NI IKI KINDI DUKWIYE GUTINYA KIRUTA ICYO TWABONYE ?

Publié le par veritas

Burya koko Abasizi si abasazi: Dore shenge baricaye, baracira imanza abo basanze!

Kuri bene urubuga n'abanyarubuga,
Murakagire amata n'amatungo, murakagwira aho muva mukagera!

Nkunze gusoma ibyandikwa hano none nanjye nifuje kugeza icyo ntekereza ku basoma inyandiko yanjye.

Nagirango mbibutse ibyagiye bitubaho kugera aho igihugu cyacu gihinduka umuyonga, nyamara tukaba akenshi tuba twaburiwe cg baduhigiye nka bimwe by'abana ngo kabi kabi.... Ibyo ariko ntibikwiye gukomeza kudukanga kuko niba tutarabonye twarasibye.

Ngirango abenshi mwumvaga Radiyo Muhabura muribuka akabyino kagiraga kati:

NIMUBERWE BAKOBWA

Twigire ku itetero
Iteraniro ry'ingenzi
Nitugera ku Itetero
Tuzicara duce Imanza
Turangize duca imanzi
yehee, yeyehe, yehee, yeyehe
yee, nimuberwe bakobwaaa!

Aka kabyino twarakumvaga natwe tukagenda tukagasubiramo, tukakabyinana n'urungano, tukibwira ko ari ukubyina gusa. Nyamara kahanuraga ibyari bidutegereje: Abo bene wacu bari hanze, bari barabyiteguye rwose:

1.Kuza bigabye bagataha iwabo ku ivuko,
2.Gucira imanza abo basanze.
3.Kwicara bakarambya bagatengamara.

Abakobwa b'inkumi muri ibyo bihe batangiye gushinga amatorero (muri za 1993-1994 mbere y'indege) barikoraga bakajya ku Mulindi wa Byumba no muri CND gutaramira abari baraye bari butahe. Izo nzozi uko bakazirose ni nako bazishyize mu bikorwa: Baratashye, baza bafagiya inzira yose (KUFAGIA ni inshinga y'igiswahili isobanura GUKUBURA), bageze ku ITETERO baricara baca imanza bamarira abantu muri gereza, abandi babashyira ku biti barabica abagize amahirwe bambuka inkiko bajya i Congo, i Burundi, Tanzaniya n'ahandi, hanyuma bigabiza imitungo basanze, batsinda akabero baca imanzi...

Baracirwa imanza n'uwabatsinze atabarusha ubutungane ! Byitwa : Sub iugum...!

Ibi rero ni ibihamya uburyo ibyabaye byose byari byarizweho ku buryo bitari bikiri n'ibanga kuko n'abana bato biga gushagirira no gushayaya babibyinaga!


Sinzi impamvu nta muntu wigeze atekereza kuba yakora isesengura rirambuye ritabogamye ku bimenyetso byo mu buvanganzo bw'icyo gihe ngo ashyire ku munzani ibihangano binyuranye bigaragaza umwuka Abanyarwanda hakurya no hakuno y'inkiko z'igihugu bahumekaga.

N'ubwo muri make iyo ari yo yari gahunda y'ikubitiro, Abanyarwanda BASHYA bo mu RWANDA RUSHYA bakemangaga uburyo amahanga azabifata, ni ko kubanza kuyobya uburari bihisha inyuma y'insika bashyira inshingano za nyirarureshwa mu minwe y'Abahutu nka ba Bizimingu kuri perezidansi, Kanyarengwe mu ntebe ya Cyama, Rwigema Petero Selesitini n'abandi. Ntibyateye kabiri ariko insika zigenda zikurwaho uruhongohongo, amahanga n'Abanyarwanda barayoboka,
bakiberaho nk'abantu batewe ikinya.

Nyamara haciye iminsi Abanyarwanda bamwe barazanzamuka batangira kugerageza kwigobotora iyo ngoyi, ariko ntibyabakundira. Bamwe mu bagize ayo marere nibo nka Bizimungu wafunzwe ubutazavamo agakizwa mu buryo bumeze nk'igitangaza n'uko yabanye neza na Kirintoni, ariko akarekurwa yarahinduwe igisenzegeri.
Undi ni Kanyarengwe wapfuye mu buryo buteye amakenga. Ingero ni nyinshi…

Ku bagerageje inzira ya demukarasi, Kagame yarabibwiriye ati nta kuntu
umuntu yakwiyubakira inzu, ngo abandi bayitahe mu cyimbo cye! Ngirango ibi Twagiramungu ashobora kuba atazabyibagirwa, kimwe na Dogiteri Tewonesiti w'i Muhanga ndetse tutibagiwe na Madamu Ingabire, abanyamuryango ba Green Party, Ntaganda wo mu MBERAKURI n'abandi.

Imvugo nk'iyo y'umuyobozi wigarurira utw'abandi akatwita: INZU YIYUBAKIYE ITAZATAHWA N'ABANDI isa cyane n'iy'umwana MAHERO abenshi tuzi mu muvugo w'umusizi Sipiriyani Rugamba (IBYIRUKA RYA MAHEHO) Rugamba agira ati:

[...]
Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda.
Aho yaroye neza
Uko akwiye kugenza,
Ati: ndanze kugenda
Ngo ntange ibyo ntunze.
Iyo utwaye iby'abandi
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana
Ngo bihe agaciro
Mu maso y'abandi,
Uragenda ukayora
Ukabita abatinyi
Ukagwiza iby'iwanyu
.
[...]

Imvugo zitera ubwoba rero zatangiye kera kose urugamba rwo kwibohoza rw'Inkotanyi rutangira, zirakomeza ziherekezwa n'ibikorwa biteye ubwoba byo gutsemba imbaga ku manywa y'ihangu, gucyura impunzi ku ngufu no KURASA ABAGOMBA KURASWA, gutsemba udusozi hakoreshejwe za kajugujugu, kwicisha amafuni, akandonyi, kurasa ibisasu bya rutura ibitaro birwariyemo indembe n'ibindi.

NyamaraTuracyariho, wenda tubayeho nabi ariko turiho! Batwogeje mu
mitwe ngo twibagirwe abo turi bo, icyi twazize, ariko byose umuntu
arabyirengagiza agashyingura ku mutima. Ni yo mpamvu dukwiye kumva ko nta rupfu rundi duteze rurenze urwo. Ibi kandi bireba Abanyarwanda bose, Abatwa, Abahutu, Abatutsi, Imvange, n'undi wese wumva bimureba.

Amahoro kuri twese!


Mukankiko Luminata

Ubarizwa i Rwamagana

 
 
 
(source : leprophete.fr)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article