Internet yongererewe imbaraga aho igiye kujya ikoresha IPv6

Publié le par veritas

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2012, nibwo hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwa IPV6 buje kongerera ubushozi internet mu kubika aderesi zo ku murongo wa internet (IP adress) nyinshi zishoboka, dore ko umuyoboro wa IPV4 wari usanzwe ukoreshwa wagendaga uba muto ugereranije n’ubwiyongere bw’umubare w’abakoresha internet.

Aderesi ya internet (IP address) ni iki ?

IP address cyangwa aderesi ya internet ni nimero buri gikoresho (mudasobwa, telefoni, tablet, imbuga za internet, ...) kigomba kuba gifite kugira ngo kibashe kujya ku murongo wa internet.

IP ni impine ya Internet Protocol.

Iyi aderesi iba yihariye kuri buri gikoresho, nta na kimwe kigomba guhuza n’ikindi, muri make IP address wayigereranya na nimero buri terefoni igomba kuba ifite kugira ngo ibashe guhamagara cyangwa guhamagarwa.

Kuri iyi shusho haragaragaraho ingano y'umuyoboro wa IPv4 yari isanzwe ikoreshwa, n'umuyoboro wa IPv6 watangiye gukoreshwa, umwihariko w'uwa nyuma nuko ari umuyoboro mugari kurusha IPv4

IPV6 ni iki ?

IPV6 ni nk’umuyoboro mushya uje kwagura internet ku buryo budasubirwaho, dore ko ushobora kuzakira aderesi za internet (IP address)zingana na tiriyoni magana atatu mirongo ine za tiriyoni tiriyoni (340.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.)

Mu busanzwe internet yakoreshaga umuyoboro wa IPV4 washobora kwakira aderesi zo ku murongo wa internet zingana na miliyari 4,3 gusa. Byagaragaye ko uyu mubare udahagije bitewe n’ukwiyongera kw’abakoresha internet ndetse n’ibikoresho bakoresha.

Imibare yagaragazaga ko mu mwaka wa 2016, aderesi zo ku murongo wa internet zari kuba zararenze ubushobozi bwa IPV4, ibi bikaba byari kuzateza akaduruvayo n’ibibazo bikomeye mu ikoreshwa rya internet.

Iki gishushanyo kiragaragaza ko mu mwaka wa 2016 hari kuzaba hakenewe IP Adresses miliyari 20 nibura, mu gihe IPv4 yari kuzabasha gutanga IP Idresses miliyari 4,3 gusa, iyi niyo mpamvu yo kwimukira kuri IPv6

Kuva muri IPV4 ujya muri IPV6 bigenda bite ?

Igikorwa cyo kujya mu muyoboro mushya wa IPV6 kizatwara igihe, ariko nta mpinduka abakoresha internet bazabona, bivuze ko telefoni, mudasobwa, tablet n’ibindi bikoresho bizakomeza gukora nk’ibisanzwe nta kindi bisabwa.

Imbuga za internet n’abatanga serivisi za internet bose bagomba kuzahindura umuyoboro bakoreragaho bakajya kuri IPV6. Gusa IPV4 na IPV6 bizakomeza gukorera icyarimwe kugeza igihe abantu bose bazaba bamaze kwimurwa, IPV4 itagikenewe.

Umushinga wa IPV6 watangiye kwigwaho mu mwaka w’1990 n’ihuriro rya Internet Engineering Task Force (IETF) bimaze kugaragara ko IPV4 izaba yaruzuye mu myaka iri imbere.

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article