Rwanda:Me NTAGANDA BERNARD arashima ibikorwa by’Imberakuri kandi akaba azizeza ko mu gihe azaba agiye hanze azazifasha urugamba !

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/ntaganda.jpgNyuma yuko umubyeyi wa perezida fondateri w’ishyaka PS Imberakuri yitabiye Imana ndetse n’umuvandimwe w’umuyobozi wungirije w’ishyaka ; Rigarutse kandi ku isurwa ry’imfungwa ryakozwe uyu munsi kuwa 10/01/2014 ishyaka PS Imberakuri riratangariza abanyarwanda by’umwihariko abaharanira impinduka ibi bikurikira.

 

Ishyaka ry’Imberakuri rirashimira abarwanashyaka baryo bose ndetse n’abaharanira impinduka y’amahoro baribaye hafi mu rupfu rw’umubyeyi w’umuyobozi w’ishyaka ndetse no mu rupfu rw’umuvandimwe w’umubozi w’ishyaka wungirije. Ibi byose byatweretse ko tutari twenyine ku rugamba nubwo hakiri benshi bigira ba ntibindeba mu gufatanya n’abandi mu byago.

 

Ishyaka PS Imberakuri kandi rifatanyije nabagize umuryango w’umuyobozi w’ishyaka Me NTAGANDA Bernard uyu munsi kuwa 10/01/2014 bagiye kumwihanganisha aho afungiye muri gereza ya Nyanza ndetse baboneraho n’umwanya wo gusura izindi mpirimbanyi za politiki zirimo umuyobozi wa PDP Imanzi bwana MUSHAYIDI Deo na Col HABIMANA Michel wahoze ari umuvugizi wa FDLR.

 

Mu magambo ye bwite umuyobozi w’ishyaka yishimiye abamusuye ndetse nuburyo abarwanashyaka b’ishyaka babaye hafi umuryango we mu gihe cy’urupfu rw’umubyeyi we,ati rwose uwasiga yasiga Imberakuri nkamwe kuko ntimwigeze muntererana kandi ibyo mwakoze bihesha ishema perezida wanyu ndetse n’ishyaka muri rusange,mugende mufatanye nabandi urugamba twatangiye murukomeze kandi nanjye ndaje mbafashe. Nk’uko umuyobozi w’ishyaka yabivuze ni nako abandi baryunzemo bose bahuriza ku mvugo igira uti mubura iki kugira muhuze imbaraga,ntacyo bimaze gutatanya imbaraga mwakagombye kurenga ibibatanya maze mukazirikana ko muri ku rugamba rumwe.

 

Nyuma yo gusurwa abasuwe bishimiye igikorwa cya PS Imberakuri ndetse basaba ko ibyo batumye byashyika kubo bafatanyije urugamba. Twababwira ko umunyamabanga uhoraho Bwana MWIZERWA Slyvere ariwe waruhagarariye ishyaka nyuma yo kurangiza amezi atandatu atemerwa gusura kuko yafunguwe,kuri uno munsi niho yarangije iyo minsi ubutegetsi bwa Kigali bwashyizeho yo gukomeza gutsikamira uburenganzira bwa muntu.

 

Kubwa PS Imberakuri

 

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article