Uganda: Imirwano y'umutwe mushya w'inyeshyamba muri District ya Bundibugyo iraca ibintu!

Publié le par veritas

Général Sejusa Tinyefuza

Général Sejusa Tinyefuza

Mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda havutse umutwe w’inyeshyamba urwanya leta ya Yoweli Museveni, uwo mutwe w’inyeshyamaba ukaba umaze ibyumweru bike uvutse. Uwo mutwe mushya w’inyeshyamba muri Uganda ukaba uri kugaba ibitero bya gisilikare ku bigo bya polisi y’icyo gihugu no ku bigo by’ingabo za Uganda UPDF biherereye mu nkengero z’umujyi wa Mubende mu Karere (District) ka Bundibugyo nkuko aya makuru dukesha « afroamerika » abyemeza.
 
Mu kugaba ibitero ku bigo bya polisi n’ibya gisilikare, izo nyeshyamaba nshya muri Uganda zica abapolisi n’abasilikare zibaguye gitumo, zigasenya ibigo byabo ndetse zikanasahura intwaro ziri muri ibyo bigo zikanatwara intwaro ziba zasizwe n’abapolisi cyangwa ababsilikare baba bari guhunga urugamba.
 
Akarere ka Bundibugyo kibasiwe cyane nizo nyeshyamba gaherereye hafi y’imisozi ya Ruwenzori, ako karere gahana umupaka n’igihugu cya repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bundibugyo iheruka kwibasirwa n’inyeshyamaba z’ADF hashize imyaka igera kuri 20, kuko izo nyeshyamba z’ADF zahise zitsindwa n’ingabo za Uganda UPDF zihungira muri Congo. Inyeshyamba za ADF zagiye zambuka kenshi umupaka uhuza Uganda na Congo zikagaba ibitero muri Uganda bitewe ni uko umupaka uhuza ibihugu byombi utarinzwe cyane. Muri aya mezi ashize ADF yagize ibibazo bikomeye cyane muri Congo kuko yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’umutwe udasanzwe na ONU uri muri Congo (FBI) kuburyo ibirundiro hafi ya byose bya AFD byasenywe muri Congo. Birashoboka ko bamwe mu barwanyi b’uwo mutwe bacitse ku icumu aribo biyegeranyije bagafatanya n’abarwanyi b’undi mutwe w’inyeshyamba urwanya leta  ya Uganda witwa FAD ,bagakora umutwe mushya umwe ufite imbaraga ugomba kurwanya leta ya Museveni, akaba ari uwo mutwe mushya watangiye kugaba ibitero ku ngabo za Uganda.
 
Umutwe mushya w’inyeshyamba zirwanya leta  ya Uganda wari umaze ibyumweru bike ugaba udutero shuma ku ngabo za Uganda ariko igitero uwo mutwe wagabye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 5/07/2014 cyari gikomeye kandi gifite ubukana bwinshi. Mu mirwano y’ejo kuwa gatandatu uyu mutwe mushya w’inyeshyamba muri Uganda wasenye ibigo byinshi bya polisi n’ibya gisilikare , ufata intwaro nyinshi ndetse wigarurira na radiyo yo muri ako karere yitwa « Ijwi rya Bundibugyo », izo nyeshyamba zikaba zarakoresheje iyo radiyo mugutangariza abaturage bo muri ako karere imigambi yabo.
 
Amakuru menshi kandi yizewe aremeza uko uwo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’inyeshyamba ziteguye kandi zifite gahunda ; gusa abayobozi ba Uganda ba gisivili n’aba gisilikare ntibemera ko hari umutwe w’inyeshyamba uteguye neza uri kurwana mu karere. Umuvugizi wa leta  ya Uganda kimwe n’umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF baratekereza ibitero biri kugabwa ku nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya Uganda bikomoka ku isubiranamo ry’amoko hagati y’abagande b’ababamba n’abagande b’abakonzo. Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri ako karere ntibumva ukuntu amoko yasubiranamo aho kurwana hagati yayo ahubwo ibitero bikagabwa ku bigo bya polisi n’ibya gisilikare, intwaro zigasahurwa na radiyo igafatwa !
 
Ikizwi cyo ni uko muri iyi minsi  politiki itifashe neza muri Uganda cyane cyane muri iki gihe cyo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu yegereje, muri Uganda hatangiye kuvuka urwicyekwe ruterwa ni uko abanyepolitiki muri icyo gihugu babona Perezida Yoweri Museveni ashobora kuzica amatora !
 
Abanyepolitiki batavuga rumwe na leta  ya Yoweri Museveni bamushinja ko ari umunyagitugu ushaka gukomeza kugundira ubutegetsi cyangwa akaba ashaka kwimika umuhungu we ngo amusimbure. Bamwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nka Général Sejusa Tinyefuza (wahungiye mu Bwongereza), bemeza ko bazarwanya ubutegetsi bwa  Uganda  bakoresheje intwaro niba Museveni yiyemeje kuzakomeza kubugundira ! Abandi banyepolitiki barimo Ministre Amama Mbabazi (ku ifoto) akaba ari n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya NRM, batangiye gutegura abaturage mu gikorwa cyo kuzamagana Yoweli Museveni niba yiyemeje kongera kwiyamamaza !
 
Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
Wa muvugizi w'abagome witwa Morel w.ko ntaherutse kumubona kuri uru rubuga,cyangwa nawe yarashimuswe?ariko ashobora kuba yaragiye kurwanaho oncle wabo Museveni .
Répondre
A
Museveni devrait savoir que na nyina wundi ashobora kubyara umuhungu noneho.
Répondre