Inkuru ni impamo : Kagame yohereje abasilikare muri congo mukujya kurwanira Bosco Ntaganda !

Publié le par veritas

 
 

Ministre Mushikiwabo yahakanye ibivugwa na BBC/photo twitter

Ministre Mushikiwabo yahakanye ibivugwa na BBC/photo @LMushikiwabo

 

Kuri uyu wa mbere, BBC yatangaje ko hari raporo ya UN ivuga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko u Rwanda rufasha ingabo zigumuye kuri Leta ya Kinshasa. Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze , iyi nkuru y'uko u Rwanda arirwo ruri kurwana muri kongo si mashya kubanyarwanda yewe  ari kongo ari n'ibihugu by'ibihangange ku isi ntabwo iki kibazo ari gishya ! Birazwi ko Kagame ashyikiwe n'abanyamerika akaba ari nabo baburizamo ibyemezo byose byafatirwa kagame na leta ye kuko ari muri Congo kujya kwibira Congo amabuye y'agaciro ! Ntacyo rero aya makuru yahindura kubibera muri Congo gusa igitegerejwe ni ukuzareba amaherezo yabyo; none se Amerika izakomeza kwemera ko Kagame avuga ko UN ibeshya ?
Ejo ku cyumweru hari abandi basilikare barenga 200 b'u rwanda bari mu ngabo za Congo nabo biyemeje kujya gufasha Ntaganda mu mutwe mushya bise M23, ubu kandi aba congomani bo mu ntara ya Rubumbashi muri batangiye guhohotera impunzi z'abanyarwanda n'abarundi; birashoboka ko iyi ishobora kuba intambara ya nyuma Kagame agiye kurwana muri Congo kuko hari amakuru atangiye guhihiswa y'uko ingabo z'Amerika zishobora kwivanga mu mirwano muri Congo niba ingabo za Loni zikomeje kunanirwa no gutsimbura uyu mutwe wa M23 (ingabo za kagame) mubirindiro byawo kandi na Ntaganda agafatwa ! Tubitege amaso !

 

BBC yatangaje ko yabashije kubona iyi raporo ya UN yemeza ko bamwe mu basirikare ba M23 iyobowe ubu na Col Makenga batorezwa mu Rwanda bafashijwe babifashijwemo na Leta y’u Rwanda. Ibi  byahise byamaganirwa kure na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wabwiye BBC Network Africa ko ibivugwa ari ibinyoma.


Iyo raporo ibyo ivuga nta shingiro bifite, ni ibintu n’ubundi bisanzwe  bivugwa bishingiye ku bihuha, Leta y’u Rwanda ibi yabyumvise mu byumweru byinshi bitambutse” Louise Mushikiwabo.u Rwanda rwaba rufite nyungu ki mu guteza umutekano mucye hafi y’umupaka warwo? Ntabwo byumvikana”  Ministre Mushikiwabo.


Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse avuga ko mu mujyi wa  Goma UN yavuganye n’abasirikare 11 bo mubivumbuye kuri Kinshasa bakemera ko u Rwanda ngo rubafasha, ruboherereza ingabo zatojwe n’ibikoresho kuva muri Gashyantare 2012. Mu cyumweru gishize, Ministre Mushikiwabo akaba yari yatangaje ko Leta y’u Rwanda ntaho ihuriye n’ibiri kubera muri Congo kuko nta nyungu yavana mu mutekano mucye waho.

Mu kiganiro Ministre Mushikiwabo yahaye ikinyamakuru The Independent yagize ati: “Umuryango Mpuzamahanga ufite ingabo zirenga 20 000 muri kariya gace, u Rwanda rubizamo rute? niba ibintu bidakurikiraniwe aho bigomba ntabwo tuzagira amahoro arambye muri aka karere”.


Ku bwumvikane na Leta ya Congo, u Rwanda rwoherejeyo ingabo inshuro ebyiri mbere ya 2003, nyuma yabwo intambara mu burasirazuba bwa Congo itewe n’imitwe yitwaje intwaro ntiyarangiye. Bamwe  bavuga ko u Rwanda rugifite uruhare mu bibera muri Congo, abandi nabo bakemeza ko kuba mu Rwanda hari impunzi nyinshi z’abakongomani bavuga ikinyarwanda bahamaze igihe, muri bo bamwe bakaba ngo bashobora no gusubira iwabo gufasha imwe mu mitwe ivuga ko ibarengera, aha hari abahahera bavuga ko u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Urasanga muri iyi ntambara u Rwanda rurimo ruruma ruhuha ! Ngo ntabasilikare rufite muri Congo nyuma Congo ikabwira amahanga ko ifatanyije n'u Rwanda mukurwanya abayigometseho nyuma andi makuru akongera ngo abasilikare bahorejwe n'u Rwanda bavuye mu ngabo za kongo bajya kuruhanga rwa M23, amaherezo y'iri kinamico ryica azaba ayahe ?


Kuri twitter ye, Ministre Mushikiwabo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gicurasi yagize ati: “ Ibyo bihuha biri gukwirakwizwa na BBC bigamije kuzamura umwuka mubi, ntabwo ari ukuri”.


 

Inkuru irambuye ya BBC ku ntambara ya Congo n'u Rwanda mu izina rya M23:

 

 


 


 

 

 


Jean Paul Gashumba



Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article