RWANDA: Leta ya Kagame ikomeje kuniga abaturage ibahora ibitekerezo byabo, Padiri Emile Nsengiyumva niwe ubimburiye abihayimana

Publié le par veritas

A.Emile-nsengiyumva.jpgIshyano riragwira! Niba Padiri agiye kujya azira ibitekerezo bye cyangwa ukwemera kwe kugahindurwa ingengabitekerezo, abaturage barashize! Ubundi ibyaha nkibi ntahandi biba uretse mu Rwanda , ni cyo gihugu cyonyine kigira gitya kigafata umuntu kikamwica cyangwa kikamushyira munzu yimbohe ngo kuko bamuketseho gutekereza ibintu binyuranye nibyo ubuyobozi bwemera! none se rubanda rw'Umwami (kagame) nimubwire neza uko mu byumva! Kuva u Rwanda rwabaho hari aho mwabonye bafunga umuntu ngo ntiyemera akarengane leta ikorera abaturage? Gusenyera abantu, ni ubwo yaba arizu y'igiti kimwe ukujya kuyisenya ntayo wamwubakiye, ntaniyo umuhaye iyisimbura, yewe nta n'itegeko abadepite bashyizeho ry'uko abantu ababa naba bagomba gusenyerwa , umuntu akajya hariya akabwira abantu ko barenganye , ngo uwo muntu ni afungwe afite ingengabitekerezo!! Icyo cyaha kigaragazwa n'ibihe bimenyetso? mbese kigarukira he? ngo runaka yavuze gutya? ngo n'ingengabitekerezo agomba gupfa, ndavuga gupfa kuko gereza zo mu Rwanda umurame ntizimaramo imyaka irenze itanu atarapfa cyangwa ngo abe ikimuga. Hari abantu hanze aha bari batangiye gutera hejuru ngo abihaye Imana nibamagane ibibi bikorerwa abaturage mu Rwanda, ngo Papa nazamure ikibazo k'iyicwa ry'abihay'Imana none Kagame we atangiye kubafunga ngo baragumura abaturage ngo kuko bavuga akarengane kabo!

Mu gihugu cy'ubufaransa leta yaho yari itangiye kwirukana abanyamahanga bo mu bihugu by'uburayi bw'amajyaruguru, maze Musenyeri arahaguruka arabyamagana, abihayimana barabyamagana ndetse umupadiri umwe amaze kubona ko abo baturage bakorerwa akarengane yafashe umudari leta yari yaramuhaye w'ishimwe awoherereza perezida Sarkozy ndetse ashyiraho n'ibaruwa ivuga ko asabira perezida Sarkozy ko umutima we wahagarara!( Nyuma yaje gusabira imbabazi prezida iryo jambo yavuze kuko yabitewe n'amarangamutima yavaga kukababaro yabonanye abo banyamahanga birukanywemo), ubwo leta yarahagurutse irisobanura,kugeza ubwo na Sarkozy ubwe yigiriye i Roma kubisobanurira papa, Musenyeri abonana n'ababishinzwe maze ikibazo kibonerwa umuti! None Padiri wo mu Rwanda aranyongwa n'ubuyobozi buriho ngo kuko yaketsweho kuvugira abaturage barengana ! Noneho bagahindukira bakavuga ko abishinjwa n'abo baturage banarengana nkaho yavuze amahano! banyarwanda bari hanze mu nzego zinyuranye nimutabarize abanyarwanda naho ubundi abaturage barashize! Nimwisomere ayo makuru ya Padiri EMILE NSENGIYUMVA wazize gukekwaho gutekereza nkuko yasohotse mu kinyamakuru igihe! Agahinda ntikica kagira mubi koko! Ndabona u Rwanda rugana habi! Imana yumvise abanyarwanda yabakiza akaga kabagwiririye kuko mbona birenze urugero! Ubibona ukundi atubwire ako abyumva ariko njye ndatabaza!

 

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatatu yataye muri yombi Padiri Emile Nsengiyuma wo muri Paruwasi Gatolika ya Karenge mu Karere ka Rwamagana, ukurikiranyweho gukoma mu nkokora gahunda za leta.

Nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi wa Polisi Supt. Eric Kayiranga, ngo Padiri Emile Nsengiyumva yakoreshaga umwanya afite mu idini agashishikariza abakirisitu kutitabira gahunda n’ibikorwa bya leta.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ingengabitekerezo padiri ashyira mu baturage zitagomba kwihanganirwa. Yagize ati: ”Nta muntu n’ umwe uri hejuru y’amategeko, yaba umupadiri cyangwa undi wese.”

Eric Kayiranga yavuze ko Padiri Nsengiyumva yagenzuwe bihagije kandi hari abaturage bafite amakuru ku byaha bye. Kuri iyi ngingo yongeyeho ko ibyaha Padiri Nsengiyumva yakoze bihanwa n’ ingingo ya 160 yo mu gitabo cy’ amategeko ahana y'u Rwanda.

Zimwe muri gahunda Padiri Nsengiyuma aregwa kubangamira harimo gahunda yo kuringaniza imbyaro, gahunda yo kurwanya inzu zisakaje ibyatsi zizwi nka Nyakatsi, n’ ibindi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana, Nehemie Uwimana yavuze ko uwo mupadiri agomba kugezwa imbere y’ ubutabera akisobanura ku byaha aregwa. Yongeyeho ko uwo mupadiri yagendaga abwira abaturage ko urushinge rukoreshwa mu kuringaniza imbyaro rutagenewe abantu.

Jean Bosco na Donat Twizeyimana ni abaturage bo mu Murenge wa Karenge. Batangaje ko Padiri Nsengiyumva yateraga ubwoba abaturage abaziza ko bitabira gahunda za leta. Bavuze ko bamwe muri bo bahagarikiwe amasakaramentu.

Padiri Nsengiyumva yatangarije The New Times ko atemera na busa icibwa rya nyakatsi ndetse n’ ingaruka kuringaniza imbyaro bigira ku miryango. Yagize ati: ”Nibyo koko namereye nabi cyane abaturage bagize uruhare mu kurwanya nyakatsi kuko bibagiraho ingaruka. Ikindi kandi, mbona kuringaniza imbyaro ari byo ntandaro y’ ibibazo mu miryango.”

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article