Rwanda: abayoboke ba Diane Rwigara banyerejwe mbere y'uko ikinamico ry'amatora riba!
Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : "ingeso mbi ntirara bushyitsi"! Uwo mugani wasohoreye ku nkotanyi Paul Kagame! Nk'uko amakuru atangazwa na radiyo mpuzamahanga BBC Gahuzamiryango abivuga, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 3 Kanama 2017, igipolisi cya Paul Kagame cyanyereje abasore 5 bashyigikiye Diane Rwigara wabujijwe amahirwe yo kwiyamamaza! Nubwo Kagame yakoresheje imbaraga zose akazana abanyarwanda benshi ku mbaraga muri mitingi z'ikinamico kugira ngo yereke amahanga ko itorwa rye rivuye ku bushake bw'abanyarwanda, ni hahandi he arabona yarakoreye ubusa kuburyo arangije iryo kinamico afite ubwoba bukabije!
Kuri uyu wa kane taliki ya 3 Kanama 2017 nibwo inkotanyi Paul Kagame yatangije ikinamico ry'amatora ku ntore yohereje mu bihugu by'amahanga. Bikaba bitegenyijwe ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Kanama 2017, abanyarwanda bahamagariwe igikorwa k'ikinamico ryo gutora! Nubwo ibizava muri ayo matora bizwi, nubwo Kagame yavuze ko nta muntu numwe uzamubangamira mu kwica abanyarwanda urubozo, imyitwarire ya Paul Kagame iri kugenda itera urujijo bitewe n'uko uko igikorwa k'ikinamico ry'amatora kiri kugenda kegereza umusozo, ari nako Kagame ari kugenda arushaho kugaragaza ubwoba n'ubugome! Mu kiganiro Diane Rwigara yagiranye n'umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 3 Kanama 2017, yashimangiye ko FPR Inkotanyi ikomeje umwuga wayo wo kunyereza abanyarwanda! Ubusanzwe intore zavugaga ko umuhango w'amatora mu Rwanda aba ari ntamakemwa, nta mvururu cyangwa amahane arangwamo kuko nta tora riba rihari, ariko se nk'aba banyarwanda Kagame yabanyereje kubera iyihe mpamvu?
Diane Rwigara yagize ati: "kuri njye aya matora ntabwo nyemera, ni ikinamico kuko komisiyo y'amatora nta bushobozi ifite bwo gutegura amatora mu mucyo no mu bwisanzure; ni igikoresho cy'ishyaka riri kubutegetsi. ikindi cya Kabiri ni uko ikizava mu matora tukizi".
BBC:Amatora y'ejo mu Rwanda ni amatora arimo abakandida 3 bazatora umukandida bishakiye muri abo 3, wowe ntabwo ari uko ubibona?
Diane Rwigara: Ntabwo abantu bafite ubwisanzure bwo gutora, bwo kuvuga icyo bashaka, bwo gukora ikibari ku mutima, bwo guhinga icyo bakeneye,buri kiciro cyose cy'abanyarwanda usanga hari ibibazo biterwa n'ubutegetsi bubi bw'igitugu! Nk'uko natangiye mbivuga amatora yararangiye igisigaye ni ikinamico no gusesagura amafaranga y'igihugu gusa nta kindi!
BBC: Uzatsinda azwi gute?
Diane Rwigara: Hari byinshi mu bintu bibigaragaza, navuga nitangiriyeho wenda: iyo umuntu ahagurutse afite ibitekerezo binyuranye nibya FPR, ubutegetsi bwa FPR bukora ibishoboka byose ngo bumucecekeshe cyangwa bumuce intege, bugakoresha uburyo bwose bushoboka ngo ntihagire undi muntu ushobora kugaragaza ibitekerezo bye muri iki gihugu kuberako icyo bashaka bo ni ukugumana ubutegetsi!
BBC: Iyo komisiyo y'amatora iza kwemera ko mwiyamamaza, mwari kujya muri ano matora namwe muzi ko mushobora kuyatsindwa?
Diane Rwigara: Uko byagaragaraga kandi n'uko bizwi nanjye nari nzi kuva kera ni uko gutsinda aya matora byari kuba ari ibintu bigoye, kubera ko nta bwisanzure buba muri aya matora, ntabwo ari amatora akorerwa mu mucyo.
BBC: Wakunze kuvuga ko nta bwisanzure buri mu Rwanda, wowe hari ubwisanzure bakubujije?
Diane Rwigara:Cyane! kandi ntabwo ari njyewe gusa! Nabo dukorana n'abanshyigikiye, ubungubu tuvugana hari abasore 5 polisi yaje iratwara mu gitondo bazira gusa ko bambaye imipira ya mouvement yanjye! kugeza ubungubu ntabwo tuzi aho bari, twaterefonye polisi, itubwira ko ayo makuru ntayo ifite kandi tuzi neza ko aribo babajyanye! Iyaba hari ubwisanzure, ntabwo abanshyigikiye baba barabirukanye ku kazi, ntabwo bari kuza bababwira ngo nyuma y'amatora bazabarega ibyaha bikomeye birimo kuba bakorana n'imitwe y'iterabwoba cyangwa bamwe babaha amafaranga ngo bajye kwandika banshinja ibinyoma!
BBC: Akabazo ka nyuma, ejo uzatora?
Diane Rwigara: Oya, ntabwo nzatora kubera ko ntemera aya matora!
Umunyamakuru wa BBC yagerageje kuvugana na polisi ya Kagame ariko habura n'umwe muri bo wemera ko bavugana! Iki kiganiro cya Diane Rwigara na BBC kirerekana aho u Rwanda Kagame agiye kuyobora muri manda y'imyaka 7 aruganisha! Nyuma y'iri kinamico ry'amatora, abanyarwanda bagiye kwicwa ku bwinshi kuko Kagame ntacyo akirengera, yabaye nk'ikihebe, amahanga yose yamaze kumenya ko ari Semuhanuka kandi ariyo yamushyizeho akaba anayakesha imbaraga nyinshi amuha mu butegetsi bwe! Umunyarwanda Noble Marara niwe wavuze ko Kagame atishingiye uko abana be bazabaho nyuma y'uko azaba atakiri kuri iyi si kuburyo n'ahejo hazaza h'abanyarwanda hatamuhangayikishije! Ibi nibyo umudepite wa Kagame yitegereje abivuga mu mvugo ica amarenga aho yagize ati: "Tugiye gutora umukuru w'igihugu uzatugeza kure"!
Twifurije ikinamico ryiza ry'amatora ku banyarwanda bafashwe bugwate ariko bazirikane ko umutwaro bari kwikorera nta wundi uzawubatura uretse bo ubwabo!
Veritasinfo