Rwanda : Amayeri ya Paul Kagame ku ngingo y’101 yatunguye ishyaka Green Party !

Publié le par veritas

Habineza azirinde kuba igikoresho nka depite Bisengimana Elysée

Habineza azirinde kuba igikoresho nka depite Bisengimana Elysée

[Ndlr :Akoresheje amayeri menshi, Paul Kagame yakoresheje Depite Bisengimana Elysée muguhirika Perezida Pasteur Bizimungu, ubwo Bisengimana yaturaga mu nteko y’abadepite akavuga ko Bizimungu agomba kwegura kuko yayoboye igihugu nabi ; nyuma yo gukora ako kazi yari amaze gusabwa na Paul Kagame, Depite Bisengimana Elysée yahise ashyirwa aho atazongera kuvuga no kureba izuba (gereza)! Ayo mayeri Paul Kagame yakoze kuri Bizimungu niyo arimo akoresha no muguhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga, ntabwo rero imyitwarire ya Paul Kagame yagombye gutungura Green Party kuko kuva kera amayeri ya Paul Kagame ntahinduka ! Ikibazo gikomereye Paul Kagame muri iki gihe ni uko igihugu cy’igihangange cyamushyize ku ngoma kandi kigakomeza kumukingira ikibaba cyagaragaje kumugaragaro ko mu mwaka w’2017 hagomba kuzabaho umuperezida w’u Rwanda ufite andi mazina atari Paul Kagame ! Kuva ubwo ibiseke n’ibikarito byuzuye impapuro byajyanwaga mu nteko byahise bihagarara n’inama y’abadepite yagombaga gutegura ingirwa referandumu irasubikwa, ubwoba akaba ari bwinshi mu ntore kuburyo abinkwakuzi mu bayobozi b’agatsiko batangiye gukuramo akabo karenge begura ku myanya bariho ! Reka duhange amaso ibizakurikira ihangana rya Paul Kagame n’abazungu bamugabiye igihugu !]
 
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agaragaje ko ashyigikiye Ishyaka Green Party mu gikorwa cyaryo cyo gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, basaba ko Urukiko rwabuza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza, ubuyobozi bw’iri shyaka burashimangira ko bwishimiye bikomeye ijambo rya Perezida Kagame ariko bikaba byaranabatunguye cyane.
 
Kuwa Gatatu tariki 3 Kamena 2015, nibwo iri shyaka Green Party ryagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ikirenga, risaba ko mu buryo bwihutirwa, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabuzwa ibyo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo y’101 hagamijwe guha Perezida Paul Kagame umwanya wo kongera kwiyamamaza mu gihe manda yemererwa n’iri Tegeko Nshinga zizaba zirangiye muri 2017. Ubwo Umunyamakuru wa Umuryango.rw yandikaga ku rubuga rwa Twitter ibijyanye n’iki kirego cya Green Party, Perezida Kagame yahise amusubiza agaragaza ko atarwanya ibyakozwe n’iri shyaka, avuga ko ibyo bakoze ari ibintu byiza kandi ko bafite n’uburenganzira bwo kubikora, aya magambo umukuru w’igihugu yavuze akaba yarashimishije cyane abarwanashyaka ba Green Party ariko aranabatungura kuko batari biteze ko yabivuga.
 
Rwanda : Amayeri ya Paul Kagame ku ngingo y’101 yatunguye ishyaka Green Party !
Mu kiganiro na Dr Frank Habineza uyobora Green Party, yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko bashimishijwe bashimishijwe bikomeye no kubona Perezida Paul Kagame abagaragariza ko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo, ariko bikaba byarabatunguye cyane kuko batari biteze ko yabivuga.
 
Dr Frank Habineza ati: "Twarabishimye, yego ni uburenganzira bwacu ariko kuba nawe yarabivuze akabishimangira, byaradutunguye ariko byaranadushimishije cyane" Dr Frank Habineza yabwiye Umuryango.rw ko ikirego cyabo cyamaze kwakirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse bakaba baranabasubije bagira ibyo babasaba ngo ikirego cyabo gitangire gukurikiranwa, mu byo babasabye bagomba gutanga uyu munsi hakaba harimo imyirondoro y’uzabunganira mu mategeko.
 
umuryango
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Votre commentaire mujyd mwihangana
Répondre
U
Umugabo yagiye kurega ageze ku rukiko asanga uwo arega air we aregera.
Répondre
S
Nta Oposition iba mu Rwanda baliya ibyo bakora baba babiziranyeho n'ukugirango bereke amahanga ko mu Rwanda hali abarwanya Leta kandi ntabo iyo utemeye gukorana nabo baragufunga,nka Ingabire Habineza rero ntakatubeshye.
Répondre
C
Mube muziko mukina ariko bene iyo mikino harubwo bikomeye kuyitsinda
Répondre
L
Veritas, mushobora kuzanira abasomyi bacu inkuru mbonye ku Inyenyeri news ivuga uburyo Kagamé yakabukiye Jack Nziza na Dan Munyuza ku kibazo cy'umutekano? Niba ari ukuri icyakora, byaba byabarangiranye!
Répondre
L
Imikino nk'iyi twarayihaze. Ibyo bakora babiziranyeho. Twabuze Rwisereka.
Répondre