Rwanda-RDC: Ingabo za Kagame RDF zigaruriye ku ngufu ubutaka bwa Congo bituma abaturage bakora imyigaragambyo !

Publié le par veritas

http://www.congoindependant.com/Rwandais.jpgIkinyamakuru «Xinhua» cyo mu gihugu cy’Ubushinwa kiratangaza ko abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta yo mu gihugu cya Congo bashinja ingabo za leta  y’u Rwanda kuba zarigaruriye ku ngufu ubutaka bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikaba zarafashe ubutaka bungana na metero 500 zo mu karere ka Mohambi muri Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ingabo za Paul Kagame zikaba zimaze amezi 3 zigaruriye ubwo butaka ku ngufu !

 

Ejo kuwa gatatu taliki ya 22/01/2014 nibwo umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Nyiragongo Bwana Jean – Claude Mambo Kawaya yatangarije abanyamakuru ko abaturage batuye akarere ka Mohambi gaherereye muri Nyiragongo bisutse mu mihanda kuri uyu wa gatatu taliki ya 22/01/2014 , abo baturage bakaba barigaragambije bamagana ingabo z’u Rwanda zafashe ubutaka bwabo, zikaba zibumaranye amezi atatu !

 

Uwo muyobozi w’imiryango itabogamiye kuri leta yasobanuye ko intumwa z’intara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CIRGL) baje kureba icyo gikorwa cy’urugomo ingabo z’u Rwanda ziri gukorera ku butaka bwa Congo, izo ntumwa ziboneye ubwazo ko ingabo z’u Rwanda zigaruriye ku ngufu ubutaka bwa Congo !

 

Bwana Mambo arasanga ikibazo cyo kubahiriza urubibi rutandukanya u Rwanda na Congo kitoroshye kuburyo we asaba ko hagomba gushyirwaho kuburyo bwihutirwa akanama gahuriweho na leta y’u Rwanda, iya Congo, iy’ibihugu bigize umuryango wa CIRGL ndetse n’abantu bakuze bo muri ako karere bagakemura icyo kibazo mu maguru mashya kitarafata intera y’intambara hagati y’ibihugu byombi.


Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ingabo za Paul Kagame ngo ziyongereyeho metero 200 kuzo zari zisanzwe zifite , abaturage bakaba basanga ikibazo cy’urugomo rw’ingabo za Kagame kiri gufata indi ntera , gusa amakuru veritasinfo ikura mu nzego z’ingabo za Paul Kagame ni uko ubu u Rwanda rwitegura kugaba igitero gikomeye cya gisilikare muri Congo rwitwaje ko rugiye guhiga FDLR itaragira imbaraga za politiki kuko Kagame asanga natinda gato ikibazo cya gisilikare cya FDLR kizahinduka politiki kandi akaba atakiva imbere !

 

Burya biroroha gutangira intambara ariko bikagora cyane kumenya uko izarangira , hari igihe Kagame yakwibwira ko kurwana aribyo byamworohereza ibibazo nyamara bishobora kumubera nka k’agati umanika wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka !

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article