Kagame yasubije Susan Rice :" Ngo nta rwinyagamburiro ku bantu bari bafite akamenyero ko kwivugira ibyo bashatse ntibasubizwe"!

Publié le par veritas

099 Kaga susanPaul Kagame ati:" umuganda ube uwo gufasha banyarwanda kwikorera ibituma bataba umuzigo w abandi".
Paul Kagame arasaba abanyarwanda gukoresha imbaraga zabo batagombye gutegereza ak’imuhana kuko iyo umuntu agufashije aba asa nk’uwikoreye umuzigo yatura hasi igihe cyose ashakiye.  Ibi umukuru w’igihugu Paul Kagame yabivugiye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo aho yifatanyije n’imbaga y’abaturage mu gikorwa cy’umuganda uba buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi.
 
Mu gikorwa cy’umuganda kiba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Paul Kagame aherekejwe n’abaministre bo muri leta ye ndetse n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Gatunga mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu gikorwa cyo gutera ibiti bigera ku bihumbi 10 ku musozi uhanamye muri uwo murenge, mu rwego rwo kurwanya isuri muri ako gace kagizwe n’imisozi ihanamye.
 
Paul Kagame yashimiye abaturage bo mu murenge wa Nduba mu gikorwa cy’umuganda bakora kuko ari igikorwa cyiza bakoreramo ibikorwa bibateza imbere. Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko abanyarwanda batagomba kubakira ku nkunga cyangwa ku bagiraneza ko ahubwo bagomba kumenya ko ubuzima bwabo ari bo bureba kandi bagakora kugira ngo biteze imbere, badategereje ak’imuhana kuko ari nta mugiraneza ubaho wakubeshaho adafite andi mananiza n’inyungu agushakaho.Ibi Paul Kagame yabyise kubera abandi umuzigo,asaba Abanyarwanda kumenya ko uwakwiha kubabwira ko azabatungisha inkunga yaba abizeza ibidashoboka,kuko aho yazashakira yazatura hasi uwo mutwaro yaba yikoreye. Kagame yavuze ko buri Munyarwanda agomba kumva akamaro ko kwikorera ibyacu tukareka kubera abandi umuzigo.

Paul Kagame ati “Umuganda  ntabwo ari amasuka n’ibindi twazanye gukora gusa, umuganda ni icyo gitekerezo cyo gukora, cyo gukorera hamwe, cyo gukora ibyo dukeneye, cyo kwigabanyiriza kuba umuzigo w’abandi. Kugirango niba hari umuzigo twikoreye twikorere umuzigo wacu.” Paul Kagame kandi yagarutse no ku kibazo cy’abajya bavuga ko ngo Abanyarwanda batagira urwinyagamburiro mu bya politike,avuga ko ibyo bivugwa n’abari baramenyereye kwivugira ibyo bashatse ku Rwanda batagira ubasubiza.Kagame ati urwinyagamburiro rurahari abatarufite ni abashaka kuvuga ubusa cyangwa kuvuga badasubizwa.

Paul Kagame ati “Jyewe ibyo navuga byose ubundi abantu bakwiriye kuba bakora, bashingiraho amajyambere yabo,birakorwa.Hanyuma warangiza kubirondora byose,umaze kubivuga uti ariko,uti abantu ntabwo bafite aho bavugira.Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa…cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza.Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa.Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga,ariko ntuteze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo?

Abaturage bo mu murenge wa Nduba nabo batangarije Radio na Television by’u Rwanda ko bishimira iki gikorwa cy’umuganda kuko umaze kubageza ku bikorwa byinshi byiza ugereranyije n’uko wahoze umeze mbere.
 
 
Sandra Nadège UWAMARIYA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
<br /> kandi ubwo ari kagame wabona yibwiye ko Susan Rice atumvise ibyo yamusubije! Kuyoborwa ni umuperezida nkuyu ni ukugendesha!<br />
Répondre