SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 17/07/2013

Publié le par veritas

http://www.groupelavenir.cd/local/cache-vignettes/L325xH181/arton51760-c05b5.jpgNi ngombwa gusura cyangwa gufungura incuro nyinshi iyi paji kuko turagenda dushyiraho incamake y'amakuru ajyanye n'intambara muri Congo uko arajya atugeraho uyu munsi, dukurikije amasaha twayaboneyeho!

12H47: Imirwana y'ejo kuwa kabiri yahuje ingabo za Congo na M23 yarangiye ihitanye abantu n'ibintu bitabarika, ingabo za Congo zishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 51, hafashwe umusilikare umwe ufite ipeti rya Kapiteni yakomeretse, mu bishwe hagaragayemo imirambo 15 y'abarwanyi ba M23 bafite imyenda ya gisilikare y'ingabo z'u Rwanda bishoboka kuba ari abasilikare b'u Rwanda RDF bagiye gutera inkunga M23.Ingabo za Congo zafashe uduce turenga 5 twagenzurwaga na M23. Mu mirwano y'ejo abaturage ntabwo bahunze ahubwo bagendaga bakurikiye kurugamba ingabo za Congo bazivugiriza amashyi n'impundu! Byabaye ngombwa ko ingabo za ONU ziri muri Congo zihagarika igikorwa k'ingabo za Congo cyo gukurikirana abarwanyi ba M23 kuko bari bamaze gushyira mu maboko y'ingabo za ONU uduce 2 bagenzuraga , ingabo za ONU zikaba zishaka ko amasezerano yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba ariyo agomba gukurikizwa aho gushyira imbere intambara; icyo gikorwa cy'ingabo za ONU cyo guhagarika ingabo za Congo cyarakaje abaturage! (Kanda aha usome amakuru yose arambuye).

13H10:Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yandikiye umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon ibaruwa ku italiki ya 08/07/2013 nk'uko bitangazwa na RFI; muri iyo baruwa Madame Mushikiwabo ararega umutwe w'ingabo za loni ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo (FIB) kuba ufitanye ubushuti budasanzwe n'umutwe wa FDLR, kuburyo FIB yagiranye ibiganiro na FDLR ku ngamba no kuri gahunda z'imirwano (! Ibi birego by'u Rwanda byiyongereye kubyo ruherutse kurega ingabo za Congo ko zifatanya na FDLR . (Kana aha usome inkuru irambuye).

13H55: Agasozi ka Mutaho kagenzurwaga na M23 kafashwe n'ingabo za Congo, ubu FARDC yagashyize mu maboko ya Munsco bakaba bagacunga bombi kuko kugira ibirindiro kuri ako gasozi bituma ugenzura umujyi wa Goma wose  utawukojejemo ikirenge! Kanda aha urebe uko ako gasozi kagenzurwa n'ingabo za Kongo gahanamiye Goma cyane!

14H10: Amakuru dukesha ingabo za Congo, iza ONU n'abaganga b'ibitaro by'i Goma ni uko hari umusilikare w'ingabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Colonel wakomerekeye mu mirwano y'ejo kuwa kabiri arwanira umutwe wa M23 ubu akaba amaze kwitaba Imana mu bitaro by'i Goma nk'uko umwe mu bakozi b'ibitaro abitumenyesheje naho undi musilikare mukuru w'ingabo z'u Rwanda nawe ufite ipeti rya Capitaine ejo wafatiwe ku rugamba yakomeretse , ubu bari gutegura kumwohereza i Kinshasa kubera amakuru menshi afite yerekeranye n'inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 mu mirwano!

http://www.tv5.org/TV5Site/info/afp/francais/special/afrique/93cc87af570340d504ea250a85fff2a3767e49bf.jpg
15H35: Nyuma y'agahenge kabonetse mu masaha ya mbere ya saa sita , muri aya ma saha ya nyuma ya saa sita imirwano iratangiye, itangijwe n'ingabo za Congo zitangiye gusuka ibisasu bikomeye biri ku birindiro bya M23 biri ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma biri mu Kibati na Kanyarucinya. Umuvugizi w'ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli ejo kuwa kabiri yatangaje ko bagomba gusenya umutwe wa M23 byanze bikunze,umusilikare w'ingabo za Congo ufite ipeti rya Major yatangarije ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP ko ubu hari abasilikare benshi ba Congo baturutse mu burengerazuba baje kongerera ingufu abari kurugamba mu rwego rwo kurwanya bikomeye M23!
Umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa nawe yemeje ko ingabo za Congo zatangiye kubarasaho muri aya masaha ya nyuma ya saa sita , yavuze ko M23 idashobora gusubiza ibyo bitero bitewe ni uko biri kubera hafi y'inkambi y'impunzi n'ikigo cy'ingabo za Loni, bakaba bafite impungenge ko basubije ingabo za Congo, ingabo za ONU zahita zibarwanya! M23 ngo irakomeza kwihangana ntirwane ngo kuko yizeye ko igisubizo kizava mu mishyikirano nk'uko byemejwe n'amasezerano y'Addis Abeba yo kuwa 24/02/2013; amakuru atangwa n'igisilikare cy'ibihugu by'iburayi aremeza ko umutwe wa M23 uri mu bibazo bikomeye kurugamba kuko wabuze uburyo abasilikare bawo bagemurirwa amasasu! Aya makuru turayakesha television mpuzamahanga y'abafaransa TV5 Monde( Kanda aha usome iyi nkuru kuburyo burambuye).

20H40: Amakuru atangwa na BBC mu rurimi rw'igifaransa aravuga ko M23 yagaragaje intege nke cyane kurugamba ariko ikaba yashoboye kurasa ibisasu 4 biremereye ku kigo cy'ingabo za ONU kiri ahantu hitwa Minigi, ibyo bisasu nta muntu byahitanye cyangwa ngo bigire icyo byangiza. Ingabo za ONU muri Congo ziremeza ko ingabo za Congo zashoboye kwigarurira neza uduce twa Kanyarucinya na Munigi; ingabo za loni kandi zirabeshyuza ibirego by'u Rwanda ko izo ngabo zarashe mu Rwanda ahubwo ikaba ihamagarira icyo gihugu kujya mu ngabo zishinzwe kugenzura umupaka kuko u Rwanda narwo rufitemo abaruhagarariye! Amakuru dukesha ikinyamakuru kibogamiye kuri leta y'u Rwanda igihe.com aravugako ingabo za Congo FARDC  zafashijwe n'ingabo za Brigade ya FDLR ifite ibirindiro mu birunga mu kurwanya umutwe wa M23.

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/07/IMG-20130717-WA0002.jpg21H55: Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke cyandikirwa mu Rwanda aravuga ko abatuge  ku Gisenyi batangiye guhunga,iyo nkuru igira iti "Maisha Patrick umunyamakuru w’Umuseke ubu uri mu murenge wa Cyanzarwe aravuga ko kuri uyu mugoroba amasasu menshi cyane ari kumvikana bugufi cyane bw’umupaka w’u Rwanda na Congo mu duce tw’amajyaruguru ya Rubavu. Ku mugoroba ayo masasu yatangiye kugwa ku butaka bw’u Rwanda byatumye abaturage batangira kuva mu byabo." (Kanda aha usome inkuru irambuye).

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

ESE ABANYARWANDA TUZABA IBITAMBO UBUZIRAHEREZO???  ABATUTSI barimbuwe n’INTERAHAMWE PRO-HUTU izuba riva. ABAHUTU barimburwa n’INKOTANYI PRO-TUTSI za RPF/FPR muburyo buhishe bwizwe cyane!!! URUBYIRUKO
RW’ABANYARWANDA rwicirwa muri  CONGO buri munsi muri M23 na FDRL. NI RYARI GUTAMBA IKIREMWA-MUNTU MU RWANDA BIZAHAGARA??? Leta ya RPF ya President
PAUL KAGAME niyo ifite umuti w’iki kibazo.

Jean Musafiri.

Répondre
O
komerezaho wowe gusa wirinde amarangamutima
Répondre