RDC: Abarwanyi 1500 ba Nyatura na APCLS biteguye kwinjira muri FARDC no mu gipolisi!

Publié le par veritas

http://journaldekin.com/images/articles/3/1351590327964.jpg

                                                   Abarwanyi ba Nyatura

 

Abarwanyi bageze ku 1500 bari mu mitwe ya Nyatura na APCLS biteguye kwinjizwa mu ngabo FARDC no mu gipolisi cya Kongo, buri mu rwanyi akaba afite uburenganzira bwo guhitamo kujya mu gisilikare cyangwa mu gipolisi, ibyo akaba ari ibyemejwe na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cya Kongo Richard  Muyej Mangez, ubwo yasuraga abo barwanyi aho bashyizwe mu nkambi ya Bweramana ku birometero 50 uvuye i Goma.

 

Nk’uko Célestin Sibomana ushinzwe itangazamakuru muri Kivu y’amajyaruguru yabimenyesheje ibiro ntaramakuru by’ababiligi « Belga » dukesha iyi nkuru, igihugu cya Kongo kiyemeje gushyira mu gisilikare cyayo aba barwanyi kugira ngo bashishikarize abandi barwanyi bari mu mashyamba kurambika intwaro hasi bakitabira ibikorwa biteza igihugu cyabo imbere no kuzana amahoro arambye.

 

N’ubwo igihugu cya Kongo gihamagarira abarwanyi b’imitwe yose gushyira intwaro hasi , ntabwo abo barwanyi bose bagomba kwinjizwa mu ngabo za Kongo. Abarwanyi b’umutwe wa Sheka na Raïe Mutomboki leta  ya Kongo yabateye utwatsi , ibasaba gushyira intwaro hasi , maze bagashyirwa mu buzima busanzwe bwa gisivili ,abakoze ibyaha bagashyikirizwa ubutabera ! Abarwanyi ba Nyatura na APCLS bemerewe gushyirwa mu ngabo za Kongo bitewe ni uko bagiranye amasezerano na Kongo yo kurwanya umutwe wa M23/RDF bamara kuwutsinda bagahembwa kwinjizwa mu ngabo za Kongo. Abarwanyi ba Nyatura na APCLS nibo birukanye M23/RDF mu mujyi wa Kiwanja na Rutshuru ndetse bagera i Bunagana ; abo barwanyi akaba aribo bavumbuye ububiko bw’intwaro zigera kuri toni 300 zari zihishe i Chanzu ubwo ingabo zirwanira mu kirere za Afurika y’epfo zari zimaze gutatanya Makenga n’abarwanyi be !

 

 

Kugeza ubu ingabo za ONU ziri muri Kongo zimaze kubona abarwanyi 200 gusa barambitse intwaro hasi mu gihe Kongo yo ifite abarenga 2000 kandi ikaba yiteguye kubashyira mu ngabo zayo ! Biragaragara ko ibyo Kongo yasezeranyije abakongomani bitanze bagafata intwaro bakarwanya umwanzi ibyubahirije , ubusanzwe abarwanyi ba Nyatura na APCLS bari banze kwivanga n’ingabo za Kongo mu gihe cyose umutwe wa M23/RDF wabarizwaga kubutaka bwa Kongo. Mu gihe ingabo za Kongo zabaga zihagaritse imirwano , Nyatura na APCLS bo bakomezaga kugaba ibitero ku mutwe wa M23/RDF ; kuba rero biyemeje kwinjira mu ngabo za Kongo ni uko batangiye kwizera ko FARDC  (Forces Armées Rwandaises déployées au Congo) zitakiri kubutaka bw’igihugu cyabo. Kuba Nyatura na APCLS biyemeje kwinjizwa mu ngabo za Kongo bigiye guha ingufu icyo gisilikare zo guhiga imitwe myinshi yitwaje intwaro iri mu mashyamba ya Kongo yashinzwe na Paul Kagame ikaba yagemurirwaga intwaro zivuye mu bubiko Kongo yafashe bwa i Chanzu , Rumangabo na Runyoni !

 

Abakuru b’ingabo za Kongo bashyigikiye kuburyo bwose igikorwa cyo kwinjiza abo barwanyi mu ngabo za Kongo kuko babafashije kwirukana umwanzi.


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article