Kuba u Burundi butaragejeje iperereza bwakoze ku nkomoko y'imirambo yo mu kiyaga cya Rweru ku Rwanda, iryo perereza ntagaciro rifite !

Publié le par veritas

Ministre Musa Fazili Harerimana

Ministre Musa Fazili Harerimana

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Shehe Musa Fazil Harerimana yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bitazakemurira ikibazo cy’imirambo yo muri Rweru ku maradio, ko ahubwo hakenewe inzira za dipolomasi.
 
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh he Musa Fazil Harerimana atangaza ko u Rwanda n’u Burundi bidakoraniraku ku maradio kuko hari inzira za dipolomasi zagenwe zo kuganira ku bibazo kandi ko zitabayeho.
 
Yavuze ko kuba u Burundi buherutse gutangaza ko imirambo yo muri Rweru yaturutse mu Rwanda bitafatwa nk’ukuri kuko uwatangaje ibyo yaba yarabikoze ku giti cye kuko nta nyandiko igihugu cy’u Burundi cyandikiye u Rwanda kuri icyo kibazo. Yagize ati”Ntabwo twafata ko u Burundi bwabwiye u Rwanda ngo imirambo yo muri Rweru yaturutse mu Rwanda, kuko hari inzira za dipolomasi zo kuganira ku bintu kandi kugeza ubu ntazabayeho. Ibibazo biri i Burundi imirambo iri i Burundi, n’abayishyinguye ni u Burundi.
 
Minisitiri Harerimana yavuze ko kuva u Burundi butaragaragaza iperereza bwakoze ngo busabe u Rwanda kugira icyo burivugaho , ubwo bukiri kukicyemura kuko kiri ku butaka bwacyo. Minisitiri w’umutekano Harelimana yatangaje ko u Burundi ari igihugu kigenga ku buryo u Rwanda rutajya kuvogera igihugu kigenga ngo rukoreyo iperereza kandi ko kuba ibipolisi by’ibihugu byombi bikorana ari ikintu kiza ku buryo u Burundi iyo bushaka ubufasha buba bwarabubonye, bityo kuba butaratse ubufasha bukaba buri kwicyemura ikibazo kiri ku butaka bwacyo.
 
Yakomeje gutangaza ko nta mpamvu itangazamakuru ryakwinjiza u Rwanda mu bibazo byabereye i Burundi. Yagize ati” Sinumva ukuntu u Rwanda rushyirwa mu majwi kandi u Burundi bugikora iperereza, imirambo yabonetse i Burundi, yashyinguwe i Burundi kandi ishyingurwa n’abarundi. Uwagiye muri Rweru aho ibihugu byombi bihurira akahashyira akayunguruzo gafata abavuye mu Rwanda ni nde ngo azabitwereke abishingireho. Ibintu by’i Burundi ni i by’i Burundi.”
 
Ku kibazo cy’imirambo yo muri Rweru Fazil avuga ko igihe iperereza rikorwa n’u Burundi rizagira icyo risaba u Rwanda aribwo u Rwanda ruzagira icyo rubivugaho.
 
igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Humura we, jye kabisa nayobewe ingirwabategetsi z'ikigali niba ari ubuswa mu kwisobanura, cg ari ubwirasi gusa kuko bazi ko bahagarikiwe n'ingwe zituma bica uwo bashaka? Kuba uburundi butabagejejeho repport ya bariya bapfu ngo iyo repport ni amafuti ntacyo kandi imaze!!!!!<br /> FPR we, nsaba Imana kuzanyereka amaherezo y'iriya ngoma kabisa!<br /> Abanyarwanda twabaye amatungo ya ziriya mbwa, niko zibyumva ariko bizahinduka, bariya bagaragu b'iriya ngoma, sinzi aho bazerekeza!!
Répondre
H
Nibyokoko SeLyo uvuga nibyo rero mugenzi ntagahora gahanze, inkono ihira igihe cyayo;niyo yapfubye bayipfubura.Wibuke Mobutu ntiyumvaga ko byumerera kurya.ba Noriega;Kadhafi;yewe ni ingoma cyami ntiyari iziko byahinduka.naho abaministri bumvako kubeshya ngo bashimishe Shebuja bizabagaruka reba Habumuremyi ati prezida abayobozi twakoze nabi usibye mwe......nonese iyo umuntu ategeka abakora Nabi we aba ariki?s
K
Twagiramungu Faustin na Aloys Manzi aho gukora Politique bibereye mubusambo bwo Kwiba Radio Impala. Ese koko iyi Radio ni iya Manzi? Ubundi se uwayimurekera yajya yishyura iki? Ese Manzi ko yishinze Twagiramungu ukina Politique y'amacakubiri yo hejuru aho we ntazamuca muryahumye akamutanga? Ese RDI ya Tawgiramungu nubwo hiyongereyemo Manzi igira abandi bayibamo cga na Rwaka aho bukera arayijyamo dore ko aba mu ishaka baringa kandi yararyirukanwemo. Yewe mureke RNC, FDU, Amahoro Congres na DFLR bakore n'aho andi mashaka ni amashirahamwe ntazi n'icyo agamije. RDU nibasha kwiyomeka kuri FDLR nayo ishobora kuzuka
Répondre
S
Nonese nkawe kagenza ko mbona comment yawe itajyanye ninkuru yanditse. Uhuraguye ibigambo gusa ngo Twagiramungu; Haricyo umurusha ? Urugambo gusa ntakinduzi
N
Njyewe Kagame nubwo bamvumbuye Imirambo bazi neza ko arinjye wayiroshye mu Kagera,bazi ko natikije imbaga Uganda,mu Rwanda,Congo Burundi,Kenya,Afrika yepho baziko nakindaguye abatutsi abahutu abihaye Imana nbyose barabizi ariko nzahangana,dore inkotsa yanjye yakamejeje,abamotsi utamoka ngo asizore nzamukubita izakabwana.Nzahangana mbihakane kdi ntukane mbatititize abazungu batangiye kuntinyuka.
Répondre
R
Ba bapoliticiens bacu barasinziye barafurura ; nibagira Imana ikibazo cy'iyi mirambo kigahwekera bazabyuka bongere baririmbe : kiga .nduga ; hutu.twa ; fdlr.tutsi.....ni akumiro !!!!
Répondre
H
Yewe za baringa ni nyinshi.nonese DNA ko izagaragaza ibintu.Ministri ubeshya abaturage be kandi hari ababuriwe irengero Ahhhhhhhhhaassss
Répondre
H
Yewe za baringa ni nyinshi.nonese DNA ko izagaragaza ibintu.Ministri ubeshya abaturage be kandi hari ababuriwe irengero Ahhhhhhhhhaassss
Répondre