Igihugu cy'u Rwanda kiri kubogoza: Amabuye y'agaciro ava muri Congo yahawe akato ku isoko mpuzamahanga!

Publié le par veritas

http://img.src.ca/2012/01/31/635x357/AFP_120131_n19d2_congo-mine_sn635.jpgAmabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ntashobora kugurishwa hamwe ku masoko mpuzamahanga yo ku umugabane w’i Burayi ahubwo akajyanwa ku masoko yo muri Asiya agurira ku giciro gitoya ugereranyije n’i Burayi no muri Amerika, ibitera igihombo ku gihugu.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ifatanyije n’Imana mpuzamanga ku karere k’ibiyaga bigari ishami ry’u Rwanda, igaragaza ibi nk’ingaruka y’uko hamwe amabuye acukurwa mu Rwanda ahabwa akato rimwe na rimwe, bityo ikaba iri mu urugamba rwo guhindura uko ibintu bimeze uku.

Abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bemeje ko amabuye y’agaciro atatu, coltan, Gasegereti na Wolfuram, aboneka cyane mu burasirazuba bwa Congo ashobora kuba ari amwe mu ayazanira amafaranga imitwe yitwara gisirikare mu karere bityo bigatuma umutekano muke ukomeza kwiyongera.

Mu gushaka igisubizo, aba bakuru b’ibihugu bemeje ko aya mabuye agomba kujya ku isoko mpuzamahanga ari uko afite ibyangomba ko yacukuriwe mu gace katarimo intambara, kubahirije uburenganzira bw’abakozi, ubw’ikiremwamuntu ndetse n’ibidukikije.

Nyamara ariko nubwe byemejwe gutya, ikigo cy’igihugu cy’ u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kivuga ko bikurukizwa, ibi ntibyatumye amabuye y’u Rwanda ashobora kugurishirizwa ku masoko yose y’ i Burayi na Amerika nk’uko Michel abigarukaho.

Kubera iki kibazo, amabuye y’u Rwanda ajyanwa ku masoko yo muri Asia, akagurishwa ku giciro gito ndetse bigatuma igihugu kihahombera.

Guverinoma, imiryango itegamiye kuri Leta bose bakoze uko bashoboye ngo basobanure ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ariko biranga ngo kubera ko abanyaburayi n’abanyamerika bafite inyungu y’uko DRC ndetse n’akarere bikomeza bikaba mu kajagari nk’uko Marie Immaculee Ingabire uyobora Transparency international Rwanda abivuga.

http://lh3.ggpht.com/_zkR9PlaOsuk/TPgr7-IPRMI/AAAAAAAAApk/LO9B38Pu6ek/IMG_6570.JPG?imgmax=576

Nyuma y’inama yabereye mu Rwanda no gusura ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu gihugu mu kwezi kwa 11/2013, umuyobzi w’umuryango mpuzamahanga mu iterambere ry’ubukungu (OCDE), Rowel Newcome, yatangaje ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ndetse ko kuyagura nta kibazo byagombye gutera.

Nyamara ariko itegeko ryo muri USA rizwi ku izina rya Dood Frank ACT, kugera na n’ubu rigaragaza amabuye aturuka mu Rwanda nk’adashobora kwizerwa 100 ku ijana.

None ngo hakaba hageze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda na ryo rishyiraho akaryo, mu ugukora inkuru, zitanga amakuru y’uko iki kibazo gihagaze.

Mu mwaka wa 2011, urwego rwo gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro ku birombe bigera kuri 580, ndetse na campany 25 ziyacukura, bwinjije miliyoni 160 z’amadorali y’amerika mu gihe mu mwaka wa 2017 biteganyijwe ko zizagera kuri 400.

Amabuye atatu yashizwe mu kato (coltan, Gasegereti na Wolfuram) angana no hagati ya 15 na 20 ku ijana by’amabuye yose akenerwa ku rwego rw’isi, akorwamo ahanini za telephone ngendanwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Twungurane ibitekerezo.

Gasegereti, na Woruframu ni amazina amwe.

Gasegereti, mu ruzungu ni "Etain". Hanyuma iyo "Etain" ikagira symbole chimique kuri tableau de Mendeleev "W", ariyo Wolframu.

Umwaka mushya muhire.

Répondre