Rwanda : Ngo «hazabaho inzara, agahili n'agahinda, no kwiyahura ».Ese aho sicyo gihe tugezemo ?

Publié le par veritas

Paul Kagame uyobora igihugu inzara yicamo abana muri ubu buryo ngo arashaka kugwa k'ubutegetsi kubera ibyiza yagejeje ku gihugu!

Paul Kagame uyobora igihugu inzara yicamo abana muri ubu buryo ngo arashaka kugwa k'ubutegetsi kubera ibyiza yagejeje ku gihugu!

Si  amakabyankuru,  ibigaragalira  buri  wese  ni  uko  bitinywa  kuvugwa, iyo  ubona  imiryango mpuzamahanga (ONG) yarasezerewe mu gihugu kubera ko imfashanyo yatuzaniraga itakinyuzwa mu ngengo  y’imari  ya  Leta,  bikaba  byarabaye  intandaro  yo  kuyisezerera  ngo ntacyo  imaze,  uretse  kugambanira  abayobozi  b’igihugu  no  kubangamira  umutekano. Zimwe  muli  izo  ONG  ni  CRS (Catholic  relief  services)  ari  nayo  izindi  ONG  zitandukanye  zari  zisanzwe  zinyuzaho  imfashanyo  yazo  mu  gufasha  abatishoboye  mu  kurwanya  inzara  mu  gihugu, aho  itumvikaniye  rero na  Gouvernement  y’u  Rwanda  uburyo  bwo  kuyisaranganya  ubwayo  abo  ibona  bayikwiriye  ihitamo  kubireka.

Uretse  mu  migi  minini  ahandi  mu byaro  inzara iranuma, rurakinga  babili kandi  nta  rwinyagambuliro, barapfa, abandi  bagasuhuka  nabwo  batazi  iyo  bajya  cyangwa  ngo  bagire  uwo  batakira! Noneho  hagakubitiraho  n’ibibazo  by’amahôro  ya  Leta : Umutekano  buri  rugo: 2.000F, Isuku: 2.000F, Mutuelle  de  Santé: Amakeya  guhera  ku mukene  nyakujya: 3.000F  kuzamura  kugeza  kuli  7.000F  kuli  buri  wese  utuye  mu muryango  umwe, abaturage  barashize!  Aliko  nyine  dictatures  zose  ni  uko  nta yirangiza  neza.

Hakaba  hari  andi  mabwiriza  gouvernement  yashyizeho  nayo  abangamiye  cyane cyane  abatuye  mu migi: ni  ukuvuga  ngo  congé  isanzwe (umunsi  w’ikiruhuko), iyo  ibaye  mu ntangiriro  ya  week-end (vendredi) automatiquement  n’umunsi  wo  ku  wa mbere  ukulikira  hagomba  kuba  ikiruhuko  ku bantu  bose, abacuruzi  mu kazi  gatandukanye  batangiye  kubyijujutira  bagaragaza ko  badakeneye  ibyo  biruhuko  kuko  bibicira  amaronko  yabo  kandi  bwacya  bakakwa  imisoro  ijya  mu  bifu  byabashyizeho  bene  ayo  mabwiriza.

Umucuruzi  umwe  ukorera  ahitwa  GAKILIRO  utarashatse  ko  nandika  amazina  ye, ahuzuye  amazu  maremare  ya  za  cooperatives  z’ubucuruzi, aho  Prezida  Kagame  aherutse  gutaha  ku mugaragaro  yantangarije  muli  aya  magambo: ‘‘Ati  ibyo  biruhuko  byabo  bashyiraho  uko  bishakiye  babona  ko  tudakoze  tukabiishinga  barya  iki? Ak’imisoro  kaba  kashobotse dore  ko  twanabuze  nabazikoreramo! Bazabanze  batubere  aba  commissionaires  mukudushakira  abazikoreramo, tubanze  tubone  n’ubwishyu  bw’ama  crédits  yaza  Banques  twafashe  tuyubaka’’. Akomeza  agira  ati: ‘‘Iyo  habaye  ikiruhuko, uwakoreraga  5.000F/jour  acyura  800F, naho  1.000F agacyura  350F, ati ibyo ni  ugukandamiza  abaturage kandi  bisonzeye’’.

Muli  iki  gihe  kandi  RRA (ikigo  k’igihugu  gishinzwe  amahôro  mu  gihugu)  kirimo  kuzenguruka  igihugu  cyose  kigenzura  kikanafungira  abacuruzi  babereyemo  Leta  umwenda  w’imisoro, yewe  ubu  haravugwa  n’amaradio  yigenga  abili  yabaye  aka  BBC  ngo  kubera  iyo misoro  aliko mu  by’ukuri  nibyo  bitangazamakuru   byashoboraga  guhitisha  inkuru  zitagira  aho  zibogamiye  hakurikijwe  ubunyamwuga. Ayo  maradio  ni  Contact  FM  na  City Radio  za  hano  i  Kigali. Nka  City radio  bayemereraga  cyane  ku  biganiro  n’abaturage  ku  byerekeye  ihindurwa  ry’itegeko-nshinga  n’ibindi  bitagenda  neza  mu  gihugu  harimo  ruswa  yayogoje   RNP (Rwanda  national  police)  no  mu  butabera/Minijust (voir  rapports  UN  et  Transparence  Internationale  2015).

Banyarwanda  banyarwandakazi,  nkuko  niyemeje  kujya  mbagezaho  ibibera  hano  mu  gihugu, hari  igitekerezo  numva  cyo  gushyigikirwa; mbere  yuko  hiyambazwa  izindi ngufu  kuli iyi  Leta, harasabwa  kubanza  kuzitira  inzira  zose  zinyuzwamo  imfashanyo  zihabwa  u  Rwanda,  bityo  wa muturage  nubwo  azaba  abangamiwe  birushijeho  kubera  inzara  aliko  bizamukangura  mu kutagira  ubwoba  bwo  guharanira  uburenganzira   bwe  mu  gihugu. Mugire  amahoro.

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
amakuruki.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Iyi photo niyo muli Sud-Soudan. Ntabwo aliyo mu Rwanda. Iki nikindi kinyoma cya Veritasinfo. Nimwirebere namwe kuli uyu murongo nshyize hasi wa internet:

http://www.naharnet.com/stories/en/125012
Répondre
B
Les 2 photos sont tellement semblables qu'on se demande si elles ne sont pas identiques!
N
Ntamunyarwanda ushonje kuriya keretse niba mwafotoye abo FDRL yabujije gutaha murwababyaye byo nabyemera naho ubundi muri kiri Gita.
Répondre
K
Nuko twese tutakora amafuti nk'ayanyu !! naho ubundi nashyira ahangaha amafoto y'abatutsi ....bashonje... kandi baba mu Buganda !! ariko sindi inyamanswa. Bo se icyaha bakoze ni ikihe ? Njyewe naba mba
ziza iki? Kaaga ntiyakenesheje abafdlr gusa n'interahamwe !!! abi kiri Gita iminsi izabatubwira. nGo iminsi ni mibi ngo IK... INGWE ! yaranabivuze Kaaga kagwiriye u Rwanda wanyu: it's a matter of time ! Ni ighe gusa !!!
H
Kuri Agnes ( Rwanda ) mbere yo kuvuga ubusa ubanze ujye gusura uriya mugabo umaze imyaka 20 aba mu mwobo ; nu ubutegetsi bumwegereye bwemeye ko butari bubizi . Ntegereje icyo uzatubeshya uvuyeyo . Amafoto dufite umunsi tuzayasohora mu binyamakuru byisi yose ! Mwari mwamwara . Nuko nta mutima mugira ; ntiwaba utagira umutima ngo umware . Puuuuu....impyisi gusa !
Répondre
K
Mbese aba bigizankana babaza amafoto ; amafoto y abanyarwanda bishwe n'amavunja n'inzara yasohotse mu binyamakuru ko ntacyo mwakopfoye . Mutege tagisi mujye mu nkengero za Kigali murebe aho gushakira ukuri mu mbere yawe ugushakira ute kuri internet ? Ni ukubitura Uhoraho wenda azadukiza ubu butegetsi bw'amadayimoni.
Répondre
M
Ngiyo Singapour y'Afrika Kagame yavuze.
Ngiyo vision 2020 Kagame agiye atuzaniye.
DMI nawe FPR-Inkotanyi, muri ibivume, icyo muzi ni uguhorora no gutanga amarozi.
Abanyarwanda bose baziruhitsa umunsi ingoma yanyu yahirimye. Tôt ou tard.
Puuuuuu...!
Répondre
V
ayi ayinyaaaaaaa! harya ngo VISION2020? ngo RWANDA izaba ka Singapour? muragapfa mudakize mwa nenzi mwe
Répondre
A
Ikibazo ntabwo ari amafoto!! ariya mafotpo ah yaba yavuye hose:ikingezni nuko yerekana ko no mu RWANDA hari ibibazo.NONE SE NINDE UBIHAKANA?
Répondre
A
Aya mafoto ntabwo ari ayo mu RWANDA. Nta munyarwanda usa kuliya. Umenya bayavanye muli CAMEROON.
Répondre
K
Agnes (Kigali) muvandimwe, jya ureka kwishongora, n'abanya Cameroon ni abantu nkamwe BANYARWANDA !! Ibyabaye muri Gicumbi nari mpibereye. ndetse nafashe n'amafoto menshi, yemwe n'amajwi... Aho kwirata ubwiza n'ubukotanyi, jya wibuka ko uri umuntu ! kandi ko mu Rwanda, ibiberayo BIGAYITSE !!NDETSE BIZAGIRA INGARUKA MBI, soon or later ! it's a matter of time, ni gihe gusa !!! nk'uko yabivuze umunsi Karegeya anigirwa South Africa !
K
uru Rwanda ruzatabarwa na nde? Uru ni nde uzarubohora? Ni njyewe na we ushiritse ubwoba. Biteye isoni n' agahinda! Kubona inzara iri kuyogoza hirya no hino. Urebye isuku ku mihanda ya kacyiru, kimihurura, remera,....... Ntiwatekereza ko hari abavandimwe, abana, abanyarwanda bagenzi bacu barimo bapfa kubera inzara, amavunja n' indi mibereho mibi inyuranye. Ibi ntibikwiye. Ni mukanguke, mumenye ko ibibazo byacu bireba twe ababireba bikatubabaza. Twitandukanye n' abafite kwitekerezaho bonyine n' abagore, n'abana babo, duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu n' ubwa bagenzi bacu barimo bapfa urwagashinyaguro.
Répondre
A
Vision 2020 tuyili hafi da!
Répondre

Dukeneye preuves z'uko iriya foto ari iy'abanyarwanda bari mu gihugu. Ndabona byaba ari agahomamunwa tubaye dufite abantu bameze gutya mu Rwanda. Keretse niba ari abanyarwanda bari muri congo.
Répondre
B
This is a paradox. That Rwanda, one of the fastest growing economies, in the world, and this over 20 years of the Powerful Rule of His Exc. Paul kagame,can at the same time, have children and surely adults who are so marasmic, naked and recently devastated by jiggers' problem as the President exclaimed in his note to the people of Rwanda he was visiting. It leaves no stone unturned about the real situation of people in this wonderful country of a thousand mountains and a million solutions. Oh my Rwanda
Répondre