Rwanda: Impungenge z’uko polisi ya Kagame yahotoye Théophile Ntirutwa zikomeje kwiyongera!

Publié le par veritas

Bwana Théophile Ntirutwa afungiye ahantu hatazwi!

Bwana Théophile Ntirutwa afungiye ahantu hatazwi!

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Nzeri 2017, ambasaderi w’igihugu cy’ubwongereza uri mu Rwanda yagaragaje impungenge z’uko abanyepolitiki batavuga rumwe na Paul Kagame bakomeje gufungirwa ubusa; ibyo bikaba bibaye nyuma y’ikinamiko ry’amatora yo kuwa 4 Kanama 2017! Nkuko bitangazwa n’ubuga rwa radiyo VOA mu gifaransa, ambasaderi w’ubwongereza i Kigali, asanga ariya matora yabaye mu Rwanda atarabaye mu mucyo kuko abantu babujijwe kwiyamamaze nta mpamvu zigaragara, ikindi anenga ayo matora ni uko imibare y’amajwi yatangajwe mu buryo butanyuze mu mucyo!
Ambasaderi w’ubwongereza akaba yemeza ko ambasade z’ibihugu by’iBurayi i Kigali zihangayikishijwe n’ifungwa ry’abatavuga rumwe na Kagame barimo Diane Rwigara n’abarwanashyaka 7 b’ishyaka rya FDU Inkingi. Ibitangazwa n’Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda William Gelling ku migendekere mibi y’amatora mu Rwanda ndetse n’ihohoterwa ry’abatavuga rumwe na Kagame bitandukanye nibyo ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Bwana Arnout Pauwels yavuze, kuri we ngo abanyarwanda bahisemo neza kuba barimitse Paul Kagame, gusa nta kindi ambasaderi w’Ububiligi yongereye kuri iyo mvugo ye , nta nubwo yavuze ko hari abanyarwanda ubutegetsi bwa Kagame buri guhohotera !
Si ugufunga gusa ahubwo harimo no kwica urubozo !
Amakuru «vritasinfo» mu bantu bari mu nzego z'umutekano za Kagame i Kigali, aremeza ko abanyepolitiki bafunzwe na Kagame barimo abayoboke ba FDU, Diane Rwigara na Nyina umubyara Adeline, bari gukorerwa iyicwa rubozo: Gukubitwa, gutukwa, kwicishwa inzara…. Ikibabaje ni uko ibihugu by’amahanga bifasha Kagame bitamagana ibyo bikorwa bibi !  Ese mu bihe bizaza ibyo bihugu bizavuga ko bitamenye ubwicanyi buri gukorwa na Kagame? Ikirushijeho gutera impungenge ni uko igipolisi cya Kagame kitari kwerekana Bwana Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU –Inkingi uhagarariye umujyi wa Kigali, wafashwe nicyo gipolisi ku mugaragaro ariko ubu kikaba kiri guhakana ko kitamufite!
Bwana Théophile Ntirutwa yafashwe na polisi ya Kagame kuwa gatatu taliki ya 6 Nzeri 2017, iyo polisi ikaba yaramufatiye i Remera kuri Sonatube yambuka umuhanda ari kumwe na Bwana Kayumba Jean Marie Vianney Visi perezida w’ishyaka PDP Imanzi. Abo bagabo bombi bahise bahagarikwa na polisi ya Kagame, ibashyira ibipfuko mu maso (masques) kugira ngo batamenya ababafashe abo aribo n’aho babajyanye. Umudame wa Théophile Ntirutwa yemeza ko muri icyo gihe umugabo we yamuhamagaye kuri telefoni akamubwira ko agomba kwihutira kujya mu rugo kuko yari yatembereye kure. Umugore we yahise afata urugendo agaruka mu rugo.
Umugore wa Théophile akigera mu rugo yahasanze imodoka 2 za polisi ya Kagame; imodoka imwe yari toyota Pikapu ifite ibara ry’umweru na pulaki RAB454Y,  naho imodoka ya kabiri ya polisi ya Kagame yari ihari bita «pandagari» yari ifite pulaki RNP022W. Uwo mudame yabonye umugabo we Théophile Ntirutwa arimo amapingu. Abapolisi bategetse uwo mugore wa Ntirutwa gufungura inzu yose ; maze barayisaka batwara impapuro zose zari mu nzu. Abo bapolisi babajije Théophile Ntirutwa kubaha impapuro yandikaho abayoboke bashya ba FDU, Théophile Ntirutwa yababwiye ko izo mpapuro ntazo afite kuko atandikaga abayoboke ba FDU, ko yari afite ubundi buryo akoresha butari inyandiko; abo bapolisi bahise barakara, bamubaza impamvu abaruhije abajyana iwe. Théophile yasubije abo bapolisi ko yabikoze gutyo kugira ngo ashobore gusezera kubana be !
Abo bapolisi bahise bashyira Théophile Ntirutwa mu modoka, umugore we yabajije abo bapolisi aho bamujyanye, bamusubiza ko azamusura kuri station ya polisi i Remera. Bukeye bwaho Umudame wa Théophile Ntirutwa yazindukiye kuri Station ya polisi i Remera, agezeyo bamutera utwatsi ngo ntabwo umugabo we yahakojeje ikirenge! Kugeza ubu ntabwo umuryango wa Théophile Ntirutwa uramenya aho polisi ya Kagame imufungiye ! Ese aho Ntirutwa ntiyaba nawe abitswe n’aba GP barinda Kagame? Nyamara muri icyo gitondo umugore yari azindukiye kuri station ya Remera, nibwo Kayumba bafatiye hamwe n'umugabo we, nawe yari agejejwe kuri station ya polisi i Remera aje kubazwa, nyuma yaho kaba yarahise arekurwa; ariko bitewe ni uko yari apfutse mu maso ntabwo Kayumba azi ahantu yaraye mbere yo kuzanwa i Remera! Kugeza ubu twandika iyi nkuru ntabwo igipolisi cya Kagame kirashobora kwerekana aho gifungiye Théophile Ntirutwa !
Kagame nawe ubwe aziko ko ari perezida utemewe n’itegeko nshinga (illégitime) !
Nubwo ambasaderi w’igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda anenga ko amatora yagenze nabi, akaba afite n’impungenge z’abanyepolitiki Kagame ari kunyereza, Paul Kagame nawe ubwe aziko ari perezida utemewe n’itegeko nshinga. Kuva iryo tegeko ryashyirwaho na Kagame mu mwaka w’2003, ingingo y’101 ibuza umuntu uwo ariwe wese kuyobora u Rwanda manda zirenze ebyiri z’imyaka 7, kandi Kagame we ubu ari gukora manda ya gatatu y’imyaka 7! Ingingo y’101 ivuga kuri manda z’imyaka 7 yo mu itegeko nshinga ry’u Rwanda iteye itya :
«Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi, ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta narimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa perezida wa Repubulika ». Niba Paul Kagame ari gukora manda ya gatatu y’imyaka 7, birumvikana ko atubahirije itegeko nshinga ry’u Rwanda. Ingingo y’172 yatekinitswe mu mwaka w’2015 kugirango Kagame azagwe ku butegetsi, ntabwo ivuga ko Kagame yemerewe kurenza manda 2 itegeko nshinga rivuga, yemeza gusa ko hashyizweho manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 mbere y’uko manda y’imyaka 5 itangira !
Kubera ubwoba bw’uko abanyarwanda bashishoza bashobora kuvugira ku mugaragaro ko Kagame atubahirije itegeko nshinga bikaba biri gutuma afunga abanyepolitiki batari mu matora, kandi ikinamico ry’amatora ryrarangiye Kagame akiha 99%; ibi  birerekana ko Kagame nawe ubwe atiyumvamo kuba ari perezida wemewe n’amategeko (légitime)! Gufunga cyangwa kwica abanyarwanda ntabwo biratuma afatwa nka perezida wemewe, ahubwo birashimangira ko yishyize ku butegetsi ! Kagame n’intore zimugaragiye basobanura bate ko abayoboke 7 ba FDU cyangwa Diane Rwigara bateye ikibazo Kagame kandi yaratowe ku majwi ya 99% ?
Ubusanzwe ubutegetsi ni nk’urukundo, ntabwo ushobora gutegeka umuntu ngo agukunde ku ngufu, wenda ashobora kubikubwira kubera iterabwoba umushyizeho ariko mu byukuri ntabwo aba agukunda! N’ubutegetsi rero nabwo ni uko, ntabwo ushobora kubwira abantu bose ngo ndabategeka ku ngufu batabishaka ngo bizakunde, icyokora bashobora kugira ubwoba bw’igihe runaka bakakwereka ko bakwemera, ariko iyo igihe kigeze, ba baturage bakwereka ko batemera ubutegetsi bwawe, bakaguhinduka nk’ikirere !
Wenda Kagame ashobora kwibwira ati igihe abo baturage bazashobora kumwivumburaho azaba abiriyeho kabiri, ikibazo ariko ni uko Kagame azarya ibyo ashoboye ariko akazabisiga kuko atazabibmara ahubwo akazasiga inkuru mbi imusozi yo kwitwa umwicanyi ruharwa!
Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Yaribwaribwe maze Mushiki we Luwizi ati ese bite boss? Ati mbigenze nte? LUWIZA ati: ihangane gato ndakwereka uko tubigenza! TRUMP aribuce hano (by pass): nuko ati naza Duhite tumanuka twi pendekeze imbere uhite Umusingira MUBIGANZA unusuhuze urebe ko kuribwaribwa bioroha!

Boss araje araje arajeeee are you ready? Yes. Ko mbona atatwitayeho se... Bosss ubanza UROSE NABI BUMUKERAHO.... Ahaaaa Boss Sorry YANZE KUGUSUHUZA KOKO!!!

Naseeeetse ngwa hasi MUSHIKI amubwira ati: Basi ntakundi byagenda twigendere... BAZINGA .....BARASHOGOSHERA....

Sha musize mufunze / mwishe imbaga ngo mugiye ....

BURYA SIBUNO - TRUMP SI B.Clinton cg O.

Mwohohe! TWABABONYE BABERETSE UBUDASA NAMWE!
Répondre
R
Komera
Mbona ba padili na 0pposition plateforme bahagaze neza. Bongere ijwi litabaza kuko bagihindira munsi yameza kandi itara lili hejuru yayo.
Répondre
R
REBA PAGE IBANZIRIZA IYI RIHAFITE AMAHIRWE YOGUTSINDA TUKARISHYIGIKIRA TWESE UBUNDI ABA DEPUTE TWASHYIGIKIYE KWI ISI HOSE AHOTURI TUKAJYA TUBATUMA MUNTEKO SHINGAMATENGEKO ZIBIHUHU BYABO NDIBAZA KO IBIBAZO ABANYANRWANDA DUFITE IGISUBIZO CYABONEKA KUBURYO BWIHUSE. NAWE USHOBORA GUTANGA IGITEKEREZO CYAWE
Répondre
R
Mbona wibereye mwitiro- ibitotsi komeza wisinzirire kuko ntuzi ibyo uri kuvuga nibihe tugezemo. Beshi tubona ko amazi yarenze inkombe kera cyane dutandukanye nigitekerezo cyawe kure cyane.
R
BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI ABANYARWANDA TUGIYE KUMARWA NINGOMA MPOTOZI YABYIYEMEJE IGITEKEREZO CYAJYE NDASABA KO TWAHINDURA GAHUNDA CYANE TWE TURIMUBUHUNGIRO TWABONYE NASIYONARITE YIBIHUGU BYATWAKIRIYE KO IGIHE CYAMATORA TWAJYA TWISHYIRA HAMWE MUMATSINDA YAHO DUTUYE TUKAREBA ISHYAKA KOMEZA USOME IBIKURIKIYEHO
Répondre
R
KOMERA KOMERA
Répondre
K
Byonyine gutekereza ko abantu bose bagomba kumva ibintu nka Kagame ni ikosa rikomeye.
Répondre
K
Kagame azapfa nka Samuel Doe womuri Liberia, niwe wishe abantu urubozo maze nawe bagiye kumwica bamuzirika ku ikamyo imuzengurukana mu muhanda imukurura hasi! ntabwo umugome nk'uyu azapfa urw'ikirago, bibaye cyaba ari igitangaza!
Répondre
I
Impunzi 37 zabarundi zarishwe muri kivu y' amajyepfo 4 zirabura

https://www.youtube.com/watch?v=xcLXtcJKbrE
Répondre