Nta murozi wabuze umukarabya! Igihugu cy'Ubudage gishyigikiye imyitwarire ya Paul Kagame ku gihugu cya Congo !

Publié le par veritas

http://www.jeuneafrique.com/photos/102013/004102013130339000000kagamerkelok.jpgAmakuru « veritasinfo » ikesha ikinyamakuru « Jeune Afrique » aremezako igihugu cy’Ubudage kiyobowe na Madame Angel Merkel  aricyo gihugu cyonyine  gishyigikiye u Rwanda muruhando rw’amahanga nubwo rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 uhungabanya umutekano muburasirazuba bwa Congo kandi uwo mutwe ukaba ukomeje no gukora ibyaha by’intambara !

 

Mugihe ibihugu byose biri ku mugabane w’Uburayi birimo byamagana igihugu cy’u Rwanda kubera inkunga rutera umutwe wa M23, igihugu cy’Ubudage gisa nikitandukanyije n’ibindi bihugu biri kuri uwo mugabane ku kibazo cy’u Rwanda ! Nkuko byemezwa n’umu diplomate w’umunyaburayi, igihugu cy’ubudage cyahagaritse inkunga cyahaga leta y’u Rwanda kiyinyujije mu ngengo y’imari ya leta mu kwezi kwa Nyakanga 2012, ariko mu byukuri igihugu cy’Ubudage nticyahagaritse iyo nkunga ku Rwanda kuko cyahise kiyihinduramo inkunga ihabwa imishinga inyuranye mu Rwanda.

 

Ministre w’ububanyi n’amahanga  w’Ubudage « Dirk Niebel » mu gihe yasuraga u Rwanda mu kwezi kwa kamena yagize ati : « Ndashishikariza u Rwanda gukomeza kugaragaza uruhare rufite mu kubaka amahoro n’umutekano ! » naho ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda ku giti cye ngo akaba yemera ko ibyo u Rwanda ruvuga kuri Congo ari ukuri ! Muri macye Ubudage bubona ibikorwa u Rwanda rukora mu guhungabanya umutekano wa Congo n’uw’akarere kose k’ibiyaga bigari ari ibyo gushimwa !

 

Ntitwabura kubabwira ko igihugu cy’Ubudage cyafunze Ignace Murwanashyaka na Musoni babashinja ngo kuba ari abayobozi ba FDLR, ariko mubyukuri icyaje kugaragara ni uko igihugu cy’Ubudage aricyo gifite umunyemari wakodesheje ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Congo , akaba yarahaye u Rwanda amafaranga menshi kugira ngo abasilikare ba Kagame bacunge umutekano w’abacukura muri ibyo birombe kandi amabuye y’agaciro avuyemo agahita yohererezwa uwo muherwe w’Umudage anyuze mu Rwanda  (kanda aha usome impamvu Kagame asuzugura Obama); gusa rero ubu hari ikibazo gikomeye kuko Kagame atakigenzura ibyo birombe byose kuko ingabo za Congo zabifashe , ubu Kagame na Angel Merkel bakaba basangiye akababaro k’uko igaburo bakura muri Congo ritangiye kubangamirwa !


 

Ubwanditsi .

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article