Speciose Mujawayezu yahuje Leta y’u Rwanda na FDLR. Ni gute yashinja Ingabire gukorana na FDLR kandi Leta isanzwe ivugana na FDLR?
Speciose Mujawayezu, arashinja Madame Victoire Ingabire, Perezida w’ishaka FDU-Inkingi ko ngo: yohererezaga amafaranga uwitwa Uwumeremyi Vital mu gutera inkunga FDU Inkingi, ko Uwumuremyi Vital ayo mafranga ngo yayashyikirizaga Ingabire Victoire, maze Victoire Ingabire nawe ngo akayoherereza FDLR. Ntagarukiraho anavuga ko umugabo we Claudien Ndagijimana, wahoze ari umusirikare mu Nzirabwoba (FAR) ngo Leta y’u Rwanda yashatse kumwica kubera ko ngo yanze kuyikorera!
Tukimara kumva izo nkuru twagerageje gukora iperereza kuri iki kibazo. Twasanze ibyo uyu mudamu Speciose Mujawayezu avuga ari ibinyoma ahubwo we n’umugabo we bakorana na Leta y’u Rwanda.
Imikoranire ya Speciose Mujawayezu na Leta y’u Rwanda yatangiye hagati ya 1999 na 2000. Icyo gihe Speciose Mujawayezu yavuye mu gihugu cya Zambia aho yari yarahungiye ari kumwe n’abana be 2, umuhungu n’umukobwa yerekeza muri Afrika y’Epfo. Yashakaga gufata indege ijya i Burayi akoresheje Passport ya Afrika y’Epfo itari iye yari yatijwe n’undi muntu, ariko ntibyagenze neza yafatiwe ku kibuga kubera kutamenya ururimi, asubizwa inyuma. Uwo mugore wari umwohereje akora ibishoboka byose atanga amafranga ararekurwa.
Speciose Mujawayezu yaje guhura n’umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo aramufasha aramucumbikira we n’abana be babiri.
Uwo munyarwanda yaje kumuhuza n’uwari umukuru w’abanyarwanda muri Afrika y’Epfo witwaga Rutagengwa Emile, nawe amuhuza na Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ndetse agera aho abonana n’uwari Ambassadeur w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo Colonel Dr Joseph Karemera kuko yari yababwiye ko umugabo we afite amakuru menshi kuri FDLR. Emile Rutagengwa yari Major mu ngabo za APR ariko akaba n’umunyeshuri woherejwe na Leta y’u Rwanda kwiga muri Afrika y’Epfo ndetse akabivanga n’ubutasi.
Emile Rutagengwa ntabwo yatinyaga kujya gusabana n’impunzi cyane cyane izahunze muri 1994, ariko byumwihariko izabaga zaraturutse muri Congo zigahungira muri Afrika y’Epfo nyuma, kandi abandi bakozi ba ambassade y’u Rwanda i Pretoria barazigenderaga kure! Emile Rutagengwa rero yarazifashije cyane aziha amapassports n’ubundi bufasha byatumye impunzi zimwizera ku buryo ashobora kuba yarazikuragamo amakuru menshi, yaje gupfa agonzwe n’imodoka muri quartier ya Braamfontein yiganjemo abanyeshuri benshi.
Ambassade y’u Rwanda iciye kuri Emile Rutagemgwa yemereye kurihira inzu yo kubamo Speciose Mujawayezu kugirango abafashe kuyihuza n’umugabo we Claudien Ndagijimana wari ufite amakuru menshi kuri FDLR.
Uwo Emile Rutagengwa yagiye no muri Zambia abifashijwemo na Claudien Ndagijimana umugabo wa Speciose Mujawayezu ahura na bamwe mu banyarwanda bahaba.
Uyu mugabo Claudien Ndagijimana kubera ko yari yarabaye mu Nzirabwoba (FAR) yari aziranye n’abantu bakomeye muri FDLR ku buryo n’amakuru hafi ya yose yo ku rugamba n’imikorere ya FDLR yari ayazi.
Ubwo Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaje gukura Claudien Ndagijimana muri Zambia imuzana i Pretoria muri Afrika y’Epfo ndetse imukodeshereza inzu. Amasezerano yo gukodesha iyo nzu yashyizweho umukono na Emile Rutagengwa.
Leta y’u Rwanda imaze kubonana n’abantu bamwe na bamwe bo muri FDLR biturutse kuri Claudien Ndagijimana, bagatangira imishyikirano ndetse bakanayiha amakuru menshi, Leta y’u Rwanda yahise itera utwatsi Claudien Ndagijiman n’umugore we ndetse ntibakomeza no kubarihira inzu. Iyo mishyikirano yatumye abantu benshi bari muri FDLR batahuka mu Rwanda ndetse na FDLR itangira gucika intege.
Claudien Ndagijimana yatangiye kurakara ndetse ajya muri komite yavugiraga impunzi, Leta y’u Rwanda yatangiye kubona ko ashobora kuzayivamo akanavuga amabanga yayo na bamwe mu bari muri FDLR. Bivugwa ko Leta y’u Rwanda yamuteje abantu baramurasa ariko baramuhusha. Yahise yitabaza HCR niyo yamufashije kugera mu Buhorandi we n’umuryango we.
Ikindi giteye urujijo ni urupfu rudasobanutse rwa Emile Rutagengwa wari waragize uruhare runini muri iki gikorwa. Yapfuye ahaga mu 2003 avuye mu matora yo Mu Rwanda, ni no muri ibyo bihe ba Paul Rwarakabije n’abandi batangiye gutahuka!
Abantu benshi bibeshye ko Leta y’u Rwanda yashakaga kwica Claudien Ndagijimana kuko yari umu EX-FAR, ariko ntawigeze akeka ko Leta y’u Rwanda yashakaga kumwivugana kuko yari azi amabanga menshi hagati ya Leta y’u Rwanda n’abakoranaga nayo muri FDLR.
Rero iyo Leta y’u Rwanda ihora irega abantu gukorana na FDLR, biba bisekeje mu gihe nayo igirana na FDLR imishyikirano rwihishwa, ahubwo igafata abantu b’inzira karengane nka Madame Victoire Ingabire ikabashinja ibinyoma ikoresheje abantu bayo basanzwe bayikorera kuva kera.
Kuba Speciose Mujawayezu yarashinje Madame Victoire Ingabire, nyuma akongeraho ko ngo Leta y’u Rwanda yashatse kumwicira umugabo, bigaragaza ko ari ukuyobya uburari ngo hatagira ukeka ko Leta y’u Rwanda yihishe inyuma y’ubwo buhamya bwa Speciose Mujawayezu. Bishoboke ko Speciose Mujawamariya yahawe ikindi kiraka na Leta y’u Rwanda.
Ruben Barugahare
Rwiza News