Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Célestin Kabahizi aritegura guhunga Urwanda.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Bwana Celestin KABAHIZI :Guverineri w'Intara ya OUEST

Hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko umuntu ageze mu minota ya nyuma y’ubuzima bwo ku isi. Byose biherekezwa no gusambagurika, guta ibitabapfu bigasoza. Hakurikiraho gupfunya umurambo no kuwukorera imihango y’ishyingura. Kwirabura bikazasozwa no kwera, ubuzima bugakomeza. N’amashyirahamwe y’abantu anyura muri iyi nzira : aravuka, agakura ndetse agapfa kandi abanje gutanga ibimenyetso by’uko acyuye igihe.

Uwakwitegereza neza ibyo ishyaka FPR-Inkotanyi rikora muri iyi minsi yabona neza ko ririho ritariho, rikaba risigaje amazuba make. Habuze gusa uwasunika gato ngo wirebere uko rihomboka ! Dore zimwe mu mpamvu duheraho tubyemeza.

1. FPR yubakiye politiki yayo ku bwicanyi n’ikinyoma.

Ngo burya ushobora kubeshya umuntu umwe igihe kirekire, ushobora kubeshya benshi igihe gito ariko ntiwabeshya igihugu cyose ubuziraherezo. FPR yakomeje kubeshya Abanyarwanda byinshi none byose twarabitahuye :

(1) FPR-Inkotanyi yakomeje kubeshya ko yahagaritse jenoside none byamaze kugaragara ko ahubwo ari FPR ubwayo yayiteguye kugira ngo yifatire ubutegetsi, maze Interahamwe n’Impuzamugambi zifatanya na yo kuyishyira mu bikorwa(Soma igitabo cya JMV Ndagijimana, Paul Kagame a sacrifié les Tutsi , Ubuhamya bwa Ruzibiza Abdul n’Ubuhamya bwa Ruyenzi).

(2) Ku ngoma ya Habyarima, FPR yajyaga yica abantu barimo abategetsi, yarangiza ikabigereka kuri Habyarimana, twese tukabyemera .Twavuga nka Koloneli Mayuya, Martin Bucyana, Emmanuel Gapyisi, Gatabazi Félicien, n’abandi benshi(Reba ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza na Ruyenzi).

(3) FPR ntiyatinyaga no kwica Abatutsi ahantu hanyuranye, barimo Abagogwe, ikabigereka ku butegetsi bwa Habyarimana, twese tukabyemera (Reba Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza n’ubwa Ruyenzi).

(4)Ibyo yanengaga ingoma zayibanjirije, FPR yabikubye incuro 10. Twavuga nk’ingeso yo kuronda ubwoko no kugororera abicanyi bamaze rubanda. Kugira ngo uzamurwe mu ntera mu gisirikari cya FPR ugomba kuba uri umwicanyi uyu utagisha umutima inama .

Ng’icyo igisobanura izamuka mu ntera ry’abahotozi nka Gumisiriza Wilson warimbuye Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika i Gakurazo, Fred Ibingira watikije imbaga y’Abahutu i Kibeho , n’abandi ...

(5) Ni byinshi FPR yakoze igamije kurakaza Abahutu ngo ibashore muri jenoside yarimbuye Abatutsi muri 1994 maze ngo ibone uko yifatira ubutegetsi…Ibyo byose byarangije kujya ahagaragara, abaturage bamaze kubimenya, igisigaye ni ugutegereza umunsi w’urubanza.

International warrants zasohowe n’ibihugu nk’Ubufaransa na Espagne zitegereje abarenga 40 mu bayobozi bakuru bafatanije na Kagame kuyobya igihugu. Nta handi byabaye ku isi, kugira umubare ungana utyo w’abantu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kandi nyamara bo bagafunga imitwe, bakaguma ku butegetsi nk’aho ntacyabaye. Bisobanura ko nta soni bagira, nta n’ubundi bupfura birengeje. Mu bihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira yo gutera imbere, umutegetsi ugaragaweho n’icyaha gikomeye cyo guhemukira rubanda ku buryo ubutabera bugomba kumwirukaho, aregura. Akaba agaragaje atyo ko yubashye abenegihugu akorera. Hano iwacu mu Rwanda ho wagira ngo Abicanyi ni bo bonyine bemerewe gutegeka. Abafite ibiganza bitariho amaraso barahigwa , bakirukanwa nk’aho badashoboye kuyobora rubanda . Politiki yahindutse akarima k’abambuzi n’abicanyi. Birababaje. Gusa ibintu biri guhinduka mu Rwanda. Biragaragara ko, mu by’ukuri, abategetsi bacu bafite ubwoba bwinshi cyane.Bari kwikanga impinduka ikomeye, bikaba ari nabyo bibatera gukora amarorerwa muri iyi minsi.

2. Abategetsi barabeshya abaturage ngo mu Rwanda hari umutekano nyamara bo batangiye gukuramo akabo karenge.

Muri iki cyumweru Guverineri w’intara ya Ouest ari we bwana Celestin Kabahizi yagejeje ku nkoramutima ze icyemezo kidakuka yafashe cyo guhunga Urwanda. N’ubundi ga aho arangirije amashuri ye mu Budage, yari yariyemeje kwibera impunzi. Nyamara yagarutse mu Rwanda mu 2002 kubera ko perezida Paul Kagame yamuguyaguye ndetse akagera ubwo amubeshya ngo azamugira Minisitiri w'Imari, dore yanize ibijyanye na Enonomy. Nyamara aho Celestini Kabahizi agereye mu gihugu,yategereje kugirwa Minisitiri amaso ahera mu kirere. Mu ihindurwa rya guverinoma riherutse ho rwose yari yizeye ko Paul Kagame atibagirwa kumuha umwanya nk'uko yari yarabisezeranye. Nyamara byabaye ibya cya kindi kiraza amasinde! Ubu noneho Karambizi yacitse intege bidasubirwaho , ngo yasanze Paul Kagame abeshya cyane. Gusa rero Karambizi ntahunze kwimwa Minisiteri gusa ngo hari n'ibibazo bikomeye yinubira.

Ubu rero icyo yinubira kurusha ibindi ngo ni uko kuba guverineri ntacyo bimaze, ngo bituma ahora mu bibazo byo kwiteranya n’abaturage gusa. Muri iyi minsi aho abapadiri babiri bavuka i Cyangugu bahimbiye urubuga www.leprophete.fr, ngo FPR imusaba guhora ahanganye n’abaturage avukamo (akomoka hariya haruguru i Shagasha ), ababwira ibinyoma, abatera ubwoba ngo ku buryo asanga mu minsi mike Leta izamushora mu byo kwica abaturage muri Cyangugu. Icya kabiri gikomeye yinubira ngo ni uko Jenerari Gumisiriza Wilson amuvangira cyane , ngo kuko uyu musirikari nta kindi atekereza kitari ukwica abaturage, ngo nibyo byonyine byatuma bakomeza gutinya FPR bakayiyoboka buhumyi. Ibyo bikaba biteye Guverineri Kabahizi ubwoba cyane, agatinya ko byazamugiraho ingaruka. Ikindi atinya ni uko muri iyi minsi abaturage ba Cyangugu batamuhumeka na gato kuko basanga yarahindutse « Bangamwabo ».

Niyo mpamvu yahisemo kuba ahungishije umugore we n’abana be, ubu bakaba bibera mu gihugu cy’Ubufaransa mu mugi witwa Lyon.

3. Tubyibazeho

Si Guverineri w’Intara ya Ouest gusa udafite umutekano ! Benshi mu baminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye ba Leta ya Paul kagame, bahora babeshya abaturage ngo amajyambere n’umutekano ni byose mu Rwanda, nyamara bagahungisha imiryango yabo, ikajya kwiturira mu bihugu by’i Bulayi na Amerika, aho bizeye umutekano. Igikurikiraho ni uko imitungo yabo itubutse itaguma muri iki gihugu ngo ikizamure ahubwo isahurwa ijya gutunga izo families z’abategetsi bacu zasuhukiye i mahanga. Igihugu bakakivangavanga uko babyumva kuko nta kindi kibamariye uretse kukivoma gusa. Rubanda rugufi yo igakomeza ikicwa n’ubukene,n’inzara….Ni yo mpamvu Abanyarwanda basigaye barahindutse nk’intama zitagira umushumba, ni uko ikirura kikajya kiziraramo buri munsi, kikica izo gishatse ! Ni akaga.

Gusa rero, muri iyi minsi by’umwihariko, aho Abanyarwanda benshi batangiye gutera ijwi hejuru bakavuga ku mugaragaro akarengane kagirirwa rubanda rugufi , abategetsi bacu bahiye ubwoba, kuko ibimenyetso byose biragaragaza ko zigiye guhindura imirishyo. Abategetsi nabo barabona neza ko habuze imbarutso gusa ngo maze rubanda ihaguruke ijye mu mihanda nk’uko biri kugenda mu bihugu by’Abarabu.

Ubu hano iwacu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke abaturage bamerewe nabi cyane. Abasirikari ibihumbi n’ibihumbagiza bayobowe na jenerali Gumisiriza baratwirirwa hejuru, badushoreye n’imbunda nk’uko bashorera inyamaswa z’inkazi, ngo kuko basanga utu turere twombi ari two twenda guhinduka “zone de contestation”. Ngo abaturage baho ntibacyemera na gato ubutegetsi bw’igitugu bwa FR Inkotanyi. Ibibera hano , sinzi uko nabivuga, ariko birerekana ko abaturage twese  turi mu mazi abira:

(1)Abasore n’abagabo bafite ingufu bararigiswa amanywa n’ijoro tukayoberwa irengero ryabo.

(2)Abategetsi baririrwa badutuka ngo kubera abapadiri batuvukamo bahimbye ikinyamakuru cyitwa leprophete .

(3) Za tracts zuzuye amagambo mabi yo gusebya padiri Thomas na Fortunatus zitabwa mu mihanda mu ijoro maze mu gitondo n’abana biga primary school bakazitoragura, bazisoma bakumirwa.

(4)Inama z’umutekano za buri munsi zimaze kuturambira kuko abaturage batakibona umwanya wo kwikorera uturimo twabo ngo babone ikibatunga.

(5)Abategetsi barasaba abaturage gushaka ibyaha bikomeye bahimbira aba bapadiri bombi ngo bacirwe urubanza, ngo niho amajyambere azagera muri aka karere kacu n'amahoro akongera kugaruka mu gihugu.

(6) Imiryango y’aba basaserdoti b’Imana ihora ku nkeke, kugeza ubwo Guverineri afata urugendo akajya mu ngo z’iwabo gutera abaturage ubwoba….ngo abaturage bamubonye agenda ahekenya amenyo nk'igikoko …!

(7)Mu kanya gato batubwira ko abo bapadiri bafashwe bakaba bagiye kuzanwa kuburanishirizwa mu Rwanda, mu kandi kanya bati tuzajya kubafata nimumara kutubwira ibyaha basize bakoze…Bageze n’aho badusaba kubashinja ngo ko baba barafashe abana bato ku ngufu! Ngo nicyo kirego Papa w’i Roma yakumva akabahana!

(8)Ibiganiro bishyushya imitwe bikomeje gutangwa buri munsi kuri radio na televisiyo by’igihugu, bituka abo bapadiri.

(9)Mu kanya gato baratubwira ngo abo bapadiri kiliziya yarabirukanye kuko bigisha amacakubiri , mu kandi tukumva abo bapadiri baravugira ku maradiyo mpuzamahanga ko nta kibazo bafite…muri make ibintu ni urujijo.

Ikimenyetso kitwereka ko ibintu bitoroshye ni iri iterabwoba n’ihagarikamutima birenze urugero biri gukorerwa abaturage ba hano i Cyangugu muri iyi minsi.

Jyewe uko mbibona:

Mu by’ukuri aka kavuyo kose karaterwa n’abategetsi b’injiji twifitiye. Hano iwacu, icyo kinyamakuru cy’abo bapadiri ntawarukizi, twakimenyeshejwe n’aba bayobozi bacu. Reka ntange urugero ruto cyane . Muri iki gitondo , mbere y'uko nza kohereza iyi nyandiko, umukecuru duturanye yazindutse akomanga iwanjye,arambaza ngo "ko mbona ukunda gusoma ibinyamateka, icyo kinyamakuru cy’abapadiri bavuga cyitwa Larelève uragifite ngo unyereke nanjye nirebere uko gisa ?" Naturitse ndaseka, ndigaragura , umukecuru ayoberwa ibimfashe…! Burya koko ibibi bisekwa nk’ibyiza! Ni uko rero, nta munsi uhita abategetsi ubwabo batabwiye rubanda ibyasohotse muri Leprophete, bakaba babahaye amakuru batari bazi. Jye uko nabibonye, bisa n'aho bamwe mu bayobozi bishimiye mu cyayenge ko abaturage bamenya ibyo leprophete itangaza. Ku buryo noneho abaturage benshi basigaye baharanira kukibona ngo bisomere ibyo abo pabadiri b’Imana bandika. Tuzi ko abapadiri badashobora kwiyemeza kwandika ku mugaragaro babeshya rubanda. Hano abaturage barimo kugenda bumva neza ko yenda ibyandikwa mu kinyamakuru cyabo ari ukuri gusesuye. Uko benshi mu bayobozi ba FPR barushaho gusa n’abafashwe n’ibisazi bose( hystérie collective) ,abaturage barushaho kwikundira abo bapadiri batinyuka kuvugira ku mugaragaro akarengane karenze urugero ubutegetsi bwa FPR bukomeza gukorera abaturage; ku buryo ndetse bimaze kugaragara ko iri terabwoba n'ihagarikamutima nibikomeza, umunsi umwe abaturage bazahaguruka birohe ku bategetsi ba FPR no ku basilikari, ikiba kibe, nta kundi.

Ngayo amakuru dufite muri iki gihe. Ababishoboye mwaduhururiza amahanga, agasuzuma hakiri kare ibiri kubera mu cyahoze ari Cyangugu, kuko mu by’ukuri umuriro wenda kwaka.

Sylvestre K.

Akarere ka Rusizi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Aba bana bo mu gihe.com se bo bite? bagiye kwiga kubeshya kurusha ababyeyi babo FPR! dore umutwe w'inyandiko batangaje : "RDC: Abarwanyi ba FDLR baguye gitumo abakozi ba Komisiyo y’Amatora
babacuza ibyo bari bafite byose"

None se FDLR yahindutse abagande ryari? kubeshya ni bibi , ariko bikaba ubugome iyo n'abana bitwa ko biga itangazamakuru bakurikiza urugero rubi rw'abayobozi b'igihugu!

Buriya mu minsi iri imbere bazatangira kujya batukana nk'ababyeyi babo!!

Répondre
B

Ariko kugeza n'ubu abantu ntibaramenya uko Kagame na FPR bakora. Bakureba aho wibereye mu mahoro iyo mu mahanga, basanga uri wa muntu ukunda kujya hejuru (ambitieux), bakakwiyegereza mpaka
bakugejeje mu Rwanda. Upfa kuba warize ibyo bagukeneyeho. Iyo ukihagera bagufata neza maze nawe sukubataka ukiva inyuma, wamara kubaha ku buzobere bwawe, bakagushakira ibyaha nko kunyereza
amafranga, ingengabitekerezo, gukorana n'umwanzi n'ibindi. Ubwo ugasigara ucunzwe, gusubira iyo wavuye bikakubera ikibazo. Rimwe na rimwe byarakuviriyemo no gushwana n'umuryango wawe utarashakaga
ko ujyayo. Sha, kugirango uzongere kurusohoka, Paul wenyine niwe ukwishingira! Niba mugirango ndabeshya, muzabaze umugabo Twagiramungu Helmenegirde uko byamugendekeye agiye gutegeka ISAR.
Yihangane! Ndizera ko yahakuye isomo. Abashaka kujya kubaka urwababyaye bazabanze bamugishe inama. Guverineri w'Iburasirazuba nawe ubwo nibimukomerana, amenye aho azanyura niba HE atazaba yariye
karungu, keretse Bazivamo nahagoboka akamwongorera ko basa.

Mana, kiza u Rwanda rutarongera kugwa mu rwobo!

Répondre
K

CYANGUGU ibaye zone rouge, FPR yiyemeje gutsya abanyacyangugu, ngo nibo babyara RUKOKOMA (Twagiramungu Faustin), bakabyara Musenyeri Nikwigize Phocas wishwe
n'inkotanyi, bakabyara Ambasaderi Ndagijimana JMV, bakabyara Rwaka Théobald (kandi aba bose bakaba batarya amagambo babwira inkotanyi amabi zikomeje gukorera abaturage) ;ngo abaturage baho
(abanyacyangugu) ntibigeze bicwa bihagije n'inkotanyi nkuko byakorewe abanyabyumba, Gisenyi na Ruhengeri, ngo none bagize n'icyaha gikomeye cyo kuba barabyaye abapadiri bashinze urubuga rwa
leprophete rubavugisha menshi!

Ubu rero Gumisiliza yiyemeje kubatsya bose, dore ko abanyabwenge bo bari bahasigaye ari mbarwa kuko abenshi babashyize mu gihome, abandi barahunga (bacye cyane), abana babo bize ubu abafite akazi
ni mbarwa kandi nako akaba ari kakandi ko muburezi gusa kadahemba menshi !

Icyo nabwira FPR n'abicanyi bayo ni uko "ubamba isi adakurura"! nibice , batoteze, babeshye ariko amaherezo bizabagaruka! abaturage bo bagomba guhumuka , ntibibwire ko gusubiranamo kwabo
babeshyerana hari icyo byabamarira kuri FPR kuko bose bashyizwe mu gatebo kamwe baba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa b'i Cyangugu kuri FPR bose ni abashi , ni ibipinga...! Igisigaye ni ukujya
batega amatwi izo nkoramaraso za FPR ? Ibyo zibabwira bikinjirira mu gutwi kumwe , maze biasohokera mu kundi! Ndakwanze ntivamo ndagukunda! Bizabagaruka ariko barabeshya, gusa nkaba nababazwa
cyane n'umuturage w'i CYANGUGU wakoreshwa amabi na FPR yiteranya n'abaturanyi ng'aha FPR yazagira icyo imumarira!! Bazayireke ikomeze yitotombe n'iy'umuhindo yarabasize!

Répondre
G

Yooo! MURENGANCURO  we, urantangaje! Kwishimana na kagame se bivuga ko ufashwe neza,? abamuhunze bose se ntibishimana ga nawe? None ho rero reka nkubaze , waha abantu inyandiko yerekana ko
Ruyenzi cyangwa Ruzibiza bivuguruza cyangwa bavuguruje ibyo banditse? ikizwi cyo ni uko Ruzibiza yabwiye umucamanza w'umufaransa ko yatewe ubwoba igihe Rose wacu Kabuye yafatirwaga mu Budage
bigatuma avuga ibyo Kigali ishaka ariko ko atigeze abyandika , asinyira umucamanza inyandiko yemeza ibyo amubwiye (inyandiko irasigara naho amagambo aratumuka), ntibiteye kabiri Ruzibiza aba
akuwe mu nzira n'intorekazi yaguriwe na Kagame, iryavuzwe riba riratashye!

Ruyenzi we aracyariho , uzaduhe aho yivuguruje! Ikindi ntabwo wabona abantu barwaniye inkotanyi nkaba , bagatereka kagame kubutegetsi , noneho ngo uhindukire uvugeko ibyo bavuga ari ibinyoma,
ahubwo mu gihe bari babanye na kagame bari baramugiriye ibanga none barimo bamushyira hanze! Peter Erlinder we muveho, yasabye urukiko rw'Arusha kumuha icyemezo cyanditse ko rwishingiye umutekano
we rugira ubwoba bwo ku kimuha naho niba ari ugukunda amafaranga ntiyari kujya kuburanira Ingabire ahubwo yari kwisunga Kagame kuko ayafite! Ngirango aho rwose uba ubicuritse , none se wakunda
amafaranga ukaburanira koko Ingabire cyangwa wajya kuruhande rwa kagame we ufite menshi ni ipusi itasimbuka!! Ayo companyi ye y'indege yinjiza umunsi mwe Ingabire ntazapfa ayabonye!

Icyakora ngushimiye ko umpaye n'indi nkuru ntarinzi, ngo Rudasingwa nawe afite intore! Ni agashya! None se yumvikanye na Kagame amwoherereza intore nkuko byavuzwe!! Hari igihe rwose mu kujya
impaka nkizi ducikwa tukavuga n'akabanga kari kabitswe! Ubundi byaravuzwe ko hari intore ziyita abayoboke ba RNC kugirango babone uko bakora amahano! ibyo ariko bizabagora kuko abantu barabizi
bihagije!

Naho kuba Jeannette Kagame yaravugiye kuri TVR , bizwi ko iminsi amara ikigali ariyo mike kurusha iyo amara muri Amerika! kugaragara kuri TVR ntibivuga ko uba uri mu Rwanda; gusa kubaturage
mushuka buri munsi niko babifata ariko ubu abanyarwanda benshi uzi nawe ko bakandagiye iyo gihera ntacyo wababeshya! none se ntituzi ko mu gihe cy'iminsi mikuru abaministre batuma ku miryango
yabo bagaseruka nyuma bagafata iy'ikirere bakisubirira iburayi aho babika imitungo bambura abanyarwanda!

Ni mugire intsinzi no kwishakamo abanzi  nyuma tuzareba amaherezo yabyo!

Répondre
M

@GASHUHE, urumva
ibya ruzibiza nabiha agaciro ki, niba uyu munsi avuga ibintu yarangiza ejo akabihakana ? sinamutaho umwanya.  umbwiye ko ibinyamakuru byavuze
kenshi kutumvikana kuri hagati ya Perezida wacu na Kayumba, simbihakanye kuko nabisomye kenshi mumuseso.  Reka nangye nkubaze ikibazo, umuseso na
kayumba barihe ? bigaragara ko baribafite uburyo bakorana  hagati yabo, bikanagaragaza impuhwe z’umuryango wa FPR kuba waramuhwituye mwibanga
bagirango azahinduka, yarangiza we akajya kuvuga ubusa mubinyamakuru bakoranaga.  abanyarwanda ntabgo twabyemeraga kuko tutibazaga ko umuntu twabonaga
nkitwari yahinduka akaba ikigwari.

Kuvuga ko umuryango
wa Gisa Rwigema udafashwe neza ubikurahe ? ko umufasha we atabivuga, ko umuhungu we atabitangaza, wowe ubivuga ubikurahe ?nibyo  twirirwa
tuvuga ko intore za Rudasingwa zisigaye zivuga ubusa nka sebuja wazo, zivuga ibintu zidafitiye ibenyetso namba. Njye ngiye ku kwereka ko ibyo uvuga ntashingiro bifite ngusaba gufungura iyi
link : http://www.youtube.com/watch?v=iL81En26MWs&NR=1&feature=fvwp urebe uburyo umuryango wa Rwigema wariwishimanye na Perezida  igihe yongeye gutorwa nka Perezida wigihugu. Ibisazi birabishe gusa !

Peter erlinder nabagenzi be simbataho igihe, abanditsi benshi bamaze
kugaragaza ko Erlinder ashyira imbere amafaranga kuruta ukuri, umubgiye kubunira shitani yabikora, bipfa kuba yabibonamo agafaranga . niba ushaka kumenya ibya erlinder, uzabaze urukiko rwa arusha
, ruzakubwira ko atemerewe narimwe kuza kubaranira umu clients we kubera imyitwarire ye mibi.

Gusa murarushwa n’ubusa,
igihugu cyacu ntakintu nakimwe kiza gihungabanya.

Amahoro !

Répondre
G

MURENGERANCURO niba ayo makuru yatanzwe naba Ruzibiza naba Ruyenzi ... ari ibinyoma ko leta y'u Rwanda itaratanga ay'ukuri? Noneho reka dutange ay'ukuri , ni kangahe ibinyamakuru byavuze ko
général Nyamwasa atumvikana na Kagame mu Rwanda bakabyita guharabika igihugu? Ni ryari bavuga ko umuryango wa Gisa Rwigema udafashwe neza , mbese wasomye kuri uru rubuga amakuru y'abanyamategeko
bayobowe na Erlinder ! nayo se ni amahimbano! Raporo mapping ni ibihuha! Ariko mwe mubamushaka kutwemeza ko umu FDLR uvuye mu ishyamba rya Congo yakurikiranaga inama yaberaga muri Afurika yepfo!

Bajya baca umugani ngo ahari umwotsi haba hari umuriro!!

Répondre
M

Mbega ikinyoma!!! Ejobundi batubwiye ngo First lady yahunze Igihugu, bukeye tumubona kuri televiziyo atanga impano, ariko muzagezahe no kubeshya Abanyarwanda? Ibinyoma byanyu tumaze kubirambirwa.
Gusa bitweretse ko aka bapadiri kageze, kiliziya irabamagana, abavandimwe ngo abana babo basigaye barasaze, nibindi byinshi abaturage b’inyamasheke bamaze iminsi bamagana abo bihaye shitani.

None uyu nawe yigize umunyacyangugu, maze si uguhurutura ibinyoma kuva mu intangiriro y’inkuru kugeza ku musozo wayo. Ngaho ngo guverineri yahunze, ngaho ngo umugore nabana bahunze, ubwo murumva
mudasigaje kwirukanswa nibisazi byababanye byinshi?

Ubwo rero urasha kuyobya uburarari ngo abanyacyangugu barabashyigikiye? Wapi uzabaze, vuba aha muzisanga imbere y’ubutabera bw’urwanda, musabonure Uburyo amacakubiri mwayahinduye ivanjiri. iyo
ntore yanyu  yiyise sylvestre ibeshya kurusha uko ihumeka, yo irarushwa n’ubusa. Abanyarusizi bamaganye kumugararo bariya bapadiri, sibo gusa na
musenyeri mukuru w’iyo diyosezi yarabiyamye kumugaragaro.

Gira umugoroba mwiza!

Répondre
K

Inyiturano ya FPR ni uko uwayikoreye wese ,iyo ashatse kwibohoza agatekereza ku maherezo ye n'umuryango we akurikije ibyo ategekwa gushyira mu bikorwa asanga ari mabi, yashaka kwisubiraho
bakamuca umutwe!

Imikorere nkiyi ikorerwa abayobotse FPR si mu Rwanda gusa iba, mu bihugu byose biyoborwa n'igitugu niko bigenda , ni muri ubwo buryo umugabo wakundwaga n'amahanga cyane witwa Tharek Azize wo muri
Irak yananiwe kwikura Sadam none nawe aheze mu mugozi! bahora bamukatira urwo gupfa kubera ibikorwa yagiye ashorwamo!

Ubu se bizagenda bite , amahanga n'abanyarwanda nibatangira kubaza FPR n'abambari bayo ibyaha bakoze! Abo yakuye mu mahanga bose ngo igiye kubaha imyanya bazawunywa! Ariko abazi ubwenge
baranyerera nka buriya Muligande ntazagaruka nkuko Rwamasirabo yabigenje n'abandi! Umugabo Kayumba Nyamwasa niwe wavuze ati Kagame afite ubwoba bwinshi kurusha abanyarwanda , umenya ari nayo
mpamvu adatora uturaso!!

kandi naba bategeka mu Rwanda barabizi; kuva u rwanda rwabaho nibwo bwa mbere rugize abategetsi baba mu gihugu imiryango yabo yose bakayohereza hanze maze bagategeka nk'abaseribateri! Niba Kagame
ashaka kumenya abamukomeyeho koko , nasabe abayobozi bakuru bose bazane imiryango yabo mu gihugu n'amafaranga bashyize mu mabanki yo hanze bayashyire mu mabanki y'u Rwanda; naho ubundi arimo
abanduza nabo bakaba barimo bamukina umutwe wo gutera ikiraka!!

Répondre
M

Hari ikintu abantu bandika kurubuga birengagiza, iyo banditse inkuru nkizi ziba zisebya Igihugu barangiza bagatanga source Nka Abdoul Ruzibiza, Ruyenzi bitworohera kumenya ko ibigize iyo nkuru ko
ar’ibinyoma.

Ugiye ukabaza al-Shabaab, Al-Qaeda Amakuru yerekeye amerika, Amakuru wahabwa nay’umwanzi nyine
yatanga. Uyu ruzibiza ushaka kumenya amatekaye, ni umuntu wivuguruza cyane kimwe nka mugenzi we Aloys Ruyenzi http://www.igihe.com/news-7-11-7456.html rero amakuru batanga ntagaciro twayaha kuko niba uyumunsi bavuga ibinibi, ejo bakabihakana urumva ko
Amakuru yabo ashingiye kubihuha.

Ntabgo rero waduha reference yabo bagabo tuyemere, ahubwo umbwiye kumva abantu bitegereje urugamba ntaho babogamiye nka lt general Romeo dallaire aho ho nakumva, kumbwira ibyo lieutenant yavuze,
ntagaciro rwose nabiha.

Dushakire indi source nzima, nuko izaza ihakana ibyo watubgiye, kuko abazi ukuri barakuvuze, ureke uko ubwirwa nibyo bisambo.

Urakoze!

Répondre