Ingeso mbi ntirara bushyitsi! kagame yasohotse mu nama ya ONU yiga ku kibazo gikomeye cy'umutekano muke muri Congo!

Publié le par veritas

Kagame-a-l-ONU.png

Ingeso mbi ntirara bushyitsi koko ! Kagame akomeje kwitwara nk’umwana w’igitambabuga wivumbura k’umubyeyi we kugira ngo akomeze kumwinginga maze amuhe indi miheha yo kuvunagura ! Nk'uko Kagame Paul yasohotse mu nama y'abaministre mu mwaka w'1995 ubwo Seth Sendashonga yamubwiraga ko ntacyo akora kukibazo cy'umutekano muke warimu Rwanda kandi yarabimumenyesheje muri raporo y'amapaji arenga 700, iyo ngeso mbi yongeye gufata Kagame noneho ari mu muryango wa Bibumbye! Aho itandukaniro riri ni uko mu nama y'abaministre Bizimungu yasabye ko bamwinginga ngo agaruke akabatera utwatsi kugeza leta yeguye yose, none se no muri ONU ububiligi buramwinginga kugira ngo ONU idaseswa? Imyitwarire nk’iyi  Kagame yayitojwe n’abazungu bagiye bamurengera mu bwicanyi bwinshi n’ibindi byaha bikomeye yagiye akorera abanyarwanda n’abaturanyi b’u Rwanda muri iyi myaka irenga 18 yose none imyitwarire ye atangiye kuyibereka kugira ngo bakomeze kumukingira ikibaba kuko basangiye ibibi byinshi !

Mu nama mpuzamahanga yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 27/09/2012 yigaga ku kibazo cy’umutekano muke muburasirazuba bwa Congo Perezida Paul Kagame yikubise asohoka mu nama itarangiye ubwo Ministre Ushinzwe Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi Bwana Didier  Reynders yafataga ijambo. Intumwa z’u Rwanda zari kumwe na Kagame zagerageje gusobanura ko Perezida Kagame yari afite indi gahunda yihutirwa bityo iyo myitwarire ye ikaba itafatwa nk’igitotsi  mu muco w’ububanyi n’amahanga, ariko gusohoka mu nama kwa kagame kwafashwe nko kwibeta ibibazo u Rwanda rugomba gusubiza ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo dore ko ibyaha by’uko abayobozi b’u Rwanda bafasha umutwe wa M23 bitakigibwaho impaka !

Kagame yasohotse muri iyo nama asize abandi bakuru b’ibihugu n’aba leta barenga 30 bari bitabiriye iyo nama yabereye mu mwiherero kugirango bafatire hamwe ibyemezo byo kwamagana umutwe wa M23 n’igihugu cy’u Rwanda kiwutera inkunga nk’uko byari byifujwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki-Moon. Nta bwumvikane buhamye bwo gufatira icyemezo hamwe bwagaragaye muri iyo nama cyane ko u Rwanda rwakomeje kuburana urwa ndanze rukanga kwemera ko rufasha umutwe wa M23 n’ubwo ibimenyetso byatanzwe n'impuguke za ONU biruhama ; icyavuye muri iyo nama ni uko hakozwe inyandiko ikubiyemo ibitekerezo byatanzwe n'abafashe ijambo muri iyo nama bose bagaragaje ko bamaganaga umutwe wa M23 n’u Rwanda ruwutera inkunga.

Muri iyi minsi ishize Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yasabye kenshi leta y’u Rwanda n’abayobozi bayo gutanga ibimenyetso bifatika  byerekana ko badafasha umutwe wa M23 nk’uko babyivugira,ibyo Ministre w’Ububiligi yasabaga u Rwanda byashyigikiwe n’ibihugu byinshi bigize umuryango mpuzamahanga ; mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yari atangiye kuvuga ibyo u Rwanda rusabwa kwerekana kugira ngo rugaragaze ko rudafasha umutwe wa M23 nibwo Paul Kagame yahise yivumbura asohoka mu nama aragenda !

Intumwa z’u Rwanda zabuze uko zibyitwaramo Kagame amaze kuzitera umugongo zibeshya ko afite indi nama yihutirwa agiyemo; kuruhande rw’Ububiligi ho habaye kwibaza ku migambi y’abayobozi b’u Rwanda, Ministre Reynders yagize ati : « Iyo muvuze ku bategarugori bo muri Congo, bakakubwira uburyo basambanywa ku ngufu, uburyo bicwa urubozo,uburyo batemwa ibice by’umubiri cyangwa bicirwa imiryango yabo, bihita byumvikana ko guhagarika byihutirwa iriya ntambara y’inyeshyamba za M23 ari ngombwa. Ariko abategetsi b’i kigali usanga bivugira gusa ko ngo ikibazo kihutirwa ari ugukemura ibibazo bikomeye by’akarere kose, ibyo bakabivuga gutyo gusa nta bisobanuro bifatika bigaragaza icyo bateganya gukora ».

Yakomeje agira ati : « Icyo abategetsi b’u Rwanda babura mubyukuri ni ubushake bwa politiki ». Bwana Reynders yakomeje asaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ugashaka igisubizo cy’intambara ya Congo yatewe na M23. Ikigaragara cyo ni uko ubushake bw’abayobozi b’u Rwanda nibukomeza kubura bitazoroha guhagarika umutwe wa M23 nk’uko Reynders yabivuze. Nta nubwo kandi ububiligi bushyigikiye kumugaragaro gutanga ibihano ku Rwanda.

Hari raporo ubu irimo itegurwa n’impuguke za ONU izashyikirizwa akanama ka ONU gashinzwe gutanga ibihano  mu nama yako izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2012. Umuryango w’ibihugu by’Iburayi (UE) ukaba utegereje iyo raporo y’impuguke mbere yo gufata ibindi byemezo ku nkunga y’amafaranga uwo muryango ushyira mu ngengo y’imari y’u Rwanda.

Uko Mushikiwabo asobanura ibyavugiwe muri iyi nama birerekana ko ikibazo cya congo kitoroheye leta y'Agatsiko!

Inkuru ya : levif.be

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ahubwo Kagame ndamwemeye kabisa. Nabamagane tu.

Répondre
K

None se koko guterwa mpaga, ugata igisoro ukayabangira ingata ni ko gaciro? Ye baba we!!!!
Aha niho u Rwanda rugeze koko?. Biteye isoni, kubura icyo uvuga ukivumbura kuriya. Nangwa na Mushikiwanyu arenzaho
akanika ikinyoma imvura irimbanije.

Ejo hazaza abanyarwanda nibo baziturwa uriya umujinya n'ikimwaro! Ba Ingabire, Ntaganda na ba Mushayidi
mubasabire.

Birabe ibyuya kandi mwoge magazi. Habuze n'umupolisi muli bariya ba généraux bose Kigali ifite maze ngo akore akantu
ra?

Répondre