Leta y'u Rwanda ishobora kurega Ubufaransa mu rukiko mpuzamahanga rw'ibihugu icyaha cyo gukora génocide !

Publié le par veritas

Turquoise.png

Aba ni abasilikare b'abafaransa b'injira i Cyangugu muri Kamena 1994 bakirwa n'abana bari babishimiye!

Nyuma y’amagambo ateye isoni Kagame yabwiye ikinyamakuru « Jeune Afrique » y’uko igihugu cy’Ubufaransa n’igihugu cy’Ububiligi byateguye Génoside mu Rwanda ndetse igihugu cy’Ubufaransa kikagira uruhare rukomeye mukuyishyira mu bikorwa ; abantu benshi cyane cyane abanyepolitiki n’impuguke mu mateka mu Bufaransa bakomeje kwamaganira kure ibyo birego bya Paul Kagame ku gihugu cy’Ubufaransa nyamara Ubucamanza bw’Ubufaransa bwo busa n’ubushyigikiye ukuri kwa Paul Kagame !

Muri iyi myaka 20 ishize ni ubwa mbere itangazamakuru ry’Ubufaransa ndetse n’abanyepolitiki b’icyo gihugu bahagurutse bakavuga kumugaragararo ikibazo cya génocide y’u Rwanda. Mu mwaka w’2006 umucamanza Bruguière yatanze impapuro zo guta muri yombi abasilikare bakuru ba Paul Kagame bacyekwaho guhanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we w’u Burundi Cypriani Ntaryamira, hagapfiramo n’abafaransa 3 ; nyuma yo gutangaza izo mpapuro Leta ya Paul Kagame yahise ifunga ambasade y’abafaransa i Kigali, ubwo umubano w’ibihugu byombi uba urahagaze, ariko icyo gikorwa ntikigeze kigira icyo kivugwaho n’abanyepolitiki ndetse n’itangazamakuru ry’Ubufaransa, ahubwo byafashwe nk’aho ntacyabaye !

Nyuma yaho umubano w’ibihugu byombi wongeye gusubira mu buryo ndetse Perezida Sarkozy w’Ubufaransa akorera uruzinduko i kigali na Kagame aza i Paris. Mu mwaka w’2012 umucamanza Marc Trévidic yasohoye raporo y’impuguke ku ihanurwa ry’indege yabaye imbarutso ya génocide mu Rwanda, iyo raporo ikaba ivuga ko hari ahantu 6 hakekwaho kuba ariho iyo ndege yari itwaye abakuru b’ibihugu yarasiwe harimo na Kanombe ; ibitangazamakuru by’abafaransa byanditse mu nteruro imwe gusa ivuga ko niba Kanombe irimo ubwo iyo ndege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu ; nta munyepolitiki n’umwe mu Bufaransa wagize icyo avuga kuri iyo raporo kandi bazi neza ko ibyo ari ibinyoma.

Itangazamakuru ry’abafaransa ryatangiye kwandika kuri génocide y’u Rwanda mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa, kuburyo ryageze aho rivuga ko ibyaha yarezwe byose bisa n’ibihimbano kuko abatangabuhamya bamushinjaga bivuguzaga ndetse buri umwe akavuga ibinyuranye n’iby’undi ariko kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kujya mbere Simbikanga akaba yarahawe igihano cy’imyaka 25 ! Icyatangaje abafaransa muri iki gihe ni uko iryo katirwa rya Simbikangwa nta gaciro Kagame yarihaye, ahubwo akaba yaravuze ko Ubufaransa bugomba kubanza kwicira urubanza ubwarwo ku ruhare rwagize muri génocide yo mu Rwanda mu 1994!

Muri iki gihe ,nta munsi w’ubusa ushira nibura abanyepolitiki n’itangazamakuru ry’Ubufaransa ritavuze ku birego Paul Kagame arega ubufaransa muri génocide mu Rwanda ; mbese kubafaransa wagira ngo ubu noneho niho bagiye bamenya Paul Kagame uwo ariwo,ubu abafaransa niho bagiye bakanguka babona ko ibinyoma Kagame ahimba buri munsi kuri génocide nabo bigiye byabageraho, ibindi byose ntagaciro babihaga !

Kubera iyi ntambara y’amagambo yo kuregana no guharabikana hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, umunyamategeko w’Umubiligi yatanze inama kuri Kagame, avuga ko niba koko u Rwanda rufite ibimenyetso bifatika bihamya Ubufaransa n’Ububiligi kugira uruhare muri génocide ko hari urukiko mpuzamahanga ruburanisha ibihugu ku byaha nk’ibyo bikomeye, bityo u Rwanda rukaba rwajyana ibyo birego murukiko amagambo agahagarara ! Ibyo bihugu bitsinzwe kandi byatanga indishyi z’akababaro zitubutse kubacikacumu dore ko u Rwanda ruhora rwibutsa icyo kibazo ndetse bigasonera na Kagame agakurwaho urubwa rwo kuvuga ko ariwe wahanuye indege!

Ibirego u Rwanda rushobora kurega Ubufaransa birahari, kuki rutarega ?

http://s1.lemde.fr/image/2014/02/03/534x0/4359017_5_6744_pascal-simbikangwa_a13932f379b3e952c276759fc52031c3.jpgUkurikije amagambo n’ibisobanuro bitangwa kuri iki kibazo cy’ibirego Paul Kagame arega Ubufaransa, biragaragara neza ko bigeze imbere y’urukiko Ubufaransa bwatsindwa, reka dutange ingero z’ibirego biregwa Ubufaransa tubisanishe n’ibyaha urukiko rwo mu Bufaransa bwahamije Pascal Simbikangwa, murabona neza ko Kagame yaba afite ukuri mu gushinja Ubufaransa kugira uruhare muri génocide mu gihe inkiko z’Ubufaransa ubwazo zemeza ibyaha nka biriya Pascal Simbikangwa, gusa ikibazo akaba ari ukumenya impamvu u Rwanda rutabigeza imbere y’urukiko mpuzamahanga rw’ibihugu kandi byemewe !

1.Pascal Simbikangwa yahamwe n’icyaha cyo kuba yari umukozi ukomeye muri  leta yateguye génocide kandi agakunda kuburyo bukabije Habyarimana Juvénal. Iki cyaha cyarezwe Simbikangwa akagihanirwa n’urukiko rw’Ubufaransa na nicyo cyaha gishinjwa igihugu cy’Ubufaransa ! Ubufaransa bushinjwa na Paul Kagame gukunda Habyarimana Juvénal ndetse bugakorana na leta ye ! Niba Kagame yarabonye Ubufaransa buhamya Pascal Simbikangwa iki cyaha kuki bwo atakibushinja ?

2.Pascal Simbikangwa yahaniwe icyaha cyo kuba yarakijije abatutsi bacye kandi yari afite ububasha bwo gukiza benshi, kuba yaratanze intwaro… Igihugu cy’Ubufaransa nacyo gihamwa n’iki cyaha , kuba cyarakijije abatutsi bacye (muri zone turquoise) abandi barenga miliyoni bakicwa kandi Ubufaransa bukaba buregwa kuba bwarahaga leta ya Habyarimana intwaro ndetse bugatoza n’ingabo z’icyo z’iyo leta … Mu gihe abatanga buhamya bavuye i Kigali babitojwe bashinjaga iki kirego abafaransa bumvaga ari ibisanzwe ,none Kagame atangiye kubashinja ibyaha nk’ibyo apangira abandi bakabyigurutsa !

3.Icyaha cya gatatu kidashinjwa Pascal Simbikangwa ariko kikaba gishinjwa Ubufaransa ni uko ingabo z’abafaransa zasangaga abatutsikazi bihishe mu myobo zikabasambanya ku ngufu (biteye isoni)!!

Niba ibyaha nk’ibi byarashinjwe Pascal Simbikangwa bikamuhama imbere y’inkiko z’abafaransa, ni kuki Ubufaransa bwo butafatwa n’ibi byaha ? Niba ibitangazamakuru n’abayobozi b’igihugu cy’Ubufaransa bavuga ko ibyo Kagame Paul arimo avuga ari ibinyoma kuki igihugu cy’Ubufaransa kitumva ko ibyo Pascal Simbikangwa ashinjwa ari ibinyoma byambaye ubusa ahimbirwa ? Ikibabaje kurushaho ni uko ubuyobozi n’ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa bizi neza ko Kagame atekinika ibyaha akabishinja abantu bo bakicecekera ! Ntabwo Kagame yashobora guhimbira ibyaha igihugu nk’Ubufaransa ngo azananirwe gutekinika ibirego ku muntu umwe kandi w’umunyarwanda !

http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2014/04/juvenal-habyarimana_miterand.jpgGusa rero mu kurega Ubufaransa Kagame Paul agomba kwitonda, kuko abafaransa ibyo bakoze byose babikoranye na leta y’u Rwanda, ndetse leta y’u Rwanda niyo yahamagaye abafaransa ngo baze mu Rwanda. Leta si abantu kandi leta ntisaza nta nubwo ipfa ,ihoraho. Birazwi ko leta y’u Rwanda iregwa buri munsi na Paul Kagame ko ariyo yateguye kandi igashyira mu bikorwa génocide mu Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal yahitanye.Kagame Paul azi neza ko leta  y’Ubufaransa ari gushinja génocide yayorwaga na François Mitterand akaba yaratabarutse. Ese aho mbere y’uko leta y’Ubufaransa igezwa mu nkiko si ngombwa ko leta y’u Rwanda yagombye kuba yarahanwe cyera ? Ese mbere y’uko leta y’Ubufaransa isaba imbabazi si uko leta y’u Rwanda yagombye kuba yarasabye imbabazi ndetse igatanga n’indishyi kubacitse ku icumu ry’abo yahekuye ? Abanyamategeko badusubize.

Kuri iki kibazo cyo kwikoma abafaransa leta ya Paul Kagame yazanye muri iyi minsi cyabyukije ibindi bibazo abantu bibaza. Mbese ibindi bihugu by’ibihangange byo byakoze iki ? Nk’igihugu cya USA n’Ubwongereza, ni ibihugu by’ibihangange ,ndetse ibyo bihugu bikaba byarasabye imbabazi ko ntacyo byakoze ngo bihagarike génocide , kuki Paul Kagame atarega ibyo bihugu ngo bitange indishyi z’akababaro kandi byo byarasabye n’imbabazi ko ntacyo byakoze ngo birengere abatutsi ? Nibura abafaransa bashobora kubona ingero nyinshi z’abantu benshi bakijije b’abatutsi n’abahutu (ni ubwo kuri Kagame Paul abahutu atari abantu) ariko se nk’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byavuga ko byakijije nde ? Ese aho kwikoma ubufaransa ukareka biriya bihugu bindi ntibyafatwa nkaho ari ugushaka ubushotoranyi gusa ?

Umunyarwanda niwe witegereje abantu batoba ibyo baba bikorera arababwira ati  « muri kwisenyeraho ho inzu nk’ihene » ! Twizereko atariko Paul Kagame na FPR bari gukora !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Kagome yazanye discriminatrion muri politiki mpuzamahanga.

Répondre
M

Ese ko mbona noneho muri kugira Kagame inama hari ibyo yabasabye? Azi icyo akora naho izo mpuhwe zanyu muzigumishe iyo mu mashyamba ya Congo mukomeje komongira! Abahutu b'ibicucu gusa nta kindi!
Ngaho nimubwire ubufransa bugabe igitero ku Rwanda da!

Répondre
T

Maitre Evode abonye akazi. Harya FPR intwaro yakoreshaga ntiyazihabwaga? Nzaba mbarirwa ibya Kagame.

Répondre