Ni ihame : Padiri Edouard Ntuliye alias Simba afunze arengana ! Padiri Thomas Nahimana aremera gushyikirana na Murashi Izayi.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Padiri Edouard Ntuliye alias Simba

 

Bwana Izayi,


Ndagushimira inyandiko uherutse kunyoherereza, uvuga ko padiri Edouard NTURIYE alias SIMBA atarenganye, ikaba yarasohotse ku italiki ya 8/6/2011 kuri uru rubuga www.leprophete.fr.

 

Hari ubugororangingo nifuza guheraho :


(1) Nitwa Nahimana, ntabwo nitwa NDAHIMANA. Mu byukuri sinkunda kwitwa izina ritari iryanjye.


(2) Urubuga rwanjye ni Leprophete-Umuhanuzi cyangwa www.leprophete.fr. Ntabwo ari veritas Info; usibye ko iyi “www.Veritasinfo.fr kimwe n’izindi mbuga zinyuranye, ikunze gufata inyandiko zasohotse kuri www.leprophete.fr, ikazitangaza.


(3) Inyandiko yanjye wifuje kugira icyo uvugaho ni iyitwa “Gushyigikira inkiko Gacaca si icyaha? yasohotse ubwambere ku italiki ya 20/10/2010, hanyuma iza gutangazwa kuri www.leprophete.fr ku italiki ya 2/4/2011.


 

I. Inyandiko yawe


Ibitekerezo byawe byubatse neza. Hari ibintu bibiri nakunze cyane n’ikindi kimwe gusa nenga. Nakunze cyane aho uvuga ngo “dushyikirane (dialogue)”. Uragira uti :”Ndagirango nzakubwire nawe umbwire, maze tugere kuri „veritas info“ izatuvura twese indwara turwaye y’irondakoko ari Simba, ari wowe ,ari nanjye“. Kimwe nawe, nanjye ndahamya ko gushyikirana no kujya impaka (dialogue et débat d’idées) ariyo nzira yonyine yazahura igihugu cyacu gikomeje kuzahazwa na politiki ya humirizankuyobore. Ibi bihugu byateye imbere nta kindi biturusha uretse kuba byemera kwakira ibitekerezo byose byubaka, aho byaturuka hose!


Nakunze kandi uko wanganirije, ukambwira akababaro kawe n’ak’umuryango wawe. Byankoze ahantu hakomeye mu mutima. Gusa, nawe urabizi ko nta kindi nabikoraho uretse kugutega amatwi. Aho nanjye ninkubwira akababaro kanjye n’ak’umuryango wanjye, uzabona umwanya wo kuntega amatwi? Ndabona usa n’unyizeza ko uzabishobora. Ni byiza cyane.


Icyo nenga rero ni aho wambwiye ngo kuko ntari mpari, ibyo mvuga ni inkuru mbarirano…ni ibihuha…si ukuri! Izayi we, none se ko wibagiwe no kunyibutsa ko , nk’umupadiri, iyo nzamutse kuri Alitari ntagatifu, ngakanura amaso, icyuya kikandenga nsobanurira abakristu iby’uko Yezu yapfuye akazuka ku munsi wa gatatu, dore imyaka ishize ari 2000…kuki utambwira ko mba mbeshya rubanda …kuko ntari mpari ? Dore nk’ubu ndimo ndandika igitabo ku bintu byabereye mu Bufuransa mu mwaka w‘1600! Erega ubwo biratuma wirirwa unseka, umunsi uhengame, kubera ko mvuga ibyabaye … na data umbyara ataranavuka!

None se niba tumenya ibyabaye ku ngoma z’Abaromani, uratekereza ko nabuzwa n’iki kumenya ibyabaye mu Rwanda guhera 1990 kugeza 2011 ? Kereka niba hari icyo ushaka kumpisha, kubera ko ubona ntagakwiye kukimeya!


Izayi nshuti, iyi ngingo (argument) yo kuvuga ngo sinshobora kumenya ibyo ntahagazeho (présence physique) ntuzongere kuyikoresha, abageze mu ishuri batazaguhindura urwamenyo. Ubwo se noneho padiri Simba we ko yari ahari, muri kumwe, nakwemera nte ko ibyo avuga atari ukuri, nyamara wowe ibyo uvuga bikaba ukuri? Aho ntibivuze ko mu Rwanda hasigaye hari abantu bamwe bavuga rikijyana, ibyabo byose bikaba ukuri, hakaba n’abandi batakigira ijambo, ibyo bavuze byose ntibihabwe agaciro, bigafatwa nk‘ibinyoma ? Reka tubyitondere, dore nawe urabona ko iyi myumvire yageza abantu kure! Bityo rero, kugira ngo dushobore gushyikirana bishyitse hari utubazo tubiri nifuza ko wansubiza:

 

Icyambere nkeneye ni ukumenya niba kavukire y‘umuryango wawe ari aho i Busasamana cyangwa niba uri muri ba Batutsi Ababiligi bavanye mu karere ko hagati no mu majyepfo y’Urwanda ngo bajye gutegeka Abahutu bo mu majyaruguru.


Icya kabiri kijyanye n’uko uvuga amateka y’ibyakubayeyo kuva ukiri muto. Bigomba kuba byaragukomerekeje, bikakubabaza, rwose bikaguhungabanya kandi birumvikana. Intambara ya FPR yatangiye mu 1990 na Jenoside yo muri 1994 byagusize iheruheru kandi nawe uremeza ko yakoze no ku bandi Banyarwanda benshi, si Abatutsi gusa n'Abahutu benshi burya yarabahitanye. Gusa ikintangaza ni ukuntu udatera intambwe, nk’umuntu wize akanigisha abandi benshi, kugirango ushake impamvu n’imizi by’ako kaga bityo ube wabona n’aho uhera utanga umuganda mu kubikemura, kugira ngo Urwanda rugere ku ituze n'amahoro arambye. Uravuga amateka y’Urwanda nk’aho ari ikibazo kiri hagati y’Umuryango wawe n’Ababiligi gusa. Biragaragara ko hari icyo wibagirwa cyangwa se wirengagiza nkana kuvuga mu izina ryacyo: ni Revolisiyo yo mu 1959, impamvu zayo n’ingaruka zayo. Iyo revolisiyo, wayigize indahiro, urayitsinda (wirinda no kuyicisha), ugomba kuba unayivumira ku gahera. N’Abahutu kandi ni uko ubagenza, ugahitamo kwivugira Abatutsi n’Ababiligi. Ndakumva rwose; ariko iyo nzitizi itavuyeho, ntabwo twashobora kuganira nyabyo: Revolisiyo yo 1959, wowe uyumva ute ?

 

Nk’uko wabyifuje, nanjye ndaje ngo nkuganirize ndakebaguzwa. Ndavuga kubyerekeye ayo amateka y’Urwanda wowe ugitinya kwatura hanyuma nsozereze ku rubanza rw’inshuti yacu padiri Edouard Ntuliye alias SIMBA.


 

II. Amateka y’Urwanda.


 

Amateka y’Urwanda ntacyigishwa mu mashuri, ni umwanzuro uteye agahinda wafashwe n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi kubera impamvu yenda wowe wandusha kumenya. Harya ibyo ngo ntibyakwitwa gutoba amateka? Nyamara ayo mateka ni yo arimo ibisubizo by’ibibazo dufite ubu no mu gihe kizaza kuko ari nayo yadufasha kumva aho intambara zidahwema kuduhekura zishora imizi. Kutayamenya ngo tuyemere (assumer) ni inzitizi ikomereye imitima yacu ikanabangamira amajyambere asesuye y’igihugu cyacu. Nyemerera rero ngufashe kuvanaho iyo nzitizi nkwibutsa ibintu n’ubundi usanzwe uzi ; ariko akababaro, ibikomere no guhungabana bikaba byatuma ubyibagirwa .

 

1.Icyatumye revolusiyo iba

 

Icyambere (cause lointaine) cyatumye mu Rwanda haba Revolusiyo mu w’1959 ni inenge zikomeye z‘ingoma ya cyami mu Rwanda ubwayo : uko yavutse na gihake yayirangaga. Kurundira ibyiza byose by’igihugu mu biganza by’agatsiko k‘abari ku butegetsi bonyine, bakiberaho mu murengwe mu gihe rubanda rugufi rukora rukagoka rwicwa n’inzara n’agahinda. Ingoma ya cyami ntiyari ikijyanye n’igihe, yagombaga kuvaho.


Icya 2 (cause prochaine) ni ukunangira umutima kw’intagondwa zari zarakamiwe n’iyo ngoma. Tutiriwe tujya kure, uko kunangira kugaragarira muri ya mabaruwa 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami (17-18/5/1958), mu myanzuro iteye agahinda (tristes résolutions) z’Inama nkuru y’igihugu yateraniye i Nyanza mu kwa 6/ 1958 no muri manifeste (imigabo n’imigambi) y’ishyaka rya LUNARI (UNAR).


Icya 3 ni ikibazo cy’insobe (noeud gordien) : Kwigizayo (mettre à l’écart des organes de décisions) no gusuzugura (mépriser, humilier, criminaliser) “Incabwenge“ (les intellectuels) n’abatinyuka kuvuga akababaro ka rubanda rugufi (Leaders) bazizwa gusa ko ari abo mu bwoko bw’Abahutu.


Icya 4 ni imbarutso (occasions) 2 z’iyo revolusiyo. Iyambere ni uko ku italiki ya 1/11/1959 i Bukomero insoresore za LUNARI zasagariye surushefu Dominiko Mbonyumutwa yiviriye mu misa y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose mu Byimana. Zaramututse, imwe imukubita urushyi, hanyuma baragundagurana. Iyi mbarutso ntabwo yari ihagije kugirango Revolusiyo ibe. Imbarutso ya 2, ari nayo yatumye mu by’ukuri revolusiyo iba ni ikosa rikomeye (maladresse) ryakozwe na surushefu NKUSI ku italiki ya 3/11/1959. Dore uko byagenze:


Inkuru yabaye kimomo ko Mbonyumutwa yavuyemo umwuka azize imihini ya za nsoresore zamusagariye. Bamwe mu bamukundaga bati “reka tujye kubaza kwa shefu Gashagaza uko ibintu bimeze”. Bagezeyo, bahasanze abatware n’abasurushefu benshi. Ibyo ubwabyo byabateye amakenga kuko baketse ko bari gucura imigambi yo kumara Abahutu bose. Babajije ibya Mbonyumutwa, babuka inabi, ndetse surushefu Nkusi ahagarara mu idirishya ry’inzu ya shefu Gashagaza, afata umuheto, atamika umwambi, akanga umurindi hasi, ararekera, umwambi ugenda uvuza ubuhuha. Abari baje kubaza amakuru ya Mbonyumutwa barawizibukira, ntiwagira n’umwe ukomeretsa; ariko ubwo nyine baba bariye karungu. Bamena amadirishya n’inzugi by’inzu ya Gashagaza, ba sushefu Katabarwa na Matsiko babatsinda aho, Nkusi arakomereka cyane, bamureka bagirango yapfuye ; shefu Katabarwa we yarakubiswe, arakomereka bidakabije, ahungira kuri paruwasi ya Kanyanza, ubwo nyine n’iby’ubushefu bwe biba birangiriye aho. Mu by’ukuri rero, Revolusiyo yatangiye ku italiki ya 3/11/1959, naho taliki ya 1 n' iya 2 kwari ukurebana ay’ingwe gusa. Iyo surushefu Nkusi adahubuka, ahari iyo revolusiyo yari kuzaba ikindi gihe kandi ku bundi buryo.


2.Uko revolusiyo yagenze muri make


Muri Revolisiyo, Abahutu bari bagumutse (nk’uko bavuga mu kirundi) ntibibasiraga Abatutsi bose. Bibasiraga barya b’agasuzuguro kajejeta, ab’abagome n’abakabyaga mu kwitwaza ubutegetsi bagakandamiza abaturage. Byongeye kandi, abo Bahutu bari bagumutse bangizaga ibintu kurusha uko bicaga abantu. Ibintu bangizaga ni amazu, intoki, ibipimo by’ikawa n’inka. Babigenzaga batyo kubera ko ibyo bintu byari ibimenyetso (symboles) by’ubutegetsi bubi. Ibyo bintu byose byabaga byaravuye mu mitsi yabo. Ayo mazu ni bo babaga barayubatse badahembwa, iyo mirima ni iyo babaga barabambuye, izo ntoki n’ibyo bipimo by’ikawa ni bo babikoreraga badahembwa, n’ibindi n’ibindi.


Kwahuka mu nka ntabwo kwari ukubera inda nini. Ahubwo ni uko inka yari ikimenyetso cyambere (symbole par excellence) cy’ubuhake n’ubukungu buvuye mu kwiba no kwikubira ibya rubanda. Hakiyongeraho rero ko abo Batutsi bakundaga inka zabo kurusha uko bakunda Abahutu. N’ikimenyimenyi ni uko batazuyazaga kubambura imirima n’ibishanga kugirango babigire inzuri z’inka zabo, bakarengaho bakaziragira mu bikorera, mu bisigati ndetse no mu myaka y’Abahutu. Naho ku byerekeye inda nini, wagirango ni uwaroze abategetsi hafi ya bose, baba Abahutu, baba Abatutsi. Bimaze kugaragara ko benshi muribo  ari abakegesi, akayamigani y'ikinyarwanda ngo “nta mfura y’inda,” ngo “imfura inyuze aha ari iyariye”! 


Reka twanzure kuri iyi ngingo mbere y’uko tuganira ku rubanza rwa padiri Edouard NTURIYE alias SIMBA. Birababaje kuba hari abantu bapfuye (Abahutu, Abatusi, Abanyamahanga) muri revolisiyo yo mu w’1959 mu Rwanda. Ariko ibyo ntibibuza iyo revolusiyo kuba revolusiyo. Muri revolusiyo y’Abafaransa mu w’1789, mu y’Abarusiya mu w’1917 no mu zindi revolusiyo zabaye mu mateka y’isi, hagiye hapfa abantu benshi ndetse barimo n’inzirakarengane ; ariko ibyo ntibyazibujije kuba revolusiyo zagejeje abaturage kuri byinshi byiza .


Padiri F. Rudakemwa aherutse kwerekana ko ibyo bamwe bagenderaho bavuga ko jenoside y’Abatutsi mu Rwanda yatangiye mu w’1959, umuntu yanabiheraho akerekana ko jenoside y’Abahutu yo yaba yaratangiye kera cyane mbere ya 1959, kandi ahari n’ubu ikaba igikomeza (F. RUDAKEMWA, Amateka n’imikorere y’ingengabitekerezo, www.leprophete.fr, yo kuwa 26 2/ 2011 ; Ikibazo si amoko : ikibazo ni ubutegetsi bubi, www.leprophete.fr, yo kuwa 4/3/2011).


Muri make rero, Revolusiyo yo mu w’1959 ifite agaciro kayo kihariye.Kuvuga ko ntakindi yari imaze uretse kuba intangiriro ya jenoside y’Abatutsi ni icengezamatwara rizahita , revolisiyo igakomeza ikavugwa, yenda ikazanabyazwa umusaruro ufitiye Abanyarwanda bose akamaro. Kimwe mu byiza revolisiyo yari igamije ni uko rubanda rugufi rwagira uburenganzira busesuye, buri wese akishyira akizana, ntihagire uwongera kuba umuja n’umucakara mu Rwatubyaye ! None se nk’ibyo tukibona muri iki gihe, umuntu akagira atya agafungwa azira kuba Umuhutu gusa, ni nde uhakana ko byo atari ikibazo gikomeye ? Aho urwishe ya nka ntirukiyirimo ?


III.Urubanza rwa padiri Edouard Ntuliye alias SIMBA

Padiri rero, komeza wizere,Imana irenganura abazira akarengane.Kandi ujye usabira n'abakurenganyije!

 

 

Izayi muvandimwe, sinibuka neza ibyo wize ariko nzi ko wabaye Intumwa ya rubanda (Député à l’assemblée nationale). Nibwiraga ko uzi akamaro k’amategeko y’igihugu n’agaciro gahabwa ibyemezo by’inkiko. Nanjye rero nize amategeko, yewe n’ubu ndacyayiga. Icyakora ngeze ku rwego rwo kuba nanjye nayigisha muri kaminuza. Inyandiko nakoze ku rubanza rwa Simba ntabwo nayubakiye ku nkuru mbarirano nk'uko ushaka kubyemeza rubanda, ahubwo, nk'umunyamategeko, nayubakiye ku byemezo byanditse byafashwe n’inkiko zo mu Rwanda: Urugereko rwihariye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibuye (urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY) n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (urubanza R.M.P.50919/S4/GM/KBY-R.P.A.34/GC/R1/RUH). Kopi z’izo manza zombi ndazifite.


Ibyo uvuga kuri izo manza mu nyandiko yawe, singiye kukubeshya, byanteye igihunga, ntaretse no kwiheba! Icyanciye intege nta kindi, ni uko nibwira nti niba hari abandi bategetsi bumva ubutabera nkawe, Urwanda ruracyafite ibibazo bikomeye, inzira y’umusaraba iracyari ndende! Nabonye hari n’abandi Banyarwanda benshi bakomeje kutwandikira bifuza kugira icyo bavuga kunyandiko yawe, ntuzatangare nubona bakomeje kwamagana bimwe mu byo wavuze biteye impungenge zikomeye. Dore bimwe muri byo:

 

1.Uragira uti :


Sinirirwa ngaruka ku rubanza Padiri Simba na Padiri Kayiranga baciriwe ku Kibuye bagacirwa igihano cy’urupfu hanyuma Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rukabarekura, kuko rwabaye impitagihe, uretse ko ntigeze numva ukuntu iyo ntera iri hagati y’igihano cy’urupfu no kurekurwa burundu abacamanza ba Ruhengeri bayiremye nta bisobanuro bishingiye ku kwicwa kw’itegeko cyangwa se kwa procédure, bakihutira gushingira ku ngingo yatanzwe n’abapadiri ntavuze amazina, bagiye gushinjura abo bagenzi babo mu Ruhengeri, bemeza ngo „nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“, abacamanza bakongeraho ngo naho abatangabuhamya ba mbere ni abantu babifitemo inyungu zabo bwite aliko ntibavuge izo nyungu izo ari zo. Ubwo se ko nabonye warishimiye imikirize y’Urubanza mu Ruhengeri usanga iyo ngingo ariyo? donc ari „ veritas info ko nta muntu wihaye IMANA wagize uruhare muri Jenoside ?Ndagusaba ngo uzansubize iki kibazo?".

 

2. Reka tubiganireho.


Murashi, reka twumvikane. Aha ushatse kutwereka ko wowe wenyine, ku giti cyawe, ari wowe ufite ukuri kurusha urukiko? Ijambo ryawe urumva ari ryo abantu twese dukwiye kwemera kurusha iry’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri? Bigenze bityo byaba bisobanuye ko uri muri babandi bari hejuru y’amategeko. Simvuze ko bitabaho ko umuntu yanenga imikirize y’urubanza rwaciwe n‘urukiko rw’ubujurire, ariko rero bigira inzira binyuramo. Ujya mu rukiko rusesa imanza. Siko wabikoze kuko n’ubundi wari gutsindwa! Uti kubera iki nari gutsindwa? Wari gutsindwa kuko nta ngingo n’imwe igaragara yahamya padiri Simba icyaha, niyo mpamvu uhitamo iy’ubusamo, yo kubeshya. Urabeshya kuri byinshi ariko dore bibiri bikomeye cyane:


Icya mbere ni iriya ngingo uzanyemo ivuga ngo nta muntu wihaye Imana wagize uruhare muri jenoside“, kandi ukemeza ko ariyo abacamanza bo mu bujurire (Ruhengeri) bashingiyeho barukata. Iyi ngingo ni iyo uhimbye ugamije kubyutsa amarangamutima y’abategetsi bamwe na bamwe basanzwe banezezwa no gushinja Abihayimana buhumyi, ariko nyamara ntaho iyi ngingo iri mu myanzuro y’urubanza ! Ongera usome neza kopi y’urubanza maze unyereke aho wayibonye! Wibeshyera urukiko bitakuviramo ikindi cyaha.


Icyakabiri ubeshyeho ni uko uvuze ngo abacamanza bagaragaje ko hari abatangabuhamya bafite inyungu zabo bwite, ngo ariko ntibavuze izo ari zo! Wibeshya, abacamanza barabisobanuye: abo batangabuhamya baramaranira indishyi! Uti n’ubundi indishyi baziregera mu rundi rukiko! Nanjye nti ni byo, ariko uregwa indishyi ni uwatsinzwe mu rubanza nshinjabyaha. Bishatse kuvuga ko mwakoraga uko mushoboye ngo padiri Simba abanze atsindwe kugira ngo muzabone uko mumurega indishyi nyuma. Nako ngo ni Kiliziya gatolika izamurihira da! Aho ubanza warahibeshye! Nuko rero abacamanza wibagerekaho ibyo batavuze, uhimbahimba ingingo zitari zo.


3.Dore ahubwo uko icyemezo cy’urukiko kibivuga:


"… Rusanze Urukiko rubanza ruhamya Padiri Nturiye ubugambanyi mu bwicanyi bwabereye ku Nyundo rushingiye ku buhamya bwa Murashi Esaie, Rutabana na Kayijuka bakulikiranye indishyi kubera ababo baguye muri ibyo bitero ariko bakaba batarashoboye kugaragaza amanama y’amashyaka Ntuliye yagiyemo, aho yakorewe, abo bayakoranye n’ibyayavugiwemo”.


Rusanze, mu bagabo 7 Urukiko rubanza rwagendeyeho ruhamya Padiri Ntuliye na Padiri Kayiranga ubugambanyi mu byabereye i Nyange ku wa 15 na 16 Mata 1994, batatu muri bo: Munganyinka, Ndakubana, na Kagenza bakurikiranye indishyi, ni yo mpamvu ubuhamya bwa bane basigaye ari bo Gatare Lambert, Hategekimana, Nikuze, na Gatarayiha ari bwo bukwiye gusuzumwa bugahabwa agaciro kuko bariya ba mbere bataba ababuranyi ngo babe n’abagabo” .


Rwemeje ko Urukiko rubanza rwafashe ibintu uko bitarirubashinja rugendeye ku buhamya bw’abashinjaga gusa.


Rwanzuye ko Ntuliye Edouard na Kayiranga Jean François ari abere ku byaha byose baregwa;

 

Rutegetse ko bahita bafungurwa”.

 

Inteko y’urukiko rw’ubujurire yari igizwe n’abacamanza Cassien Ntunzwenimana, Timotée Ndagijimana, umwanditsi akaba Pascal Safari. Hari taliki ya 25 ukwakira 2000.


Murashi rero, iki cyemezo cy’urukiko kirumvikana. Iyo ubona ko hari amategeko atarubahirijwe cyangwa urubanza rukaba rwaraciwe mu buryo butumvikana uba waragiye mu rusesa imanza ariko siko wabigenje. Wirengagije amategeko nkana kuko utayobewe ko imyanzuro y'urubanza nka ruriya rwaciwe ntiruseswe iba ibaye itegeko (autorité de la chose jugée).Ikindi utari uyobewe , kandi nawe urabyivugira, ni uko Itegeko Ngenga rigena imiterere n'imikorere y'Inkiko Gacaca rivuga ko imanza zari zarashyikirijwe inkiko zisanzwe zitagaruka mu nkiko Gacaca (Reba Ingingo y'100 y' Itegeko N° 16/2004 ryo ku wa 19/6/2004). Ahubwo washatse guca mu cyuho cyaryo aho rigira riti keretse iyo hari ingingo nshya, cyangwa se iyo ukurikiranywe ashinjwa n’abo bafatanyije icyaha. Ni uko rero, wabonye Padiri Edouard Ntuliye agizwe umwere n’inkiko zisanzwe,ukubita agatoki ku kandi, uhitamo guca hasi, umujyana mu Nkiko Gacaca kuko wari uzi neza ko zo zishinzwe gukora ibyo abategetsi bishakiye, zigaca imanza zitagira aho zihurira n’amategeko! Urugero rwiza ni wowe ubwawe urutwihereye, maze rutwereka neza ko Padiri Ntuliye Edouard yarenganyijwe izuba riva!


4. Ubivuga neza muri aya magambo:


Uko mbyibuka, kandi si inkuru mbarirano, ibi bibazo ni byo byapfundikiye urubanza mu bujurire, hanyuma Urukiko ruriherera, nyuma yo kwiherera rumumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo kugumishaho icyemezo cya mbere cy’igihano cyo kumufunga burundu“.


Aha hantu rwose niho utubwije ukuri kose: gupfundikira urubanza se ntibishaka kuvuga ko ibyo bibazo aribyo byabaye rurangiza (éléménts déterminants) kuko byamutsinze noneho urukiko akaba aribyo rushingiraho rufata umwanzuro? Kandi ibyo bibazo n’uko byashubijwe nabyo urabitubwira muri aya magambo:


„Inyangamugayo ya Gacaca yamubajije ibibazo bibiri mu bujurire,hamwe abura icyo asubiza, ahandi arabyiyemerera:


-Ubwa mbere yaramubajije ati uko ubyibuka,hagati y’igihe jenoside yatangiriye n’igihe yarangiriye, waherukaga kubonana na Mryr Kalibushi ryari? Padiri yarashubije ati numva naraherukaga kumubona mbere y‘ uko ubwicanyi bwa jenoside butangira nkongera kumubona duhungutse tuvuye Zayire.Umucamanza ati none se nk’umuntu wari mu byegera bya MYR Kalibushi wari ugufitiye icyizere,kandi ukaba utarahigwaga,kandi we akaba yarahigwaga ,wumva nta buhemu bukubarwaho? Padiri yabuze icyo asubiza araceceka.

 

-Ubwa kabiri yarasubiriye aramubaza ati abo bapadiri bagenzi bawe bapfuye,ko mwari musangiye ibanga ry’ubusaserdoti kandi mwarabanye,hari n’umwe watubwira ,mu kuri, waba wari wasomera misa? Padiri yavugishije ukuri ati ndumva ntawe“.


5. Nanjye nkiyamira nti:


Yego ga rero! Ese bambe ni iki padiri Simba yazize? Abapadiri bose bararye ari menge, ndabona amaherezo ntawe uzarokoka! None se burya kutajya gusura Musenyeri byabaye icyaha gikomeye (crime) gihanwa n’amategeko ya Gacaca, tukaba twari tutarabimenya? Ubwo rero ngo umupadiri utavugira misa incuti ze zishwe muri jenoside azajya ahanishwa igifungo cya burundu n’akato rugeretse? Turashize ye!


Murashi, reka nkubwize ukuri: uretse ababyiyise nk’abo mu nkiko gacaca, abandi bacamanza bose bazi igitekerezo-shingiro (principe fondamental) imanza nshinjabyaha zubakiyeho: “Nullum crimen, nulla poena sine lege”(Il n’ya jamais de crime, il n’y a jamais de peine sans loi): nta cyaha , nta n’igihano bigomba kubaho niba nta tegeko ribiteganya!


Ubu se Murashi, watubwira itegeko ziriya Nyangamugayo (!)zawe zashingiyeho zemeza padiri NtuLiye icyaha n’igihano kiremereye kuriya? Buriya se kutajya gusura Musenyeri Kalibushi no kutavugira abapadiri bishwe misa bihuriye he n'icyaha cya jenoside? Kereka niba wemeza ko kudasura Musenyeri Kalibushi ari byo byaje kumuviramo urupfu, u italiki ya 20/12/1997! None se koko nawe urahamya ko kutavugira bariya bapadiri misa ari cyo cyatumye bicwa noneho padiri Ntuliye akaba abaye atyo nyirabayazana cyangwa umufatanyacyaha?


Muri make ndagushimiye, utweretse ko Inkiko Gacaca zikorera ibyo zishakiye, zititaye ku biteganywa n’amategeko, mbese nk’iriya nteko yikoreye ibyo wowe wifuza, ikagukiza padiri Simba udashaka. Ibyerekeye gushinjwa n’abanyururu byo ntawe wabikangisha, twese tuzi icyo bisobanura. Ariko se ubundi ko umunyururu wakatiwe kubera ibyaha bikomeye yakoze, aba yakuweho icyizere, Leta y’Urwanda yo ibigenza ite ngo yongere isubize icyizere umuntu warimbuye imbaga, muri ako gahe gato gusa ko kujya gushinja inzirakarengane? Ubusanzwe imbere y’amategeko, bene ubwo buhamya bufatwa nk’amatakirangoyi, nta gaciro buhabwa n’Inkiko zikorera mu bwisanzure. Ibi kandi nigeze kubikoraho indi nyandiko nise “Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe”, nubishobozwa nayo uzayisome. Ndabona disi ari byo byujurijwe kuri nyakugorwa padiri Simba!


Ariko reka nkwibarize: uriya mupadiri uramushinja ikihe cyaha mu by’ukuri? Watubwiye ko mwiganye mu iseminari, ngira ngo yenda ugiye kutwereka ko n’icyo gihe yavanguraga amoko, akanga Abatutsi, ashwi da! Watubwiye ukuntu guhera muri za 1990, intambara ya FPR igitangira, wowe n’umuryango wawe mwahoraga mumuhungiraho mu i Seminari, akabakira neza. None se buriya icyaha umushinje gifatika ni ikihe? Uremeza ko aho mu cyumba mwari mwihishanyemo na we, yababwiye amagambo y’iterabwoba ngo “ibyanyu byarangiye, imihoro 2 gusa mufite, ntacyo yabamarira”! Reka tubyemere. Ariko se iterabwoba ririhe kandi nyamara ko nawe ubwawe wivugiye ko wakoresheje telefoni  ukavugana na Padiri Ntagara wari ku Gisenyi, na we ubwe akakubwira ko ibintu byadogereye, ko abantu bashize : kuki we utamushinja iterabwoba? None se ubundi iyo mihoro 2 yabamariye iki, wa mugani? Ngaho rero noneho tubwire neza icyo ushinja Simba! Uramuhora se ko yafashije padiri Dominiko Ngirabanyiginya, akamuhungishiriza ku Gisenyi, ntagwe ku Nyundo nk’abandi? Uravuga ko Simba mwari mwihishanye mu iseminari, mu cyumba kimwe, maze padiri Adrien Nzanana yasohoka bakamwicira muri koridori, nyamara ukagaruka urwo rupfu ukarushinja Simba, wowe ubwawe wabuzaga gusohoka muri icyo cyumba! Azabe se afite impano yo kuba ahantu habiri icyarimwe (bilocation)? Ese ubundi kuki yihishanyaga namwe, ni uko we ntabwoba yari afite? Niba koko yarakoranaga n'Interahamwe, ubwo wavuga ko yihishaga nde ?


Umva rero Izayi, maze gushishoza neza, hanyuma ngashyira ku munzani ibyo wowe ubwawe wivugira, nkabaza umutwe n'umutima wanjye, ndasanga icyo upfa na Simba ari iki ngiki: Wowe Murashi Izayi, urashinja Padiri Edouard Ntuliye ko mwiganye ariko ntimuhirwe kimwe; uramuryoza ko atahigwaga nk’uko wahigwaga kandi akaba atarishwe nk’uko abawe bishwe. Uramuziza ko ari UMUHUTU, ibindi ni ukwiganirira.


Umwanzuro:


1. Ndagusaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ko wakwambara umwambaro w’Umucamanza Mukuru (Magistrat suprême) w’Urwanda muri iki gihe, maze ugategeka ko padiri Edouard Ntuliye ahita arenganurwa, agataha. Ibyo kandi ndabisabira n’abandi bapadiri bose bafunzwe muri ubwo buryo: hera nko kuri Padiri MATEGEKO Aimé uvuka i Cyangugu, Padiri Emile Nsengiyumva w’i Kigali…

 

2. Ndakwibutsa, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko ari ngombwa gukurikirana abari bagize Inteko y’urukiko Gacaca rw’Imirenge ya Kimironko na Nyarugenge yatumwe gukorera ku Nyundo, bagacira padiri Edouard Ntuliye urubanza rwo kumurenganya, bagendeye ku byifuzo bidafite aho bihuriye n’ubutabera bya Izayi SAGAHUTU Murashi. Bene abo bacamanza babi nibo bakomeje guteranya Abanyarwanda aho kubakiranura. Bagomba kuguha ibisobanuro ku mikorere yabo, kuko amakosa yabo ari wowe abarwaho: ngo “zitukwamo nkuru”. Ibuka ko, nka Perezida wa repubulika, ufite mu nshingano zawe kuba umubyeyi utabera.


3. Ndagusaba, wowe nshuti yanjye Murashi Izayi, kwemera ko atari wowe “Nyirukuri” (Critère de vérité), maze wige kwakira no kubaha ibyemezo by’inkiko z’Urwanda.


Nguhaye Umugisha w’Imana.Roho Mutagatifu akumanukireho. Genda amahoro.

 

Harakabaho Ubutabera, n’ukwishyira ukizana mu Rwagasabo.


 

Padiri Thomas Nahimana.

Maîtrise en Droit

Tél: 0033 647434465

E-mail: nahimanathom@yahoo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
<br /> <br /> MAHENGA, kwivuga imyato byo ntaukibirata kuko ibyo Benimana yavuze nibyo. Kuba muri Chicago bitunze nde? Uvuga ko abantu birira nkaho  wowe wagezeyo se mama wibitseho iki aho Chicago, twa<br /> welfare fee nitwo dutuma wigamba nkuwujuje uruganda rwa rukora Computer.<br /> <br /> <br /> Icyagukuye mu rwanda ni wowe ukizi, abatuye murwanda nabo bazi impanvu barutuyemo kuko babiha agaciro cyane. Ibere mumahanga usabishe urwanda, ubeshye amahanga kurubu ngo ntimugitinya guseba<br /> mwabaye ba nsabe uwo nimye. Sinzi amashuri wize niba waranize, kuko niba warize agaciro k'igihugu n'abagituye.<br /> <br /> <br /> Wowe nk'umuntu tuguha agaciro ariko wowe nk'umuntu gito ntitukwitaho cyane kuko nta numusaruro tugutezeho, bibiliya ibivuga neza ngo umutini mwiza wera imbuto naho utera imbuto nta mumaro wawo...<br /> wamarira iki abanyarwanda bafite aho bigejeje n'umuyobozi wabo naho wowe wirirwa uzerera nka mayibobo, usabiriza uvuga ngo leta iraguhiga. Iguhiga se shahu ufite iki cyo yagukuraho. Niba iguhiga<br /> cyakora ugombe kuba waranyereje tu, bitinde uzafatwa naho niba ntacyo wakoze isabire neza murabo bazungu nibakurambirwa bazagupakiza uze nk'abandi bose<br /> <br /> <br /> Gira amahoro<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
Y
<br /> <br /> Padiri Tomasi,<br /> <br /> <br /> Igisubizo uhaye Murashi ni cyo nanjye niteguraga kumuha nifashishije ibaruwa ifunguye mbase muri make umvugiye ibintu. Icyo nagira ngo nongereho ni harya Murashi avuga padiri yaje gushinjwa<br /> n'imbohe nkaba ngira ngo mwibutse ko twese tuzi izo mbohe ziba zabitegetwe, na handi avuga ko igihe atabonekaga yabaga ari kumwe n'interahamwe ndetse akaba yarazisomeraga na misa. Muri make rero<br /> kunegura padiri gusomera abantu misa ari kimwe no kunegura inka igicebe; byongeye kandi ndumva nta padiri wasomera misa abakirisitu amaze kubwiriza kwica. Ibyo ndumwa ntaho byabaye; nibaza ni<br /> mpamvu izo nyangamugayo zitabibonye. Mbese baba banyoteye no gucira umuntu urwa pilato kub buryo bibahuma amaso.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
I
<br /> <br /> Ntawasubiramo umugani w'ikirura ariko benshi murawuzi rero hari icyo nibaza mu rwatwibarutse iyo uvuga NGO niba utarishe wari urihe cg NGO<br /> wararebereye! Kandi na leta niyo mvugo yayo ! NGO abapadiri basize abakirisitu! Murazi rero ko ni ikirura cyavuze kiti niba atari wowe ati ni mikuru wawe ati ntawe ngira! Ati noneho ni so wanyu<br /> nawe ntawe ubaho! Ariko Kuko wari umugambi w'ikirura muzi uko byagenze ! Rero numva ari uwo mukino uri hariya Kuko ati niba utarishe wakoze iki? None se ko mwese mwabibonye cg mwabyumvise wowe<br /> wari gukora iki? Izo nterahamwe se ko numvise ko zikiba muri congo ko u Rwanda rwinjiye yo n'ibifaro indege nibindi bitwaro ko batazihagaritse? Ariko NGO padiri wakoze iki? NGO wari conseye<br /> wakoze iki? Wari mwarimu wakoze iki? Ndibaza ko ikibazo kiri kuri system ya leta Kuko ishyize mugaciro byajya mu buryo ! Kuko babyirengagiza babizi cg inyungu za politics !Kuko niyo bavuga NGO<br /> rudasingwa aritwaza amoko nuko azi ko bihari kandi ashobora kubisobanura bikumvikana Kuko uvuze ibidahari ntawakumva! Rero leta Yari kwiye kwiyizera igakemura kiriya kibazo Kuko akarengane niko<br /> gakurura imvururu maze abantu bskabohoka ntibikeke kubera ko bitwa gusa abahutu! Buri gihe NGO mwakoze iki? Mugire amahoro<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
K
<br /> <br /> Imanza zaciwe na Gacaca zose zizagera igihe zisubirwemo!!<br /> <br /> <br /> Sinabura gushimira Padiri Thomas, kuko njyewe sinarinzi neza burya uko revolution yagenze!!!ariko ubu ho ndabona hakwiriye kuba revolution exposant deux!!! kuko birakabije! ikiza cyubu, nuko<br /> atarabahutu bazayikora gusa, ahubwo hari nabatutsi bacyeya bemera ukuri, batari ibisahiranda, kimwe nuko hari abahutu izakukana!! ngabo ba Rucagu, ba Makuza, nabandi bahutu de services<br /> mutayobewe!!<br /> <br /> <br /> Vive la revolution rwandaise!!!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
K
<br /> <br /> Murashi nafatwe afungwe, ni umugome<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre