Ubwongereza buragera amajanja Leta ya Kagame Paul.

Publié le par veritas

Perezida KagameAkanama k'inteko nshinga mategeko y'Ubwongereza gashinzwe inkunga mpuzamahanga, kasabye leta gushyira amabwira ku nkunga y'amafaranga agenerwa amajyambere mu bihugu byazahajwe n'intambara.


Ako kanama kavuze ko Ubwongereza bugomba gusaba igihugu nk' u Rwanda ko rugomba kugira ubwisanzure bwa politiki.

Ariko uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza bwana Ernest Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwujuje ibyo icyo cyegeranyo gisaba kandi ko ruri kw'isonga y'ibihugu bitangwaho urugero.

Bwana Rwamucyo avuga ko ibyo byagaragariye nko mu nama y'umushyikirano iherutse kubera i Kigali, abantu bose bahawe ijambo ryo kuvuga icyo bifuza harimo n'abavuye hanze y'igihugu.

 

Source: BBC

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article