya rw’amasasu aho yahungiye muri Afrika y’Epfo, cyane ko amakuru adufite avuga ko benshi mu basirikare ba Kagame batigeze bishimira ririya raswa rya Gen Kayumba.
Ikindi kivugwa n’uko abantu benshi bafite ubwoba bw’ibirimo gukorwa mu Rwanda , cyane ko ibi bisa n’ibyabaye mbere gato ya jenoside y’abanayarwanda muri 1994, kuko naho abasirikare bari baracitsemo ibice byinshi, ibi kandi bakabihuza n’ubuhanuzi bw’abantu benshi bagiye bumva nk’ubuhanuzi bwa Magayene, Meshaki n’abandi bagiye bavuga ko ikimenyetso kizagaragaza ko Kagame agiye kuvaho hazabaho amacakubiri n’umwiryane mu basirikare n’abategetsi bazaba barafashe igihugu.
Byaruhanga
byaruhangaissac@gmail.com