Ese gutaha mu Rwanda ni icyaha?
Source : leprophete
Mbere ku ngoma ya Habyarimana higeze haba ugutaha kw'abantu babaga mu mujyi wa Kigali batahafite imirimo ni uko bagasubira ku ivuko.Icyo gihe bakabavugiraho ngo "basubiye iwabo babaye abagabo."
Ubu nabwo abantu bari barahunze mu mpamvu zinyuranye bakaba biberaga mu mahanga emwe n'Iburaya ,Amerika na Canada ,bamwe bari guca abandi mu rihumye bakagenda bujura ...Abari ku ngoma i Kigali bavuga ko abo batashye babaye abagabo mu gihe abo basize inyuma n'abandi bazi gushishoza bareba uburyo bagiyemo n'ukuntu mu Rwanda ibintu bigenda bisubira i rudubi babita andi mazina anyuranye no kuba abagabo.
Barasubira mu Rwanda mu gihe hari ibihumbagiza byabuze inzira ibigeza i buraya!
Ni aho iby'iwacu byanga bikaba ingora bahizi! Uzi ko ubu i buraya hari abantu batari bacye n'ubu batagisinzira barara babunza imitima y'ukuntu bazataha!
Ibyo bikaba nanone hari abandi banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu by'Afrika ibihumbi amagana ibyatsi basenga amavi akaba agiye guhombana basaba Imana ubutaretsa kubaha uburyo n'ubushobozi bwo guhungira i Buraya cyangwa muri Amerika !
Abo kandi aho ikibazo kimariye kuba ingaara ni uko noneho abahunga batakigombera kuba abo mu bwoko bwambuwe ubutegetsi gusa.Oya rwose nabaririmbaga "intsinzi bana b'u Rwanda intsinzi njye ndayibona hose intsinzi... " A bo nabo barimo kurambika inda ku muyaga biruka bahunga ingoma ya Kagame : Erega Kagame ntawe ukimwizera !
Iyo bijaguye aragufunga cyangwa ndetse akakwica apfa kuba yumvise bakuvuga ibi ....ubundi agahita agukeka kuzamukura ku ntebe, ni uko agahita akwahuranya .
Abataha bajyanwe n'iki?
Ikibacyuye n' ubwo ntawe uri ku mitima yabo ariko abo bajyanywe n'impamvu nyinshi:
-Hari abajyanywe no kurambirwa kuba mu mahanga:
Abo ahanini ni abahunze 94 bizera ko aka wa mugani abasilikare ba FAR bivugiraga ngo ntibahunze ahubwo ni"repli tactique "Burya bagiye bazi ko ari ibyumweru bike les FAR zikongera zikagaba ibitero bya simusiga bakamenesha FPR.
Hari benshi bahambiriye imizigo yabo muri nyakanga 94 babwira ababarebera bo bari biyemeje kudahunga bati "Basha ubu turagiye ariko mu minsi micye murareba uko tuza dukomeye".
Abo rero bagiye bafite icyizere mu gihe bari batangiye kurambirwa haduka ya ntambara yiswe iy'abacengezi . Ubwo baravuze bati "noneho aba bo baraducyuye". Ubwo rero bahise baraza amasinde kuko abo bacengezi batatinze gukubita igihwereye . Ntibukeye haza icyizere cy'amashyaka ubu nayo hari abamaze kubona ko umusaruro utari kuza vuba cyane nk'uko babyifuza "bati basi nta bukibitswe nta n'ubugisewe reka tugende inkotanyi zidukoreshe ibyo zishatse."
-Hari abandi bagenda bakurikiye ya mareshya mugeni ya Aloysia Inyumba n'abandi bakorana uwo murimo wo kureshya abanyarwanda ngo ni batahe. Abo rero bizezwa ibitangaza bazabona bageze i Kigali byakubitiraho ko wenda nyiri ukubwirwa yisanganiwe agatima gahora karehareha ni uko bikaba nko korosora uwabyukaga .
-Hari n'abandi bavuga bati twe " turashaje ,ntitugishoboye no guhangana n'ubukonje n'uruzuba ruba ino ."
- Hari n'abitwa ko ari impunzi bajyanywe n'impamvu itari iy'ubuhunzi.
Uwo rero gutaha si igitangaza n'abandi n'abandi...
Kagame abungukiramo ariko ni agahe gato
Ingoma ya KAGAME kuri abo bataha ibungukiramo ubugira kabiri . Icyambere ni uko ifitiye ubwoba ibyo bihumbi by'impunzi biri hanze ikaba ibona ko umunsi umwe bazisuganya bakayitera .
Icyakabiri ni uko mu gihe Kagame atangiye kwamaganwa n'amahanga ,yo amaze gutahura ubugizi bw'anabi bwe iyo abo bataha rero abona icyo asubiza abo, ababwira ati "ntimubona ko n'abari barahunze bari gutaha kubera imiyoborere myiza isigaye irangwa mu Rwanda!Aho rero ni ho ugutaha ubu ari icyaha gikomeye usibye ko ikidatera inkeke ariko ni uko kugeza ubu abagenda bose ubusanzwe nta n 'icyo bari bamaze!
Bari guhakwa kuri KAGAME kandi ari hafi kunyagwa
Bariya rero bataha ntibareba kure. Ku babikurikiranira hafi babona ingoma ya Kagame isigaje amazuba macye . Bazakorwa rero n'ikimwaro abari kumwihomekaho muri aya marembera ye kuko nabo ubwabo n'ubwo bataha ntabwo aba abizeye biba nka kwa kundi ngo "Intsindirano ironka ariko ntitsimba."
Icyakora si ubwa mbere mbona nk'abo....intambara ya 1990 igeze hagati Habyarimana yasabye abamurwanya gutaha bashyize amaboko ku mutwe hari abamwumviye koko baraza,abandi nibuka ni abacuruzi bigeze barambirwa iby'ubuhunzi bari bamazemo imyaka ibiri gusa ni uko barikubita barataha ariko uwasigaye wo kubara inkuru yabibasobanurira .
Ariko uretse n'abo hari n'abandi bagiye batoroka inkambi z'impunzi iyo za Burundi ...bagataha mu Rwanda. Abenshi ariko mu gihe cya jenoside nibo baherwagaho...dore ko bavugaga ko baje mbere y'abandi baje gutata!
Kuba rero bajya guhakwa ku wenda kunyagwa ,ingero ni nyinshi kereka utagira amaso. Dore nk'ubu Kagame asigaye ajya mu mahanga imitima yamubanye igihumbi kubera abigaragambya bamuryoza abo yishe ni uko n'abamukingiraga ikibaba nabo bakababwa.
Ibyo byakubitiraho n'agahinda kapfukiranye abanyarwanda bo mu nzego zose, umunsi umwe bashobora kuzagasuka hanze ni uko iby'ubwoba bigashira bakagerera Kagame mu kebo abanyalibiya ,abanyamisiri n'abanyatuniziya bagereyemo abari abakuru b'ibihugu byabo.
Ubundi kandi agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru....ni ubwo urukiko rwa ARUSHA rwamuhushije ndetse n'uwashakaga kumushinja akahagirira ibibazo, aha ndavuga Prokireri Carla del Ponte wari wabigerageje ni uko Leta zunze ubumwe za Amerika n'Ubwongereza bashyira icyocyere ku muryango w'Abibumbye ni uko bamukura kuri uwo mwanya .
Aho ibihe bigeze ariko ,urwo rukiko rugaruye iyo dosiye sinzi ko hari undi wakwongera kumuvugira . Ntawe uvuma iritararenga kandi wabona mbere y'uko urukiko rwa Arusha rukinga imiryango ruzabanza kurangiza icyo kibazo. Uretse ARUSHA hari izindi ngorane zitegereje Kagame n'agatsiko ke.
Hari
*Raporo ya Loni imushinja itsembambaga ryo muri Congo,
*Raporo ry'ihanurwa ry'indege yari itwaye abakuru b'ibihugu by'uRwanda n'uBurundi n'abo bari kumwe, ishobora no kuba yasohotse mu minsi ya vuba cyane.
*Urubanza ruregwa ibyegera bye icyaha cya jenoside n'ibyaha by'intambara bakoreye muri kariya gace muri abo bishwe hakaba habarirwamo n'abaspanyolo icyenda n'izindi.
Ese wowe ntushaka ko n'abanyapolitike bataha?
Iyo ni gahunda kandi koko ihamye numvana abanyepolitike kandi byashyizwe no mu bikorwa kuri bamwe: Bwana Faustin Twagiramungu yakuviriye mu Bubiligi , muri 2003 ariyamamaza, aratorwa, ni uko baramwiba bamusigira atatu% y'imbuzakurahira. We yagize Imana abaca mu rihumye arataha abasigaye mu mazi abira ni abari bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza barafunzwe kugeza ubwo bamwe bafunguwe hamana !
Nyuma y'aho Bwana Mushayidi Déo nawe wabaga mu Bubiligi yarabigerageje we yashimutiwe mu bihugu by'ibituranyi ataranoza neza umugambi wo kujya kwamamaza ishyaka ryabo mu Rwanda dore ko ngo yari anategereje na bagenzi be bagombaga kuva i Burayi. None bamuhejeje muri gereza !
Madamu Ingabire Victoire nawe yakuviriye mu Buhorandi agezeyo nawe bamuhimbira ibirego none nawe awuhezemo.
Hari Rukeba François na bagenzi be bahurutujwe mu Buganda bajya gufungirwa mu Rwanda "abo ariko ntibajya bakunda kuvugwa mu mfungwa za politike. Birababaje".
Ubwo bakaba bafunganye n'abandi babaga mu Rwanda nabo bazira ko bashakaga demokarasi mu gihugu cyacu barimo Bwana Ntakirutinka Charles, Dr Niyitegeka Théoneste,Me Ntaganda Bernard n'abari bamwungirije babiri ....
Igihe cyo gutaha ntikiragera
Mbere yo gutaha hari ibintu bigomba kubanza kwubahirizwa kugira ngo abantu batahe bemye. Ibyo ni nko kuvanaho cyane cyane amategeko yose ari muri kiriya gihugu aniga ubwisanzure. Ubwingenge bw'ubucamanza n'ibindi ntarondoye byazashyirwa ahagaragara igihe cya ngombwa kigeze
N'aho ubundi kujya gukorera mu Rwanda politike kandi amategeko ahari ubu abangamye waba ugiye kugosorera mu rucaca...Icyiza ni uguharanira ko ayo mategeko abanza akavaho kuko nanone kubisaba wagezeyo baba bawukugejejemo rugikubita.
Ubwo ariko nanone nkaba ntarangiza ndashimye ab'intwari n'ubu bakiboneka mu Rwanda baba abari mu mashyaka ya Politike ariya afite abakuru bayo bafunze navuze mu kanya ndetse n'abandi b' abaharanizi b'ikiremwa muntu bagihanyanyaza.
Justin FAIDA