RWANDA: Muramu wa Gen Kabarebe, Col. Théogène Mudenge yagizwe umwere nyuma y’igihe afunze

Publié le par veritas

Col Mudenge 

Mu rubanza yari amaze iminsi aburana, Col Mudenge wayoboraga RURA, yaregwaga kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha ingufu ahabwa n’uko ari umusirikare akarenganya abaturage, harimo no gutunga imbunda umuturage, mu rwego rwo kumwambura ibye.

Abantu benshi bakaba bari bamaze iminsi bategereje urwo rubanza rwa Col Mudenge, dore ko ari muramu wa Gen Kabarebe, kandi uvugwaho kuba agifite imbaraga muri Leta ya Kagame. Akimara gufungwa abantu baka baribajije niba Gen Kabarebe atangiye kubura ubucuti kwa Kagame, ndetse abantu batangira gutegerezanya amatsiko uko uru rubanza ruzacibwa.
Urwo rubanza rwabereye mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo.

Muri ibyo yashinjwaga harimo kugumana imodoka itari iye, ubwambuzi bukoresheje ibikangisho by’akazi ke ka gisirikare, icyaha cy’ubwambuzi ngo bwakorewe ku isambu ye yororeramo (Farm), gukoresha imbunda ku muntu wari uhafite amatafari Ntirushwamaboko Concolde n’umushoferi Kayiranga Innocent, hakaba na Twagirayezu ukunze kwitwa Namunamu,  wabaruriwe isambu ye na Goboka bavuga ko ari ku nyungu rusange z’igihugu, ariko bikaba ngo byari ku nyungu za Col. Mudenge.
 
Nyuma y’igihe kirekire yari amaze afunze, ku wa 15/11/2010 mu masaha ya mu gitondo urukiko rwa gisirikare rwavuzwe haruguru, mu mwanzuro warwo,  rwasanze ngo nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatanze ku byaha byose bamurega.
 
Urwo rukiko rwavuze ko nta bushake Col Mudenge yagize mu kudasubiza imodoka, kuko n’iteka rya Perezida rigenga ibinyabiziga bya Leta ritashyiragamo iza gisirikare n’iza jandarumori (ubu yasimbuwe na polisi). Ntabwo Col Mudenge yari kuyigira iye, kabone n’iyo yaba yarayikoresheje mu mirimo ye bwite.

Ku byerekeranye no gukoresha ibikangisho ku bantu, urukiko rwavuze ko ababihamya ari abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bwa gisirikare kandi ari nabo bene gukorerwa icyo cyaha, bityo ubushinjacyaha bukaba butaragaragaje ibimenyetso bifatika byo kuba hari abo Col Mudenge yatunze imbunda, ndetse nta n’inabi urukiko rubona yo kwambura abantu ibyangombwa. Naho k’ubwambuzi bukoresheje ikiboko kuri Twagirayezu alias Namunamu, Col Mudenge yemeye ko yageze kwa Twagirayezu ariko yahakanye impapuro uyu avuga. Umutangabuhamya wabarebaga basohoka mu nzu, ngo nawe yabwiye urukiko ko atabonye Col Mudenge atunga Twagirayezu imbunda, ndetse urukiko rukaba rubona nta n’inyungu yari afite zo gutwara izo mpapuro.

Urukiko rwemeje ko Col Mudenge atsinze kuri byose, rutegeka ko ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa. Indishyi zisabwaga n’abahohotewe kimwe n’izo Col. Mudenge yasabaga, urukiko rwasanze nta shingiro zifite. Icyakora abamushinjaga bakaba baraciwe miriyoni ebyiri, bakazazigabana, zikishyurwa abunganiye Col  Mudenge. Twagirayezu yategetswe kuzaha Col Mudenge indishyi z’akababaro zigera kuri miriyoni eshatu, Ntirushwamaboko Concolde na Twagirayezu bakazafatanya no gutanga amagarama y’urukiko rungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongoitatu na bitandatu n’amafaranga mirongo itanu (36.050frw).  Bibukijwe ko kujurira ari iminsi 30.
 
K’urundi ruhande ariko abazi politiki ya Kagame ndetse bakaba banazi ko Col Mudenge ari muramu wa Gen Kabarebe, usanzwe uzwiho ububasha bukomeye mu butegetsi bw’u Rwanda, bacyemanga ikizwa ry’uru rubanza, kuko bavuga ko rwaba rwahengamye. Ikindi kandi bibaza n’ukuntu umuntu amara amezi angana kuriya, hanyuma akaza kugirwa umwere k’uburyo butunguranye, kandi hakavugwa ko ibirego byose nta shingiro byari bifite.
 
Andi makuru avuga ko aherutse gusabirwa imbabazi na bene wabo bakomeye mu butegetsi bwa Kagame, bityo ibyaha yashinjwaga akaba byahise bikurwaho kubera imbabazi yasabiwe n’abakuru, zigasimbura ubutabera, akenshi bukunzwe kurangwa n’ubushishozi nk’uko bimaze iminsi bivugwa n’abamwe mu bavugizi babo.

Ikindi kandi kibajije n’ukuntu umuntu agizwe umwere amaze amezi menshi afunze, mu gihe hari abandi bamaze amezi na none bafunze n’imiryango yabo itababona. Ibi bikaba bishimangira ikibazo u Rwanda rufite mu butabera, kuko usibye igihe umuntu amara afunze, hanyuma akaza kugaragara ko ari umwere n’ukuntu abandi bamara igihe kirekire bafunze kandi ntibasurwe, ndetse ntibagezwe n’imbere y’ubucamanza, bishimangira uburyo ubucamanza bw’u Rwanda butigenga,  ahubwo bukoreshwa na politiki.
 
Kugira ngo uhite ubona gihamya,  umva uko umuvugizi w’igisirikare yasobanuye ibijyanye n’inkuru n’ibyatangajwe kuri Gen Muhire.

 

Innocent

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article