FDLR: Twiteguye gushyira intwaro hasi niba Kigali yiyemeje gushyikirana n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwayo . "Colonel Wilson Irategeka".

Publié le par veritas

http://i2.wp.com/direct.cd/wp-content/uploads/2011/08/LW8Q9811_MR_sRGB-1.jpgUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa FDLR Col. Wilson Irategeka aramenyesha ko FDLR yiteguye gushyira intwaro hasi igataha mu mahoro mu Rwanda , ibyo bikaba bishimangirwa n’amabaruwa menshi FDLR yagejeje mu buyobozi bw’ingabo za ONU ziri muri Kongo zigomba kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro zifatanyije n’ingabo za Kongo. Nkuko Col.Wilson Irategeka yaganiriye n’umunyamakuru wa RFI Sonia Rollay abivuga , FDLR irasaba umuryango mpuzamahanga gusaba leta  ya Kigali kugirana ibiganiro byo gutaha mu mahoro nk’uko leta  ya Kongo yagiranye ibiganiro n’umutwe wa M23. Dore ibibazo n’ibisubizo Col.Irategeka yagiranye na RFI.

 

RFI : Muratekereza iki kubikorwa bya gisilikare biteganywa n’ingabo za loni Monusco n’ingabo za Kongo FARDC byo kubarwanya,muhagaze he kuri icyo kibazo ? Ese mwiteguye kurwana ?

 

Colonel Wilson Irategeka : Kubyerekeranye n’ibikorwa bya gisilikare byo ku turwanya bitegenywa n’ingabo za ONU bafatanyije n’ingabo za Kongo, ntabwo rwose twiteguye kurwana n’ingabo za loni ndetse n’ingabo za Kongo cyane ko ingabo za Kongo ari abavandimwe bacu kuva kera, ubu rero ntabwo twiteguye kurwana nabo.

 

RFI : Ese ingabo za Loni Monusco n’ingabo za Kongo zabahaye integuza yo gushyira intwaro hasi ?

 

Colonel Wilson Irategeka : Kugeza ubu ntayo. Ngo integuza yo gushyira intwaro hasi? Ntitubona impamvu yo kuduha iyo nteguza kandi tudashaka kurwana. Amaraso yamenetse ni menshi, dufite impunzi zidafite n’urwara rwo kwishima,nta mfashanyo nimwe zihabwa , ntabwo zishobora no kubona imiti, dufite abana batajya mu ishuri. Dufite kandi n’ibimuga, abasaza n’abandi babaye, kuki se tugomba kurwana? Baradusaba gushyira intwaro hasi, ibyo turabyiteguye rwose ikingenzi ni uko leta ya Kigali ishyikirana n’amashyaka atavuga rumwe nayo!  

 

RFI: Ariko se ni iyihe ntego yanyu? Murashaka guhinduka ishyaka rya politiki mu Rwanda ?

 

Colonel Wilson Irategeka : Nibyo rwose, twebwe aba FDLR dusanzwe turi ishyaka rya politiki rifite ingabo zitwa « Abacunguzi ». Izo ngabo zashinzwe kugira ngo zirengere impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo zakomeje kwicwa n’ingabo za FPR –Inkotanyi. Niyo mpamvu FDLR iriho kugira ngo irengere izo mpunzi no kugira ngo zizasubire mu gihugu cyazo cy’amavuko mucyubahiro.

 

RFI : Ni iki musaba mubyukuri ingabo za Loni na leta  ya Kongo mbere yo gushyira intwaro hasi ?

 

Colonel Wilson Irategeka :Kuri leta  ya Kongo turayisaba kutagaba ibitero bya gisilikare kuri FDLR, nkuko Nyakubahwa Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yabivuze, leta  ya Kongo igomba gushishikariza ubutegetsi bwa Paul Kagame gukora ibiganiro bya politiki . Umuryango mpuzamahanga turawushishikariza nawo gusaba ubutegetsi bwa Paul Kagame kugirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuko ariwo muti wonyine wo kugarura amahoro kuburyo burambye mu Rwanda no mu karere kose.Turashaka kandi ko impunzi ziri mu burasirazuba bwa Kongo zifashwa zikanarengerwa mugusubira mu gihugu cyazo mucyubahiro. Turasaba kandi leta  ya Kigali kwemera mubyukuri gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku kutavangura abantu na demokarasi .

 

http://media.wbur.org/wordpress/11/files/2013/03/0314_mary-robinson.jpgRFI : Mwandikiye Mary Robinson, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, mwandikira na Martin Kobler umuyobozi mukuru w’ingabo za Loni muri Kongo, bose mukaba mwarabasabye ibiganiro bihuza abanyarwanda, ese hari icyo babasubije kuri iyo ngingo ?

 

Colonel Wilson Irategeka : Kugeza ubu ntabwo barasubiza, twabashyikirije ibyifuzo byacu mu nyandiko.

 

RFI : Iyo muvuga andi mashyaka atavuga rumwe na leta  y’u Rwanda, ni ayahe mashyaka mufitanye ibiganiro ? Ese hari ibikorwa mwigeze mufatanya n’ayo mashyaka ?

 

Colonel Wilson Irategeka : Ibyo kwegera ayo mashyaka birimo bikorwa, ubu turimo tuganira n’ishyaka rya TWAGIRAMUNGU Faustin, ndetse na RNC iyobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa ,tukaba tuganira na Théogène Rudasingwa. Hari kandi ni ishyaka riyobowe na jenerali Habyarimana Emmanuel ndetse n’ishyaka riyobowe na Paul Rusesabagina. Ayo mashyaka yose ubu turavugana kandi twese hamwe turashaka kuzubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.

 

RFI : Ese ntimutinya ko ni mugera mu Rwanda muzagezwa imbere y’ubutabera kubera jenoside ? bitewe ni uko Kigali ibashinja kugira uruhare muri jenoside yabaye mu 1994….

 

Colonel Wilson Irategeka : Ese bishoboka bite ko abana bagize FDLR muri iki gihe , bahunze igihugu bafite imyaka 5,abandi 10, abandi 15, bose bamaze kumara hafi imyaka 20 muburasirazuba bwa Kongo ari abajenosideri ? Ibyo byose mwumva ni ibinyoma byo guharabika no guhindura ruvumwa FDLR bikorwa n’ubutegetsi bw’i Kigali.


 

Inkuru ya RFI, yahinduwe mu kinyarwanda na veritasinfo

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article