ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda kuva muri 1994 burarwaye: Ubwo buyobozi bugizwe n'abatutsi gusa!

Publié le par veritas

Cyomoro.pngAbasirikari bakuru bo mu rwego rwa Général bagize ubuyobozi bukuru ( High Command ) bw'Ingabo z'igihugu ni abatutsi gusa. Mu Bahutu bake babashije kugera kuri iryo pete rya Général mu ngabo za RDF nta n'umwe ugaragaramo, ibyo bikaba bishimangira ibyo twakunze kwandika ko ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda muri iki gihe bugizwe n'ubwoko bumwe.

 

Général Paul  KAGAME  n'abagize High Command y'Ingabo ni Abatutsi gusa :KABAREBE James, KAYONGA Charles, KARENZI Karake, KAYIZARI Ceasar, NZIZA Jackson, RUTATINA Richard, GUMISIRIZA Wilson, IBINGIRA Fred...... Abo nibo bakiri kumwe na KAGAME naho bagenzi babo bafatanyaga kuyobora ingabo bagiranye ibibazo binyuranye na Afande bamwe bahitamo kwerekeza iy'ubuhungiro, abandi bari muri Gereza, cyangwa barirukanwe gusa.  Abo ba Généraux b'abatutsi bakiri mu buyobozi bw'ingabo benshi ni abagiye babonera amapete mu ntambara zinyuranye kubera ko bishe abahutu benshi, bataranyuze mu mashuri ya gisirikari yigisha ba Officiers. Bamwe muri bo nta n'amashuri abanza cyangwa ayisumbuye bagezemo, ngo hari n'abataramenya kwandika izina ryabo neza kugeza ubu, kandi hashize imyaka 17 yose bigishwa inyajwi n'ingombajwi.  Urugero  rukunze gutangwa mu batazi gusoma no kwandika ni General Fred IBINGIRA.


N'ubwo nawe nta mashuri agira, ibyo gukorana n'aba Officers barimo benshi batize byorohera cyane Paul KAGAME kubakoresha icyo ashaka cyose, bagahora bamupfukamiye, bamuhakwaho, akabakubita inshyi n'imigeri uko yishakiye kandi ntawe arusha ibiro byinshi. Benshi muri bo usanga bameze nk'abahahamutse kubera igitugu cya shebuja. Barangwa no kunekana no kuregana hagati yabo, kugirango babone ko bwacya kabiri. Bahora bibombaritse kuko bazi ko Afande abirukanye nta kandi kazi babona kuko icyo bashoboye ari ukwica gusa.  Abakangisha ko nibitwara nabi azabatanga bakajya gufungirwa mu Bufaransa cyangwa muri Espagne kubera ko benshi muri bo ari inkoramaraso. Nyamara abo bishe niwe wabaga yabibategetse. Iyo urebye aba Officiers b'abatutsi n'abahutu bahunze igihugu mu myaka ishize na n'ubu bakigenda, usanga benshi muri bo barize ndetse bararangije kaminuza, bakaba banga gukomeza gusuzugurwa na Paul KAGAME ubayobora nk'ujyana inka mu rwuri kubera amashuri make.

 

beho-1-.jpgAba Généraux b'abahutu bahoze mu ngabo za FAR, bamwe Paul KAGAME yabashyize mu kazi ka gisivili, abandi arabafunga, abarokotse barahunze. Marcel GATSINZI ubu ni Ministiri ushinzwe ibiza no gucyura ku ngufu bene wabo b'abahutu b'impunzi, naho Paul RWARAKABIJE wahoze ayobora inyeshyamba za FDLR nyuma akaza gutaha, yabanje gukora muri komisiyo yo gusubiza abasirikari mu buzima busanzwe none ubu asigaye ashinzwe kurinda za Gereza zirimo kuboreramo bene wabo b'abahutu, ngo ni cyo gihembo Paul KAGAME yamuhaye kuba yaramuyobotse. Abo ba Officiers bose bahoze muri FAR bakaza kujya mu gisirikari cy'u Rwanda nyuma ya 1994, ikimaze kugaragara ni uko Paul KAGAME yabahaye akazi mu rwego rwo kujijisha amahanga ku bijyanye n'uburinganire bw'amoko mu kazi, akaba yarakunze no kubagira ibikoresho mu mukino we wa politiki.  Ariko arabatinya kuko bize amashuri ya Kaminuza ndetse n'aya gisirikari, akaba ahorana ipfunwe ( complexe ) imbere yabo kandi ahora ashaka kuba ariwe wa mbere muri byose.

 

Général Laurent MUNYAKAZI we amahirwe ntiyamusekeye kuko ariwe Général ex FAR Paul KAGAME yahisemo gufunga abinyujije mu nkiko Gacaca kugirango ashimishe abacitse ku icumu, abone uko yigarurira amajwi yabo. Ba Officiers Emmanuel HABYARIMANA na Balthazar NDENGEYINKA bo batahuye umugambi wa Paul KAGAME hakiri kare bamuca mu rihumye none bibereye hanze y'igihugu mu buhungiro. Nk'uko bigaragarira buri wese, ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda kuva muri 1994 burarwaye. Ubwo buyobozi bugizwe n'abatutsi gusa. Iyo Paul KAGAME ataburizamo amaserano y'amahoro ya ARUSHA, amoko yose aba yibona muri urwo rwego rukomeye mu mitegekere y'igihugu. Bamwe mu basirikari b'abatutsi bari mu buyobozi bw'ingabo bashyira mu gaciro nabo ntibishimiye kuba bari mu buyobozi bw'ingabo ari ubwoko bumwe. Uwo twavuganye utarashatse ko amazina ye amenyekana yatubwiye ko icyifuzo cyabo ari uko ibintu byahinduka hagashyirwaho igisirikari cy'igihugu abanyarwanda bose ( Abatwa, abahutu, abatutsi ) bibonamo kandi mu nzego zose, ni ukuvuga mu basirikari bato, mu basirikari bakuru no mu buyobozi bw'ingabo.

 

intore-ntiganya-jpgKuba abahutu n'abatwa badashyirwa mu buyobozi bw'Ingabo bishobora gutuma umuntu yibaza niba ari ibigwari, nyamara uwaba atekereza atyo yabaza ingabo za Paul KAGAME uko bizigendekera muri Congo iyo zishotoye iza FDLR.  Nta n'uwakwiyibagiza ko kera u Rwanda rukiyoborwa n'Umwami, ingabo z'igihugu zari zigizwe n'amoko yose ( Abatwa, Abahutu, Abatutsi ) kandi zatsinze amahanga zagura u Rwanda ziranarurengera. Icyo gihe intwari ku rugamba zabonetse ntizari Abatutsi gusa, ahubwo n'Abahutu n'Abatwa babaye intwari Umwami arabagororera n'isi yose irabashima. Iryo vanguramoko mu gisirikari cy'u Rwanda rigomba kurangira kandi hagakurikizwa ubushobozi mu kazi.  Abasirikari bakuru baregwa ubwicanyi bakwiye gufatwa bagashyikirizwa inkiko aho kugororerwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw'ingabo kubera gusa ko bishe abahutu benshi.

 

Samuel  RUKIRAMACUMU.


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article