Politiki nk’iy’Abateroriste : Abanyekongo batuye Goma Kagame abafasheho ingwate izuba riva ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i9e0773cf49d10a32/1353366565/std/umusilikari-wa-kongo-wiciwe-ku-muhanda-hagati-ya-goma-na-kibati-ariko-se-abateroriste-ba-m23-bazakomeza-kwicira-ubusa-abaturage-kugera-ryari.jpg

Umusilikari wa Kongo wiciwe ku muhanda hagati ya Goma na Kibati ! Ariko se Abateroriste ba M23 bazakomeza kwicira ubusa abaturage kugera ryari ?

 

 

Benshi bakomeje gukurikirana bipfutse ku munwa intambara isesa amaraso yadukiriye umugi wa Goma ikaba ikomeje kwica, gukomeretsa no kwirukana mu byabo abaturage batabarika batuye umugi wa Goma no mu nkengero zawo.  Ntawe utibaza icyo iriya ntambara isobanura kandi twese dutegereje kureba icyo amahanga ari bukore !

 

1. Intambara yo gufata Goma igambiriye iki?


Twese turabizi neza, niba Kagame yiyemeje kwitwikira Umutwe w’Abateroriste M23agamije gufata ku ngufu umugi wa Goma, ni uko afite ibibazo bikomeye yaburiye igisubizo, none akaba ahisemo gufata abaturage ba Goma ho ingwate , nk’abandi bateroriste bose, kugira ngo arebe ko amahanga yamufasha gukemura ibyo bibazo by’ingutu bimwugarije.

 

(1).Ikibazo cyambere gikomereye Kagame ni ibihano bikomeye u Rwanda rushobora gufatirwa na LONI kubera gushyigikira Umutwe w’abicanyi ruharwa wiyise M 23, ukaba udasiba gutikiza abaturage b’inzirakarengane mu gihugu cya Kongo. Kagame ahisemo gufata umugi wa Goma kugira ngo abone “ingwate” agurana gukomorerwa ibihano. Loni niramuka itamufatiye ibihano biteganyijwe ashobora kuzabwira Ingabo ze kwikubura zigasubira mu Rwanda! Ariko ikibazo cy’ibihano ashobora gufatirwa mu minsi izaza sicyo kimuteye inkeke kurushaho !

 

(2). Ikibazo cya Kabiri gifite ubukana kurusha icya mbereni icyerekeye Ubukungu bw’u Rwanda bugeze aho umwanzi ashaka! Nk’uko Minisitiri w’imari Bwana Rwagombwa yabitangaje mu minsi ishize, Umuyobozi wa banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Bwana Donald Kaberuka akamwunganira : inkunga zahagaritswe nizidasubiraho bwangu , Igihugu cy’u Rwanda kiri mu mazi abira kuko gisa n’icyarangije kwinjira mu gihombo gikomeye cyane( Bankrupt ) ku buryo mu mpera y’uku kwezi k’Ugushyingo 2012, Leta ya Kigali izamanika amaboko hejuru kuko nta kintu na kimwe izaba igishoboye gukora kubera kubura amafaranga : nta guhemba abakozi, ibitaro bizafunga, banki zizafunga imiryango kubera ko nta mafaranga zigifite,….Twibuke ko u Rwanda rwahuye n’ibi byago byo kugwa mu gihombo kubera ibihano rwafatiwe byo guhagarikirwa imfashanyo n’inguzanyo rwagenerwaga n’ibihugu byinshi byo mu Bulayi n’Amerika, nyuma y’aho bigaragariye ko U Rwanda arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M 23 ukomeje kumena amaraso y’Abanyekongo b’inzirakarengane. Iki gihombo kandi cyihutishijwe na politiki-ruvumwa yo gusesagura buhumyi mu rwego rwo kwirarira  no gusahura umutungo w’igihugu ugashyirwa ku makonti bwite y’abagize Agatsiko-Sajya ! 


2. Goma nifatwa amahanga arabyifatamo ate?


Hari inzira zinyuranye amahanga ashobora gukemuramo iki kibazo cy’ifatwa rya Goma. Reka tuvugemo zimwe muri zo tubona nk’ingenzi:

(1)Nk’uko bisanzwe, mu buryo bwo guharanira ko hakwangirika bike, Loni ishobora gucisha make ikongoshyeshya Kagame ngo abwire Ingabo ze zihagarike imirwano zisubire mu Rwanda. Kagame aramutse abyemeye, amahane ashobora koroha bikarangirira aho.


(2)Gusa Kagame nta nyungu n’imwe afite mu kurekura Goma atageze ku cyo yifuzaga , kuko kuri we byose ni ugupfa no gupfa, aramutse  adafunguriwe imfashanyo z’amahanga, Leta ye yaguye byarangiye! Kubera ko ntacyo agikiza, akaba yatangiye gukora nk’umwiyahuzi, birashoboka ko yanangira umutima agahama i Goma, akaba yiba utwo ashoboye ari nako akomeza guteza ubwega, yiriza nk’umwana wahiye mu maha, acuma iminsi, kugira ngo amahanga amugirire impuhwe amusubize inkunga !


(3)Kagame nakomeza kunangira umutima, ntiyumve inama agirwa,  birashoboka ko bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite inyungu zikomeye muri  Kongo (USa, France, South Africa, Angola)  byatera hejuru bikiyemeza gufasha Kongo gutsinsura ku ngufu M23 n’uwayiremye akaba akinayishyigikiye. Icyo gihe intambara ntiyarangirira i Goma gusa, M23 ishobora gushushubikanywa kugera i KIGALI! Iyi scenario irashoboka cyane !

(4)Uko byamera kose, mu gufata umugi wa Goma, Kagame ashobora kuba yarangije gusinya ry’Urupfu rwe! Burya si buno, Kagame ni we wenyine utabibona. Reka dutegereze gato, iminsi ije izatwereka byinshi ! Nyamara Kagame yari agifite izindi nzira za Dipolomasi zo gukemura ikibazo cya M 23 maze imfashanyo zigafungurwa, Leta ye ikongera ikabona amafaranga yo gukoresha. Reka rero kutava ku izima kwe no kwiyemera birenze urugero bimukoreho bidasubirwaho! Nyamwanga kumva se ugira ngo yanze no kubona ? Ikibazo ni uko bishobora gukururira Abanyarwanda indi ntambara, ikongera ikabarimbagura bazira akamama.

 

Umwanzuro.


Umuntu yakwibaza icyo amahanga ategereje ngo afatire Kagame AMBARGO ku ntwaro! Bakomeje kumubembereza nk’umwana w’igitambambuga ariko aho bigeze asigaye arengeera agakabya! Erega amaze imyaka 18 ku butegetsi, ariko ubanza akibwira ko turi mu 1994! Ibyaha bikomeye byo kwica urubozo abaturage ba Kongo ntibikiri inkuru mbarirano kuko  Raporo y’Impuguke za  Loni yatangajwe taliki ya 12 ukwakira 2012, yarangije gushinja u Rwanda kuba rwararemye kandi rukaba rukomeje gufasha umutwe w’abateroriste biyise  M23.


Gusa biragaragara ko ibihano bikaze birimo Ambargo bizafatirwa u Rwanda nk’umwanzuro wa nyuma. Kandi bishobora kuba bitagitinze. Umunsi byafashwe, Kagame azaba asigaje amazuba make kuri iyi si.


Uko wagoragoza kose gufata abaturage ba Goma ho ingwate-ntindi muri buriya buryo nta kindi gihugu na kimwe cyabishyigikira ndetse bikwiye kwamaganwa n’abantu bose bashyira mu gaciro. Biragaragara ko Kagame acyuye igihe, ikibazo ni uko agiye kudupfira nabi, akagenda ashenye uduke yiyemeraga ko yubatse, kuko intambara niyambuka umupaka ikagera mu Rwanda nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Abanyekongo baramutse batewe inkunga n’amahanga maze bakadutura umujinya Kagame yabateye ni nde warokoka? Iyaba Kagame yashoboraga kugenda we wenyine n’Agatsiko ke, bakishyura amahano bakoze bonyine, batagombye kwisasira imbaga itabarika y’Abanyarwanda n’Abanyekongo b’inzirakarengane.



Tubisabe Imana.

 

Padiri Thomas Nahimana.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
<br /> Thomas noneho wowe rwose ubuze ibyo uvuga kabisa uzi politike cg? waretse abakina politike bakayikina wowe ko ntacyo uvuze koko. Ubu niyinkuru koko bariyiguhembera? Kagame igihe mwamuvugiye ko<br /> ntacyo araba mwashatse ubundi buryo butari ukuvuga ubusa.<br />
Répondre