U Rwanda ntirukeneye umulideri w’igihangange, rukeneye abalideri bashyize hamwe.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Victoire Ingabire Na Bernard Ntaganda,nabo ni Abalideri.

Ndabanza gushimira Mporayonzi Célestin uherutse gutangaza inyandiko hano ku rubuga « Le prophète.fr » ivuga ko abona ari jyewe waba umulideri, nkaba ngo nakiza abanyarwanda agatsiko. Muri iyo nyandiko ibimvugwaho ni byiza cyane ariko mu by’ukuri jyewe mbona nta bigwi mfite bya ruriya rwego, ndetse hari ibyo nakosoraho kugirango abasomyi batanyibeshyaho. Aho Mporayonzi avuga ko ndi umuhutu udatinya kubivuga ku mugaragaro ndumva ari byo ariko ndashaka kongeraho ko ubuhutu atari ikintu kimpesha ishema cyangwa icyubahiro. Ubuhutu si ubumenyi naba ndusha abandi, si igikorwa kiza naba naragezeho. Hari abahutu nzi bitwaye nabi mu bibazo twagiye tugira na byo kimwe n’uko hari abatutsi bitwaye nabi ku buryo nta shema umuntu yagira kubera ubwoko gusa. Icy’ingenzi ni akamaro umuntu ashobora kugirira abandi cyangwa ibitekerezo agaragaza. Aho ntuye mu Bubiligi nahasanze abantu tudahuje ubwoko ndetse n’ibara, bamwe muri bo twabaye inshuti kubera akamaro bangiriye cyangwa ibindi byiza byagiye biduhuza. Ibyo mbona bifite agaciro kurusha biriya by’amoko.

Mu minsi ishize icyo kibazo twagitinzeho kubera ko Senateri Antoine Mugesera yabaye nk’ugishyiraho ingufu nyinshi, avuga ko mu gitabo cyanjye « Inkundura » hari aho ngo mvuga ko ndi umututsi (nyamara nta na hamwe byanditse gutyo) ahandi nkavuga ko ndi umuhutu, mbese ubwo nkaba ngo njijisha abasomyi. Niyo mpamvu nagerageje gusubiza icyo kibazo nsobanura ubwoko mvukamo ariko nta shema binteye. Nkeka ko Mporayonzi yaba ari umwe mu bakunze igitabo “Inkundura” ndetse n’ibiganiro nagitanzeho muri za radiyo BBC na VOA, akaba anyibeshyaho yibwira ko ibyo nandika nicaye kuri mudasobwa bihagije kugirango mbe naba umulideri nyawe u Rwanda rukeneye. Burya hari abantu bashobora gutanga ibitekerezo ariko hari n’abalideri bashobora kubishyira mu bikorwa. Amateka y’Isi yerekana ko revolisiyo nyinshi zagiye zitungana zabanzirizwaga n’ibitekerezo by’abantu banyuranye, nyuma hakaboneka abalideri bo kubishyira mu bikorwa.Kubera icyo cyubahiro gikomeye Mporayonzi yampaye ndagirango mbwire abasoma ibyandikwa kuri uru rubuga igitekerezo cyanjye kuri iki kibazo cyo kubona umulideri cyangwa abalideri bakura u Rwanda ku ngoyi y’igitugu.

Dufite abalideri bemeye kuba ibitambo

081-kirut.png

DeoMushayidi na Ntakirutinka, nabo ni Abalideri

Abanyarwanda baca umugani ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Dufite abalideri bafunzwe bazira ibitekerezo duhuriyeho, bakaba barafashe iya mbere bakajya kubirengera, ntabwo dukwiye kubyirengagiza ngo dukore nk’aho abo bantu tutazi urugamba bariho. Ndahera ku mugabo witwa Déo Mushayidi wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu. Colonel Luc Marchal ukurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda (akaba adahisha ko ashyigikiye opposition) aherutse gutangaza mu kiganiro mbwirwaruhame ko uwo Mushayidi ari umwe mu balideri b’imena U Rwanda rufite ashingiye ku bitekerezo yagiye ashyira ahagaragara no ku biganiro bagiranye. Ibyo colonel Luc Marchal yavuze nanjye ni ko mbibona. Umunsi Barack Obama atorwa natekereje ko no mu Rwanda umunyarwanda uwariwe wese ashobora kwiyamamaza agatorwa bitewe n’ibitekerezo bye. Izina rya Mushayidi ni ryo ryahise rinzamo kubera ko hari benshi bibwira ko amatora yo mu Rwanda agomba gushingira ku bwoko, umulideri nk’uriya akaba yabura amajwi kandi nyamara ntawe umurusha kurengera ibice byose by’abanyarwanda. Tugomba gukora ibishoboka ku buryo ibitekerezo yarengeye bihora bivugwa, n’iyo yatinda mu buroko agahora yumva ko urugamba yarwanaga rutahagaze.

Uriya mutegarugori Vigitoriya Ingabire Umuhoza nawe ni umulideri ukomeye. Ntabwo ndi muri FDU ariko nakurikiranye ibye kuva agitangira politiki kugeza ubwo ahagurutse iburayi, amaze gusezera ku mirimo yakoraga muri banki, akajya guhangana n’igitugu mu Rwanda, adafite ikindi yitwaje uretse ingufu yifitemo n’ubushake bwo guhindura ibintu mu gihugu cye. Yageze I Kigali abwira abanyamakuru ati: “ndi umukobwa utashye iwacu”. Sinzi umuntu waba atarumvise ko ayo magambo akomeye. Uyu mukobwa arakagira Imana mu Rwanda, ni Umuhoza koko. Kagame nashaka arye ari menge, rutahizamu yaramwinjiranye. Uyu mudamu rwose ni umulideri, nta kindi akeneye uretse ko tumutera inkunga. Impyisi yabwiye izindi iti: jyewe burya sintinya umuntu umwe, ntinya komera komera ya bene wabo.

Ubwo nkivuga abalideri bafunzwe ni ngombwa kwibutsa Maître Bernard Ntaganda warebye uburyo ishyaka PSD ryemeye gukorera mu kwaha kwa FPR agahitamo gushinga PS Imberakuri. Ni umugabo w’intwari watinyutse gukora ibyo abandi batinye. Igihugu ntigishobora gutera imbere hatabonetse abantu nka bariya bakora ibintu bisa no kwiyahura, rimwe na rimwe bakanabigwamo. Aho muri gereza ari kumwe na Karoli Ntakirutinka ugiye kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 10 (kizarangira umwaka utaha) azira kuba yarafatanije na Pasiteri Bizimungu gushinga ishyaka PDR UBUYANJA. Icyo gikorwa cyo gushinga ishyaka bwari uburyo bwo gushaka gukura abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu.

Twagiramungu aracyakenewe ku rugamba rwo guharanira demokarasi.

Uretse bariya mpereyeho kubera ko bemeye kuba ibitambo nagirango nibutse uburyo umugabo Fawusitini Twagiramungu atigeze ahwema na rimwe guhangana n’igitugu. Ni umwe muri ba bantu 33 bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko amashyaka menshi yemerwa mu Rwanda mbere y’uko n’inkotanyi zitera. Nyuma yabwo yayoboye ishyaka MDR ryasaga n’aho ari irya mbere cyangwa irya kabiri mu gihugu riza gucikamo kabiri kubera amatiku yabaye yo kurwanira imyanya, ariko muri ayo makimbirane Twagiramungu yafashe umurongo wo kurengera ubumwe bw’abanyarwanda. Muri icyo gihe byacikaga bamwe batekereza gushyira ingufu z’abahutu hamwe bakarwanya umwanzi wari wahindutse umututsi, abandi nabo ku rundi ruhande barwanira gushyiraho ingoma tubona ubu ngubu ishingiye ku gitugu no ku irondabwoko, icyo gihe Twagiramungu hamwe na ba Agata Uwilingiyimana bavugaga ubumwe. Iyo batarushwa ingufu n’abari bafite intwaro baburijemo amasezerano ya Arusha amarorerwa u Rwanda rwagize ntiyashoboraga kuba. Jenoside yabaye kuko abo bavugaga ubumwe bari bishwe cyangwa bihishe aho izuba ritageraga. Kuba umulideri nka Twagiramungu agitera icumu ni amahirwe akomeye abanyarwanda bafite. Ndibutsa ko ariwe wayoboraga impuzamashyaka yitwa FDC yarimo amashyaka MDR, PSD, PL na PDC kandi ntawe uyobewe uburyo iyo mpuzamashyaka yagerageje guhashya igitugu ikoresheje ibikorwa binyuranye kandi byubahirije inzira y’amahoro. Abantu bahoze muri FDC kandi batemera gukorera mu kwaha kwa FPR baracyamukeneye kuko yashoboye kurokoka urugomo rwahitanye bagenzi be bari bafatanije muri urwo rugamba.

Opposition yungutse abalideri bashya bazanye ingufu nyinshi

Mu mwaka ushize w’2010, umwe mu basirikare bakomeye u Rwanda rufite, Jenerali Kayumba Nyamwasa, yashoboye kwigobotora ingoma y’igitugu, arahunga agera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Kagame yahise abona ko uwo mugabo wari umucitse ashobora kumukura ku ntebe yicayeho agerageza kumwivugana biranga. Uwo mugabo yahise afatanya na bagenzi be bahuje amateka ndetse n’abandi banyarwanda bumvise vuba ko ari umulideri ukomeye bungutse bashinga ishyaka RNC rimaze gutigisa igitugu nyuma y’amezi make rishinzwe. Hari abibwira ko umuntu wabaye inkotanyi igihe kirekire, ndetse akaba n’umwe mu baziyoboraga, atakosora amakosa yazo aramutse ageze ku butegetsi. Ibyo ni ukutumva ko ingoma nk’iriya idashobora guhirikwa n’abayitarayibayemo bonyine, hagomba n’izindi ngufu z’abayibayemo bazi aho ibihato biri n’uburyo bwo kubikuramo. Ntabwo abasore n’inkumi barangije iLouvain-La-Neuve, n’iyo baba abahanga bate, batsinsura igitugu cya Kagame hatabonetse ingufu n’ikoranabuhanga byaturutse mu cyama ndani. Bariya bagabo, Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Dogiteri Rudasingwa na Gahima ni abalideri bakomeye opposition yungutse.

Nashoboraga kuvuga n’abandi benshi (ba Frank Habineza wa Green Party, ba Paul Rusesabagina wa PDR Ihumure, ba Jenerali Emanweli Habyarimana wa Partenariat Intwari, ba Selesitini Kabanda wa ADEP MIZERO,…). Abo bose kubarengaho umuntu akavuga ko nta balideri bahari, ndetse agashaka no guhanga abandi bashyashya, byaba ari ugupfusha ubusa ingufu ziriho. Icyo mbona gikenewe ni uguhuza abo balideri bakamenya ko kudafatanya kwabo biha ingufu igitugu barwanya. Ikibazo gikomeye abo balideri bacu bafite nuko bashaka guhaguruka buri wese ari uwa mbere, utabaye uwa mbere ubu akumva asigaye birangiye. Hari benshi batekereza intebe Kagame yicayeho bakumva ingamba zose zakorwa ari izo kuyibicazaho, bitaba ibyo byose bikaba bihagaze. Ibyo ni byo bituma abalideribacu batabasha kwicara hamwe, ngo batekereze nk’abantu bareshya, bashakire hamwe inzira zo kunyuramo kugirango bahashye igitugu.

Umutegetsi w’igihangange ashobora kubangamira demokarasi

Mu ijambo rikomeye Barack Obama yavuze ubwo yasuraga igihugu cya Ghana yagize ati: Afurika ntikeneye abategetsi bafite ingufu nyinshi, ikeneye kugira inzego z’ubutegetsi zikomeye. Ibyo bishaka kuvuga ko abantu bari mu butegetsi, inzego barimo zose, baba bumva bakomeye. Mu Rwanda siko bimeze: hari umutegetsi umwe usa n’aho abazwa byose, abandi basigaye akaba ari nothing. Iri jambo “nothing” rivuga ubusa. Abalideri bacu usanga baharanira kuba wa wundi w’igihangange kuko bitabaye ibyo baba bashobora guhinduka “nothing, nk’uko Habyarimana yabikoreye les camarades du 5 juillet, nk’uko byagendekeye abofisiye bafatanyije na Kagame mu rugamba rukomeye rwakuyeho repuburika ya kabiri. Ayo makosa yagiye aba niyo yatumye igihugu cyacu gica ukubiri n’inzira ya demokarasi.

Mu mwanzuro w’iyi nyandiko ndifuza kubwira abalideri bacu ko u Rwanda rudakeneye umulideri w’igitangaza, rukeneye ko abahari bafatanya, bakareka kuba interahamwe ariko bagatahiriza umugozi umwe. Abo balideri bose igihe nikigera nibo bazajya mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi, buri wese agaha ingufu urwego arimo, aho guta ingufu zabo n’igihe barwanira intebe imwe.

Uretse aba balideri ba politiki ni ngombwa ko habaho n’abalideri b’ibitekerezo. Kugirango igihugu gitere imbere hagomba n’abahanga batekereza, bamwe bakandika ibitabo, abandi bagateza imbere itangazamakuru cyangwa bakarengera umuco w’igihugu. Umugabo witwa Léopold Munyakazi amaze gufungurwa agahungira muri Amerika yagize uruhare rukomeye mu kudutoza kwandika ikinyarwanda gisusurutse, ibyo nabyo ni ubulideri. Umugabo nka Yozefu Matata yabaye umulideri mu kurengera ikiremwamuntu ku buryo nibwira ko atazibagirana mu mateka y’u Rwanda. Mu mirimo inyuranye dukora, ndetse no muri ibi twandika kuri murandasi, dushobora kuvukamo abalideri.

Nkuliyingoma Jean-Baptiste

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

TRES BIEN

Répondre
A

Nkuliyingoma, ntabgo ndasoma igitabo cyawe  ariko nakurikiranye ikiganiro wagiranye Na Mugesera kuri Radio BBC. Ikintu kimwe nabonye, nuko ur’umuhanga muburyo usobanura ibyo
uvuga kabone niyo byaba ar’ibinyoma. Uko birikose, ntabgo wemeranya n’ibitekerezo byawe.

Ururutonde rwabantu uduhaye wita ko ar’abayobozi, nubwo ar’uburenganzira bwawe kuba ubibona gutyo, bigaragara ko ntacyiza wifuriza urwanda.

Abo bantu bose uvuga, nabantu byagiye bigaragara ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, abandi barazira ubujura bwabo n’ibindi  bibi byinshi… warangiza abo bantu ukifuza ko aribo
batubera abayobozi mugihe kizaza? ubwo urumva urukundo ufitiye Abanyarwanda rurihe?

Nibyiza ko wikuye mubantu b’umva bayobora Igihugu,  kuko uzi neza ko utemeranya n’imyitwarire yawe. uziyuko ibyo uvuga bitandukanye n’ukuri kw’ibebera murwanda, uzi neza
ko  icyo ugambiriye ar’ugushyushya imitwe yabanyarwanda, kandi nabyo utazapfa ugezeho.

Ntayindi Republica dushaka, iyo turimo iratubereye twese.  tur’ubakirwa amazu, dufite ubwishingizi mubuvuzi, turahabw’inka… n’ibindi byinshi abayobozi bacu badahwema kutugezaho.

Rekeraho rero gukomeza kurushywa n’ubusa…

Umunsi mwiza!

Répondre