Urubyiruko rukomeje guhindurwa intwaro ya kirimbuzi (rdi rwanda rwiza)

Publié le par veritas

http://www.rdirwandarwiza.com/media/k2/items/cache/d722f2a14a84b7ad8053262f61a6106b_XL.jpgUrubyiruko ni wo mutungo usumbya iyindi agaciro u Rwanda rufite. Nyamara uko ubutegetsi bugenda busimburana i Kigali, uwo mutungo urushaho gupfushwa ubusa mu bidafitiye inyungu igihugu, maze urubyiruko rugashorwa mu bikorwa biharanira inyungu z’abantu ku giti cya bo cyangwa z’udutsiko. Ibyo bituma urubyiruko ruhinduka:


Intwaro ya kirimbuzi ku gihugu aho kuba inkingi y’ahazaza.

  

Ikivugwa muri iki gihe ni umugambi w’ishyaka FPR wo gushoka mu ngimbi zitararangiza amashuri yisumbuye ndetse no mu mashuri abanza ngo ishaka abayoboke. Ikigamijwe muri rusange si ugushaka abayoboke kuko nta yandi mashyaka FPR ibarwanira na yo. Bigaragara ko ikigamijwe ari ukoza ubwonko bw’urwo rubyiruko ngo rwe kubona amarorerwa y’ubutegetsi no kurupakiramo ingengabitekerezo zirwanya demokarasi. 

 

Kuva kera byagiye bigaragara ko urubyiruko ari rwo ntandaro z’impinduka nyinshi mu buzima, akenshi na kenshi rukaba rukoreshwa n’abakuru. Ingero ni nyinshi: ibiheruka kuba muri Quebec ni aho abanyeshuri banze izamurwa ry’amafaranga y’ishuri, bikaviramo uwari Ministiri w’intebe gutsindwa amatora muri uyu mwaka wa 2012. Tugiye muri Afrika, urubyiruko ni rwo rwakoze impinduramatwara muri Tuniziya ndetse no mu Misiri aho abanyagitugu bibwirije kurekura ubutegetsi.


Mu Rwanda ho tuhasanga urubyiruko rwandujwe isura ku buryo buteye isoni:

-          Mayibobo ni urubyiruko

-          Ba Kadogo ni urubyiruko

-          Intore ni urubyiruko

-          Interahamwe ni urubyiruko

-          Ba maneko bahoza abanyeshuri ku nkeke bagatuma batiga neza, ni urubyiruko

-          Aboherezwa hanze muri Congo (M23), ni urubyiruko

-          Aboherezwa hanze mu bwicanyi bunyuranye, ni urubyiruko

-          Abafungiye Iwawa bagatandukanywa n’abandi bana, ni urubyiruko…


Ubukene-mu-Rda.pngIngaruka ya byo nyamukuru ni iyi: urubyiruko rwahinduwe ishyo rikurwamo amatungo y’icyororo, ayo gukinja, ayo kujyana ku isoko, yewe n’ayo kugaburira imbwa. Ishyaka riri ku butegetsi ni ryo rimenya uwo riha akazi keza mu mabanki, muri business, ndetse no muri politiki. Ab’intamenyekana usanga ari bo bashomeri kabone n’iyo baba bafite ubumenyi, dore ko no kwihangira imirimo bitemerewe abatari indobanure. Urwo rubyiruko rwatereranwe rubarizwa mu basabirizi, mu bajura, abacuruzi b’urumogi, abagize amahirwe bagakora ku byokezo byo mu tubari.


Ingaruka z’ibi ni uko uru rubyiruko rwatereranwe ari rwo rwitabazwa n’abanyapolitiki barubonamo igikoresho gihendutse cyo guhangana hagati ya bo. Amateka ya hafi atwibutsa uburyo urubyiruko rw’amashyaka rwangije igihugu mu myaka ya za 90 igihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashishikarizaga urubyiruko kwibohoza, na ho abari ku butegetsi bakaruha imbunda zo kurasa bagenzi ba bo. Ibikorwa by’urubyiruko byaranzwe no kubohoza abantu no kubashyira mu mashyaka ku ngufu, gusahura no gusenya, ndetse n’ubwicanyi bwarabaye indunduro iba muri 94 aho Interahamwe ku ruhande rumwe na za kadogo ku rundi ruhande zayogoje igihugu kigacura imiborogo.


Urubyiruko tugomba guhagurukira hamwe tukareba ibyo dushaka kugeraho mu Rwanda rwacu n’umurongo ugororotse tuzasigira abazadukomokaho (generation eshatu inyuma yacu). Aho ababyeyi bacu babitobye nitwe tugomba kuhakora isuku, nitwe tuzasukura ikibuga kugira ngo cyongere kimereho ibyatsi byiza tubone kugikiniramo. Twamagane uwo ariwe wese utadufasha gutera imbere atwoshya, adukoresha ibitari bizima. Inzozi zacu ziri kure aho ababyeyi bacu batabasha kubona, kuko bose barangajwe n’amaramuko. Twigire mu buzima ducamo bwa buri munsi, dusabirize ubumenyi aho gusabiriza amafaranga. Dushirike ubwoba, tubaze ba sogokuru uko babagaho, baduhe ubwenge, kandi duharanire kuvumbura no kugendana n’ubumenyi bugezweho (Technology).



Habincuti Serge
Umuyobozi mukuru wa Club RDI-Rwanda Rwiza Sherbrooke/Canada

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article