Umuryango wa EAC uzakomera ahamana! U Burundi bwahagaritse abadepite babwo baje mu nama ya EALA i Kigali

Publié le par veritas

Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Africa y’Iburasirazuba EALA ubwo yari i Kigali

Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Africa y’Iburasirazuba EALA ubwo yari i Kigali

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Hon Dan Kidega yatangaje ko mbere y’uko imirimo y’iyi Nteko itangirira i Kigali, yakiriye ibaruwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imumenyesha ko abari bayihagarariye batakiri intumwa za Bujumbura.

Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA ni Jeremie Ngendakumana, Martin Nduwimana, Yves Nsabimana na Frederique Ngenzebuhoro. Hon Kidega yabwiye abanyamakuru i Kigali ko izi ntumwa za rubanda zari zaje ziturutse i Burundi ngo Inteko y’u Burundi yandikiye EALA imenyesha ko aba badapite bashobora gutakaza imyanya yabo mu Nteko.

Uyu muyobozi ariko avuga ko aza kubanza kugirana inama n’aba badepite b’i Burundi basanzwe muri EALA mbere yo gusubiza ab’i Bujumbura bamwandikiye. Fred Daniel Kidega yagize ati “Maze igihe nakiriye ibaruwa, ndagira ngo mbishimangire ko Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi,  amenyesha ko abadepite 4 baturutse mu Burundi bagiye kubura imyanya yabo. Nanditse nsubiza Perezida w’Inteko y’u Burundi, …ndasaba nkomeje aba badepite bireba kuza mu biro  tukabiganiroho, kandi nandikiye n’Akanama ka EAC (CTC) ni ko gafite umwanzuro wa nyuma.”

Nyuma yo guhura n’aba badepite nk’uko nabisabwe na CTC turafata imyanzuro tuzamenyesha Inteko na Guverinoma y’u Burundi. Ati “Nk’Umukuru w’Inteko ya EALA ndashimangira kandi ko nzarinda ubumwe bw’abagize Inteko ya EALA.”

Imirimo y’inama ya EALA izateranira i Kigali kuva kuri uyu wa mbere kugera tariki 04 Ukuboza 2015 iziga ku mishinga y’amategeko yo kubungabunga amashyamba no kuyakoresha hamwe n’itegeko rireba uko Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wahangana n’ibiza.

Umuseke
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Hhhhhhhhhh,
Munyarukato we,unyibukije akantu rwose. " Guca amashu" twari twaracitse kugenda nijoro koko! wavuze se ko gufata abari n'abategarugori kungufu ko byari nk'ubutwari aho wumvaga ngo kanaka yafashwe ku ngufu na Runaka. Abantu bakabyumva nk'ibisanzwe uwahohotewe akarira akihanagura bikaba birarangiye.
Kandi bamwe mubafataga abagore ku ngufu babaga barimo na n'aba Ex FAR vraiment!!! Cyakora byo urwanda rwavuye kure. Ubu ubikinishije afungwa hafi 25 ans. Mbere wagirango igihugu ntikigira amategeko haba kubwa Habyara ng Kayibanda.
Répondre
A
MUZABAZE ABANYARWANDA BAHULIYE NA FPR I BRUXELLES IBYAKULIKIYEHO MWESE MURABIZI. MU RWANDA KERA HAHOZE ABATEKA MUTWE, BAKUBWIRAGA NGO MPA 1 MILLIONS FRW, NGUTUBULIRE NGUHE 2 MILLIONS. UKAYAMUHA, UKAMUBURA UMUREBA.
MUZABAZE ABAHOZE BAVUNJA AMAFARANGA I KAMPALA,IMITWE BAKINA ISI YOSE, NTISOBANUKIRWE. HARABAYA NTIHAKABE!
Répondre
N
Noneho ndasobanukiwe. Burya bwose uyu nyina wa Kagame yabyaye abasazi babiri? Impfura ye y’umukobwa, na Kagame warwaye ibisazi biganisha mu kwica?!!! Nari ngiye kuvuga nti igisigaye ni ukumenya niba nawe yari nuzima mu mutwe. Uko biri kose, aruhutse ibikenya bibiri, ni yigendere. Arakirwa n’icyo yakoreye
Répondre
M
Ngaho re!

Jye narabivuze ko nta gihugu gishobora kuyoborwa n'umuhutu ngo kigire amahoro. Abahutu sinzi igihe tuzamenya gufata ibyemezo bizima tudahubutse kuko guhubuka muri politique bishyira igihugu n'abagituye mu kaga nkako urwanda rwagushije muri 1994.

Ngaho rero n'Amerika yabafatiye ibihano. Ubuse barava no muri ONU?? abarundi ndabona Nkurunziza igiye kubashora aho Habyarimana na Sindikubwabo bashoye abanyarwanda. Ikibabaje nuko amaherezo y'abanyapolitique nkaba burigihe aba amwe ariko, abahutu wagirango dufunze amaso n'amatwi. Iyo batubwiye kwica tugira bwangu ariko kurengera igihugu ntubitubaze.
Reba Buyoya aho yigaramiye arahabwa ijambo n'isi yose kubera ko yubashye abenegihugu, ariko reba Adolphe Nshimirimana wabarasiraga ku mihanda urwo yapfuye!!
Isi igomba guhaguruka igatabara abarundi kuko Nkurunziza na Bunyoni batwikiraga abantu mu mamodoka za bugarama ejobundi sibo bazakunda abarundi ngo nuko bicaye ku ntebe. Bavugako iyabaye inturo itaba itungo kandi nibyo.

Iyo njyereranije imibereho y'abanyarwanda y'uyu munsi n'iy'igihe cya habyarimana na kayibanda mpita mbona uko abayobozi batandukanye koko. Nibuka ibintu byabagaho ngo byo guca amashu, ntawajyaga hanze nijoro abantu ntibamenye ko ari RWASIR yarimburaga abantu kandi bikarangiriraho nta gikurikira.
Abahutu kwica n'ibyacu rwose ubanza biba muri kamere.
Narumiwe rwose.

Munyarukato.
Répondre
B
baliya badepite mubona bose Kagome yabahaye ruswa. Niyo mpamvu nasabaga BURUNDI gukora uko ishoboye ahantu hose ibona umwanzi ikahafunga. Ziliya nyenzi zili muili EAC zose muzikacire,muzivanemo mushyiremo abavugira BURUNDI.MURWANE INTAMBARA KANDI MUZAYITSINDA.
Répondre
B
Indi yo ko utavuze se ko yigize umwami uzagera muri 2034? Abami b'u Rwanda Alexis Kagame yatubwiyeko bagiye bamara 33 ans. Kagome rero yahiritse bizimungu muri 2001, bityo akumva ko muri 2034 azaba akoze imyaka 33 nka bagenzi be b'abatutsi bamubanjirije. Ntazi ko ibihe bitandukana kandi bigasimburana.
Répondre
K
Si ukwivanamo banze ibyitso bikora icyo leta y'uburundi idashaka, abatazi u Rda muri ruswa ni bande ko ruzemera abanyrda bakicwa n'inzara ariko rukagera ku byo rushaka
Bravo leta y'uburundi mufunge inzira zose
Inyeshyamba 2 zirahanganye imwe ngo nta diplomasi igira ubunyeshyamba bwanze kuyivamo naho indi ifite ubuhanga muri byose n'ubwo yakoze ikosa mu gufata manda ya 3
Tubitege amaso
Répondre
F
Bariya badepite bose bakorera KAGAME. Bityo bagomba kwirukanywa kuko badakorera LETA Y'U BURUNDI. Urugero: bariya badepite ngo ntaibashaka no kujya mu BURUNDI ngo kuko hari umutekano mukeya. Ubwo se ntimwumva aho baabogamiye. Bariya ni HIMA/TUTSI KAGAME bagomba kwirukanywa kuko NKURUNZIZA atabikoze bazamuta ku gasi
Répondre
L
Niba u Burundu bukuye abadepite babwo mu muryango wa EAC ni ukuvugako burakura n'abadepite babwo mu muryango wa UA . Niba se bimeze gutyo u Burundi buzavuga ko hari umuntu ubushakira inabi wabwirukanye muri iyo miryango kandi aribwo bwikuyemo? Idéologie y'ubutegetsi bwa Nkurunziza iri mu rwego rwo hejuru kuburyo kuyishyikira bitoroshye!
Répondre
E
Ikibi nuko atabasimbuza abandi! Ibyo bigarasha bimeze nka kagome byose nkurunziza abijogoremo abimaremo, ashyiremo abazima.
E
Ibi nibyo. Uburundi bukomeze bushishoze rwose bwikize ibyitso bya Kagame mu mugambi wa Empire Hima Tutsi. Harya barya ba Senateri 19 bo muri Amerika baje gusubirayo? Muzatugezeho icyabagenzaga.
Répondre
K
Ntibyoroshye na gato,uburundi ndabona buri bwivane mu miryango yose mpuzamahanga.
Répondre
A
Imiryango mpuzamahanga yihe? Ntayo ibaho. Habaho inyunyungu z'ibihugu bikize ibindi ni ukurimanganya gusa. Ikibazo Cya RDC hari ibihumbi birenga 20 byingabo ngo za onu mwansobanurira icyo zihakora nabazitumyeyo? Mbiswa murumve nkome