Rwanda : Ni ubuhanuzi buri gusohora? Ngo Paul Kagame afite umwanya wa mbere ku isi mubakuru b'ibihugu binjiza umutungo mwinshi muri uyu mwaka w'2013!

Publié le par veritas

http://img.over-blog.com/600x212/4/07/34/76/Photos-blog/Kagame-riche-la-population-meurtrie.jpgEse ni ubuhanuzi bwavuzwe burimo busohora ? umwe mubahanuzi bahanuriye u Rwanda yavuze ko ruzategekwa na Rwabujindiri rurya ntiruhage, muri icyo gihe inzara ikazaba ica ibintu mu gihugu, hakagaragara umwiryane no kwishishanya mu bana b’u Rwanda… ubu abanyarwanda barakubitira abana kuryama kubera inzara, abanyeshuri basigaye barwara bwaki kubera kurya nabi, abaturage basigaye bakubitwa kubera ko babuze amafaranga yo kugura ubwishingizi bw’ubuzima … ariko hejuru y’ibyo byose umukuru w’icyo gihugu niwe ufite umutungo mwinshi mu bakuru b’ibihugu byose bituye isi harimo n’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi !

Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri Paul Kagame kubyerekeranye na politiki kuko warangiye kandi ugatangira ari kuri liste yaba Ruharwa mubakuru b’ibihugu bishe abantu benshi kandi bakomeje guteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, uyu mwaka wafatiwemo ibyemezo byahahamuye Kagame ubwo ibihugu bikomeye by’i Burayi byamufatiraga ibyemezo byo guhagarika inkunga y’amafaranga byashyiraga mu ngengo y’imali ya leta ye kubera urugomo rw’intambara ahoza kuri Congo, aho yahimbye umutwe wa M23 ugiye kumarira ku icumu abanyarwanda n’abacongomani batuye Kivu y’amajyaruguru.

N’ubwo isura ya Kagame yahindanye cyane mu mahanga, Paul Kagame n’abakunzi be bakomeje kwishimira umwanya ukomeye afite wo kuba ISIHA RUSAHUZI ya mbere ku isi ! Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Amerika cyitwa « people With Money » cyasohotse kuwa gatatu taliki ya 24 Mata 2013, Kagame Paul akomeje guhozwa agahinda afite n’umurundo w’amafaranga yibitseho ; Kagame Paul ufite imyaka 55 y’amavuko ,ubu niwe mukuru w’igihugu ku isi yose wihemba umushahara mu nini kurusha abandi bakuru b’ibihugu byose muri uyu mwaka w’2013 aho umutungo we ungana na miliyoni 96 z’amayero bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 79.630.828.800Frw !

Mu mwaka w’2010, ubwo yakoraga ikinamico ry’amatora , agashyira madame victoire Ingabire mu gihome kimwe n’abandi banyepolitiki, Kagame Paul yari afite impungenge z’uko umutungo we utari mwinshi cyane, guhera uwo mwaka ubu akaba yarongereye umutungo we kuburyo budasanzwe, nk’uko icyo kinyamakuru kibitangaza ,hagati ya Gicurasi 2012 na Gicurasi 2013 niho Paul Kagame yabonye ziriya miliyoni 96 z’amayero, umutungo we ukaba wariyongereyeho miliyoni 60 z’amayero ugereranyije n’umwaka wabanjirije uyu, akaba aribyo bitumye muri iki gihe Kagame Paul afite morale nyinshi ! Perezida w’Ubufaransa François Hollande, ahembwa amayero 132000 ku mwaka,mu gihe Paul Kagame we yinjiza miliyoni 96 z’amayero ku mwaka, umutungo wa Paul Kagame ku mwaka ukaba ukubye incuro 727 umutungo wa Perezida w’Ubufaransa ku mwaka!!

Kagame Paul akura uwo mutungo he ?

Nk’uko ikinyamakuru “People with money” kibitangaza, uwo mutungo wose Kagame Paul yinjiza ku mwaka ubarwa haherewe ku mushahara ahabwa,ariko Kagame akaba abona andi mafaranga kuburyo butandukanye n’ubwabandi bakuru b’ibihugu nk’amafaranga aturuka ku matangazo (publicité) yikoreshereza ubwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bwe.

Kagame niwe mukuru w’igihugu ucuruza cyane , ibikorwa by’ubucuruzi bwe bibarirwa mu mamiliyoni 275 y’amayero, Paul Kagame akaba akura n’inyungu nyinshi mubucuruzi bw’imigabane ( bourses), ubukode bw’amazu n’inyungu z’ubucuzi bwa CoverGil (amavuta y’ubwiza); amafaranga ava muri resitora za Kagame ziri mu mujyi wa Kigali (nka resitora l’gros Paul), Kagame afite ikipe y’umupira w’amaguru ya Tambwe, akagira iduka ricuruza imyenda y’abasore n’inkumi igezweho ryiswe “Kagame seduction” n’iduka ricuruza umubavu ryitwa “L’eau de Paul”; ibyo byose akaba aribyo bimwinjiriza uriya mutungo.

Kubera umunezero Jeannette Kagame aratwite!

http://www.inyenyerinews.org/wp-content/uploads/2012/03/MmeKagame.jpgKubera uwo munezero w’ubukungu bukomeje kwiyongera abanyarwanda bicwa n’inzara naho abagabo bagakonwa; Paul Kagame we akomeje kubyara! Kuri uyu wa kabili amakuru yanyuze kurubuga rwa internet rwa twitter yerekana ifoto ya Madame Jeannette Kagame atwite. Ubwo Kagame yarimo asangira n’umufasha we ku meza kuri uwo wa Kabiri, abantu babonye umugore we atwite , ndetse Jeannette Kagame akaba yaranze gufata ikirahuri cya divayi kuko inzoga ibujijwe kubabyeyi utwite ahubwo afata ikirahure cy’amazi.

Ntawamenya niba Jeannette Kagame atwite koko cyangwa se niba ari ukwijuta , gusa umwe mubamurinda wabajijwe icyo kibazo yasubije ko ntacyo ashobora gutangaza kubuzima bwite bw’umufasha w’umukuru w’igihugu! N’ubwo ariko umunezero w’ubukungu ukomeje kunezeza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda; ibihuha bijyanye n’amaherezo y’ubuzima bwe n’umuryango we bikomeje kumuhungabanya! Kuri 21 mata 2013 nyuma ya saa sita hatambukijwe igihuha kuri interineti kivuga ko Paul Kagame yitabye Imana !! Gusa rero inshuti ze za hafi zikaba zarahise zibeshyuza icyo gihuha cyari kije guhungabanya umunezero w’abinezeza mu byiza bya rubanda !

N’ubwo bwose ariko aba ari igihuha , inkuru nk’izo ziba zica amarenga , zikerekana ko ubutunzi bw’isi ntawe uburya ngo aburangize, ko umuntu aburundarunda amaherezo akazabusiga , ahubwo abazi gukurikirana umutungo nk’uwo w’igihugu wihariwe n’umuntu umwe bagomba gushyigikirwa kugira ngo igihe Isiha Rusahuzi izaba itakiri kuri iyi si uwo mutungo uzagarurwe mu isanduku ya leta!

Ubwanditsi!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Murwanda namahor masa,amagambo mwirirwa m wandika twebwe abali mugihugu bitwereka ko nta mahoro mwifuriza igihugu.uko mwagisize siko kiri mwasize mwishe abana burwanda.ark mbambona mutaranyuzwe gusa ntaho wamenera uteranya abanya rwanda kuko baz indanga gaciro zumuco nyarwanda na kirazira.ahubwo ni mutate mumahoro aho kugwa ishyanga.umunyarwanda ni umuhanga,yagizati:"Ubwiruwumva ntavunika".utahe cg x ubireka nawe urabizi ko wibeshya nizo ntekerezo zawe.
Répondre
C
Ntawabareganya niko mwarezwe gusa murigukomeza gutanga uburere bubi erega ukuri kuratinda ariko ntiguhera muzageza naho muvuza induru kdi ababumva nabo mwotse ibere rimwe uyumwanya ufata utekereza ukandika ibihuje nimyumvere ufite. iyo uba uri mu Rwanda warikujya myitorero ikigishwa kirazira nindagagaciro za kinyarwanda kdi burya sibuno nta plani B mutezekugeraho Intore Izirusha intabwe President wacu haraho yatuvanye hari naho atuganisha kdi turabona
Répondre
D
Votre commentaire murabivuga kuko mutari mugihugu ni muze murebe uko yakize maze mubone kumugaya kuvuga birihuta ariko gukora bishobora bake so ntacyo atakoreye abanyarwanda cyeretse indashima
Répondre
T

muraho,ibyo muvuze koko mubihagazeho ko intore ibasumba ngo ifite business?muratubeshye.gusa muzaze mu Rwanda murebe iterambere tugezeho.mwaratakaye

Répondre
F

Yego sinavugira umuryuango wa Perezida Kagame ariko namwe hari aho mukabya ayo maduka muvuga mu mujyi wa Kigali hari aho ari koko ? Muturangire quartier natwe tube twayagana/

Namwe ntimugakabye kuko iyo muvuze ibintu nk'ibi nka jye mba mu mujyi wa Kigali ntabizi *wenda byaba bihari koko ariko ntabizi* ubutaha sinagira icyizere cy'ibyo mutangaza.

Ngayo nguko

Répondre