u RWANDA ruratera intambwe rugana mu mwaka w'1959 !

Publié le par veritas

Kagome devIyo usoma inyandiko zinyura ku mbuga za internet, ukareba ibitekerezo by’abanyarwanda , ukareba n’ibyemezo abitwa abayobozi b’abanyarwanda bafata ngo barimo bateza igihugu imbere , bitera kwibaza ! Mbese u Rwanda ruragana he ? Njye ntangiye kwibaza niba u Rwanda rutazongera gusubira mu mahano iyo ubona ibyemezo bifatwa n’abayobozi  cyangwa ingirwabayobozi b’u Rwanda. Usanga ibyo byemezo bihabanye n'imyumvire y'abaturage kandi biakarushaho kuababaza cyane abo baturage byitirirwa;, aha navuga ibyemezo 2 bikomeye bisa naho ari ugutema ishami ry’igiti leta ya Kagame yiayeho,ibyo byemezo ni ibi bikurikira :

-         1)Ibyemezo byo kurwanya nyakatsi basenya amazu y’abaturage ngo nibubake amazu agezweho y’amabati.

-         2)Gukuraho amafaranga ya Buruse y’abanyeshuri , dore ko bari baranayihinduye inguzanyo n’ibindi byemezo bifutamye byo kuvugako abanyeshuri batagomba gucumbikirwa ku bigo by'amashuri bigaho.

Siniriwe mvuga ibindi byemezo biteye agahinda birimo kubangamira itangazamakuru, imanza zififitse , gufungira abantu ubusa, ruswa, munyangire n’ibindi byinshi. Nyamara abo bakorera ibyo byose bazagera igihe bashirika ubwoba maze abigwije ho iyo mitungo nabafataga ibyo byemezo, bose babihomberemo! Byose bikamera nk’ibyo kwa Mungeri wa Nyankaka ! Nimusome iyi nkuru tugezwaho ni umuturage w’umunyarwanda urimo atubwira intabwe u Rwanda rurimo rutera rusubira mu mwaka w’1959 ! abantu bagombye kubyunguranaho ibitekerezo, nimwisomere :

 

Twasubiye imbere ya 59. Abana b'indatwa bigaga muli groupe scolaire balihilirwaga n'ububiligi kugeza muli 59. Nta muhutu n'umwe wigeze yiga muli ilyo shuli lyateguraga gusa abana b'abatutsi kuba ba administrateurs, sous-chefs na ba chefs.Abatutsi barangiza ngo abazungu nibo babateranyije bakuraho umwami ko bali bimereye neza(ndetse bumvikana n'abahutu!).None idini lya FPR likomeje kugira noneho amashuli y'uRwanda yose amashuli y'indatwa(abacitse ku icumu).

 

Kuvurwa kwa muganga ku buntu n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
Kubona inguzanyo muli banki n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
Kubaka i Nyarutarama, i Nyagatare no mu Ruhengeri... n'iby'abacitse ku icumu(indatwa.
Gucuruza butiki n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
Kugabana farms n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
Kubakirwa ku buntu ku mafaranga ya leta n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
Kubona bourse n'iby'abacitse ku icumu(indatwa).
N'ibindi n'ibindi....


Hato rero abahutu bahekenya amenyo abitwa ko bacitse ku icumu ry'abahutu bati dore amajigo yuje ubugengabitekerezo bwa genocide!!
Birababaje ko system yica abantu urubozo bene kaliya kageni. Nyuma haba amahano nk'ayabaye bati amahanga natabare abahutu basaze!
Ibintu nibitajya mu bulyo tuzongera kubabara cyane twese kandi yaba umuhutu yaba umututsi.Sinzi niba mubibona uko mbibona. Kanda aha wumve uko abanyarwanda bakina umukino w'abayobora igihugu: http://www.imboni.org/umva_umwidishyi_link.html 
 


Rwanda irajya mw'icurabulindi!!!!

 

 Pierre Bagirishya

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article