Mbese Kagame n'agatsiko bafatanyije ubuyobozi biteguye kubazwa amahano bakorera abanyarwanda?

Publié le par veritas

Enfant-rwandais-dans-la-foret-du-congo.pngMu muhango wo kurahiza ingirwa- badepite wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 ukwakira 2013,Kagame Paul yavuze ijambo rigaragaza ko yinubira cyane ko igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyamufatiye ibihano bikaze byo guhagarika ubufatanye bwa gisilikare bwari busanzwe buri hagati y’igisilikare cya Kagame n’igihugu cy’igihangange ku isi cy’Amerika.Itegeko ryakurikijwe n’Amerika mu gufatira Kagame ibihano ryo mu mwaka w'2008 ryatangiye gukurikizwa ryose uko ryakabaye ku Rwanda harimo n’ingingo yo kubuza u Rwanda kugura intwaro. Kubera ikimwaro cyinshi, kagame Paul yavuze ko Amerika ibeshya,ngo ikaba nta kuri ifite ngo n’ubwo ari igihugu gikomeye, ibyo yabivuze  muri aya magambo :«Umunyembaraga si we uhora afite ukuri nk’uko abantu benshi bakunze kubyibwira, ahubwo hari n’igihe umunyantege nke aba ari we ufite ukuri ».

 

Iri jambo rya Kagame riragaragaza ko buhoro buhoro azagera ubwo yumva ko atariwe ufite ukuri mu mahano akomeje gukorera abanyarwanda n’abanyamahanga, kenshi avuga ko afite imbaraga,akagera naho yigereranya n’intare idakorwaho, agahimbira abantu ibyaha bigahama ariko amaherezo azabibazwa , niba adashoboye no kubibazwa ari muzima abamukomokaho bazabibazwa cyangwa abamufasha muri icyi gihe kwica abanyarwanda bazabibazwa!Ntabwo kandi abazamubaza amahano yakoze kandi akomeje gukora ari abanyamerika cyangwa ibihugu bikomeye ; amahano yose yakoze azayabazwa n’abana arimo yica ubu !

 

Dore abiteguye kubaza Kagame amahano akomeje gukora !

 

1.Abana babanyarwanda bavukira mubuhungiro: Abana b’abanyarwanda bavukira mu buhungiro mubihugu binyuranye byo ku isi bari gukura; barimo bakurikirana imiyoborere mibi n’ubugome bukabije Paul Kagame ayoborana abanyarwanda, abo bana babonye ababyeyi babo bahunga Paul Kagame akabakurikirana mubuhungiro akabicirayo abandi bavukiye mu mashyamba mubihuru ubu bagizwe ibicibwa ntibashobora gukandagiza ikirenge murwababyaye kuko Paul Kagame na FPR babita ibyihebe, abajenosideri n’ibindi bitutsi byinshi cyane, aba bana biteguye kwirengera kandi bakarengera n’abanyarwanda, amateshwa y'amagambo Kagame yivugisha ngo ntazapfa kabiri ntabwo azayabashyiraho kuko bo yabishe incuro zirenga 1000. Buri wese agomba guhaguruka akagira umutima utabara wo gufasha aba bana Kagame ashaka kurimburira ku icumu, ntawabura gushimira kuburyo bwumwihariko umuryango HOPE-IKIZERE ufatanyije n’umuryango w’abacongomani byombi bifasha aba bana kubaho!

 http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/10/sam_0096-1.jpg

Aba ni abana b'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo Kagame Paul ashaka kurimbura, bakeneye ubufasha!


2.Abandi biteguye kubaza Kagame Paul amahano akomeje gukorera abanyarwanda ni abana b’abanyeshuri mu Rwanda bavangurwa bakimwa buruse yo kwiga ahubwo igahabwa abana b’indobanure bo mu miryango y’agatsiko! Ndabarahiye amagambo y’amateshwa yose y’iterabwoba Kagame yirirwa abwira abanyarwanda ntacyo avuze imbere y’abana babujijwe amahirwe yo kwiga. Biratangaje kumva abana bavutse nk’abandi babona igihugu cyabo kibarobanura kikabita amazina y’ibitutsi kugira ngo kibaheze ku byiza by’igihugu cyabo! Biratangaje kumva umwana w’umukene abuzwa gutembera no kujya aho ashaka mu gihugu cye agafungwa yitwa inzererezi nkaho gukena ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ahanini abo bana baba barakeneshejwe n’agatsiko kari kungoma! Kagame Paul n’agatsiko bafatanyije kwica abanyarwanda babe biteguye kuzajya muri Rukokoma y’aba bana babacira imanza z’amahano barimo bakora ! Ntacyo bazireguza kuko baraburiwe ntibumva!


http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/09/abateribisasu060311.jpg

  Abanyeshuri n'abashoferi bashyizwemo amapingo kubera kuvuga akarengane bakorerwa

 

3.Imiryango n’inshuti z’abanyepoliki bari kwicwa: Ntabwo imiryango ndetse n’abanyarwanda muri rusange bazibagirwa abanyepolitiki Kagame ari kwicira ubusa kandi akabica urubuzo, ntabwo aya mahano azamusiga amahoro kimwe n’agatsiko bafatanyije !Intore za FPR zitinya amashyaka, zigatinya ibihano by’amahanga …, ziribeshya kuko ibi byiciro 3 mvuze haruguru bizahuza imbaraga kandi mu gihe kidatinze kuburyo Kagame Paul n’agatsiko bafatanyije bazaryora ibibi byose barimo bakorera abanyarwanda!

 

http://i0.wp.com/sfbayview.com/wp-content/uploads/2013/09/Bernard-Ntaganda-on-hunger-strike-Mpanga-Prison-Rwanda-0913-1-by-PS-Imberakuri-web.jpg?resize=344%2C461Ibihano Amerika n’amahanga atanga ntacyo bivuze , nta nicyo bigomba gutwara Kagame ariko abana b’abanyarwanda bazamugamburuza byanze bikunze , umenya aribyo Magayane yavuze y’uko amazu y’abiyicaje ku ngoma azaturwa n’ibihunyira !! Ntabwo abantu bazima bashobora kuyobora igihugu mu buryo kiyobowe ubu bakwizera ko bafite ejo hazaza heza mu gihe bica abanyarwanda kurwego bagezeho ubu!


Abazi gushishoza mwagombye gutangira kwitandukanya n’aka gatsiko k’ubuyobozi kuko amaherezo yako ari mabi cyane kandi ntawe kazatakira kuri iyi si ya rurema !

 

Kanda aha urebe video y’abanya b’abanyarwanda bari gukurira mu mashyamba ya Congo

 


 

 

Ubwanditsi

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article