“TURASHAKA RUKOKOMA”. (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Inama ya 9 y'Umushyikirano


 

Igitekerezo cy’Inama Rukokoma, na slogan “Turashaka Rukokoma” yajyanaga nacyo yatangarijwe bwa mbere kuri Stade Regional de Nyamirambo le 11/8/1991, igakwirakwizwa mu Banyarwanda n’ikinyamakuru Le Tribun du Peuple, byaguye mu gutwi k’umunyarwanda bifatwa nk’intangiriro y’ibihe bishya by’impinduramatwara! Icyo gihe nari mfite imyaka 20 gusa, nari umunyeshuri mu iseminari nto ya Nyundo. Nibwo bwa mbere nari numvise igitekerezo cya politiki cy’umwimerere, gifite ubukana, gitanzwe mu buryo bworoshye(simple), kidasibangana bwangu mu mutwe (attachant), ndetse gishobora kumanuka bwangu mu mutima, umuntu akakigira icye(engageant). Ahari niyo mpamvu Abanyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko ,bacyakiriye bwangu, bakajya bagisubiramo kenshi, bakagera n’ubwo bagishyira mu majwi no mu murya w’inanga, nuko bakajya bacinya akadiho bagira bati  :

 

Turashaka Rukokoma, niyo izabisobanura ;

 Abanga Rukokoma ni uko bazi ibyo bakoze”

 

Uwatanze icyo gitekerezo n’ubwo asheshe akanguhe ariko aracyakomeye, aracyatekereza kandi akagira ubwira bwo kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo bunyuranye, mbese aracyakora politiki. Ntibitangaje rero ko haba hari Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakunda ibitekerezo bye, bakibona no mu buryo yumva ibibazo by’Abanyarwanda kandi bakanyurwa n’inzira atanga zo kubikemura. Abo bantu nakwita “Les Rukokomistes”, nta pfunwe bakwiye guterwa n’umurongo wa politiki bashima, kuko nyine bahisemo politiki ishingiye ku bitekerezo bifatika kandi byubaka. Nta bwoba bakwiye guterwa na bamwe biyita abanyapolitiki bamaze imyaka n’imyaniko bavuga bonyine ariko wareba ugasanga nta gitekerezo cya politiki na kimwe bashingiraho politiki yabo uretse impuha,ikinyoma,ishyari no gusebanya. Muri bene abo, hari abo usanga nta kindi kibahuza uretse  kuvuga ngo “Tuzafata intwaro tuvaneho Kagame, dufate ubutegetsi,  ahasigaye twiruhutse,  ibibazo byose bizaba bikemutse”.  Birumvikana ko porogaramu nk’iyi yo kwica yonyine idashobora guhuza abantu baciye akenge. Kwica Kagame cyangwa kumuvana ku butegetsi wenyine si cyo gisubizo cy’ibibazo u Rwanda rufite, igisubizo nyacyo ni uko yakwemera inama rukokoma, akemera ku mugaragaro ibyaha yakoreye rubanda, agakubitwa icyuhagiro, Abanyarwanda  twese tugashakira hamwe amahoro arambye. 

 

Uko nabibonye, “Les Rukokomistes” bafite ibitekerezo byinshi bishobora guhindura politiki y’u Rwanda burundu ikava ibuzimu ikajya ibuntu. Muri byo hari ibitekerezo bibiri bisanzwe bizwi nyamara bikaba birushijeho kujyana n’igihe tugezemo: (1) Inama Rukokoma; (2) Abatutsi ni abavandimwe bacu.

 

I. RUKOKOMA NIYO IZABISOBANURA

 

Iyo Leta y’u Rwanda yariho mu 1991 iza kwemera Inama Rukokoma hakiri kare, yenda  U Rwanda ntiruba rwaraguye mu rwobo.

 

Muri iyi myaka ya nyuma, biragaragara ko Abanyarwanda benshi bemera ko Inama Rukokoma yasobanura ibintu koko. Niyo mpamvu bamwe ntakindi bakiririmba uretse icyo bahisemo kwita DIR (Dialogue inter Rwandais) cyangwa se DIRHI (Dialogue Inter Rwandais Hautement inclusivif). Mu by’ukuri ni Rukokoma baba bashaka kuvuga, mu rurimi rw’igifaransa! Ikibazo ni uko iyi DIRHI ivugwa n’abantu bibera hanze y’u Rwanda,bakaba badateganya kujya kuyikorera mu Rwanda.  Bikaba rero bitagaragara neza uko yakwitwa “hautement inclusif” mu gihe abari ku butegetsi mu Rwanda nabo batiteguye  kuyitabira, ngo ibere mu mahanga ! Muri make, DIRHI ni igitekerezo cyiza kidateze gushyirwa mu bikorwa!

 

Ku ruhande rw’Ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi, nabo igitekerezo cy’Inama Rukokoma bumvise akamaro kacyo kare, ndetse bayishyira no mu Itegekonshinga !  Niyo mpamvu buri mwaka bakora icyo bise “Inama y'Igihugu y’umushyikirano” nk'uko iteganywa n'Itegekonshinga ryo mu 2003, mu ngingo yaryo y'168 (Ivugururwa no 2 ryo ku 08/12/2005) Mu by’ukuri uwayitekereje yifuzaga ikintu kijya kumera nka Rukokoma. Gusa iyo nama y’umushyikirano yaje guhinduka nk’urubuga rwo gutambutsa amatangazo ya Leta gusa, igirwa n’icyanzu cyo kwikorera tourisme ku Banyarwanda babishaka bamaze igihe hanze y'igihugu ! Muri iyo nama imaze gutumizwa icuro 9 zose, ibibazo bihangayikishije Abanyarwanda ntibivugwa, buri wese mu batumiwe baturutse hanze arabitsinda kugira ngo arebe ko yakwivana i Kigali amahoro! Muri iyo nama Leta ya Paul Kagame yishimira kwivuga ibigwi gusa…Inkomamashyi nazo zikarushanwa kwibonekeza no gutera icyotezo abategetsi b’u Rwanda, bikarangira bityo; amafaranga y’igihugu atagira ingano yakoreshejwe mu gutegura iryo kinamico agasa n’asutswe mu ngarani, Abanyarwanda nabo bakikomereza ubuzima bw’ibibazo…nk’aho ntacyabaye ! Inama nk’iyo ntawayitegaho umuti, kereka ihindutse, igategurwa ukundi, ikayoborwa n’Abanyarwanda baturutse mu nzego zinyuranye kandi batabogamiye ku butegetsi buriho, igahabwa inshingano zifatika kandi zisobanutse, ikongererwa ububasha (ikagirwa Constituante)...  icyo gihe yakwitwa Rukokoma, igasobanura byinshi koko.

 

Inama Rukokoma, ni INAMA IDASANZWE yahuza abahagarariye ibyiciro byose by’abenegihugu: imitwe yose ya politiki ikorera mu gihugu n’ikorera mu buhungiro,  société civile, ingabo z’igihugu, abanyamadini, urubyiruko, abari n’abategarugori….abagororwa bakaganira ku bibazo byose bibangamiye imibanire y’Abanyarwanda (le vivre ensemble) kandi bakanashakira hamwe ibisubizo bikwiye kandi biramba.

 

Mu bibazo byaganirwaho:

 

(1)Hari ikibazo cy’ingutu cyo kwikubira ubutegetsi, bwakomeje kwiharirwa n’udutsiko dukorera inyungu zatwo gusa, hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere.


(2)Ikibazo cyo kwikubira umutungo w’igihugu, bake bakabaho mu murengwe abenshi  bicwa n’inzira kandi aribo bakora.

 

(3)Hari ikibazo cyo gushaka inzira yo guca burundu ubwicanyi bwaranze Abanyarwanda: 1959, 1973, 1990,1994- kubera impamvu zo kurwanira ubutegetsi cyangwa kwangwa agasuzuguro.

 

(4)Ikibazo kirebana na jenoside n’ingaruka ifite ku mibanire y’Abanyarwanda kimwe n’uburyo itakomeza kugirwa igikoresho cy'abashinzwe ubuyobozi bw’igihugu.

 

(5)Ikibazo kirebana n’amoko [identité/identity] mu Rwanda, kigashakirwa umuti, aho gukomeza kugihisha no kuzinzika akarengane gakomeye kagikomokaho n’impaka gikomeje gukurura mu Banyarwanda.

 

(6)Ikibazo cy’uruhare rw’abasilikari muri politiki.


(7)Ikibazo cy'Ababaye abakuru b'igihugu badahabwa agaciro n'icyubahiro bakwiye.


N’ibindi…


Mu bisubizo byanononsorwa

 

(1)Gutegura itegeko nshinga Abanyarwanda bose bibonamo, hakigwa uko abenegihugu bose  bahagararirwa mu butegetsi, nta gice na kimwe kiryamiwe cyangwa cyibagiranye.


(2)Gushaka uburyo hashyirwaho inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zishingiye ku matwara ya demokarasi, abaturage bagasubizwa ijambo, bakagira uruhare rugaragara mu kwishyiriraho ababayobora.


(3)Gushaka inzira zo gusaranganya ibyiza by’igihugu bikagera ku benegihugu bose, binyuze mu nzira y’imishinga  isaranganywa uturere twose, imishahara ikwiye (salaires jutses)  ku bakozi bose ba Leta, imfashanyo zihabwa abatishoboye bose nta kwikanyiza, serivise zihabwa Abenegihugu bose nta vangura,…


(4)Kumvikana ku mateka agomba kwigishwa urubyiruko


(5)Guha RUGARI abakoreye Abanyarwanda ibyaha bikomeye BAKAVUGA BYOSE UKO BYAGENZE.

 

Iyi ngingo ya gatanu niyo fondasiyo ya byose :

 

*Ba bandi babaye ibyamamare mu kwica rubanda, bagomba kuza bakabisobanurira muri Rukokoma.

 

*Abasahuye umutungo rusange bazaze babisobanure.

 

*Abashinjwa ko bagambaniye igihugu, barimo abatanze Byumba…bazaze babisobanurire muri Rukokoma.

 

Rukokoma iramutse iteranye, Abanyarwanda basuzuma ibyo byose, abasaba imbabazi bakazihabwa, bagahabwa "ABSOLUTION" , bagasubira mu buzima busanzwe, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Abanze kwitabira uwo mwitozo mutagatifu kandi barahemutse bafatwa bagashyikirizwa inkiko, bagahanwa hakurikijwe amategeko.

 

Muri iki gihe, Inama Rukokoma irakenewe kurusha uko  yari ikenewe mu 1991. Koko rero nyuma y’iyo taliki, mu Rwanda habaye amahano arenze ukwemera arimo Jenoside, ubwicanyi ndengakamere, igihombo gikabije cy’imitungo rusange n'iy’abantu ku giti cyabo…. Imitima ya benshi mu Banyarwanda yashenguwe n’agahinda , umujinya n’ipfunwe birenze igipimo. Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwagombye kwemera inama Rukokoma nta mananiza kubera ko ntayindi nzira y’amahoro bufite yo kuramira u Rwanda no gutanga ituze mu Banyarwanda.  Ni byo rwose Inama Rukokoma ikwiye kuba. Igihe kirageze.

 

 

II.”Abatutsi ni Abanyarwanda, kandi ni Abavandimwe bacu”

 

Ikindi gitekerezo, cyari intagereranywa ariko ubu ba Karahanyuze badashishoza bakaba baragihinduye iciro ry’imigani, ni iki ngiki: Mu gihe Abanyarwanda benshi bacengezwagamo ko INKOTANYI zo 1990-.. zifite imirizo n’amatwi atendera, ko atari abantu ahubwo ari IMIHIRIMBIRI misa….Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu ni we wenyine watinyutse, avugisha ukuri yashoboraga kumenera amaraso ye, ati ”Abatutsi si Inyangarwanda,  ni abavandimwe bacu;  Inkotanyi ni Abanyarwanda nka twe, dushobora gushyikirana”.

 

Koko rero iki gitekerezo cyari nka Bombe atomique muri icyo gihe. N’ubwo cyakiriwe nabi na bamwe mu bari ku butegetsi, ntibibuza ko  cyari ukuri kuzima. Kuba Inkotanyi zo zari zifite indimi ebyiri, bikaza kugaragara ko Demokarasi zasezeranyaga  Abanyarwanda  yari ibinyoma gusa, nta wundi wabibazwa uretse abayobozi ba FPR. Kuba bari bafite gahunda yo kwifatira ubutegetsi bwose bonyine,  bagasinya Amasezerano ya Arusha mu buryo bwa nyirarureshwa kandi nyamara bari bategura intambara ya rurangiza, nta wundi wabisobanurira Abanyarwanda utari FPR : Abayobozi bayo bagomba kuzasabwa ibisobanuro muri Rukokoma.

 

Abashinja Faustin Twagiramungu kugambana bahereye kuri buriya butwari yagize bwo kwerekana ko Abatutsi nabo ari abavandimwe bafite uburenganzira nk’ubwabandi benegihugu bose, ni babandi  badatekereza cyane bakomeje kwibwira ko u Rwanda ari igihugu icy’Abahutu bonyine, kandi imyumire nk’iyo aho yatugejeje twarahabonye ! Ntawakwifuza kuhasubira.

 

Muri iki gihe, Faustin Twagiramungu cyangwa  « Les  Rukokomistes » bakwiye kongera gutinyuka bagafata indangururamajwi, bakavuga cyane badakebaguzwa,  bakabwira FPR iri ku butegetsi  n’ Abatutsi b’Abanyarwanda ko n’“ABAHUTU atari Ibikeri, Ingagi, Ibipinga, ko bose atari Abajenosideri… ko ari ABAVANDIMWE N’ABANYARWANDA BUZUYE NK’ABATUTSI n'ABATWA”. Ntibakwiye kurenganywa no kuvangurwa nk'aho ari abenegihugu  badashyitse (citoyens de seconde zone). Abishoye mu bwicanyi na jenoside bakwiye kubibazwa ku giti cyabo ariko ibyaha byabo ntibigomba kugerekwa nkana ku bwoko bwose.

 

Uko mbinona, iki nicyo gitekerezo-shingiro cya politiki kigomba kubanza kwakirwa na bose (préalabre) kugira ngo n’Inama Rukokoma ibe yagira ishingiro n’injyana.Ntawe uganira n'umusuzugura.

 

Umwanzuro

 

Abataga igihe cyabo bahimbahimba icyaha kidafite ireme cyo gukorana na Rukokoma cyangwa kugira ibitekerezo bya Twagiramungu nibakureyo amaso. Icyo dukeneye muri iki gihe ni politiki ishingiye ku bitekerezo by’umwimerere bishyigikira indangagaciro nzima zigamije kubanisha Abanyarwanda mu mahoro nko kuvugisha ukuri, ubwisanzure kuri buri wese, ubutabera, demokarasi, gusaranganya ibyiza by’igihugu,etc.

 

Naho gucuruza inkovu z’imiringa, impuha cyangwa urusaku rw’imbunda, gukangisha ubwicanyi buri mu nsi,...  ubwabyo si umushinga wa politiki! Urwo rusaku tumaze imyaka myinshi twiruka inyuma rumaze kutumena amatwi bihagije, ndahamya ko atari benshi bagikeneye kurwumva.

 

Politiki si ibintu byo gukina, politiki mbi yaratwishe, iradupfakaza, itugira impfubyi, idusenyeraho igihugu. Birakwiye ko abashoboye gutekereza no kurema INDI NZIRA nzima, itari iyo tumenyereye yo kumena amaraso,  bareka gukomeza kuba indorerezi ahubwo bakajya ahabona, bagahabwa ijambo, bakagaragaza ibitekerezo byabo bizima, bigahugura Abanyarwanda.

 

Niba intambara zitangirira mu mitwe y’abantu, aho niho nyine hakwiye gushingwa ibirindiro by’abaharanira amahoro ! 

 

“Les guerres prenant naissance dans l’esprit des hommes, c’est dans l’esprit des hommes qu’il faut élever les défenses de la paix”(Préambule de l’UNESCO)

 

Amahoro n'Ubwisanzure kuri buri wese.

 

Padiri Thomas Nahimana.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
<br /> Une manifestation est prévue<br /> samedi 2 juin dans la capitale congolaise, Kinshasa à l’initiative d’une partie de l’opposition et de la société civile visant à dénoncer la guerre dans le Nord et le Sud-Kivu,<br /> rapporte RFI. L’opposition pointe aussi du doigt<br /> l’implication de combattants rwandais dans ces conflits. « Ca fait plus de treize ans que le Rwanda occupe l’est du Congo. Et l’exemple de Charles Taylor, ancien président du Liberia, en<br /> Sierra Leone, doit bien nous inspirer aujourd’hui et inspirer le Rwanda », a ainsi déclaré un parlementaire de l’opposition, Clément Kanku.<br />
Répondre