Ubuhamya bw'umuseminari warezwe n'abapadiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abapadiri bari bashinzwe seminari nto ya Cyangugu (2003-2004).Hera i bumoso: Robert Rubayita, Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana . Bo ubwabo bize seminari nto ya Nyundo; bakundaga abaseminari bashinzwe, bagahora baharanira ko bazavamo abagabo bahamye.

Nyuma yo gusoma inkuru nyinshi zikomeje gusohoka haba mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga rivuga ku miyoborere y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imibereho y’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu mahanga, nifuje kugira icyo mvuga kuri bamwe mu biyemeje gutanga umuganda wabo kugira ngo Abanyarwanda bamenye amateka n’uburenganzira byabo kandi batange n’ibitekerezo byabo mu bwisanzure mu gushima ibikwiye gushimwa no mu gukosora ibigomba gukosorwa. Abo ni ba padiri Fortunatus RUDAKEMWA na Thomas NAHIMANA. Aha mwahita mwibaza muti “wowe se wandika uri nde?”. Ndi umwe mu baseminari bagize amahirwe yo kumarana umwaka umwe n’aba bapadiri igihe bari baratumwe mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Aloyizi y’i Cyangugu mu mwaka w’amashuri 2003-2004. Muri iyi nyandiko, singiye kuba umuvugizi w’aba bapadiri kuko ntacyo bashinjwa n’ubucamanza, ariko ndasobanura ntabogamye aho byaturutse kugira ngo babashinje “kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu iseminari”.

1. IMPAMVU YATUMYE ABASEMINARI BAHABWA IBITABO BYO GUSOMA

Hari abakunze kuvuga ngo Padiri Fortunatus na Thomas, mu rwego rwo gushyigikira Rapport y’umucamanza Bruguière, bahaye abaseminari ibinyamakuru kandi ko atari gahunda yari isanzweho.

Ni byo koko twashishikarijwe gusoma ibitabo n’ibinyamakuru, kuko ari gahunda yihariye yari igamije gukundisha abaseminari kumenya no kuvuga neza indimi z’amahanga. Gusa, ibyo bavuga ko hatanzwe Jeune Afrique imwe gusa yo muri 1994, si byo kuko baduhaye numero nyinshi za Jeune Afrique ndetse n’ibindi bitabo binyuranye, birimo n’iby’inyunguramagambo. Muti byatangiye gute?

Iseminari ya Mutagatifu Aloyizi y’i Cyangugu ikimara gutangira, mu myaka itatu ya mbere, abanyeshuri bashishikarijwe kwiga babishyizeho umwete umunsi ku wundi, ariko kwiga no kuvuga indimi z’amahanga byo byari itegeko ryabafashaga gushyira mu bikorwa amasomo y’izo ndimi babaga bize (igifaransa, icyongereza n’ikilatini). Kubera ko abanyeshuri twese ari bwo twari tukiva mu miryango tuvukamo, ibi ntibyatworoheraga, ku buryo byageze aho umwe mu barimukazi bari bashinzwe imyitwarire (discipline) asaba ko uzajya avuga ikinyarwanda bazajya bamuha itafari maze akirirwa arifashe mu ntoki kugeza ubwo abonye undi uri kuvuga ikinyarwanda na we akarimuha. Abahize ntabwo tuzibagirwa iyi nteruro ngo: “Prends la brique (Fata itafari)”. Nimugoroba, kakorwaga urutonde maze abakoze kuri iryo tafari bose bagahabwa ibihano biciriritse nko gusukura amazu y’ubwiherero. Ibi byatumye dutera intambwe igaragara mu ndimi z’amahanga, dore ko kimwe mu bibazo twari dufite ari uko mu myaka ya mbere mu iseminari nta cyumba cy’ibitabo cyari gihari, uretse udutabo duke bari barahawe n’ibindi bigo! Ubwo se koko twari kujijuka dute tutazi gusoma?

Mu myaka itatu yakurikiyeho, wa muco wo kuvuga neza indimi z’amahanga wararigise, dore ko na wa mwarimukazi yari amaze gushyingirwa kandi atagikora mu iseminari. Ibi byatumye haboneka itandukanyirizo (différence) hagati y’abanyeshuri bahageze mu myaka ibiri ya mbere (les deux premières promotions) n’ababakurikiye mu bijyanye no kuvuga indimi z’amahanga ndetse byagaragariye no mu bizamini bya leta twakoze. Hagati aho bamwe mu bari barafashe uwo muco mwiza na bo ntibawukomeje. Njye mbona imwe mu mpamvu yabiteye ari uko uwari Padiri uhagarariye Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana mu buyobozi bwa seminari yari ahugiye mu butumwa bwinshi yari ashinzwe, bigatuma atabona n’umwanya uhagije wo kuganira n’abaseminari ngo amenye niba bari gutera intambwe mu myigire, dore ko yari nawe wari ushinzwe ubuyobozi n’imyigire (Rectorat et préfecture des études) kugeza ubwo Padiri Thomas NAHIMANA atumwe kumufasha mu mwaka wa 2002.

Abarimu bafatanyaga n'abapadiri kurera abaseminari

Mu mwaka w’amashuri 2003 -2004, ni bwo Padiri Fortunatus yagarutse mu Rwanda, maze ashingwa kuba Umuyobozi wa Seminari, yunganirwa na Padiri Thomas Nahimana wari ushinzwe imyigire (Préfecture des études) n’ubuyobozi bwa roho (direction spirituelle) ndetse na Padiri Jean Robert RUBAYITA wari ushinzwe umutungo wa seminari (Economat). Iyi nyabutatu y’abapadiri imaze kugera mu iseminari, ibintu byinshi byasubiye ku murongo kuko buri wese muri bo yakoraga umurimo ashinzwe kandi ukagenda neza. Uretse mu myaka itatu ya mbere, uyu mwaka ni bwo abaseminari babayeho bishimiye kuba mu iseminari kuko bari bafashwe neza, iterambere ritangiye kuza, iseminari iri kwagurwa : Shapeli yitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni bwo yubatswe, amatungo yariyongereye kugira ngo abaseminari bajye barya neza n’inzu yo kwimenyereza (laboratoire scientifique) ni bwo yashyizwemo ibikoresho iranatahwa ku mugaragaro. Ikindi mu byiyongereyeho, ni ikoranabuhanga rishingiye kuri za mudasobwa (computers) : kugeza muri 2003, inyandiko zose z’iseminari zandikishwaga za mashini za gakondo, ariko kuva aho Padiri Fortunatus yari ahagereye, batangiye gukoresha za mudasobwa, telefone yo mu nzu, fax ndetse na internet.

Hagati aho, n’ubwo iterambere ryagaragariraga buri wese wanyuraga mu iseminari, hari ikintu Padiri Fortunatus atahwemye kutubwira akimara kugera mu iseminari: “Hari abaseminari batazi igifaransa, ntibamenye n’icyongoreza ndetse n’ikinyarwanda na cyo bakakivuga nabi”. Ibi nongeye kubyibuka mu mezi ashize ubwo nasomaga inyandiko ye yashyize ku rubuga www.leprophete.fr ashishikariza abanyarwanda gukunda ururimi rwabo ndetse no kuruhesha agaciro, bakareka kuruvangavanga n’indimi z’amahanga. Kubera iyo mpamvu, byatumye afata ibitabo bye yari afite, abitiza abanyeshuri kugira ngo barusheho gusoma, kwiga no kuvuga izindi ndimi neza.

Sinumva impamvu hari abavuga ko yatanze Jeune Afrique imwe gusa kugira ngo yigishe abanyeshuri ko uwishe uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Yuvenali HABYARIMANA ari Paul Kagame! Abatanze iyo rapport bari bafite izindi nyungu zabo cyangwa ubundi butumwa batumwe (turabigarukaho muri iyi nyandiko). Impamvu yatumye atiza ibitabo bye bwite, ni uko yari asanze iseminari nta nzu y’isomero (bibliothèque) ifite kandi abaseminari bakeneye gusoma no kwihugura mu ndimi no mu bumenyi rusange (connaissances générales).

2.GUHURIRANA KW’ITIZWA RY’IBITABO NA RAPORO Y’UMUCAMANZA JEAN-LOUIS BRUGUÈRE

Ubwo Padiri Fortunatus yari yaratangiye gahunda ye yo gutiza abanyeshuri ibitabo, amaradiyo menshi yaba ayo muri Afrika cyangwa mu mahanga (BBC, VOA , RFI, etc) yahise atangira gutangaza ibyari byasohotse muri Raporo y’umucamanza w’umufransa Jean-Louis Bruguère. N’ubwo ibinyamakuru twari tubimaranye igihe gisaga icyumweru, nta muntu wigeze aterwa ikibazo n’uko muri za Jeune Afrique bavugaga iby’urupfu rwa Habyarimana. Raporo ya Bruguière yaje kuba inkuru ishyushye rwose dore ko yashyiraga mu majwi Umukuru w’Igihugu, KAGAME Paul. Njye ndibuka neza ko ibi nabibwiwe na bamwe mu banyeshuri bagiraga uturadiyo bajyaga bumviraho amakuru n’umupira. Ibyo babikoraga mu rwihisho kuko nta museminari wari wemerewe gutunga radio cyangwa ikindi gikoresho kitemewe, atabiherewe uburenganzira. Ni muri uwo rwego hari hariho n’agatsiko k’abanyeshuri biganjemo abafashwaga na cya Kigega Cyita ku Bacitse ku Icumu rya Jenoside (FARG) katumviraga buri gihe amabwiriza n'amategeko ya Seminari. Bamwe muri abo, byakunze kuvugwa ko bagiraga na telefone zigendanwa, dore ko hari igihe basohokaga bakajya kwitaba telefone, mu gihe abandi babaga basinziriye cyangwa bari kwiga. Ibyo bimaze kumenyekana, ni bwo ubuyobozi bwa seminari bwafashe umwanzuro wo gusaka ngo barebe abo bantu baba batunze ibikoresho bitemewe n’amategeko agenga iseminari. Iri genzura ryibanze ku maradiyo n’amatelefone agendanwa.

Aba bari batangiye umwaka wa mbere. Ubu babaye abagabo bakuru.

Ikindi umuntu yakwibaza, ni inzira iby’ibi binyamakuru n’igenzura byanyuzemo bitangazwa hanze ya seminari! Kubera ko abaseminari twari twemerewe gusohoka mu iseminari tudaherekejwe n'abarezi (sortie libre) incuro imwe gusa mu kwezi, birumvikana ko hari ubundi buryo bwakoreshwaga kugira ngo ibyabaye mu iseminari bimenyekane hanze. Muri icyo gihe, ni bwo umuseminari witwa Horanimpundu Jean Paul wigaga mu mwaka wa gatanu yagiranye utubazo na mugenzi we biganaga witwa Matuje Aphrodis (ubu hari amakuru avuga ko yaba aherutse gutabwa muri yombi akaba afunze!Ngo yaba akurikiranyweho icyo kibazo cyo mu iseminari!) bitewe n’uko batavugaga rumwe kuri bimwe mu biranga amateka ya vuba y’u Rwanda. Abarimu bagerageje ibyo kubunga, maze ikibazo kirakemuka. Hagati aho, ba banyeshuri bari bamenyereye gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi bwa leta, bahinduye imvugo, bemeza ko byose byatewe na Padiri Fortunatus watanze ibinyamakuru kandi nta n’aho bihuriye!

3.UKO ISEMINARI YAJE GUSURWA N’ABAYOBOZI N’ABASIRIKARI BAKURU

Kuva Seminari nto ya Mutagatifu Aloys y'i Cyangugu yatangira, ni ubwa mbere Padiri mukuru (Fortunatus) yaje aho twafatiraga amafunguro (icyo gihe hari tariki ya 30/4/2004 mu saa sita n’igice) aratubwira ati “nimugoroba haraza abashyitsi kandi bashobora no kuza gukenera kuvugana namwe”. Ahagana mu ma saa cyenda ni bwo twabonye imodoka za gisirikari zisesekara mu iseminari, hashize umwanya tubona haje n’uwari umukuru w’intara ya Cyangugu Sheik Moussa Fasili HARERIMANA aherekejwe na Lawurenti NDAGIJIMANA wari Major w’umujyi wa Kamembe, abasirikari benshi ndetse n’abapolisi. Undi waje na we ni Umushumba wa Diyosezi ya CYANGUGU, Musenyeri Jean Damascène BIMENYIMANA. Bose bahise bajya mu mazu y’abapadiri maze bamaramo umwanya muremure. Muri uwo mwanya bamaze, abanyeshuri bari bahiye ubwoba bwinshi, cyane cyane abigeze kumva ibigwi bya Gumisiriza i Gakurazo. Hagati aho ariko, abanyeshuri bamwe barimo ba bandi bakekwagaho gutunga radiyo na telefone zitemewe, wabonaga bishimye nk’uwishimira intsinzi. Nyuma ni bwo abo bategetsi baje kugirana inama natwe, ariko byarumvikanaga ko bagenzwaga n’ikindi. Nta gitekerezo-shingiro (thème) bari bafite. Ndibuka ko umukuru w’ingabo Lieutenant Colonel Rwigamba yavuze ibijyanye n’umutekano muri Nyungwe. Ibyo baganiriye hagati yabo nabwo ntibabitubwiye, babigize ibanga. Kubera impamvu y’uru rugendo rutunguranye, twahise dukora inama idasanzwe y’ishuri ryacu kugira ngo tumenye abagiye gutanga amakuru adahwitse maze bigakurura umwuka mubi mu baseminari kandi twari dusanzwe tubana neza nta kibazo kiri hagati yacu gishingiye ku moko. Muri iyo nama nta n’umwe wabyemeye, n’ubwo wabonaga harimo abari kwijijisha.

Hari abivuyemo: Mbere gato y’ibi bibazo, hakunze kuvugwa ko abanyeshuri bafashwaga na FARG bakoraga inama mu bwiherero ndetse bagasurwa n’abayobozi babo bo mu rwego rw’intara. Ibi byarumvikanaga kuko ari yo gahunda yari igezweho mu Rwanda rwose, ariko ibyo mu iseminari byo ntibyarangiriye mu guhabwa umwambaro n’ibikoresho by’ishuri gusa, ahubwo harimo n’abari bahawe imirimo y’ubutasi ngo “barebe ko nta ngengabiterekerezo ya jenoside Padiri Fortunatus yakuye i Burayi” dore ko na bagenzi be b’abapadiri babanaga mu iseminari bari Abahutu gusa. Ibi nabibwiwe ba bamwe mu baseminari b’incuti zanjye bajyaga muri izo nama. Hari rwose n’umwe muri bo wari usanzwe ari umuhanga cyane ariko muri icyo gihe yasubiye inyuma mu myigire ku buryo bugaragara kubera ko yari arangariye mu bindi (bwa butumwa yahawe n’abayobozi bo muri FARG), ubu afite umwanya ukomeye mu karere ka Rusizi.

Hari n'ababikira bafashaga.

Ikindi ntakwibagirwa, ni uko muri izi nama batavugaga byose ku mugaragaro kubera ko hari harimo abanyeshuri bashatse ibyangombwa ngo barihirwe na FARG kandi batari mu bwoko bw’Abatutsi. Izi nama ni zo zatangiye gushyira ivangura mu baseminari. Hakubitiraho n’uko n’iseminari iri mu bigo bihenze bigatuma iyo abayobozi birukanaga abanyeshuri ngo bajye kuzana amafaranga y’ishuri harasigaragamo abafashwa na FARG na bacye bishoboye, dore ko Minaloc yo itajyaga yita ku byo kwishyurira abakene yari yiyemeje gufasha. Ubwo rero gufata ibi bibazo byose ukabirunda kuri Padiri Fortunatus, njye mbona ari bya bindi by’ubura icyo anenga inka akavuga dore icyo gicebe cyayo.

Ikibazo nibaza

Ubundi mu Rwanda tumenyereye ko umuntu ukekwaho ingengabitekerezo bahita bamufunga, iyo atarigise cyangwa ngo basange agomba kugererwa mu gatebo kamwe n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na leta baheze muri gereza.

None se kuki batahise bajyana P. Fornutatus ngo bajye kumufunga, niba koko yari yarigishije ingengabitekerezo ya jenocide mu baseminari? Bari bategereje se ko umwanya uboneka muri gereza (dore ko zuzuye abakoze jenoside n’abatayikoze babuze ubucamanza bwo kubarenganura)! Njye mbona iyo baza gusanga ibyo bamuregaga bimuhama, atari kurara adafunzwe uwo munsi! Ubwo rero sinumva aho bahera bamushinja kubiba ingengabitekerezo mu iseminari kandi baramuretse agakomeza ubutumwa bwe kugeza igihe wa mwaka w’amashuri wamaze amezi cumi n’abiri ku buryo butunguranye urangiye maze akisubirira i Burayi kubera impamvu ze bwite!

Mbere y’uko ndangiza iyi nyandiko sinabura kuvuga kuri Padiri Thomas NAHIMANA, dore ko na we yibasiwe na benshi. Mu byo yari ashinzwe, nta na kimwe kitagenze neza. Aha nakwibutsa ihinduka ryagaragaye mu myigire bitewe n’abarimu babifiye ubushobozi yahaye akazi. Gusa aha nakwibutsa ko abaseminari bahawe uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo batekereza ku buryo n'abarimu tutishimiraga ku mpamvu yo kudatanga ubumenyi buhagije twari tubatezeho twabagaragazaga bityo bakagenda basimburwa buhoro buhoro. Abaseminari ntibigeze babura ubafasha mu buzima bwabo bwa roho (vie spiritelle) kubera ko Padiri Thomas yabaga ahari kandi ntarangarire mu bindi.Wabonaga akunze seminari n'abaseminari, ntazuyaze kugorora abashaka kwigira indakoreka. Abo bapadiri bacu bahoraga badushishikariza kuba abagabo bahamye, bishyira bakizana, batituramira imbere y'akarengane bagirirwa cyangwa kagirirwa abandi! Ntiduteze kuzibagirwa amasomo y'ingirakamaro tubakesha.

Reka ndangize mvuga ko igihe cyose abantu bazaba bakurikiranye inyungu zabo bwite,igihe cyose rubanda rusabwa kubaho rudatekereza rutanatanga umuganda warwo mu bitekerezo byafasha igihugu kumenya neza aho kivuye bityo ngo kimenye aho kigana, nta mutekano uhamye uzaba uri mu bantu n’ubwo imbunda zaba zicecetse. Birakwiye rero ko ukuri kwajya gushyirwa imbere muri byose, urukundo mu bantu rugasimbura urwangano rushingiye ku ishyari ngo ni uko kanaka ahawe umwanya uyu n’uyu kandi abikesha kuba akomoka mu bwoko ubu n’ubu. Ndahamya ko bagenzi banjye twabanye mu iseminari na bo bazagira icyo bavuga kugira ngo niba hari icyo ntavuze bacyongeremo kandi niba hari ibyo ntavuze uko biri bamfashe kubyibuka kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, hato tutazabona hari abacibwa imitwe kandi twaranze kuvugira igihe ko barengana.

Umusomyi w’Urubuga www.leprophete.fr wize mu iseminari y’i Cyangugu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Niba FPR n'abakunzi bayo ari intwari bakaba bafite ukuri njye numva badakwiye kwirirwa batukana cg se bagira ibyo bavuga ku byanditswe  ku mbuga za internet

ahubwo bakomeje kurangwa n'ibyiza ndetse bakabishyira kuri izi mbuga ...none aho kuza batubwira ibyo bagezeho baza kenshi batukana...ingirwabapadiri...Imana ikubabarire ntabwo uzi ibyo urimo
kuvuga...mureke isebanya mugaragaze ko mukora mutwereke ibyo mugezeho natwe tubereke ko muhingira ku ifuku...kandi byabafasha kwikosora...ubwo se iyo utekereje inkuru ishekeje warangiza ukirigita
ugaseka mbese ugira ngo ushobora gupfa umenye  ko ishekeje cg idashekeje...reka abandi bakubwire ko waberewe nibwo uzatambukana umucyo kandi nutaberwa uzahumvira icyabyishe ni uko ubonereho
kuhanyurana umucyo....hari amashyi bita ngo turakurambiwe

iyo utazi kureba kure barayaguha ukibeshya ko byaciyemo kandi winyuzemo...umunsi mwiza

Répondre
B

Uretse kuba waragoswe n'ibitekerezo bibi Imyuka mibi gusa ndabona ntacyo wanditse.wabana n'umuntu mutavugana umwaka umwe ukavuga ngo uramuzi (rector na mwarimu) . niba reelement uri wari
umunyeshuli w'izo ngirwa babadiri waragowe koko,barakwishe ingengabitekerezo mbi azakugeza habi tu.Nagusaba kwikorera meditation.

Répondre
G

Ariko habuze numwe wandika ibintu neza adashyizemo amarangamutima, ubwo se wibanze kubarihirwaga na farg nibo bakire kurusha abandi bari bafite ubushobozi bwo kugura za phone? cg nazo farg
iziteramo inkunga!iyo uvuga ngo Gumisiriza yerekanye ibigwi igakurazo utekerezako iyo ngirwa musenyeri n' bapadiri ibyo zari zakoze i Kabgayi byari ubutwari? cyakora byari ubutwari kuri wowe
kuko mwifuzagako abatutsi bapfa bagashira ngo inzana zanyu zikajya zibaririza uko basaga ariko Imana n'Imana uwo itavanyeho amaboko ntacyo aba. ese ubundi kuki mwibutse gushinga imbuga zo
kuvugira abicanyi ntimushinge izo kunenga abamaze abantu ngo munafashe mugushaka abo bicanyi iyo bihishe? courage nimushake nizindi mbuga nkizi zibe nyinshi.

Répondre
K

None se nshuti yanjye Murekatete nta kibazo cy'amoko kiri mu Rwanda? Sinkeneye ko unsubiza ,ahubwo wibaze nawe wisubize! Ubwo murareba mukabona abanyarwanda ari impinja koko!!

Ese ko ntacyo uvuga ku nyandiko ya Nkubito iri kuri uru rubuga (http://www.veritasinfo.fr/article-jean-claude-nkubito-umuhutu-warokotse-kwica-kuko-yari-arwaye-cyangwa-adahari-yari-kuzajya-areba-u-73791353.html)
nkaba mbona wibasira abapadiri? Ni uko se ari insina ngufi cyangwa ni uko aribo bagomba kwamaganwa!

Abanyarwanda rero bajya bavuga ngo iyo umuntu akwanga umuhisha ko ubizi! ntimwirirwe muta igihe cyanyu ngo muramagana abapadiri ibikorwa biravuga kurusha amagambo!!

Répondre
M

Ikibazo cy’inyandiko zica
kurubuga rwa La prophete

Ikibazo ntikiri muburyo abo bapadiri bayoboye mu iseminari, kuko
nawe ubavugira ntaho mutaniye, muri abatebo kamwe. Ikibazo  n’urubuga rwa le prophete rwagaragayeho ibyo kwigisha u rwango hagati mu banyarwanda .
Niba ugirango ndabeshya soma inkuru ya April 27 ( Mata taliki 27)

Link: http://www.veritasinfo.fr/article-kuki-fpr-inkotanyi-ishaka-kutwemeza-ko-nta-moko-aba-mu-rwanda-72636009.html

cyane cyane aho iyo nyigisho ishishikariza abanyarwanda kwanga
abavuye muri Uganda. Inyigisho nkiyi yuzuye ironda koko, iyo ababapadiri baza kuba batayishyigikiye, bari kuyibuza gutambukaho  kuko icyari
kiyiganjemo  ari amagambo ateranya abanyarwanda. abanyarwanda ? useseguye abantu bose bandika kururu rubunga nabafatanya cyaha bangamije
gukwinzakwinza ingengabitekerezo mubanyarwanda.

Répondre
M

Nta kuri mur’iyi
nyandiko

Maze
gusoma iy’inkuru yawe, nasanze nta nkuri kurimo nagato. ahubwo biragaragara ko nawe uri mugatebo kamwe nizo ngirwabapadiri. Imigambi yabo mibisha iranzwi, kandi igaragarira mubyo bandika. Niba
rero wowe ushaka kubahishyira,  inzira zirafunguye ariko umenye ko umunsi babatahuye muzabiryozwa.

Mukwiye
gufata umwanya mugasuzuma ibyo mukora, muzasanga abanyarwanda tutabiha agaciro.  Igihugu cyacu n’igihugu gifite imiyoborere myiza. Iterambere ryihuse
n’umutekano uhambaye. sinzi impamvu mubyirengagiza ahubwo mugashaka kubivuga uko bitari.

Répondre