NDAGISHA INAMA ABIHAYIMANA N'ABALAYIKI : Iyi baruwa Mgr BIMENYIMANA yanyandikiye,mwe murayibona mute?(leprophete.fr)
Iyi baruwa ya Mgr Bimenyimana yanteye kwibaza byinshi ! Birasa nk’aho Mgr Bimenyimana ahisemo gukoresha ku mugaragaro ububasha bw’umwepiskopi agamije GUCECEKESHA burundu Padiri Thomas n’abandi Banyarwanda batari bake bari batangiye kumenyera kuvuga mu bwisanzure icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo no kwamagana akarengane bagirirwa n’Ubutegetsi bw’igitugu , babinyujije ku rubuga www.Leprophete.fr ! None Mgr Bimenyimana aciye iteka ngo uru rubuga niruhagarikwe ! Ariko se uku gufata ibyemezo (prise de position) , gusa n'ukugamije gukingira ikibaba ubutegetsi bwica abaturage n'abaturanyi (Congo) , bugafunga inzirakarengane, bugasahura ibya rubanda..., Musenyeri Bimenyimana arabiterwa n'iki ?
Tuvuge se ko Mgr Bimenyima afite uburenganzira bwo guhatira umupadiri wa Diyosezi ayobora n’Abanyarwanda muri rusange kumvira no kuyoboka buhumyi ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi butihanganira kunengwa ? None se ubu muri iyi mikorere ya Musenyeri Bimenyimana, nta gutandukira kurimo? Ubu se umuntu yasubiza iki umuyobozi mu by’iyobokamana ukora nka Mgr Bimenyimana, usa n'uwiyemeje kuba igikoresho cy'ubutegetsi, mu gusiribanga uburenganzira bw’abanyagihugu? Ko njye ari uko mbibona,mwe murabibona mute ?
Ngaho nimwisomere:
Mgr Yohani Damascène Bimenyimana
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
B.P.05 RCyangugu
République Rwandaise
(Afrique Centrale)
Cyangugu , le 16/5/2012
Kuri Padiri Thomas Nahimana,
Réf: EV.Cya/189/2012
Impamvu: Kwihanangiriza
Padiri,
Taliki ya 9/3/2011 nandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Michel Guyard wari umushumba wa Diyosezi ya Le Havre. Namumenyeshaga ibyerekeye urubuga washinze. Namusabye nkomeje ko yagutegeka gufunga burundu urubuga www.leprophete.fr kandi akagusaba ko utagomba kugira n’urundi rubuga wandikaho inyandiko zerekeranye na politiki. Mu gisubizo yampaye, yambwiye ko udahakana ko ibyo ukora bifatanye isano na politiki.
Padiri,
Kuva icyo gihe ntabwo wigeze uhagarika kwandika ku rubuga www.leprophete.frinyandiko ziteza amacakubiri mu Basaserdoti b’iyi Diyosezi ya Cyangugu nawe ubarirwamo ndetse no mu gihugu cyose. Ndakwihanangirije bwa nyuma nkanagusaba nkomeje ko utagomba kongera kwandika kuri uru rubuga ndetse no ku zindi mbuga izo nyandiko zifite aho zihuriye na politiki kuko zicamo ibice abapadiri b’iyi diyosezi , zigateza urwikekwe, zikabangamira ubwumvikane n’ubwiyunge. Ndakwibutsa icyo ingingo ya 285§1 y’Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya ivuga : “Abasaserdodi bakwiye kwirinda ikintu cyose kitajyanye n’imibereho yabo,hagendewe ku amategeko yihariye ”. Ndakurangira na none ingingo y’ 110 y’Ibaruwa Africae Munus ya Papa Benedigito wa XVI , aho agira ati :” Nimubeho murangwa n’ubwiyoroshye ,urukundo rwa kivandimwe no kumvira umushumba wa diyosezi yanyu. Kubera icyubahiro dukwiye kugirira Uwadukunze, birakwiye kumvira nta buryarya, kuko usuzuguye uyu mwepiskopi tubonesha amaso, aba ashaka gushuka umwepiskopi utagaragara”(p.91).
Padiri,
Ndakwibutsa ko amasezerano yasinywe n’Umushumba wa Diyosezi ya Le Havre nanjye ubwanjye, agena ubutumwa bwa gisaserdoti ukora muri diyosezi ya Le Havre azarangira ku italiki ya 31/8/2012.
Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe, nkuragije Bikiramariya, Umwamikazi w’intumwa kandi nguhaye umugisha wa Nyagasani.
Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.
Bimenyeshejwe :
Musenyeri Jean-Luc Brunin
Umushumba wa Diyosezi ya Le Havre.
BIRACYAZA....