Rwanda amayeri ararangiye : Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi kugirango arwanye leta z’amahanga zishyigikiye FDLR n’abandi batamwemera!

Publié le par veritas

Yakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu 1994 none ari gutegura indi mu karere kose!

Yakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu 1994 none ari gutegura indi mu karere kose!

Paul Kagame ntabwo yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA iri kubera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kuko ari mu bikorwa byo gutegura intambara yo kurwanya leta z’ibihugu by’abaturanyi ngo bitewe ni uko ibyo bihugu bishyigikiye FDLR ngo n’abanyarwanda bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ! Umwiherero wahuje abanyamuryango bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi barimo abayobozi b’agatsiko n’intore ziturutse imihanda yose wayobowe na Paul Kagame ; uwo mwiherero ukaba warabereye mu karere ka Gasabo ku mataliki ya 13 na 14 kamena 2015.

Umwanzuro ukomeye cyane wafashwe n’uwo mwiherero ukaba werekana ko Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi ku ngufu kugira ngo akore igikorwa cya nyuma cyo kurimbura abahutu bose bari mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’abatutsi batemera ubutegetsi bwe! Niba se Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi,ikinamico ryo kuzuza impapuro ibikarito ngo barasaba ihindurwa ry’itegeko nshinga rimaze iki ? Abategereje ko mu mwaka w’2017 mu Rwanda hazaba amatora nibakureyo amaso, kuko FPR yarangije kwemeza ko Paul Kagame azakomeza kuba umuyobozi! Nimwisomere imyanzuro n’ibyemezo byafatiwe muri uwo mwiherero w’inkoramaraso za FPR-Inkotanyi, buri wese arahita abona ko akarere kose k’ibiyaga bigari kagiye gutemba amaraso no gucura imiborogo! Imyanzuro yafashwe iragira iti :

Twebwe, Abayobozi n’Intore z’Umuryango FPR- INKOTANYI, Duteraniye mu mwiherero wabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ku matariki ya 13 na 14 Kamena 2015, witabiriwe n’Abanyamuryango baturutse mu nzego zitandukanye z’Umuryango FPR-INKOTANYI, wayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Twaganiriye ku miyoborere ishingiye ku budasa bw’ u Rwanda, Iterambere rirambye, uko ubukungu n’Imibereho myiza bihagaze mu Rwanda n’Imiterere ya Politiki mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Tumaze kubona ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amahanga yatereranye u Rwanda n’abanyarwanda, nta cyizere cy’imibereho n’Iterambere. Abanyarwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI bashoboye kwigobotora urwo rusobe rw’ibibazo bakiyubakira icyizere cyo kubaho n’iterambere;

Tumaze gusesengura tugasanga umugambi w’akagambane (conspiracy) wo kubonerana u Rwanda, kurukomeretsa no gutambamira iterambere ry’Abanyarwanda ugikomeje, hari kandi n’abakomeje kuwutiza umurindi bafatanyije n’abasize bahekuye u Rwanda bahora barekereje kubona icyuho cyatuma basubiza inyuma intambwe tumaze gutera; Tumaze kubona ko ibiganiro “debate” ku ivugururwa rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’Abanyarwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2 n’iya 193;

Twasanze ikibazo Abanyarwanda bafite atari ikibazo gishingiye kuri manda y’Umukuru w’Igihugu cyangwa guhindura Itegeko Nshinga ahubwo ari ukuganira ku miyoborere ikwiye y’Igihugu cyabo ibazanira iterambere ryihuse kandi irinda ibimaze kugerwaho; Twasanze ukuri nyako ku bitavugwa ku Rwanda “true untold story about Rwanda” ari uruhererekane rw’akagambane u Rwanda rwagiriwe mu mateka yarwo uhereye mu myaka ijana ishize ndetse no guhishira ababigizemo uruhare banakomeje gushyigikira FDLR n’abandi barwanya u Rwanda; kwirengangiza ukuri n’ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo n’uburyo rwabisohotsemo;

Twasanze kandi ubudasa bw’u Rwanda busaba ubudasa mu kuyobora, ni umurimo udasanzwe, uremereye, uvunanye ukwiye umuyobozi udasanzwe kugira ngo ibisubizo bidasanzwe twatangiye kubonera ibibazo bidasanzwe bitagira ikibisubiza inyuma. Kuyobora u Rwanda si umurimo wo kugeragerezwaho. Dushimangiye ko imiyoborere ikwiye u Rwanda igenwa n’Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bibafitiye akamaro mu iterambere ryabo.

Niyo mpamvu :

Dushingiye ku byagaragajwe muri raporo yemejwe y’itsinda ryashyizweho na Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku byerekeye umukoro Abanyamuryango bihaye mu nama y’Umuryango FPR- INKOTANYI yabaye ku wa 08 Gashyantare 2013; Dushingiye kandi ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zitandukanye n’Abanyamuryango bahagarariye inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI;

Duhamije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mwihariko w’ubuyobozi bwiza, ubushishozi, ubwitange, kureba kure, gushyira imbere inyungu z’Igihugu bya Nyakubahwa Paul KAGAME; Twongeye guhamya kandi ko tuzaharanira ko intambwe ishimishije abanyarwanda bamaze gutera bayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME itagira ikiyisubiza inyuma icyo aricyo cyose.

Dufashe imyanzuro ikurikira :

1.Twiyemeje kwihutisha kubaka ubushobozi n’uburyo bushoboka bwose bwo kuvana u Rwanda n’Abanyarwanda mu bukene bagana mu bukire n’imibereho myiza;

2.Twemeje ko ibisubizo bikuraho impungenge Abanyarwanda bagaragaje bigomba gushingira ku mwihariko w’u Rwanda n’ibyifuzo by’Abanyarwanda; nta wundi ukwiye kutugenera uko tubaho n’uko tuyoborwa;

3.Dushingiye ku byifuzo by’abanyarwanda n’iby’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bakomeje kugaragaza, dushyigikiye ko ingingo ya 101 n’izindi ngingo zikenewe z’Itegeko Nshinga zavugururwa;

4.Dushyigikiye ko ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo bikomeza ku bijyanye n’uko havugururwa ingingo zikenewe z’Itegeko Nshinga hagamijwe gukomeza kubaka imiyoborere y’Igihugu ishingiye ku Banyarwanda n’ibyifuzo byabo, kurinda ibyagezweho, gushimangira umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda (Stability), kwihutisha Iterambere rirambye (Prosperity) no kwimakaza ubumwe n’imibanire myiza mu Banyarwanda (Cohesion);

5.Twiyemeje gukora cyane dukoresheje neza ibihari, gushyiraho ingamba no kuzishyira mu bikorwa ibyo twiyemeje no kubisobanurira buri wese dukoresheje uburyo bwose bukoreshwa muri iyi Si.

Source :Urubuga rwa FPR-Inkotanyi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
dushyigikiye Muzehe wacu turi Abanyarwanda,kd utihaye ntawaguha
Répondre
M
Gewe ndumva nta muntu urwanya ubutegetsi bwa Kigali ukwiriye kubabazwa nuko Kagame ashaka kuba presida kugeza apfuye. Abakunzi ba FPR nibo bakwiriye kubabara kuko aribo abazabihomberamo. Kwigundiriza kubutegetsi nibyo biha opposition kurenza kuba yashiraho undi mukandida.
Répondre
B
iyo nsoma comenti zabamwe mbona ari fanatisme, nibitutsi,gusa jye nemera ubuhanuzi cyane, iyo buvuzwe nabantu barenze batatu,bavuga bimwe batazinanye,ubutegetsi bwa kayibanda,kinani,kagame,nubuzaza,bwaravuzwe, nibimenyetso byose biratangwa,byaba ibibi nibyiza bizakorwa,suko batabibwiwe, barabizi ariko bakinangira imitima,reka mvuge kuri kagame ufite ibyiza byinshi ariko akaba ari gusoza kubibi byinshi,bimuvugwaho hirya nohino kwisi ubibazo imbere mubutegetsi,ibibazo mubaturage,ibibazo mubabaturanyi,uburundi,congo,tanzania,none ubu hatahiwe abongereza nabanyamerika, abafaransa byo bimaze imyaka, sindumva igihugu gifitanye imibanire mibi nabandi nkurwanda rwacu. kandi rwaratangiranye ibikombe byimiyoborere myiza,nzabigarukaho.uko FPR yakwivana muribi bibazo bigiye gusenya igihugu cyacu,mbabwire aka kantu,abifuza ko kagame yegura nibabyibagirwe, kuki? kuko kugumaho kwe niko kuzatuma ubuhanuzi busohora, nkuko kinani kwinangira kwe kwatumye ibyo magayane yamubwiye bimubaho,niko nokwinangira kwa farao kwatumye abona ibyago 10 yanga kuva kwizima agwa munyanja ningabo ze,nimureke kagame yikorere umurimo ikizaba azanywa umuti.
Répondre
K
Iriya myanzuro, uwo muvuga wo kurimbura abahutu uri he? Ariko muzageza he kwandika amafuti? Ni ryari muzandika inkuru zisesenguye zizira urwango n'amacakubiri? Kagame oyeeeeee!
Répondre
G
Imana niyo nkuru. Sinzi niba abanyarwanda nabo bararemwe nkabandi bantu kwisi.
igihe kimwe mbona ko abanyarwanda ari ibivume, ikindi gihe nkabona ko abanyarwanda batuzuye.
Nabonye byishi cyane kuri iyisi ariko abanyarwanda bose Imana ibabarire kubera ko ni mwijoro ntiburacya, Ni mumwijima ntihabona, kandi ni mpumyi ntibabona.

Mukomere mwese banyarwanda
Répondre
N
Wa kivangundu we w'umurundi warahenzwe .Kagame oyee
Répondre
K
Hari igihe ndaba ngasanga ko Kagame ashobora kuba adakomeye mu mutwe. ico mbona nuko Kagame tuzomufata ari muzima tukamuca amavya abona kuko yatwiciye abakuru b,igihugu cacu; Ndadaye, Ntaryamira, yica abarundi mu Rwanda no muri Kongo, tutibagiye Habyarimana, Kabila n,abahutu benewacu b.abanyarwanda n,abakongomani. Nta kuntu tworeka uruzingo rudashitse n,umutamiro ngo rubandanye rwica abantu nabi.
Répondre
N
Ndabona disi mwaraburiwe ubu icyizere cyanyu kiri mu ndagu!!!! murababaje.mukwiriye amasengesho.
Répondre
N
Ndabona disi mwaraburiwe ubu icyizere cyanyu kiri mu ndagu!!!! murababaje.mukwiriye amasengesho.
Répondre
N
ihene yabyaye amasekurume arindwi I gitarama bahita bashuka nyirayo ngontabwo yabona ibiyitunga nuko barayimwaka bayijyana ahitwa Isar Rubona I Butare ubu niba ikiriho nibyo ntamenya! ariko ibyaye izo sekurume zanze konka! narayibonye namaso yanjye! igihe kirasohoye peee nanjye ndabyemeye ibyo Magayane yavuze biri bugufi cyane.
Répondre
D
agafpa kaburiwe ninyamaswa yitwa Impngo!!!!
Répondre
D
agafpa kaburiwe ninyamaswa yitwa Impngo!!!!
Répondre
H
Mujjye muvuga ibindi, Perezida Kagame afite UKURI.

Wowe ishyire ku mwanya we !

Waba warakoze umushinga wawe, ukarwana intambara yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbagiza, hanyuma ba bandi birwa barwana iyo kuri internet, ba bandi baba bahaze LEFFE iyo za BURAYA…ngo VA ku butegetsi UBUDUHE!

Yewe, n’umwana w’igitambambuga ibyo yabyumva.

Nibarize abo baba bahaze ka Leffe, kudakora manda ya gatatu, byunguyiki umunyarwanda?

Kudakora manda ya gatatu mu gihugu cy’abavandimwe i Burundi, kuri Perezida Nkurunziza, byunguye iki Abarundi?

Niba USHAKA UBUTEGETSI, NYURA MU NZIZA PEREZIDA KAGAME YANYUZEMO.

Burya si buno ! Hari abacyibeshya ko bakiri nko muri 1992, aho bakoraga animasiyo ngo « JEGEZA ICYO KINANI… ».

KAGAME si HABYARA.

Mwahurira?!
Répondre
L
VERITAS mwiriwe! Ko mutari gukusanya ibimenyetso biri gusohora byerekana ihirikwa rya Rwabujindiri nk'uko mwabidutangarije mu buhanuzi bwa Bosco Hakizimana? Dore Papa yemejeko azaza Uganda muri Novembre ( inkuru ku Inyenyeri), biriko biraza abasenga ayo kurindwa bakube kabiri cyangwa gatatu. Uhoraho Imana itabare abanyarwanda.
Répondre
Y
Ibyo mwivugisha byose H.E Paul KAGAME azayobora u Rwanda mubikunda cangwa mubyanga.Urusaku rwanyu ntabwo ruzamubuza kutuyobora mwahereye kera musakuza dore ubu murashaje.imbwa isakuza izinze akarizo ntabwo yabuza umuntu gutambuka
Répondre
K
Burya na Shitani yibaza impamvu idakundwa bikayicanga! Dore uko Pawulo Gafuni ari kwibaza:

Mu ijambo yagezaga ku bari mu mwiherero w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi muri week end ishize, Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abo mu mahanga inkuru bazi ku byabaye mu Rwanda ari iy’umugabo wari umutetsi muri Hotel wakoze ibitangaza akarokora abantu.

Ati “….Cyangwa ugasanga indi ivugwa cyane ni umujenerali wo muri Canada wari uyoboye ubutumwa bw’amahoro mu Rwanda…. waheze hagati y’impande zombi agerageza kugira icyo akora…. Izi nizo nkuru zizvugwa cyane ku Rwanda.

Iyo zitabaye izo ziba ari nk’iriya bise ‘Rwanda,untold story’, zifata abahagaritse ibyabaga zikabagira abakoze Jenoside. Abanyarwanda bakwiye kumenya impamvu ya biriya.”

Perezida Kagame yavuze ko Umuryango mpuzamahanga ukwiye kuba ubazwa ubufatanye n’uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda.
Répondre
S
najyaga ngirango ibyo twaciyemo byaduhaye amasomo none nsanze butaracya,nonese ubuyobozi nibudasimburana bizaba bitaniyehe no kubwa Habyarimana? muzi icyo aba isiraheri bazize bageze mubutayu? bibagiwe iby,Imana yabakoreye ndetse n ,ibyo yababwiye. nyamara ntitwari dukwiye kwibagirwa mubihe nk,ibi
Répondre
K
sibyiza kuzana amarangamutima mu mategeko, akwiye kuvaho kuko nta mumtu kampala ubaho ku buryo abandi batayobora muhera he se muvuga ko abandi badashoboye kandi batayoboye!!!!!!!! igihe cye cyarangiye naveho abise abandi areke ibyo kwikubira kubera ko nawe yarwanye aribyo arwanya!!!!!!!!!!! Nibitaba ibyo bike yubatse nabyo azabisenya kubera ko iyo habaye kugundira ubutegetsi byange bikunde hariho abatazabyemera bizane amakimbirane usange hatangiye guhigwa bamwe ngo ni uko batabishyigikiye !!!! simvuze byinshi ariko niba uri umunyarwanda uzi ukuri keretse niba uri umunyamahanga cg ukaba ufite akzi ko kwamammaza !! Ikindi kandi biragayitse kubona abantu basobanura uko itegeko ritandindfitse abanyarwanda bakabyemera ,uko byagenda kose nimuhindura itegeko nshinga muzabibazwa kandi muzaba muhemukiye abanyarwanda abkunda igihugu batifuza ubwikanyize.Kuki wumva ko hashoboye umuntu umwe????????? Simvuze byinshi gusa kubaha amategeko birinda ibibazo byinshi mu gihugu gifite amateka nkayo tuzi naho ibyo kuba umuntu yaba umucunguzi njye nta mucunguzi mbona ahubwo uzabasimbura azahura n’ibibazo kuko umutungo w’iguhugu bawugize uwabo bawiyandikaho barawigurisha !
Répondre
K
Kagame akwiye kuyobora abanyarwanda kugeza ananiwe , ariko mfite ubwoba , ighunga, impungenge no kwibaza ukuntu uzamusimbura yazaba ameze , abaye ameze nka ID AMIN twazahindura itegeko dute? Ubwo twazatega ibitugu akatudiha rero tugakubitwa kakahava ,
Ntimumbwire ngo tuzabyanga , hoya ntimumbwire ngo twabyanga , ibyo ntibishoboka kuko kugirango Perezida abe mwiza ntibiva kubaturage ahubwo biva kumana ,icyo abaturage bakora ni ukurwanya ububi bw’umu perezida ariko hari ubwo batabutsinda , kandi ingero nyinshi zirahari.
Afande Paul Kagame ndamwemera kuko yakoze ibintu byiza byinshi ariko nawe ajye azirikana umunsi yageze muzabukuru uko byazagenda naba yaragumye kubutegetsi , hazaba iteramakofe ryo kumusimbura uzegukana igikombe akamusimbura azavuga ati nanjye nzagumaho nka Kagame , bizakomeze gutyo bityo n’abatuyobora nabi bajye badutwara imyka karijana......
Inama natanga ni imwe ; ibyo guhindura art 101 bizakorwe ariko kuvuga ko hajyaho kwiyamamaza inshurao zidafite umubare ntarengwa byo bayaba ari ukwitega umutego tutazabasha gutegura ,
Mureke tuzongereho mandat imwe bizabe special amendment ariko abandi bazaza nyuma bazagume muri principe ya mandats z’imyaka irindwi inshuro ebyiri gusa.....(mbese izabe cadeau duhaye umuyobozi wacui nk’uko abanyamerika baikoreye Roosevelt ariko ntibahindure principe ya mandat ebyiri..kandi nsanga tubikoze dutyo nyuma y’indi myka irindwi PAul wacu yaba ageze mugieh akeneye ikiruhuko hakaza abajeunes nabo akabagira inama tugakomeza mumahoro n’umutekano....
KAgame Paul ni umugabo w’Intwali n’abatamukunda barabizi......nuko bananiwe kwisubiraho kubera kamere mbi gusa ariko bamwemera mw’ibanga.
Répondre
M
Komera Kango,
Ni byo rwose ibyo uvuga uti:Kagame naramuka ategetse imyaka myinshi akagera mu za bukuru maze agasimburwa n'igisumizi kikatuyobora nabi,ntituzabona uko tukivanaho.Urumva rero ko guha Kagame iyo wise cadeau ya manda imwe,twajya tuyiha buri mu perezida,Rooseelt ntago ari cadeau bamuhaye kuko abazungu basohotse muri grande crise ya 1929 bahita binjira mu ntambara ya kabiri y'isi,ni umusaraba bakreye Roosevelt kuburyo yavuye ku butegetsi asigaye agenda mu kagare yaramugaye,yapfuye ari muto,imyaka 63,yavuye amaraso mu bwonko kubera umnaniro mumutwe no mumubiri,yitura hasi imbere y'umuntu wari uri kumushushanya(portrait),ahita yitaba Imana.Iyo manda ya nyuma ni yo yakozemo ibikorwa abamurwanya bakunda kwitwaza bamuvuga nabi.Naho ubundi yari Perezida wkataraboneka.Reka rero Kagame aruhuke agikunzwe.
N
ibyo gutukana sibyi busobanura ko .FPR iri mukuri fdrl niba imurikiwe nimana izahangura uwiyita ikinani kagame
Répondre
K
Namumbwiriki nagundire,keretse niba atarakuye isomo kuri bagenzi be.
Répondre
B
Interahamwe=FDLR=NAZI. Nkuko nta parti politique NAZI izigera yemerwa kw'isi, ninako FDLR(Interahamwe) n'abasa nayo ntanalimwe, ntanalimwe zizigera zemerwa mu Rwanda cyangwa ahandi kw'isi.
Genocide mwakoze niyo izahora ibaziritse amabya. Mwabyanga mwabyemera........
Répondre
S
Hanyuma nimba FDLR ari NAZI, ni kuki muhindura constitution. Kagome, Pilato, ndetse bakunze kwita Hitler tropical azabasigira ibibazo byinshi cyane. Ibyo yabakoreye muri 1994 (sacrifice de son propre ethnie mu Rwanda), akaga yazaniye Abanyamurenge baciwe muri Kongo, aho kukubera isomo mukomeje kumushyigikira dans ses bêtises mwirengangiza URWOBO ari kubajyanamo.
Uwabaroze ntiyakarabye pe!
U
Ubuhanuzi butangiye gusohora erega! Isake yarabitse none za sekurume 7 muraziboneye. Iyi ni icyo bita fictif (baringa) ngo abanyarwanda bahisemo wowe wabigenza ute? Gusa hasigaye amasengesho yonyine no gusaba iruhuko ridashira. Imana ifashe abayo
Répondre
U
KAGAME yajyaga arwanya FDLR avuga ko ntacyo irwanira. None ubwo KAGAME ahisemo kugundira ubutegetsi ,FDLR igiye gukaza ingufu ivuga ko irwanya IGITUGU,ko ishaka DEMOCRACY,ko mu RWANDA nta tanagzamakuru etc. KAGAME se azavuga iki? harya ngo afite abamushyigikiye?azumirwa
Répondre
A
barabeshye,birarangiye? gusa bikururiye ibibazo kuko kurwanya FDLR batazabishobora. FDLR irashaka DEMOCRACY,urumva ko iyo FDLR noneho izabona uruvugiro!!! ahaaaaa!!
Répondre
F
FDLR izahoraho kuko igizwe n'abahutus besnhi kandi ishyigikiwe na besnhi. Kwibwira ko uzarwanya FDLR ukayitsinda ni ukubeshya no kwibeshya. KUGUNDIRA UBUTEGETSI ubeshya ngo FDLR iteye ibibazo kandi FDLR ishaka DIALOGUE ni ukwibeshya. Mbese iyo FDLR mwavuze ko ntacyo ivuze.ko ngo igizwe n'imbwa ngo kandi iramutse ije itamara iminota 10,harya iyo FDLR niyo ibateye ubwoba bikabaviramo kugundira ubutegetsi mwica itegekonshinga? Muribeshya cyane,uwo mwicanyi KAGAME azapfa,byose birangire,FDLR izahoraho igihe cyose
Répondre
N
Karabaye, ibyahanuwe birasohoye, FPR igiye kurwana n'amahanga yose kandi ariyo yayifashije gufata ubutegetsi!
Répondre