M23 n'u Rwanda ngo bahanganye n'igitero cy'aba FDLR 8 !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/1230/153/2187/1635/344/257/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2012-11-20T151559Z_1214952524_GM1E8BK1S8501_RTRMADP_3_CONGO-DEMOCRATIC_0.JPG Agashya mu makuru y'intambara ya Congo:

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/11/2012 guhera saa kumi za mu gitondo , ingabo za Congo zagabye igitero kuri M23 i Masisi mu rwego rwo kwirukana uwo mutwe mu duce wafashe kandi ugomba kuvamo harimo n'umujyi wa Goma! Icyo gitero cyabereye ku isaha imwe n'umunsi umwe n'ikinamico ry'inkotanyi zavugaga ko zatewe na FDLR ku Gisenyi !

 

Umwe mubayobozi b’inyeshyamaba za M23 yemeje ko izo nyeshyamba ziyemeje kuva mu mujyi wa Goma. M23 yafashe icyo cyemezo imaze kubigirwamo inama n’abayobozi b’ibihugu bihana umupaka na Congo. Hagati aho mu Rwanda hari amakuru y’ikinamico riri gukinwa n’ingabo z’inkotanyi rivuga ko u Rwanda rwatewe na FDLR ; ngo imirwano ikaba yabereye mu mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu (Gisenyi).

 

Inyeshyamba za M23 zemera ko zamenyeshejwe umwanzuro w’inama y’abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yateraniye i Kampala muri Uganda nkuko byatangajwe na Koloneli Antoine Manzi, ariko izo nyeshyamba za M23 zikaba zitavuze igihe nyacyo zizavira mu mujyi wa Goma. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize niho inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yahaye amasaha 48 umutwe wa M23 yo kuba wavuye mu mujyi wa Goma.

 

Ku mugoroba w’ejo kuwa mbere nibwo umugaba w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka jenerali François Olenga yavuze ko ingabo ze ziteguye kugaba ibitero kuri M23 niba itavuye mu mujyi wa Goma nyuma yo kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/11/2012 , ibyo bitero bikaba bigomba kugabwa ari uko bitangiwe uburenganzira na leta ya Congo. Inyeshyamba za M23 nazo zikaba zari zavuze ko zidashobora kuva mu mujyi wa Goma niba nta biganiro bitaziguye zigiranye na leta ya Congo.

 

Ikinamico ry’igitero cya FDLR ku Rwanda :

 

Icyemezo cy’uko M23 igomba kuva mu mujyi wa Goma cyafashwe mbere gato y’uko havuzwe ko FDLR yagabye igitero ku Rwanda. Iryo kinamico ry’igitero cya FDLR ku Rwanda kikaba cyavuzwe n’ingabo z’inkotanyi zonyine , nta munyamakuru n’umwe cyangwa itangazamakuru ryigenga iryo ariryo ryose ryemeza ko icyo gitero cyabaye koko ; kiretse ikinyamakuru igihe.com cyabaye umuzindaro wa propagande y’ibitekerezo bya leta ya Kagame Paul.Radiyo y'abafaransa yo itangaza ko M23 yagabweho igitero mu karere ka Cyibumba kari k'umupaka w'u Rwanda na Congo , icyo gitero kikaba cyagabwe n'abantu batazwi . M23 n'u Rwanda bikeka ko ari FDLR yabagabyeho igitero kandi ako gace ka Kibumba kagenzurwa na M23. Imirwano ngo yahereye saa kumi za mu gitondo amasasu akaba yari akiri kumvikana ku ruhande rwa Congo kugera saa yine n'igice z'amanywa! Ngo icyo gitero cyagabwe n'abantu bari hagati ya 6 n'umunani!

 

Nta gitangaza kirimo kubanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakurikirana ibibera muri kariya karere k’ibiyaga bigari ,kuba FPR yakora ikinamico ry’igitero cya FDLR ku Rwanda ndetse ikica n’abaturage b’inzira karengane kugira ngo igaragaze ko ibyo ivuga aribyo. Iryo kinamico riraterwa ni uko raporo ya Loni yemejwe bidasubirwaho ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu karere kose k’ibiyaga bigari. Ibisobanuro u Rwanda rwatanze ruvuga ko ikibazo ari FDLR ,impuguke za Loni zasanze nta reme bifite !

 

Byemejwe ko u Rwanda arirwo rwahimbye umutwe wa M23, rutanga abasilikare n’ibikoresho bihagije maze bafata agace ka kivu y’amajyaruguru muri Congo gakize cyane kumabuye y’agaciro n’ubundi bukungu. Ako gace kigaruriwe n’u Rwanda mu izina rya M23 karuta u Rwanda incuro 2 zose. Mu mirwano yose yabaye guhera mu kwezi kwa gicurasi 2012 nta rwego na rumwe rwigenga rwigeze ruvuga ko hari abarwanyi ba FDLR bagaragaye muri iyo mirwano kuruhande rwa Congo , ahubwo abarwanyi ba FDLR batahutse bava muri Congo bajya mu Rwanda , babasanze mu ngabo za M23 boherejwe n’u Rwanda !


Byavuzwe incuro nyinshi n’abayobozi b’u Rwanda , aba Congo ndetse n’aba Loni ko nta FDLR ikigaragara muri Congo nk’umutwe wagaba igitero ku Rwanda. Izo FDLR zagaba igitero ku Rwanda muri iki gihe zinyuze he kandi agace kanini cyane ka Congo gahana imbibi n’u Rwanda kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda mu izina rya M23 ? Kiretse niba FDLR igira amababa! Nk'uko byemejwe n'impuguke za Loni , imwe mu mpavu zatumye u Rwanda rugaba igitero kuri Congo ,ni ugushaka kwiba umutungo wako no kwigarurira intara ya kivu rukayihindura u Rwanda, iryo banga na Sultani makenga yaritangarije ikinyamakuru jeune Afrique aho yavuze ko yifuza guhindura intara ya kivu ya ruguru igihugu cy'abatutsi bavuga ikinyarwanda ngo kuko basuzugurwa na Congo ! None se abayobozi b’u Rwanda bazafata isi yose ko ari ibicucu kuburyo itabona ko iby'igitero cya FDLR ari ikinamico? 

 

Umuvugizi wa FDLR yavuze ko igitero kivugwa n'inkotanyi ku rwanda gikozwe na FDLR ari ikinamico ,ngo ntabwo bashobora kuba mu gice kimwe cy'ubutaka na M23, kugira ngo babone uburyo batera u Rwanda ! Andi makuru dufite ni uko ingabo z'inkotanyi (RPF) zagiye gufata abaturage muri Congo zibicira kubutaka bw'u Rwanda zibita aba FDLR , naho abo zivuga ko zafashe n'ikinamico barimo bakora n'abasilikare babo basanzwe kugira ngo bereke amahanga ko bafite ibimenyetso by'uko batewe! Igitangaje ni uko amakuru y'iki gitero yatanzwe n'umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Nzabamwita akoresheje telefoni igendanwa; akaba yoherereje ibiro ntaramakuru by'abafaransa (AFP) ubutumwa bugufi bw'icyo gitero , bisanzwe bizwi ko FPR ihisha cyane amakuru yo kurugamba kuburyo n'iyo grenade yaturikiye ikigali babuza ibinyamakuru kubyandika ! Aha rero bashatse gutangaza ikinyoma ku isi yose ngo barebe ko ibyaha bakora muri Congo byakoroshywa n'amahanga !

 

Hasi aha umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeyi arasobanura intego ya FDLR n'uburyo kagame paul akoresha imitwe inyuranye muri Congo yitwaje intwaro ngo ijye kwica impunzi z'abanyarwanda

 

 

 

 

Kanamugire Théo /Gisenyi

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article